NONE PRESIDENT PAUL KAGAME BYAMUBERA " MUTATIS MUTANDIS"?
CUBA
![]() |
| Fidele Castro na Fulgencio Batista |
Umunyagitugu
generale Fulgencio Batista wayoboye Cuba
kuva 1940-1959, yakoze ikosa rikomeye
tariki 15/5/1955 ubwo yafunguraga Fidel Castro yibwirako yamushegeshe
atazasubira muri politiki. Nyamara, Castro
yahise aboneza iyubuhungiro muri mexique ajya kwisuganya. Aho, niho yaje kumenyana na Ernesto Che Guevara
bagatangira urugamba rwo kubohoza Cuba
babinyujije mu mutwe wakinyeshyamba witwaga “MR-26-7“. Ntibyateye kabiri kuko Castro
n’abarwanyi magana atatu gusa (300) batesheje umutwe ingabo zirenga ibihumbi
icumi (10.000) Batista yari yohereje ahitwa Sierra Maestra mucyo yise “operation verano.” icyo gihe Batista
yatunguwe no kubona amabatayo y’ingabo ze atangira kujya amanika amaboko akisangira Castro.
Ubwo ninako kandi umunsi ku wundi abaturage bari barambiwe ingoma y’igitugu,
batorokaga basanganira Castro na Che
Guevara kuko babafataga nk’abacunguzi babo. Muri iki gihe, hari bamwe mubanyarwanda babona ko mu gihe kagame yiyemeje
gufunga imiryango yose yo gutanga
demokarasi mu mahoro, nka generale Kayumba
Nyamwasa aramutse atangiye urugamba, ntakabuza byaba” mutatis
mutandis” (byagenda nkuko byagenze
muri Cuba). Fidel Castro nubwo atabaye
mu butegetsi bwa generale Fulgencio
Batista, yaramushyigikiye mugukora coup d’état
muri werurwe 1952. Mu gukora iyi coup d’état,
Batista yari yasezeranije Castro n’abandi ko azashyiraho ubutegetsi
bukorera rubanda. Nyamara, ntibyateye kabiri atangira gukora ikinyuranyo no
kwibasira abamwicaje kuriyo ntebe. Mbega ni nka bimwe ba Kayumba barega Kagame .
iyo ukurikiranye imvugo za kagame zuzuye kwihenura, gutukana no gusuzugura bikabije abahoze ari ibikomerezwa kungoma ye,
wibaza niba hatari igihe amateka
azamukoza isoni bikamugendekera nkuko byagendekeye Batista? Bibaye, wamugani wa
ya ndirimbo, ntibyaba ari ubwambere mu Rwanda nkuko tugiye kubibona.
RWANDA
Mu
1973, ubwo Juvenale Habyarimana
yahirikaga Kayibanda, yasezeranije abanyarwanda ko azabakorera nta
vangura na rimwe kandi yubahiriza uburenganzira bwaburi wese. Nyamara
ntibyateye kabiri, atangira kwimakaza igitugu gishingiye Ku ishyaka rimwe
rukumbi (MRND cg muvoma nkuko bayitaga),
bikaba byari itegeko kuyibamo , yewe n’umwana ucyiri munda akaba
yaragombaga kwitegura kuvuka ayirimo. Habyara yakomeje kwikanyiza kugeza ubwo
yiyamamazanya n’”IKIJUJU “ mu kimbo cy’undi mukandida . kubera kwikanga ko
hari abatishimiye ibyo yakoraga bashoboraga kumuhirika yatangiye kwibasira aba comrades. Ngicyo icyatumye Colonel Kanyarengwe Alexis amutoroka nyuma
akaza kujya mu nkotanyi aho yahuriye na Colonel Theoneste Lizinde nyuma y’uko
zimutorocyesheje gereza ya Ruhengeri. Lizinde akaba yarahoze ayobora maneko za
Kinani. Habyara yakomeje gukerensa aba bagabo, nyamara abahanga mu mateka
y’inkotanyi bakubwirako aba bagabo uretse gutiza imbaraga RPF ari nabo baba
baragiriye inama Kagame ko ba “ rudahusha” be, bashinga misile I Masaka aho indege ya kinani yagombaga guturuka za
KABUGA bayireba neza ubundi bakamuhindura ivu.
