Thursday, 13 June 2013

NONE PRESIDENT PAUL KAGAME BYAMUBERA " MUTATIS MUTANDIS"?

Perezida Paul kagame  akunda kumvikana kenshi atanga amasomo ku mateka. Avuga kenshi ko  amateka akwiye kwigisha abantu.  Mu gifaransa baca umugani ngo “ Chaque institution aussi grande qu’elle soit telle contient dans ses seins les germes de sa destruction  ugenekereje mu Kinyarwanda ninko kuvuga ngo kenshi ubutegetsi buhirikwa nabahoze ari ibikomerezwa mubushorishori bwabwo. Ukurikije iby’amateka atwereka usanga gushwanakwa Kagame nabo bakoranye ari  ugutema ishami ry’igiti yicayeho. Reka tureba ingero zifatika

CUBA
Fidele Castro na Fulgencio Batista
Umunyagitugu  generale Fulgencio Batista wayoboye Cuba kuva 1940-1959, yakoze ikosa rikomeye  tariki 15/5/1955 ubwo yafunguraga Fidel Castro yibwirako yamushegeshe atazasubira muri politiki. Nyamara,  Castro yahise aboneza iyubuhungiro muri mexique  ajya kwisuganya. Aho, niho  yaje kumenyana na Ernesto Che Guevara bagatangira urugamba rwo  kubohoza Cuba babinyujije mu mutwe wakinyeshyamba witwaga “MR-26-7“. Ntibyateye kabiri kuko Castro n’abarwanyi magana atatu gusa (300) batesheje umutwe ingabo zirenga ibihumbi icumi (10.000) Batista yari yohereje  ahitwa Sierra Maestra mucyo yise “operation verano.” icyo gihe Batista yatunguwe no kubona amabatayo y’ingabo ze  atangira kujya amanika amaboko akisangira Castro. Ubwo ninako kandi umunsi ku wundi abaturage bari barambiwe ingoma y’igitugu, batorokaga  basanganira Castro na Che Guevara kuko babafataga nk’abacunguzi babo.  Muri iki gihe, hari bamwe  mubanyarwanda babona ko mu gihe kagame yiyemeje gufunga imiryango yose  yo gutanga demokarasi mu mahoro,  nka generale  Kayumba  Nyamwasa aramutse atangiye urugamba, ntakabuza  byaba” mutatis mutandis” (byagenda nkuko  byagenze muri Cuba). Fidel Castro nubwo atabaye  mu butegetsi  bwa generale Fulgencio Batista,  yaramushyigikiye mugukora coup d’état muri werurwe 1952. Mu gukora iyi coup d’état,  Batista yari yasezeranije Castro n’abandi ko azashyiraho ubutegetsi bukorera rubanda. Nyamara, ntibyateye kabiri atangira gukora ikinyuranyo no kwibasira abamwicaje kuriyo ntebe. Mbega ni nka bimwe ba Kayumba barega Kagame . iyo ukurikiranye imvugo za kagame zuzuye kwihenura, gutukana no gusuzugura  bikabije abahoze ari ibikomerezwa kungoma ye,  wibaza niba hatari igihe amateka azamukoza isoni bikamugendekera nkuko byagendekeye Batista? Bibaye, wamugani wa ya ndirimbo, ntibyaba ari ubwambere mu Rwanda nkuko tugiye kubibona.

