KIRYA ABANDI BAJYA KU KIRYA KIKISHARIRIZA
Iyi mvugo
ngo “kirya abandi bajya ku kirya
kikishaririza” bayikoresha bashaka kuvuga umuntu unenga abandi we batangira
kuvuga ibye akirakaza akihindura ibamba.
Mu by’ukuri
perezida Kagame, inshuro nyishi ntiyawemye kuvuga ko ikibazo cya kongo kigomba
gukemuka binyuze munzira y’imishyikirano ( inzira ya politiki), ko intambara idashobora kukirangiza bityo
leta ya Kabira ikaba igomba kuganira na M23.
Nyamara
ejobundi aha ubwo perezida wa Tanzaniya
yasabaga ko leta ya Paul Kagame igomba kugirana ibiganiro na FDRL, perezida Kagame yariye karungu muri
cya kinyabupfura cye gicye yagize umwuga, ntiyajuyaje kwita perezida mugenzi we “umuginga” (injiji).
Nuko ubwo aba yihesheje agaciro anagahesha abanyarwanda yitwako ahagarariye.
Ibi icyo bivuze n’uko kuri Kagame, intambara nimbi iyo ikozwe n’abandi (
kabila), iyo ariwe uyikoze ntakibazo
rwose. Mbega Kagame niwe wenyine ku isi
ufite uburenganzira bwo gukemuza ibibazo imbunda.
Nyamara Kagame
niba ashaka kuba umwarimu mwiza, mbere
yo kureba igitotsi kiri mu jisho rya mugenzi we (Kabila) yagakwiye kubanza
kuvana umugogo uri mujisho rye. Ikindi n’uko utirahuriye ntarahurira abandi. Umuhanga witwa Albert Einstein yavuze amagambo y’ubwenge
agira ati ” Peace cannot be kept by force; it can only be
achieved by understanding”.
Nta narimwe imbaraga zigeze zitanga amahoro
arambye.
Amateka
yahafi atwereka uburyo abashatse gukemuza ibibazo imbunda bafite n’ubushobozi
buhagije, byagiye bibananira. Amerika n’ubwongereza byagabye igitero muri Irak
ya Saddam Hussein bivuga ko bigiye gutangayo amahoro, Sadam yarishwe ariko Irak
nanubu akaduruvayo kariyo inzirakarengane zihagwa buri munsi, byose n’ingaruka
z’intambara. Nta nikizere ko kazashira vuba. Abagateje babonye bibakomeranye
bikuriramo akabo karenge. N’Afganistan ntakinyuranyo nibyo tuvuze ruguru.
ESE
N’IGITANGAZA KIKWETE NA TANZANIYA BABAYE ABARIMU B’ AMAHORO KU RWANDA NA KAGAME?
Mu gihe
perezida Paul Kagame yahisemo kubakira
leta ye n’agatsiko ke ku kinyoma ashingiye ku mahame yawa munazi Adolf Hitler,
uyu akaba yaravugaga ko ikinyoma iyo ugisubiyemo kenshi abantu bageraho
bakagifata nk’ukuri. Nyamara iyi mitekereze y’ubuswa iranga
abanyagitugu bose ntitinda kubahemuza. Mbega n’ikibazo k’igihe gusa ngo rubanda
yose ibatahure.
Mu gihe
Kagame akomeje kwishongora ngo u Rwanda amahoro ni munange, nta nicyayahungabanya,
ikigo gishinzwe kugenzura uko amahoro yubahirizwa ku isi, giherutse gusohora
raporo igaragaza ireme ry’amahoro muri uyu mwaka wa 2013. Nkuko bigaragara mu bihugu
162 byasuzumwe, u Rwanda ruri ku mwanya wa 135 mu gihe Tanzaniya iri kumwanya
wa 55. Bikaba rero nta gitangaje abayobozi ba Tanzaniya bahaye Kagame na leta ye isomo ry’amahoro.
Ntiyaba ari we wa mbere babikoreye, yewe nta n’ubwo byaba ari ubwambere
Tanzaniya ifashije abanyarwanda gushaka amahoro. Nta wa kwibagirwa uruhare
rwayo ubwo yatangaga ubutaka bwayo ngo habere imishyikirano hagati ya FPR Inkotanyi na Leta ya Habyarimana. Ndetse Kagame yagakwiye kuzirikana ko yicaye
mu Rugwiro kuKo yivuganye Habyarimana avuye mu mishyikirano muri Tanzaniya.
Uretse u Rwanda
mu bihe byashize Tanzaniya ikaba yarafashije abarundi ndetse na kongo mu gukemura
ibibazo mu mahoro. Perezida Jakaya Kikwete ubwe, akaba yarabigizemo uruhare
rukomeye kuko yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane kuva
1995 kugera 2005.
Tugarutse
kuri iyo raporo ibindi bihugu byo mu karere u Rwanda , biri ku myanya
ikurikira: Uganda 106, Kenya 136 naho u
Burundi 144.
Birumvikana ko
Kagame iriya raporo kuko itamushimagiza cyangwa abatekenisiye be bibagiwe
kuyitekenika, azavuga ko ntacyo ivuze, ndetse ntibyanatungurana aramutse avuze
ko abayikoze bafite “ ingengabitekerezo” nkuko asanzwe abigenza ku muntu wese
ugerageje ku munenga. Ku ikubitiro, ikaba yamaze guterwa utwatsi na wa mu
minisitiri we ( Musa Fazil) uzwiho kuba ariwe muyobozi usuburimo kenshi rya sengesho “ nkuko perezida wa repubulika adahwema kubitubwira.”
UKO
TUBIBONA
Duhereye mu muco nyarwanda, baragira bati” ikinyoma kikugaburira rimwe ntikikugaburira
kabiri;” naho umugabo w’intwari Abraham Lincoln wabaye perezide wa 16
w’amerika aragira ati” ushobora kubeshya abaturage bose mugihe
gito, ushobora kubeshya abaturage bacyeya mu bihe byose, ariko ntushobora
kubeshya abaturage bose mubihe byose” ( you can fool all the people some of the
time, and some of the people all the time, but you cannot fool all the people
all the time).
Kagame
yakomeje kubeshya abanyarwanda n’amahanga ko u Rwanda rutekanye, nyamara
abenshi ntibahwemye kugaragaza ko amahoro kagame arata, yubakiye ku musenyi
kuko yubakiye ku iterabwoba no kuryanisha amoko y’abanyarwanda kugirango
akomeze abafate bugwate.
Kubigaragara isi yose, abanyarwanda by’umwihariko, bamaze
gutahura Kagame na leta ye, ko imvugo yabo atariyo ngiro. Kagame kugirango akomeze
arambe ku ngoma, yemera byinshi agakora bicye. Yimakaje ihame rya Napoleon Bonaparte” if you wish to be a success in the world, promise everything, delivers
nothing”
Ariko ibi bigira aho bigarukira. Mbaye
umujyanama wa Kagame, nubwo ntawuhana uwahanutse, namubwira nti” reka izima
ryawe”, uce bugufi, ukubite ibipfukamiro hasi; usabimbabazi abanyarwanda;
ubundi wegure, nicyo cyonyine cyatuma bakubabarira. Atari ibyo, iminsi
izaguteka mu rwabya; wambarire inconcera
aho wambariye inkanda. Ikibazo gikomeye, wa mugani wa ba bandi n’uko “kugira inama Kagame ari nko gukurura injangwe ku musambi”.
NKUNZURWANDA
Mihigo Alexis
Radiyo Itahuka,
Pretoria, Afrika y’epfo



0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home