Tuesday, 16 July 2013

KAGAME YABAYE AKAYA NYOMBYA BAKUBISE AMATAMA YOMBI ITI “ AMAGAMBO ASHIZE IVUGA”

 
Umunyagitugu Paul Kagame
Mu gihe Kagame  mu bihe byashize ariwe mutegetsi ku isi wakundaga kwibonekeza  cyane  ku mbuga za “social media” cyane  cyane “Twitter, “ubu asigaye azinyuraho biguruntege  kubera gutinya gusoma ukuri “kuzandikirwaho. Hirya no hino  ku isi abanyarwanda banyuranye  ntibahwema gushyira ku karubanda amahano  Kagame na FPR ye bakomeje gukorera abanyarwanda.
Kuberako  kagame yahisemo kuyobora u Rwanda mu buryo bw’iterabwoba rikabije nka bimwe bya Nicolas Machiavel  BANYANGE ARIKO BANTINYE”; kwica abamunenga cyane cyane abanyamakuru; ubutiriganya, munyangire;  umururumba uzira guhaga urangwa no kurya utwe akarya n’utwabandi kabone n’ubwo twaba tugenewe  guhembura ipfubyi n’abapfakazi, politike ye ishingiye ku kinyoma bimwe we n’intore ze bita  “Gutekenika”, Kagame  ntako atagize ngo abuze itanzamakuru mu gihugu ku munenga. Kuva yagera ku butegetsi akaba atarahwemye gutoteza itangazamakuru ry’igenga, agasigarana gusa abanyamakuru bahindutse abamotsi b’ingoma bahisemo kwitandukanya n’ubwenge bagatekereza “amacuriku girango buzuze ibifu byabo. Ikibabaje n’uko  babikora babyita gukunda igihugu “patriotisme “nyamara ari amaco yinda “ ventriotisme”( iri jambo ntiribaho mu gifaransa ariko n’umuntu ushyira inda imbere cyane).

KAGAME N’ABAMOTSI BE BAKOMEJE GUTSINDWA URUGAMBA  RW’ITANGAZAMAKURU  NO KURI ZA SOCIAL MEDIA
 Ushobora kwibaza uti ni bande Kagame na FPR bakoresha mu gukwiza ibinyoma byabo? Kw’isonga ry’abo “bamotsi” uhasanga nka Tom ndahiro abinyujije muri ka kanyamakuru  kitwa The exposer  yabaye nka Kangura ya ba Ngeze Hassan kubera ibitutsi nk’iby’ abashumba byandikwa n’uyu  Tom Ndahiro wahindutse intyoza muri “mpangara nguhangare”, kuko inkuru ze zose usanga zuzuyemo ibitutsi  n’ibinyoma bikabije aho aba yibasira abatavuga rumwe na Kagame ku girango yishakire umugati.
Undi wayobotse uyu mwuga  wo kuba umumotsi w’ingoma ya Kagame akaba ari Burasa J.Gualbert n’ikinyamakuru cyeRushyashya”. Mu rwego rwo gukomeza kuyobya abanyarwanda abu abambari ba FPR bakaba baramuteye inkunga ngo icyo kinyamakuru kijye gisohoka kuri internet. Kagame ntiyagarukiye aho kuko abinyujije kuri wa mugabo bahimba “Rajabu” ( Musoni James) kubera kuba kabuhariwe mu “kunyona”(gusahura) umutungo w’igihugu , bashinze akanyamakuru kitwaKigali todaynako  kirirwa gashimagiza Kagame.  Hari kandi “ The newtimes “ nayo ikoreshwa na za maneko mu guharabika uwanzwe n’ingoma ya Kagame. Muri urwo rugamba  Gen Kabarebe James nawe ntiyatanzwe kuko akoresha akanyamakuru ke kitwa “Dispatch”, hari n’utundi tunyamakuru nk’igihe.com” natwo dusohoka kuri internet turangwa no kubogama gukabije no guhuzagurika. Ntiwakibagirwa amaradiyo nka Contact FM ya  musaza w’umugore wa Kagame. Iyi contact FM  ngo nayo ikaba iraye iri bushinge televiyo yigenga.Gusa duheruka iri mu manza zo kwambura abanyamakuru bayo.

KAGAME ATANGIYE KWICUZA INGARUKA Z’ITERAMBERE MU IKORANABUHANGA N’ITUMANAHO
Abanayamakuru banyuranye bamaze kumeneshwa n’ingoma mpotozi ya Paul Kagame,  ndetse nabandi banyarwanda bari bamenyereye ishyanga, banze gukomeza kuniganywa ijambo. Ng’uko uko abantu biyemeje gushinga  imbuga za zitandukanye bagomba kujya banyuzaho ibibera mu rwa Gasabo. Ku isonga hari le prophete (Umuhanuzi) ya ba padiri Nahimana , The Rwandan, Inyenyeri news, Veritas,Rnc newsonline y’Ihuriro Nyarwanda (RNC) n’izindi mbuga tutarondora, tutibagiwe na Radiyo Itahuka ivugira kuri internet. Ntibigarukiraho kuko abanyarwanda batandukanye bakoresha na za twiter, ndetse na facebook mu kwamagana igitugu cya Kagame. Ibi bikaba aribyo bimaze gutuma acika “ururondogoro”
Aho Kagame ageze ateye imbabazi rwose!!! asigaye yinginga umuhise n’umugenzi ngo bajye bandika kuri za facebook, twiter, n’ahandi  hose bavuguruza ibiba byanditswe n’abamunenga.  Amaze kubona ko “yakubitiwe ahareba inzega kuri za Internet, ejobundi aha yasabye intore zose guhaguruka zigakenyera zigakomeza zigakora uko zishoboye zikajya zandika  kuri internet zimushimagiza. Ku buryo ahari bigiye kuzajya mu mihigo y’abayayozi ,uzandika kenshi  ataka Kagame kuri facebook na twiter azajya azamurwa mu ntera ndetse agashimwa ku mugaragaro nk’uko n’abo yita ko bakora nabi asigaye abapfukamisha bagasaba imbabazi ku karubanda.  