 RWANDA

Col Kanyarengwe Alex na Gen Juvenale Habyarimana
Mu 1973, ubwo Juvenale Habyarimana  yahirikaga Kayibanda, yasezeranije abanyarwanda ko azabakorera nta vangura na rimwe kandi yubahiriza uburenganzira bwaburi wese. Nyamara ntibyateye kabiri, atangira kwimakaza igitugu gishingiye Ku ishyaka rimwe rukumbi (MRND cg muvoma nkuko bayitaga),  bikaba byari itegeko kuyibamo , yewe n’umwana ucyiri munda akaba yaragombaga kwitegura kuvuka ayirimo. Habyara yakomeje kwikanyiza kugeza ubwo yiyamamazanya n’”IKIJUJU  mu kimbo cy’undi mukandida . kubera kwikanga ko hari abatishimiye ibyo yakoraga bashoboraga kumuhirika yatangiye  kwibasira aba comrades. Ngicyo icyatumye  Colonel Kanyarengwe Alexis amutoroka nyuma akaza kujya mu nkotanyi aho yahuriye na Colonel Theoneste Lizinde nyuma y’uko zimutorocyesheje gereza ya Ruhengeri. Lizinde akaba yarahoze ayobora maneko za Kinani.  Habyara yakomeje gukerensa  aba bagabo, nyamara abahanga mu mateka y’inkotanyi bakubwirako aba bagabo uretse gutiza imbaraga RPF ari nabo baba baragiriye inama Kagame ko ba “ rudahusha” be, bashinga misile I Masaka  aho indege ya kinani yagombaga guturuka za KABUGA bayireba neza ubundi bakamuhindura ivu.  Bibaye ari impamo,  iri banga rikomeye LIZINDE  yarabitse akaba ariryo ryatumye arasirwa Nairobi kugirango atazavaho arimena cyane ko batari bagicana uwaka na Kagame.  Kanyarengwe na lizinde bari bazi neza kinani nkabamwibyariye. Imbaraga nkeya ningufu ze bari bazi aho bishingiye,  bityo no ku mu rwanya byari kuborohera kuruta undi wese. Uko aba bagabo bari bazi kinani, usanga bimeze neza ( mutatis mutandis) nkuko Kayumba, Karegeya na Rudasingwa bazi Kagame .  N’ ubwo nibwirako bo na RNC batifuza kwica Kagame nkuko we yarahiriye kuzabicisha inyundo, nta kabuza  babinyujije mu ihuriro nyarwanda,  bitari cyera rubanda irambiwe urugomo n’ubugome bya Kagame  izahaguruka ibashigikire bakore impinduramatwara.  Kagame niba atigiye kuri Habyarimana bivugwa ko ariwe wamwivuganye,  akwiye  nibura kwigira  kuri Samuel Doe.

LIBERIYA

Samuel Doe na Chalres Taylor
Ku itariki 12/4/1980  sergent Samuel Doe yakoze coup d’état  y’amaraso yahitanye perezida William R.Torbert  nabaminisitiri be barenga cumi na batatu, bakaba baranyonzwe ku karubanda. Samuel Doe, yatangiye kwigira akaraha kajyahe  no kwimakaza ingoma yigitugu, ibi bikaba bitashimishije  abo bakoranaga barimo Lt Prince Johnson, arinayo mpamvu yaje gutorakera muri Ivory Coast. Afatanyije na Charles Taylor baje gushinga ikiswe National Patriotic Front of Liberia  (NPFL). Mu 1989, bagabye igitero kuri Liberia, gusa nyuma gato urugamba rutangiye baje gushwana Prince Johnson ashinga umutwe we witwaga Independent National Patriotic Front of Liberia (INPFL). Mu kwa cyenda 1990, ingabo ze zafashe mpiri SAMUEL DOE zimwica urwagashinyaguro kuko bamwambitse ubusa buri buri imbere yabaturage, baramuboha amaguru n’amaboko bamukata ugutwi, bamuca ikiganza n’ubundi bugome ndengakamere. Yiba Kagame yigishwaga n,amateka, umutimama nama we wakamuburiye akarekereho ubugome n’izima rye kuko uko arushaho kugarika ingogo niko arushaho kwiha amahirwe yuko bizamubera “mutatis mutandis  nkuko
byagendekeye SAMUEL DOE.

 LIBYA

Mouamar Khadafi na Mustapha Abdul Jalil
Colonel Mouamar Khadafi wayoboye Libya kuva 1969 -2010, uwabasha guhura nawe, yaba umuhamya w’ukuntu abari mu bushorishori bw’ubutegetsi bwe, baje kumuhinduka bakamurwanya kugeza bamuhiritse ndetse bakanamwivugana. Uhereye nko ku wari Perezida w’agateganyo wa CNT,  MUSTAPHA ABDUL JALIL, uyu niwe wari minisitiri w’ubutabera muri leta ya khadafi mbere ko amutoroka. Undi ,ni General Abdul Fatah Younis, wari minisitiri w’umutekano muri leta ya khadafi. Uyu akaba ariwe wayoboraga ishami rya gisirikare intambara igitangira uretseko bitamuhiriye kuko yaje kuraswa n’abantu batigeze bamenyekana. Undi mugabo ni NURI Mesmani wari umukuru wa Protocol ya khadafi. Uyu mugabo akaba ari we wenyine washoboraga kwinjira kwa Kadafi adakomanze. Mu kwacumi 2010, NURI yagiye mu Bufaransa avuga ko agiye kwibagisha.  Mu minsi yose yahamaze, nta muganga numwe bigeze babonana , ahubwo, I PARIS  Ku itariki 16/11/ 2010, yakoranye inama mw’ibanga na ba maneko b’u Bufaransa (DGES) muri hotel yitwa  Concorde Lafayette. Muri iyo nama, akaba yarabasezeranije ko bashobora kwifashisha  Colonel Abdallah Gehani wayoboraga ingabo Benghazi kugirango atoroke n’ingabo ze  akaba ariwe utangiza impinduramatwa muri Benghazi. Ibi  akaba ari nako byaje kugenda. Yaba Paul Kagame yigishwaga n’amateka, yagakwiriye guhera kuraya ya hafi, akibuka ko atarusha Kadafi ingabo zikomeye, intwaro zikomeye, ndetse ko n’amafaranga yiratana ntaho bari bahuriye. Abaye agira umutimanama , anibuka neza uko Khadafi y’itaga abamurwanyaga “IMBEBA”, yarekeraho gukomeza gukerensa no gutuka ba  General Kayumba ngo n,ibigarasha, umwanda n’ibindi bitutsi ntazi ishuri yabyigiyemo.