Bibaye ari impamo, iri banga
rikomeye LIZINDE yarabitse akaba ariryo
ryatumye arasirwa Nairobi kugirango atazavaho arimena cyane ko batari bagicana
uwaka na Kagame. Kanyarengwe na lizinde
bari bazi neza kinani nkabamwibyariye. Imbaraga nkeya ningufu ze bari bazi aho
bishingiye, bityo no ku mu rwanya byari
kuborohera kuruta undi wese. Uko aba bagabo bari bazi kinani, usanga bimeze
neza ( mutatis mutandis) nkuko Kayumba, Karegeya na Rudasingwa bazi Kagame
. N’ ubwo nibwirako bo na RNC batifuza
kwica Kagame nkuko we yarahiriye kuzabicisha inyundo, nta kabuza babinyujije mu ihuriro nyarwanda, bitari cyera rubanda irambiwe urugomo
n’ubugome bya Kagame izahaguruka
ibashigikire bakore impinduramatwara. Kagame
niba atigiye kuri Habyarimana bivugwa ko ariwe wamwivuganye, akwiye nibura kwigira kuri Samuel Doe.
LIBERIYA
Ku
itariki 12/4/1980 sergent Samuel Doe
yakoze coup d’état y’amaraso yahitanye
perezida William R.Torbert nabaminisitiri be barenga cumi na batatu,
bakaba baranyonzwe ku karubanda. Samuel Doe, yatangiye kwigira akaraha
kajyahe no kwimakaza ingoma yigitugu,
ibi bikaba bitashimishije abo bakoranaga
barimo Lt Prince Johnson, arinayo mpamvu yaje gutorakera muri Ivory Coast.
Afatanyije na Charles Taylor baje gushinga ikiswe National Patriotic Front of
Liberia (NPFL). Mu 1989, bagabye igitero
kuri Liberia, gusa nyuma gato urugamba rutangiye baje gushwana Prince Johnson
ashinga umutwe we witwaga Independent National Patriotic Front of Liberia
(INPFL). Mu kwa cyenda 1990, ingabo ze zafashe mpiri SAMUEL DOE zimwica
urwagashinyaguro kuko bamwambitse ubusa buri buri imbere yabaturage, baramuboha
amaguru n’amaboko bamukata ugutwi, bamuca ikiganza n’ubundi bugome
ndengakamere. Yiba Kagame yigishwaga n,amateka, umutimama nama we wakamuburiye
akarekereho ubugome n’izima rye kuko uko arushaho kugarika ingogo niko arushaho
kwiha amahirwe yuko bizamubera “mutatis
mutandis” nkuko
byagendekeye
SAMUEL DOE.
LIBYA
Colonel
Mouamar Khadafi wayoboye Libya kuva 1969 -2010, uwabasha guhura nawe, yaba
umuhamya w’ukuntu abari mu bushorishori bw’ubutegetsi bwe, baje kumuhinduka
bakamurwanya kugeza bamuhiritse ndetse bakanamwivugana. Uhereye nko ku wari Perezida
w’agateganyo wa CNT, MUSTAPHA ABDUL
JALIL, uyu niwe wari minisitiri w’ubutabera muri leta ya khadafi mbere ko
amutoroka. Undi ,ni General Abdul Fatah Younis, wari minisitiri w’umutekano
muri leta ya khadafi. Uyu akaba ariwe wayoboraga ishami rya gisirikare
intambara igitangira uretseko bitamuhiriye kuko yaje kuraswa n’abantu batigeze
bamenyekana. Undi mugabo ni NURI Mesmani wari umukuru wa Protocol ya khadafi. Uyu
mugabo akaba ari we wenyine washoboraga kwinjira kwa Kadafi adakomanze. Mu
kwacumi 2010, NURI yagiye mu Bufaransa avuga ko agiye kwibagisha. Mu minsi yose yahamaze, nta muganga numwe
bigeze babonana , ahubwo, I PARIS Ku itariki
16/11/ 2010, yakoranye inama mw’ibanga na ba maneko b’u Bufaransa (DGES) muri
hotel yitwa Concorde Lafayette. Muri iyo
nama, akaba yarabasezeranije ko bashobora kwifashisha Colonel Abdallah Gehani wayoboraga ingabo
Benghazi kugirango atoroke n’ingabo ze akaba ariwe utangiza impinduramatwa muri Benghazi.
