Friday, 16 August 2013

BREAKING NEWS: ABAPOLISI ICYENDA BAMAZE GUHUNGA URWANDA

Dan Munyuza ati: uzatoroka azicwa.
Amakuru yizewe aturuka ikigali mu Rwanda ndetse na kampala n’uko abapolisi icyenda bamaze guhungira mugihugu cya Uganda nyuma yo kwanga koherezwa kugahato muri M23.

Intandaro y’ikibazo.
Ku wa gatatu nibwo abapolisi bagera kuri mirongo itanu bahurijwe hamwe n’abasirikare  bose hamwe bagera kuri Magana arindwi  (700) bateranirijwe muri camps GP basabwa kwitegura kujya gufasha m23. Nyuma yo guhabwa amabwiriza na Dan Munyuza no kubatera ubwoba ko uzagerageza gutoroka azicwa, abagera kwicyenda bahisemo gutoroka banyura kumupaka wa cyanika. Bahageze bemeranije ko buri wese anyura inzira ye bagahurira kampala. Mu bapolisi bahunze tumaze kumenya amazina yabo ariko ntituyatangaza kubera impamvu z’umutekano wabo. Gusa abenshi n’ababaga mu mutwe wa interforce  bafite imyitozo yo ku rwego rw’abakomando abenshi bari bashinzwe kurinda umugi wa kigali. Abandi babaga mucyo bita commission for operation and public orders. Umukuru mubahunze akaba afite ipeti rya staff sergent.

Abo basirikare bavanze n’abapolisi bagera kuri maganarindwi bakaba bogombaga kurara bambutse uyu munsi ku wagatanu.

Andi makuru yizewe n’uko abana 2500 bari hasi y’imyaka 18 bari nasho na gabiro bashoje imyitozo muruku kwa munani bari kwitegura koherezwa muri kongo.   Abo bana n’abatoraguwe mumashuri hirya no hino batararangiza ikiciro rusange ( tronc commun). Uko bigaragara abanyarwanda barambiwe koherezwa muntambara zidafite icyo zibungura n’abajyayo nukubura uko babigenza.Iyi nkuru turacyayikurikirana neza.


NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

RADIYO ITAHUKA  PRETORIA - AFRIKA Y’EPFO.

5 Comments:

At 16 August 2013 at 23:40 , Anonymous Anonymous said...

iyi nkuru sinzi niba ari njye ubibona gusa, ndabona isa nigihuha,,.

 
At 17 August 2013 at 09:47 , Anonymous Mwiseneza said...

Biensure. Niweho ubibona nk'igihuha.

 
At 17 August 2013 at 15:45 , Anonymous Anonymous said...

OK

 
At 17 August 2013 at 18:19 , Anonymous Anonymous said...

Aba polisi muri camp GP?

 
At 4 January 2014 at 16:02 , Anonymous Anonymous said...

tugira abapolisi muri camp GP se?

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home