Friday, 26 July 2013

IBYAHA NDENGAKAMERE BYA KAGAME BIMEZE NKIBY’UMWAMI HERODE (IGICE CYA MBERE)


Abasivile bazize inkota ya kagame. Padiri Murenzi bamutesheje imbabare yafashaga.
Mu nkuru iheruka twababwiye ukuntu taliki 21/07/2013, itsinda ry’abakirisutu gatolika rigizwe n’abacyecuru, abagore n’ababakobwa b’inkumi,  bose hamwe bagera ku icumi,hamwe n’umugabo umwe ,bagiye kwigaragambya imbere y’urugo rwa perezida Kagame. Abo bakirisitu bitwa “Intwarane” ngo bari  bamushyiriye ubutumwa bahawe n’umubyeyi bikiramariya  bumusaba kwisubiraho kuko Imana imufutiye umujinya kubera ibyaha ndengakamere bikomeje gukorwa  n’agatsiko ke. Kagame utagira icyo yubaha  aho kubakira ngo yumve ubutumwa bamushyiriye, yahisemo ku bashumuriza ba bahungu ba komiseri Rurayi  babaroha mu bihome. Bukeye bwaho, padiri Eugene Murenzi wari watangaje ko imyemerere yabo bakiristu ifite ishingiro, ndetse akemerako nawe ari intwarane,  polisi ntiyajuyaje kumuta muriyombi. Kubusanzwe, uyu padiri murenzi akaba azwiho kuba umuntu wita kumbabare kuko yarasanzwe ashinzwe kuyobora ikigo cyitwa  “komera” cyita kubana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  giherereye mu murenge wa Mushubati  mu karere ka RUTSIRO. None  nawe kagame amugize imbohe. Mu by’ukuri iyo abantu bavugako ko Kagame ari inkozi y’ibibi kandi yarenze ihaniro, wenda hari abagirango turakabya. Kagame kwica arica atitaye ngo uri umututsi cg umuhutu, umwana cg umukecuru,  kuroga araroga (COL NGOGA, COL NDUGUTE n’abandi), kwiba ni ruharwa (indege, amazu mu bwongereza..), kubeshya wagirango n’umuhungu wa semuhanuka, ubwibone aburengeje HERODE na PHARAON, mbega n’ishyano rikomeye kandi n’umuvumo ku Rwanda kubona ruyoborwa n’umuntu w’uzuye ubugome n’urugomo nka Paul Kagame.  Mu ri iki gice cya mbere  twifashishije cyane cyane igitabo “ Rwanda , l’HISTOIRE SECRETE cya nyakwigendera LT Abdul Ruzibiza, (yaramwirengeje mu buryo bw’amayobera) turibukiranya bimwe mubiranga urwago ndengakamere kagame afitiye abahutu ndetse na bumwe mu bwicanyi PAUL Kagame yakoreye abahutu kuva taliki 1/10/1990.

KURI KAGAME ABAHUTU S’ABANTU?

Taliki 12/05/1994 ubwo Paul kagame yaravuye I Byumba kubonana na JOSE AYALA LASSO wari haut commissaire Des Nations Unies aux Droits de l’homme. Aho kuboneza mubirindiro bye, Kagame yerekeje ahitwa “Muhura.” Ahageze,  yategetse uwari ukuriye abasirikare bamurindaga  Lt Tom Byabagamba gukusanya impunzi z’abahutu zari zahungiyaho. Icyo gihe, Kagame wari uherekejwe n’abasirikare barenga mirongo itanu bari mu  ma jeep 3 n’itoyota ya kane, bahise bagota izo mpunzi. Mukanya gato, Kagame yahise abasaba kurasa urufaya izo mpunzi zose ntihagire n’uzabara inkuru usigara. Abaraho bibajije niba ari madayimoni bwoko ki afashe Kagame ubwo yuriraga imwe mu ma jeep yamuherekezaga yariho imbunda yo mu bwoko bwa Machine gun 12.7 maze we ubwe n’amaboko ye,  atangira kurasa urufaya murizo mpunzi. Ntibyagarukiyeho kuko yategetse abasirikare gukoresha n’ibibunda  bya RPG byagenewe kurasa za burende maze bakarasa murizo nzirakarengane,  kuburyo abacivile barenga 700 barimo abagore n’abana bahasize ubuzima mu kanya nkako guhumbya.

