KAGAME YABAYE AKAYA NYOMBYA BAKUBISE AMATAMA YOMBI ITI “ AMAGAMBO ASHIZE IVUGA”
![]() |
| Umunyagitugu Paul Kagame |
Kuberako kagame
yahisemo kuyobora u Rwanda mu buryo bw’iterabwoba rikabije nka bimwe bya Nicolas
Machiavel “ BANYANGE ARIKO BANTINYE”;
kwica abamunenga cyane cyane abanyamakuru; ubutiriganya, munyangire; umururumba
uzira guhaga urangwa no kurya utwe akarya n’utwabandi kabone n’ubwo twaba
tugenewe guhembura ipfubyi n’abapfakazi,
politike ye ishingiye ku kinyoma bimwe we n’intore ze bita “Gutekenika”,
Kagame ntako atagize ngo abuze
itanzamakuru mu gihugu ku munenga. Kuva yagera ku butegetsi akaba atarahwemye
gutoteza itangazamakuru ry’igenga, agasigarana gusa abanyamakuru bahindutse abamotsi b’ingoma bahisemo
kwitandukanya n’ubwenge bagatekereza “amacuri “ku girango buzuze ibifu
byabo. Ikibabaje n’uko babikora babyita
gukunda igihugu “patriotisme “nyamara
ari amaco yinda “ ventriotisme”( iri jambo ntiribaho mu gifaransa ariko n’umuntu
ushyira inda imbere cyane).
KAGAME N’ABAMOTSI BE BAKOMEJE
GUTSINDWA URUGAMBA RW’ITANGAZAMAKURU NO KURI ZA SOCIAL MEDIA
Ushobora kwibaza uti
ni bande Kagame na FPR bakoresha mu gukwiza ibinyoma byabo? Kw’isonga ry’abo “bamotsi” uhasanga nka Tom ndahiro abinyujije muri ka
kanyamakuru kitwa The exposer yabaye nka Kangura ya ba Ngeze
Hassan kubera ibitutsi nk’iby’ abashumba byandikwa n’uyu Tom Ndahiro wahindutse intyoza muri “mpangara
nguhangare”, kuko inkuru ze zose usanga zuzuyemo ibitutsi n’ibinyoma bikabije aho aba yibasira abatavuga
rumwe na Kagame ku girango yishakire umugati.
Undi wayobotse uyu mwuga wo kuba umumotsi w’ingoma ya Kagame akaba ari Burasa J.Gualbert n’ikinyamakuru cye “Rushyashya”.
Mu rwego rwo gukomeza kuyobya abanyarwanda abu abambari ba FPR bakaba
baramuteye inkunga ngo icyo kinyamakuru kijye gisohoka kuri internet. Kagame ntiyagarukiye aho kuko abinyujije
kuri wa mugabo bahimba “Rajabu” ( Musoni
James) kubera kuba kabuhariwe mu “kunyona”(gusahura) umutungo w’igihugu , bashinze akanyamakuru kitwa “Kigali
today “nako kirirwa gashimagiza
Kagame. Hari kandi “ The newtimes “ nayo
ikoreshwa na za maneko mu guharabika uwanzwe n’ingoma ya Kagame. Muri urwo
rugamba Gen Kabarebe James nawe
ntiyatanzwe kuko akoresha akanyamakuru ke kitwa “Dispatch”, hari n’utundi
tunyamakuru nk’igihe.com” natwo dusohoka kuri internet turangwa no kubogama
gukabije no guhuzagurika. Ntiwakibagirwa amaradiyo nka Contact FM ya musaza w’umugore wa Kagame. Iyi contact FM ngo nayo ikaba iraye iri bushinge televiyo yigenga.Gusa
duheruka iri mu manza zo kwambura abanyamakuru bayo.
KAGAME ATANGIYE
KWICUZA INGARUKA Z’ITERAMBERE MU IKORANABUHANGA N’ITUMANAHO
Abanayamakuru banyuranye bamaze kumeneshwa n’ingoma mpotozi
ya Paul Kagame, ndetse nabandi banyarwanda
bari bamenyereye ishyanga, banze gukomeza kuniganywa ijambo. Ng’uko uko abantu
biyemeje gushinga imbuga za zitandukanye
bagomba kujya banyuzaho ibibera mu rwa Gasabo. Ku isonga hari le prophete (Umuhanuzi)
ya ba padiri Nahimana , The Rwandan, Inyenyeri news, Veritas,Rnc newsonline y’Ihuriro
Nyarwanda (RNC) n’izindi mbuga tutarondora, tutibagiwe na Radiyo Itahuka ivugira kuri internet. Ntibigarukiraho kuko abanyarwanda batandukanye bakoresha na
za twiter, ndetse na facebook mu kwamagana igitugu cya Kagame. Ibi bikaba
aribyo bimaze gutuma acika “ururondogoro”
Aho Kagame ageze ateye imbabazi rwose!!! asigaye yinginga
umuhise n’umugenzi ngo bajye bandika kuri za facebook, twiter, n’ahandi hose bavuguruza ibiba byanditswe n’abamunenga.
