Monday, 22 July 2013

IMYIGARAGAMBYO IDASANZWE IMBERE Y’URUGO RWA PEREZIDA KAGAME



             Bikiramaliya arambiwe ubwibone bwa Paul Kagame bumeze nku bw' umwami Herode.
Amakuru dukesha umuntu wari uhibereye ubwe, aratangaza ko ejo ku cyumweru taliki 21/07/2013 ahashyira mu ma satanu y’amanywa, itsinda ry’abakecuru, abagore n’abakobwa b’inkumi bose hamwe bagera ku icumi bashatse kwinjira ku ngufu mu rugo rwa perezida Paul Kagame ruherereye mu kiyovu bagakomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano we.

NGO KAGAME ATEJE  IGIHUGU IBYAGO KANDI NAWE BIZAMUHITANA
Abo batega rugore bashavuye cyane, bageze imbere y’umuryango w’urugo rwa perezida uherereye munsi gato yaho SORAS ikorera, ( ku mu handa wa KIST, imbere yahahoze ibiro bya kagame igihe yari minisitiri w’ingabo, nyuma hakorera akarere ka Nyarugenge) bashatse kwinjira aba GP barabangira ariko ntibabahutaza. Abigaragambya babwiye aba GP amagambo ateye ubwoba n’agahinda ngo batumwe n’umubyeyi Bikiramariya akaba agenewe perezida Kagame.
Bati mu bwire perezida Kagame ko Imana imufitiye umujinya mwinshi kubera “ubwibone bwe bukabije, akarengane gakabije yimakajemu gihugu, ibyaha ndenga kamere by’abayobozi akorana nabo”. Bityo ikaba igiye guca iteka ikamunyaga ingoma yamuhaye kandi nawe akazapfana nayo. Abo bakirisutu ba bagaturika, bakomeza bagira bati “mu mu bwire ko umujinya w’Imana ugiye ku manukira u Rwanda kandi ko igihugu cyose kigiye gucura umwijima n’imiborogo hazameneka amaraso arenze ayamentse mu 1994, ibibyose bigiye kuba ku Rwanda bikaba ari umuvumo utewe n’ubuyobozi bubi bwa shobuja wanyu! Mu gihe cy’iminotanka 20 bamaze aho, ngo amagambo bahavugiye ni menshi cyane kandi yose ateye ubwoba kuburyo abajepe bari babaye nk’ibinya bumanyen’imbunda bamwe kwihangana bikabananira bagatengurwa imbere y’abaturage bari baje gushungera. Aba GP Babonye bibashoboye bagerageje guhamagara polisi. Nayo yihutiye gutabara ariko yahageze nayo ubwoba burayica.

Ubwo aba GP n’abapolisi bageragezaga ku binginga ngo behave bababwiye bati” ibyo mu fite (imbunda) n’ibikangisho byashitani kandi ntakindi bizamara uretse kuvusha amaraso y’abatariho urubanza”. Bamaze gutanga ubutumwa bwabo kuba Gp, mbere yo kugenda babwiye abari bahuruye bati ”ishyano rigiye kugwa ntagisibya icyo musabwa ni kimwe, n’ukwiyeza n’Imana yanyu mukazapfa ntarubanza rubariho. Nyuma Bahisemo kugenda biririmbira banyura imbere ya st Michel, bazamuka ahahoze ambasade y’amerika, abaturage bari bahuruye babiruka inyuma ahobagiye hose ariko ubwoba no kwiheba bari bafite batewe n’ibyo bumvise ntibwatumye hari nuwashoboraga gufata amafoto. Uwari uhatubereye akaba yagarukiye ahahoze ambasade ya USA agahita yinjira mu rusengero St  Michelle. Intumwa yacu yari ihatubereye, ikaba yadutangarije ko uburyo abo bategarugore babwiraga aba GP (gardere publicaine) ubona bashize“amanga” nta bwoba namba, ngo wabonaga imbaraga zibakoresha ari iz’Imana koko.Tumaze kumva ayamakuru twagerageje kuvugana na bamwe mubashinzwe kurinda perezida Kagame ngo tumenye uko babyakiriye. Icyo badutangarije n’uko ubu mu mutwe w’aba GP ubwoba n’urwicyekwe ari byose, n’ubwo abayobozi bakuru babo bari kugerageza kubarema agatima babyita ibihuha. Ndetse bakaba ngo bagiye gukora iperereza ngo barebeko abo baturage bakoze ibyo baba badakorana n’abo bita abanzi b’igihugu.

UKO TUBIBONA

Ibintu nkibi n’ubwambere bibaye kuva 1994 KAGAME na FPR ye bafata ubutegetsi. Biratangaje kubona abashinzwe umutekano basanzwe bazwiho guhutaza rubanda, noneho kubona abantu bigaragambya imbere y’urugo rwa Paul Kagame ntihagagire n’ubarya urwara nigihamya ko ibyo bavugaga bakoreshwaga n’imbaraga z’IMANA.

