IBYAHA NDENGAKAMERE BYA KAGAME BIMEZE NKIBY’UMWAMI HERODE (IGICE CYA MBERE)
![]() |
| Abasivile bazize inkota ya kagame. Padiri Murenzi bamutesheje imbabare yafashaga. |
KURI KAGAME ABAHUTU
S’ABANTU?
Taliki
12/05/1994 ubwo Paul kagame yaravuye I Byumba kubonana na JOSE AYALA LASSO wari
haut commissaire Des Nations Unies aux Droits de l’homme. Aho kuboneza
mubirindiro bye, Kagame yerekeje ahitwa “Muhura.” Ahageze, yategetse uwari ukuriye abasirikare
bamurindaga Lt Tom Byabagamba gukusanya
impunzi z’abahutu zari zahungiyaho. Icyo gihe, Kagame wari uherekejwe
n’abasirikare barenga mirongo itanu bari mu ma jeep 3 n’itoyota ya kane, bahise bagota izo
mpunzi. Mukanya gato, Kagame yahise abasaba kurasa urufaya izo mpunzi zose
ntihagire n’uzabara inkuru usigara. Abaraho bibajije niba ari madayimoni bwoko
ki afashe Kagame ubwo yuriraga imwe mu ma jeep yamuherekezaga yariho imbunda yo
mu bwoko bwa Machine gun 12.7 maze we ubwe n’amaboko ye, atangira kurasa urufaya murizo mpunzi. Ntibyagarukiyeho
kuko yategetse abasirikare gukoresha n’ibibunda bya RPG byagenewe kurasa za burende maze bakarasa
murizo nzirakarengane, kuburyo abacivile
barenga 700 barimo abagore n’abana bahasize ubuzima mu kanya nkako
guhumbya.
Namwe ni
munyumvire ukuntu kagame yuzuye” ubukana
bukabije” n’ ubugome ndengakamere
kubona umuntu wo kurwego rwa kagame yiyemeza kuba “mukuru mubi”. Akarasa
inzirakarengane aziziza gusa uko zavutse? Nibura muraba yarashe iyo baza kuba
interahamwe byari kwihanganirwa ariko gufata abagore n’abana ukarasa? Yarangiza
we naba rucagu bakitakuma ngo arashaka
kunga abanyarwanda?
MUCYAHOZE ARI KIGALI NGARI KAGAME YAHAKOZE AMAHANO
Mu
mugambi we wo gukomeza gutsemba abahutu, mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu
1994,Generale Major Paul Kagame
yohereje mucyahoze ari komini “BICUMBI
“itsinda rya bamwe mubasirikare bamurindaga bari bayobowe na Lt Charles Matungo
hamwe na Lt Johnson Mugisha bahimbaga pepe kale. Abo basirikare Kagame akaba
yarabasabye gutsemba ikitwa umuhutu wese kuburyo inzirakarengane zirenga 2500 zishwe urubozo nizo ntumwa za
Paul Kagame. Ubwo abo basirikare ba kabuhariwe mu buhotozi bageraga ahitwa za”
kabuga na Gikoro” hari ibirombe byacukurwagamo amabuye
y’agaciro, Paul Kagame yasabye LT
Charles Matungo gukusanya abaturage basanze hafi aho bababeshya ngo baje mu nama, maze ategeka ko bose “babatwikira
muribyo birombe ari bazima”. Aho Gikoro amagana
y’inzirakarengane akaba yarazize ubunyamusozi (barbarie) bwa Kagame. Gutwika abantu ari bazima icyaha
baba bakoze cyose, ng’iki kimwe mu bituma Umubyeyi bikiramariya na Yezu bagiye
kumanurira umujinya wabo kubutegetsi bwa Paul Kagame.
NA BAMWE MUBARI BASHINZWE KURINDA KAGAME
YAKEKAGA KUGIRANA ISANO N’ABAHUTU
YABARIMBUYE ATANZITSE
Uwitwa Lt Fred Gatumbura umututsi wabaye umuchoferi wa Kagame
igihe kirekire, yategetse ko bamuroga bamuziza gusa ko yaragiye kurongora
umukobwa w’umuhutukazi. Bamaze kumwirenza babeshye ko yazize agakoko ka Sida.
Undi musore w’umuhutu Lt Rwagasana
wabaye “umusemuzi “ ( traducteur –interprete) wa Paul Kagame igihe
kirekire, Kagame yaje gutegeka ko bamwimurira muri batayo ya 101. Nyuma gato,
yaje kuraswa na capt Jimmy Muyango
wabaga muri iyo batayo. Uyu
nyakwigendera akaba yarasimbuwe kurako kazi k’ubusemuzi na Lt Jean Bosco Kazura ubu usigaye ari gen uyobora ingabo za UN muri
Mali.