Namwe ni munyumvire  ukuntu kagame yuzuye” ubukana bukabije” n’ ubugome ndengakamere  kubona umuntu wo kurwego rwa kagame yiyemeza kuba “mukuru mubi”. Akarasa inzirakarengane aziziza gusa uko zavutse? Nibura muraba yarashe iyo baza kuba interahamwe byari kwihanganirwa ariko gufata abagore n’abana ukarasa? Yarangiza we naba rucagu bakitakuma  ngo arashaka kunga abanyarwanda? 

MUCYAHOZE ARI KIGALI NGARI KAGAME YAHAKOZE AMAHANO

Mu mugambi we wo gukomeza gutsemba abahutu, mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu 1994,Generale Major  Paul Kagame yohereje  mucyahoze ari komini “BICUMBI “itsinda rya bamwe mubasirikare bamurindaga bari bayobowe na Lt Charles Matungo hamwe na Lt Johnson Mugisha bahimbaga pepe kale. Abo basirikare Kagame akaba yarabasabye gutsemba ikitwa umuhutu wese kuburyo inzirakarengane zirenga  2500 zishwe urubozo nizo ntumwa za Paul Kagame. Ubwo abo basirikare ba kabuhariwe mu buhotozi bageraga ahitwa za” kabuga na  Gikoro”  hari ibirombe byacukurwagamo amabuye y’agaciro, Paul Kagame yasabye  LT Charles Matungo gukusanya abaturage basanze hafi aho  bababeshya ngo baje mu nama, maze ategeka ko bose  “babatwikira  muribyo birombe ari bazima”. Aho Gikoro amagana y’inzirakarengane akaba yarazize ubunyamusozi (barbarie)  bwa Kagame. Gutwika abantu ari bazima icyaha baba bakoze cyose, ng’iki kimwe mu bituma Umubyeyi bikiramariya na Yezu bagiye kumanurira umujinya wabo kubutegetsi bwa Paul Kagame.
NA BAMWE MUBARI BASHINZWE KURINDA KAGAME YAKEKAGA KUGIRANA ISANO N’ABAHUTU  YABARIMBUYE ATANZITSE

Uwitwa Lt  Fred Gatumbura umututsi  wabaye umuchoferi wa Kagame igihe kirekire, yategetse ko bamuroga bamuziza gusa ko yaragiye kurongora umukobwa w’umuhutukazi. Bamaze kumwirenza babeshye ko yazize agakoko ka Sida. Undi musore w’umuhutu  Lt Rwagasana wabayeumusemuzi “ ( traducteur –interprete) wa Paul Kagame igihe kirekire, Kagame yaje gutegeka ko bamwimurira muri batayo ya 101. Nyuma gato, yaje kuraswa na capt Jimmy Muyango  wabaga muri iyo batayo.  Uyu nyakwigendera akaba yarasimbuwe kurako kazi k’ubusemuzi  na Lt Jean Bosco Kazura  ubu usigaye ari gen uyobora ingabo za UN muri Mali.

Kagame yakomeje Kwica  umusubizo abasirikare b’abahutu bari muri RPA.  Nyuma yo kubohoza capt Muvunanyambo wari ufungiye muri gereza ya ruhengeri, uyu mugabo igihe yari mu nkotanyi ntiyahwemye kugaragariza kagame ko atishimiye uburyo yicaga abacivile b’abahutu abaziza gusa uko bavutse. Ibi bikaba aribyo byatumye kagame ategeka ko uyu mugabo yicwa kugirango kagame yikomereze nta nkomyi uwo mugambi we mu bisha.