Ku bera ubwoba bwo kwanga gushinjwa na leta guhungabanya ituze rya rubanda, ubu nta gitangazamakuru na kimwe kiri mu Rwanda cyahirahira kuvuga ibyabaye n’ubwo byabaye ku manywa y’ihangu. Ariko se kandi Kuki abahanuzi bose bemezako hazapfa abantu batabarika? Aho abanyarwanda nti twaba twaragomeye Imana yacu? Ese nyuma y’uko hafi yatwese twayitakambiraga 1994 muri genocide no mumashyamba ya za kongo tuyitakambira ngo nidukiza tuzayikorera, abubahirije iryo sezerano ni bangahe? Gerageza wisubize mu mutima wawe. N’ubwo abo bakirisitu bavugaga ko Bikiramariya yabahishuriye ko intambara igiye kurota nta gisibya kandi ko igihugu kigiye gutemba imivu y’amaraso irenze urugero, perezida Kagame niba yikunda, akigira umutima nama akwiye gukora uko ashoboye agasaba imbabazi Imana kandi akegura vuba na bwangu wenda IMANA yaca inkoni izamba. Ubu buhanuzi buje nyuma gato bwiyongera ku bw’umwana w’umunyeshuri “Tuyisenge Camarade“ wiga mu ishuri rya GS Busasamana uherutse gutabwa muriyombi na polisi ashinjwa gukwirakwiza impuha zibangamira ituze ryarubanda. Uwo munyeshuri akaba yari aherutse guhanura avuga ko aho za Gisenyi hagiye kubera intambara iteye ubwoba.

Tubibutse ko mbere y’ububuhanuzi bwavuba, hari abandi bahanuzi nka NYIRABIYORO, MAGAYANE, SERGEANT NSABAGASANI n’abandi nabo bahanuye ibisa nibiri kuvugwa ubu nabariya bakilisitu. Nta gushidikanya rwose ko Imana ifitiye umujinya mwishi ibyaha bya Kagame n’agatsiko ke byabaye nka bimwe byo kungoma ya Herode. Cyane cyane ubwibone bukabije bwaPerezida Kageme, icyaha Imana yanga urunuka. N’ubwo nta kirogoya imigambi y’Imana, abanyarwanda twese, aho turi hose,  dukwiye kurushaho gutakambira Imana, tukiyeza ngo turebeko yashyira kwiherezo ubutegetsi bwa Kagame ntamivu y’amaraso yongeye gutemba igihugu. Uwaba nawe yarahibereye cg yavuganye n’undi waruhibereye yatwunganira kuraya makuru rncnewsonline yabatariye. Turacyakurikirana iyi nkuru kandi ngo tumenye niba Kagame atagiye gutoteza aba bakozi b’Imana n’ubwo bo babwiraga aba GP  ko nta bwoba Kagame yabatera kuko Imana yamaze ku mukuraho amaboko.

NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
RadiyoItahuka, Pretoria, Afrikay’epfo

3 Comments:

At 23 July 2013 at 10:55 , Anonymous Anonymous said...

Iyi nkuru iramutse ari yo byaba ari agahomamunwa! Uzi n'ukuntu abagore batera Umwaku? Ni aha Nyagasani! Jye ndibwira ko ari ibinyoma kuko muri yo masaha nanjye nari ndi mu muhanda uva KIST njya gusenga mu Misa ya 11:00 kuri St Michel, so ntabwo byabayeho rero kandi niba byarabayeho muzagaragaze andi makuru kandi musabe abanyamasengesho bakataze basengere Igihugu cy'u Rwanda.

Mubyeyi Bikira-Mariya Nyina wa Jambo, udusabire!

 
At 1 December 2013 at 11:42 , Anonymous Anonymous said...

ese gusoma uru rubuga uri mu rwanda birashoboka? byabayeho abo barafunzwe bari kuburana, gusa ayo ma comments aba banyamukuru banditse sinzi niba aribyo cg atari byo. gusa kandi tugiye kureba umuntu imbere y'Imana twasanga ntawera,

 
At 18 September 2015 at 16:52 , Anonymous Anonymous said...

Hahahahaha,......!!! Njye sinjya ntera comment ku nkuru but today you inspired me.. muransekejee.! ubwo koko ijambo abaturage b'aba civile babwira Aba GP rigatuma batitira ni irihe? yububububuu,......!! mutumye ntazongera kugira amatsiko y'izinkuru zanyu.. Umu GP Uca mu mafunzo, agaca mu rugamba rwaza Rocket yatengurwa kubera ijambo ry'umubikira? Ahubwose wamugani wa President Kagame iyo Mana ijya kumubwira igatuma we iramutinya? aba Catholiques se bo bakoze ibiki mu Rwanda? Imana irimbura yarikuba yarabamazeho kuko nibo ndiri y'ababi.. so, turabantu bize nimujya mujya kutubwira inkuru mujye mushyira muri Logique..

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home