Kagame
yakomeje Kwica umusubizo abasirikare
b’abahutu bari muri RPA. Nyuma yo kubohoza capt Muvunanyambo wari ufungiye muri gereza ya ruhengeri, uyu
mugabo igihe yari mu nkotanyi ntiyahwemye kugaragariza kagame ko atishimiye
uburyo yicaga abacivile b’abahutu abaziza gusa uko bavutse. Ibi bikaba aribyo
byatumye kagame ategeka ko uyu mugabo yicwa kugirango kagame yikomereze nta
nkomyi uwo mugambi we mu bisha.
Mu
kwezi kwa cumi 1996, Col Lizinde
Theoneste yiciwe Nairobi nawe ku mabwiriza ya kagame. Uyu akaba yaramuzizaga
amabanga yarazi ku iraswa ry’indege ya Habyarimana Juvenale. Taliki
24/10/1997 capt Theoneste Hategekimana wayoboraga gendarumeri ya
Gitarama nawe yiswe kumabwiriza ya Paul Kagame. Mu
1997, major Lambert Rugambagye
yiciwe muri gereza ya Kibungo ku mabwiriza ya Kagame. Uyu mugabo
wahoze muri FAR akaba yari yarinjijwe muri APR, ntakindi yazize uretse ko yamaganaga ubwicanyi bwakomezaga
gukorerwa abasicivile b’abahutu bukozwe n’ingabo za APR. Taliki 23/04/2003 ku mabwiriza
ya Paul Kagame, Uwitwa Lt Col Cyiza Auguste wari umuhanga
mu by’amategeko, yashimutiwe Kicukiro na Capt Jhon Karangwa wo muri DMI hamwe
na maneko Murangira. Kuva icyo gihe
umuryango wa Cyiza ntiwigeze ugira amahirwe yo
kubona umurambo we ng’uwushyingure mu cyubahiro. Ntidushobora kurondora abasirikare bose b’abahutu babaga muri APR bishwe urubozo na Kagame abaziza gusa uko bavutse.
IJURU RIGIYE
GUTABARA ABANYARWANDA
Paul
Kagame n’umwe mu bategetsi babayeho ufite
ubuhanga buhanitse mu” buhotozi “bw’abantu benshi kandi
akaba “indashyikirwa” mu kwica urubozo. Kubera ibyaha bya Kagame n’agatsiko ke, “ IMANA itabara” ikaba itagishoboye kubyihanganira,
ikaba igiye kubamanuriraho umujinya wayo. Ijuru ryamaze guterana rikaba rigiye
gutabara abanyarwanda rikadukiza akaboko k’urugomo ka Kagame, n’abambari be nka
Dany Munyuza GEN FRED IBINGIRA na gen
Jack NZIZA. Imwe mu ndirimbo nkunda ya korari Hermon ADPR Rubona yitwa “IJURU RIRATABARA”hari aho baririmba
bati”
ryatabaye
Yesuwa
n’abisraheri, ababisha babo babahagurikiye,
yamanuye urubura irarubahondaguza, itegeka izuba na ryo rirahagara
kugeza ubwo ababisha babo bahashiriye ntihasigara n’umwe”. Ubwibone bwa
kagame bumeze nk’ubwa Pharaon. Kagame wishingikiriza imbaraga z’ingabo za RDF,
agahoza iteka intambara mu kanywa, nk’inzira yonyine kuriwe yo gukemura ibibazo, akwiye kwibuka ko ” wiringira umuheto ukagutenguha”.
Kandi ko ushoza intambara wiyita akagabo ukayisoza uboroga wifuza uwagutabara.
Ibihe tugezemo biraca amarenga ko Kagame agiye gutsindwa ruhenu mu buryo we
n’abambari be batatekerezaga. Tugarutse kuriyo ndirimbo Bakomeza bagira bati “ ubwo Shadarake, Meshake,
n’abedenego babarohaga mwitanura bagezemo basangamo marayika yabatanzemo kubabera umutabazi” mu
by’ukuri iyo urebye iby’iwacu, ukareba
abantu bose barunze mu bihome by’u Rwanda benshi muribo bazira akamama, harimo
na bariya bakozi b’Imana Kagame aherutse guta mu bihome abaziza ukwemera kwabo,
ntagushidikanya ko igihe cyo gutabarwa kigeze. Nkuko ijuru ryatabaye Dawidi arwana na Goliyati ninako rigiye gutabara abanyarwanda biyemeje
kurwanya akarengane ka Kagame.
Ubutaha
tuzabagezaho uburyo Kagame Paul yashyizeho batayo yitwa SIMBA MOBILE yayoborwaga na gen
Patrick Nyamvumba aherutse kugororera kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u
Rwanda. Iyi batayo nta kindi yarishinzwe uretse gutsembatsemba abahutu mucyahoze ari perefegitura za Byumba na Kibungo.
NKUNZURWANDA
Mihigo Alexis
Radiyo
Itahuka Afrika y’Epfo

1 Comments:
Ariko se Theoge, ibi mbere yuko ubisyhira kuri iyi web page uba wabisomye? nawe se urambwira ko ubyemera? Niba ubyemera kandi uzajye kwivuza mu mutwe. Something must be loose in your head Dr.
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home