Mu kwezi  kwa cumi 1996, Col Lizinde Theoneste yiciwe Nairobi nawe ku mabwiriza ya kagame. Uyu akaba yaramuzizaga amabanga yarazi ku iraswa ry’indege ya Habyarimana Juvenale. Taliki 24/10/1997 capt Theoneste Hategekimana wayoboraga gendarumeri ya Gitarama nawe yiswe kumabwiriza ya Paul Kagame.    Mu 1997, major Lambert Rugambagye  yiciwe muri  gereza  ya Kibungo ku mabwiriza ya Kagame. Uyu mugabo wahoze muri FAR akaba yari yarinjijwe muri APR, ntakindi yazize  uretse ko yamaganaga ubwicanyi bwakomezaga gukorerwa abasicivile b’abahutu bukozwe n’ingabo za APR. Taliki 23/04/2003 ku mabwiriza ya Paul Kagame, Uwitwa Lt Col Cyiza Auguste wari umuhanga mu by’amategeko, yashimutiwe Kicukiro na Capt Jhon Karangwa wo muri DMI hamwe na maneko Murangira. Kuva icyo gihe umuryango wa Cyiza ntiwigeze ugira amahirwe yo  kubona umurambo we ng’uwushyingure mu cyubahiro.  Ntidushobora kurondora abasirikare bose  b’abahutu babaga muri APR  bishwe  urubozo na Kagame abaziza gusa uko bavutse.
IJURU RIGIYE GUTABARA ABANYARWANDA

Paul Kagame n’umwe mu bategetsi babayeho  ufite ubuhanga buhanitse mu” buhotozi “bw’abantu benshi kandi akaba “indashyikirwa” mu kwica urubozo.  Kubera ibyaha bya Kagame n’agatsiko ke, “ IMANA itabara” ikaba itagishoboye kubyihanganira, ikaba igiye kubamanuriraho umujinya wayo. Ijuru ryamaze guterana rikaba rigiye gutabara abanyarwanda rikadukiza akaboko k’urugomo ka Kagame, n’abambari be nka Dany Munyuza GEN FRED IBINGIRA na  gen Jack NZIZA. Imwe mu ndirimbo nkunda ya korari Hermon ADPR Rubona yitwa  “IJURU RIRATABARA”hari aho baririmba bati ryatabaye Yesuwa n’abisraheri, ababisha babo babahagurikiye,   yamanuye urubura irarubahondaguza, itegeka izuba na ryo rirahagara kugeza ubwo ababisha babo bahashiriye ntihasigara n’umwe”. Ubwibone bwa kagame bumeze nk’ubwa Pharaon.  Kagame  wishingikiriza imbaraga z’ingabo za RDF, agahoza iteka intambara mu kanywa, nk’inzira yonyine kuriwe yo gukemura ibibazo,  akwiye kwibuka ko ” wiringira umuheto ukagutenguha”. Kandi ko ushoza intambara wiyita akagabo ukayisoza uboroga wifuza uwagutabara. Ibihe tugezemo biraca amarenga ko Kagame agiye gutsindwa ruhenu mu buryo we n’abambari be batatekerezaga. Tugarutse kuriyo ndirimbo  Bakomeza bagira bati “ ubwo Shadarake, Meshake, n’abedenego babarohaga mwitanura  bagezemo basangamo marayika  yabatanzemo kubabera umutabazi” mu by’ukuri  iyo urebye iby’iwacu, ukareba abantu bose barunze mu bihome by’u Rwanda benshi muribo bazira akamama, harimo na bariya bakozi b’Imana Kagame aherutse guta mu bihome abaziza ukwemera kwabo, ntagushidikanya ko igihe cyo gutabarwa kigeze. Nkuko ijuru  ryatabaye Dawidi arwana na Goliyati  ninako rigiye gutabara abanyarwanda biyemeje kurwanya akarengane ka Kagame.

Ubutaha tuzabagezaho uburyo Kagame Paul yashyizeho batayo yitwa SIMBA MOBILE  yayoborwaga na gen Patrick Nyamvumba aherutse kugororera kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Iyi batayo  nta kindi yarishinzwe uretse gutsembatsemba abahutu mucyahoze ari  perefegitura za  Byumba na Kibungo.

NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
Radiyo Itahuka Afrika y’Epfo

 

 

 

1 Comments:

At 24 January 2014 at 23:13 , Anonymous Anonymous said...

Ariko se Theoge, ibi mbere yuko ubisyhira kuri iyi web page uba wabisomye? nawe se urambwira ko ubyemera? Niba ubyemera kandi uzajye kwivuza mu mutwe. Something must be loose in your head Dr.

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home