Amaze kubona ko “yakubitiwe ahareba
inzega” kuri za Internet, ejobundi aha yasabye intore zose guhaguruka
zigakenyera zigakomeza zigakora uko zishoboye zikajya zandika kuri internet zimushimagiza. Ku buryo ahari
bigiye kuzajya mu mihigo y’abayayozi ,uzandika kenshi ataka Kagame kuri facebook na twiter azajya azamurwa
mu ntera ndetse agashimwa ku mugaragaro nk’uko n’abo yita ko bakora nabi
asigaye abapfukamisha bagasaba imbabazi ku karubanda.
UKO TUBIBONA
Kagame ni urugero rufatika rw’umutegetsi wanga urunuka itangazamakuru bitewe n’uburyo
aritinya. Mbega yabaye aka Gen. Napoleon Bonaparte wavugaga ko “yatinya ibinyamakuru bitatu aho gukangwa n’inkota
ibihumbi ijana. “ Je redoute trois journaux plus que cent
mille baionnettes.”
Kagame ntako atagize ngo akomeze afunge abanyarwanda iminwa . Uwamutiza
ubushobozi nk’ubw’abanyamerika cg abanya Israel ,akaba atashidikanya kohereza
ama virus
muri za mudasobwa z’abamunenga
nka kwa kundi abanyamerika na Israel bohereje
virus yitwa Stuxnet mu byuma bya
Iran bikoreshwa n’abahanga bayo mu gukora intwaro za kirimbuzi.
Impamvu ntayindi nuko akora nabi ,akaba yanga ko rubanda
rumenya amabi akorera abene gihugu. Ntiyanga itangazamakuru gusa ,kuko muri
kamere ye yanga umuntu wese wamunenga
yigize nkaho mu isi
ya Rurema ariwe ufite umwihariko ku “kuri” no gutekereza. Kuba Kagame
ari perezida, yumva ko ari intiti muri buri kintu akaba ageze aho yihandagaza
akandarika abantu bafite amashuri menshi ngo ni injiji zize!
Kagame cyo kimwe n’abandi banyagitugu bose n’umunyabwoba kabombo. Afitiye ubwoba
za facebook
na twiter kuko azi neza ko arizo zagize uruhare rukomeye mu guhirika
abanyagitugu bagenzi be bo mubihugu by’abarabu
mu kiswe “Le printemps arabe. Abanyarwanda rero dukwiye gukomeza “ku mukurugutura
“ tukamumaramo” ibivumvuri “ byose bimuri muma matwi kugeza yumvishije
akatureka tukavuga twemye uko tubona imiyoborerere y’igihugu cyacu. Tugomba gukomeza gukoresha inzira zose
zidushobokeye kugirango dutange ibitekerezo byacu kuko droit d’expression s’impuwe za
Kagame, ahubwo ni uburenganzira ntavogerwa bwa buri munyarwanda wese.
Ariko se Kagame ko mbona atangiye kuvuga aya “ndongo
“hatari hatangira radiyo zivugira mu Rwanda binyuze kuri short wave? Kandi ko
ataricyera? Icyo gihe azabyitwaramo ate? Rahira ko atazata igihugu akiruka? Cyakora mbere yo gushora
intore zawe ku mbuga nkoranya-mbaga, bwana Perezida umenye ko zitari
zibyanze,ariko kubera ko zizi neza igitugu cyawe,zitinya ko zakwandika ibintu
bidahuye n’ibiri mu nzozi zawe dore ko byose biterwa ni uko waramutse, maze
ukabakurikiza imijugujugu bityo za mbehe bakombaga zikaba zirubamye!
Ibihe Kagame agezemo bimeze nk’ibyo Habyarimana Juvenale yarimo
mu ntangiriro za 1994. Kuko abanyamakuru ari nk’abahanuzi, taliki 1/03/1994 ikinyamakuru “Isibo”
muri numero yacyo 125, umunyamakuru Modeste URINZWENIMANA yavuze kundagu za nyirabiyoro,
agaragazako mu Rwanda hagiye kubura intambara kandi ntakabuza izahitana Habyarimana.
Ubutegetsi bwa kinani n’abamotsi babwo bamwamaganiye hejuru, ko akwiza
impuha akagandisha rubanda. Ubu rero Kagame nawe ntagisinzira, umutima
uramurya akihagararaho, abinyujije mu madiskuru arangwa no gukangata. Ibi nta kindi
kibumutera ,n’uko muri iki gihe ku mbuga za internet, hongeye kuvugwa iby’indagu
za MAGAYANE na Nyirabiyoro zigaragaza ko
ingoma ye igiye guhirima kandi byanze bikunze nawe azasoma urupfu. Birabe ibyuya
rero amateka ntazisubiremo.
NKUNZURWANDA
Mihigo Alexis
Radiyo
itahuka, Pretoria, Afrika y’Epfo


1 Comments:
leprophete, veritasinfo nta binyamakuru, rushyashya nta binyamakuru ari nasoma bitukana nkibyo. iyi website rero namwe hari igihe mutukana kandi sibyiza bituma abantu bumva ko aricyo mugamije kandi burya niyo utatuka umuntu message yawe ishobora gutambuka muzabikosore
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home