UMWANZURO

Nta gushidikanya ko iherezo ry’ingoma ya Paul Kagame riri hafi, kuko ubutegetsi  bwe bwamaze kubora, umunuko wabwo ukaba utacyemerera rubanda guhumeka, akaba ariyo mpamvu bari hafi ku bwirohaho bikaba” mutatis mutandis” nk’uko byagendekeye Khadafi, Habyarimana, Sameul Doe n’abandi ntarondoye.  Amahirwe yonyine kagame afite ,nuko abamurwanya badashaka kumwica nkuko abo bandi  bishwe. Umuhanga mu by’intambara SUN TZU wanditse agatabo kitwa “ Art of the war” aragira ati “ if you know the enemy and know yourself  you need not fear the results of hundred battles”  uhereye kuraya magambo, uhereye no ku ngero zifatika twatanze, muri iyi mpinduramatwara iri gukomanga ku mu ryango w’u Rwanda, ntakabuza ko abanyarwanda benshi  bafitiye ikizere Ihuriro Nyarwanda (RNC), kuko ba “kizigenza” baryo babanye na kagame, bafite uburyo igihumbi bakoresha  kugirango ahirikwe.

Nkunzurwanda Mihigo Alexis

2 Comments:

At 14 June 2013 at 17:57 , Anonymous Anonymous said...

IBARUWA IGENEWE KAYUMBA NYAMWASA: Muvandimwe nkunda,nejejwe no kukwandikira uru rwandiko,kubera ko nkwifuriza ibyiza,kandi nkaba mbona uruhare runini ushobora kugira mu kunga abanyarwanda.Nemera ntashidikanya ko mu Rwanda abahutu n'abatutsi bazabana mu mahoro nk'abavandimwe nkuko muri south africa abirabura n'abazungu babanye,kandi mbona ubishatse wagira uruhare rukomeye mw'iyo mpinduka nk'urwo MANDELA yagize muri south africa. Ariko mfite impungenge zikomeye kandi numva wasuzumana ubwitonzi kugira ngo nzasubize umutima mu gitereko: urabizi neza ko FPR wabayemo igira IGIPINDI na SIASA birenze igipimo,none aho RNC ubarizwamo ntiyaba ari FPR yahinduye izina? Rwose sinkurwanya nkwifuriza ibyiza, ariko FPR yarampahamuye! Impamvu mvuga ko RNC murimo ishobora kuba FPR yahinduye izina,nuko RNC 1) nta muleader umwe uzwi ifite,2)ntimutwereka inzira mwifuza kunyuramo n'intambwe mugenda mutera mu rugamba rwo kubanisha abanyarwanda mu mahoro. ese muzakoresha intambara? democratie se? imishyikirano izira uburyarya se? 3) ntabwo mwitandukanyije bihagije n'ubugizi bwa nabi bwa FPR inkotanyi!.......Nukuri gerageza kumpumuriza kuri izi mpungenge zose mfite,kuko ndi confused,ngakomeza gutekereza ko ari igipindi na siasa byo muri FPR ukibereyemo! Mu gihe ngitegereje igisubizo cyawe cyiza,mbaye ngushimiye kunyumva. IMANA ikurinde n'abawe bose.Thank you

 
At 16 June 2013 at 13:46 , Blogger RNC NEWS ONLINE said...

Dear Musomyi. Tugiye guha banyiri bwute iyi message. Ibisubizo uzabibona vuba aha. Binashobotse wakurikirana www.radioitahuka.org ukumva icyo abivugaho.
Mugire umunsi mwiza.

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home