UKO TUBIBONA
Kagame ni urugero rufatika rw’umutegetsi  wanga urunuka itangazamakuru bitewe n’uburyo aritinya. Mbega yabaye aka Gen. Napoleon Bonaparte  wavugaga ko  “yatinya ibinyamakuru bitatu aho gukangwa n’inkota ibihumbi ijana. “ Je redoute trois journaux plus que cent mille baionnettes.”
Kagame ntako atagize ngo akomeze afunge abanyarwanda iminwa . Uwamutiza ubushobozi nk’ubw’abanyamerika cg abanya Israel ,akaba atashidikanya kohereza ama virus muri za mudasobwa z’abamunenga nka kwa kundi  abanyamerika na Israel bohereje virus yitwa Stuxnet  mu byuma bya Iran bikoreshwa n’abahanga bayo mu gukora intwaro za kirimbuzi.

Impamvu ntayindi nuko akora nabi ,akaba yanga ko rubanda rumenya amabi akorera abene gihugu. Ntiyanga itangazamakuru gusa ,kuko muri kamere ye yanga umuntu wese wamunenga  yigize nkaho  mu isi ya Rurema ariwe ufite umwihariko ku kurino gutekereza. Kuba Kagame ari perezida, yumva ko ari intiti muri buri kintu akaba ageze aho yihandagaza akandarika abantu bafite amashuri menshi  ngo ni injiji zize!
Kagame cyo kimwe n’abandi banyagitugu  bose n’umunyabwoba kabombo. Afitiye ubwoba za facebook na twiter kuko azi neza ko arizo zagize uruhare rukomeye mu guhirika abanyagitugu bagenzi be  bo mubihugu by’abarabu mu kiswe “Le printemps arabe. Abanyarwanda rero dukwiye gukomeza “ku mukurugutura “ tukamumaramo” ibivumvuri “ byose bimuri muma matwi kugeza yumvishije akatureka tukavuga twemye uko tubona imiyoborerere y’igihugu cyacu.  Tugomba gukomeza gukoresha inzira zose zidushobokeye kugirango dutange ibitekerezo byacu kuko  droit d’expression s’impuwe za Kagame, ahubwo ni uburenganzira  ntavogerwa bwa buri munyarwanda wese.
Ariko se Kagame ko mbona atangiye kuvuga aya “ndongo “hatari hatangira radiyo zivugira mu Rwanda binyuze kuri short wave? Kandi ko ataricyera? Icyo gihe azabyitwaramo ate? Rahira ko  atazata igihugu akiruka? Cyakora mbere yo gushora intore zawe ku mbuga nkoranya-mbaga, bwana Perezida umenye ko zitari zibyanze,ariko kubera ko zizi neza igitugu cyawe,zitinya ko zakwandika ibintu bidahuye n’ibiri mu nzozi zawe dore ko byose biterwa ni uko waramutse, maze ukabakurikiza imijugujugu bityo za mbehe bakombaga zikaba zirubamye! 

Ibihe Kagame agezemo bimeze nk’ibyo Habyarimana Juvenale yarimo mu ntangiriro za 1994. Kuko abanyamakuru ari nk’abahanuzi, taliki 1/03/1994 ikinyamakuru “Isibo” muri numero yacyo 125, umunyamakuru Modeste URINZWENIMANA  yavuze kundagu za nyirabiyoro, agaragazako mu Rwanda hagiye kubura intambara kandi ntakabuza izahitana Habyarimana. Ubutegetsi bwa kinani n’abamotsi babwo bamwamaganiye hejuru,  ko akwiza  impuha akagandisha rubanda. Ubu rero Kagame nawe ntagisinzira, umutima uramurya akihagararaho, abinyujije mu madiskuru arangwa no gukangata. Ibi nta kindi kibumutera ,n’uko muri iki gihe ku mbuga za internet, hongeye kuvugwa iby’indagu za MAGAYANE  na Nyirabiyoro zigaragaza ko ingoma ye igiye guhirima kandi byanze bikunze nawe azasoma urupfu. Birabe ibyuya rero amateka ntazisubiremo.


NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
Radiyo itahuka, Pretoria, Afrika y’Epfo

1 Comments:

At 1 December 2013 at 11:48 , Anonymous Anonymous said...

leprophete, veritasinfo nta binyamakuru, rushyashya nta binyamakuru ari nasoma bitukana nkibyo. iyi website rero namwe hari igihe mutukana kandi sibyiza bituma abantu bumva ko aricyo mugamije kandi burya niyo utatuka umuntu message yawe ishobora gutambuka muzabikosore

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home