Ibi akaba ari nako byaje kugenda. Yaba Paul
Kagame yigishwaga n’amateka, yagakwiriye guhera kuraya ya hafi, akibuka ko
atarusha Kadafi ingabo zikomeye, intwaro zikomeye, ndetse ko n’amafaranga
yiratana ntaho bari bahuriye. Abaye agira umutimanama , anibuka neza uko
Khadafi y’itaga abamurwanyaga “IMBEBA”, yarekeraho gukomeza gukerensa no gutuka
ba General Kayumba ngo n,ibigarasha,
umwanda n’ibindi bitutsi ntazi ishuri yabyigiyemo.
UMWANZURO
Nta
gushidikanya ko iherezo ry’ingoma ya Paul Kagame riri hafi, kuko ubutegetsi bwe bwamaze kubora, umunuko wabwo ukaba
utacyemerera rubanda guhumeka, akaba ariyo mpamvu bari hafi ku bwirohaho
bikaba” mutatis mutandis” nk’uko
byagendekeye Khadafi, Habyarimana, Sameul Doe n’abandi ntarondoye. Amahirwe yonyine kagame afite ,nuko
abamurwanya badashaka kumwica nkuko abo bandi
bishwe. Umuhanga mu by’intambara SUN TZU wanditse agatabo kitwa “ Art of the war” aragira ati “ if you know the enemy and know yourself you need not fear the results of hundred
battles” uhereye kuraya magambo,
uhereye no ku ngero zifatika twatanze, muri iyi mpinduramatwara iri gukomanga
ku mu ryango w’u Rwanda, ntakabuza ko abanyarwanda benshi bafitiye ikizere Ihuriro Nyarwanda (RNC), kuko
ba “kizigenza” baryo babanye na
kagame, bafite uburyo igihumbi bakoresha
kugirango ahirikwe.






2 Comments:
IBARUWA IGENEWE KAYUMBA NYAMWASA: Muvandimwe nkunda,nejejwe no kukwandikira uru rwandiko,kubera ko nkwifuriza ibyiza,kandi nkaba mbona uruhare runini ushobora kugira mu kunga abanyarwanda.Nemera ntashidikanya ko mu Rwanda abahutu n'abatutsi bazabana mu mahoro nk'abavandimwe nkuko muri south africa abirabura n'abazungu babanye,kandi mbona ubishatse wagira uruhare rukomeye mw'iyo mpinduka nk'urwo MANDELA yagize muri south africa. Ariko mfite impungenge zikomeye kandi numva wasuzumana ubwitonzi kugira ngo nzasubize umutima mu gitereko: urabizi neza ko FPR wabayemo igira IGIPINDI na SIASA birenze igipimo,none aho RNC ubarizwamo ntiyaba ari FPR yahinduye izina? Rwose sinkurwanya nkwifuriza ibyiza, ariko FPR yarampahamuye! Impamvu mvuga ko RNC murimo ishobora kuba FPR yahinduye izina,nuko RNC 1) nta muleader umwe uzwi ifite,2)ntimutwereka inzira mwifuza kunyuramo n'intambwe mugenda mutera mu rugamba rwo kubanisha abanyarwanda mu mahoro. ese muzakoresha intambara? democratie se? imishyikirano izira uburyarya se? 3) ntabwo mwitandukanyije bihagije n'ubugizi bwa nabi bwa FPR inkotanyi!.......Nukuri gerageza kumpumuriza kuri izi mpungenge zose mfite,kuko ndi confused,ngakomeza gutekereza ko ari igipindi na siasa byo muri FPR ukibereyemo! Mu gihe ngitegereje igisubizo cyawe cyiza,mbaye ngushimiye kunyumva. IMANA ikurinde n'abawe bose.Thank you
Dear Musomyi. Tugiye guha banyiri bwute iyi message. Ibisubizo uzabibona vuba aha. Binashobotse wakurikirana www.radioitahuka.org ukumva icyo abivugaho.
Mugire umunsi mwiza.
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home