KIRYABANDI KUKI ATABANZA NGO ASABE IMBABAZI MW' IZINA RY’ABEGA NA KANJOGERA?
![]() |
| Kagame azabanze asabire imbabazi Ibingira. Kanjogera yasize umugani. |
Aherutse kuntangaza cyane, wa mugabo
uyobora kimwe mu bihugu bya mbere bikennye
ku isi, ariko akaba mu bategetsi ba mbere bakize ku isi, akaba kandi
umuperezida wa mbere ku isi uzi ibitutsi
byinshi ; uwo nta wundi ni Paul Kagame ka Rutagambwa (alias Kiryabandi).
Mu ijambo Kagame yabwiye urubyiruko taliki
30 kamena 2013, akaba yarihanukiriye kwa
kundi asanzwe yigira nyoni nyishi, maze mu kwishariza kwishi asaba abahutu bose
gusaba imbabazi ngo kubera ko genocide yakorewe abatutsi 94, yakozwe mu izina ryabo. Ibi bintu bikaba ari akumiro kuko icyaha ari gatozi. Ikindi ntibyumvikana
ukuntu umwana uvutse ejobundi yazira amafuti ya se cg se wabo? Birababaje kubona
Kagame genocide yakozwe n’abahutu ayihinduye icyaha k’inkomoko. ibi byahise
binyibutsa uburyo umwegakazi Kanjogera akaba nyirasenge wa Rutagambwa uyu nawe akaba se wa Paul Kagame yigeze gushinga inkota mugatuza akayishigisha umwana w’imyaka icumi kugeza amunanguye.
Akaba yaramuzizaga ko Bigirimana yapfuye yari yarishe umwana witwaga Murigo. Uyu mwana Murigo , Kanjogera ngo akaba
yaramukundaga bitavugwa. Uyu mwana akaba yarabaye igitambo nk’uko Kagame nawe
ashaka kugira ibitambo abana b’abahutu. Ibi rero bituma wibaza niba atari amateka ari kwisubiramo. Sinshaka kwibanda
ku mateka n’ubugome bya Kanjogera na ba saza be Kabare na Ruhinankiko n’ukuntu barimbaguye
abanyiginya babarenganya.
Nyamara iyo witegereje ubugome bwa kagame
usanga abicanyi bose arabanyabwoba kubi! Ndetse budafite aho butaniye n’ubwa Nyiramavugo
Nyiramongi na Nyirayuhi Kanjogera umwegakazi
w’umubisha. Usanga Kagame nawe ari umu nyabawoba nkabo kuko abo
bombi banze “kunywa” kandi imihango y’abiru itaremeragako hari umwamikazi
wabona ingoma y’umwuzukuru we. Kanjogera
we akaba kubera gutinya ko abakozi bamutekeraga bamuroga ngw’anywe, ku gahato
akaba yarabicaga buri gihe agahora abasimburanya nk’uko mubona Kagame ahora
akindura abashinzwe ku murinda, cg abasiirikare bakuru, ngo aha hatazagira umutinyuka akavaho amutamika umwambi w’igishirira.
Kagame rero
mbere yo gutegeka abana b’abahutu gusaba imbabazi kubera ubwicanyi bwakozwe n’abahutu banyina
batarota no kubatwita, nawe yakabanje agasaba imbabazi “Abanyiginya” mw’izina ry’abega kubera amahano bene wabo, kanjogera na basaza be Kabare na Ruhinankiko
babakoreye.
Kagame niwe wambere ukwiye gusaba imbabazi.
![]() |
| Abasilikari bishe abihaye Imana, i Gakurazo. Congo yagaritse Ingogo. Abatutsi yabatanzeho ibitambo. |
Kagame yagakwiye gusaba imbabazi
abahutu kubera ubwicanyi ndengakamere ingabo ze Kagame abaye
umugabo, mu izina rye na Bill Clinton
yakihutira gupfukama agasaba imbabazi abacitse ku icumu rya genocide by’umwihariko
n’abatutsi muri rusange kubera ubugambanyi
babakoreye we na Bill Clinton bakabatangaho ibitambo kugirango bagere ku
nyungu zabo za politike.
Arangije gusaba imbabazi abatutsi, yasaba abahutu
imbabazi, kubera ubwicanyi ingabo ze zabakoreye, guhera za byumba ubwo zazanaga
mu Rwanda demokarasi nshya yo kwambura abanyarwanda ubumuntu zikabahindura
ibintu ( chosifier) kuko zinjiranye politiki yo kuboha abantu zikabatunarika zikabamena ibihorihori zikoresheje udufuni (
kufanyiya) abana b’abantu zikabagenera urukwiye ingurube. N’aho abahutu
bamuhungiye akabakurikirana Kongo abatsinda yo.
Mu izi rya Gen Fred Ibingira ,
Kagame akaba akwiye gusaba imbabazi abahutu
kubera ubwicanyi yakoreye impunzi
I Kibeho, akaba yanasaba imbabazi bikiramariya kubera amahano yakoze yo
gutinyuka kwanduza Kibeho ahantu yajyaga abonekera abamwemera.
Ibintu ntibikwiye kugarukiraho, kuko kagame
yagakwiye kubanza gusaba imbabazi kiriziya gatorika kubera abihayimana bayo
ingabo ze zatsinze igakurazo mu 1994.
Arangije ibyo, kiryabandi yakwihutira
kwegera umuryango wa Habyarimana agasaba umugorewe imbabazi ko yamupfakaje
ndetse n’abana be yahinduye imfubyi. Arangije gusaba imbabazi ibice binyuranye
by’abanyarwanda yakwihutira kurira indege akajya gupfukamira abarundi kubera
abaperezida babo babiri yambuye ubuzima ( Ndadaye na Ntaryamira).
Abandi
akwiye kubanza gusaba imbabazi ni abanye kongo kubera, ubwicanyi bwakorerewe
imiryango yabo, ndetse n’ubu bukaba bugikomeza bukozwe n’ingabo z’urwanda abereye umugaba w’ikirenga. Kubera ko Kagame
ariwe wahemutse kuruta abandi
banyarwanda bose, ubwicanyi bwe bukaba bwararenze imipaka ( Uganda,kongo, Kenya,
Afrika yepfo, Mozambike, ubufaransa, Espanye…) bityo nkaba ntarondora abantu bose yasaba imbabazi, yasoza
gusaba imbabazi kwe agira ati “n’abandi
bantu bose nahemukiye nibagiwe ndapfukamye mbasabye imbabaze kandi n’Imana
Imbabarire”. Bikaba byaba byiza abivuze no mu cyongereza nk’uko akunda
kubikora iyo ishaka gutuka abazungu.
UKO TUBIBONA
Igihe cyose
Kagame atari yasaba imbabazi abanyarwanda n’isi yose muri rusange kandi ngo
yegure, akaba ntakindi akwiye gukora uretse gufunga umunywa akareka,
iterabwoba, gushinyagurira abanyarwanda no kwigira umwarimu w’amateka yatobanze.
Umubabaro wose abanyarwanda bafite, igisuzuguriro cyose u Rwanda rufite mu
ruhando rw’amahanga akaba ntawundi wabiteye uretse kiryabandi mwene Rutagambwa.
Muri macye Kagame abaye aka wa mugani wa cya kirura kiyenzaga kukana
k’intama kigasanze Ku iriba gishaka kukinopfora. Haraho cyageze ngo n’ejobundi
warantutse? akana k’intama kati nkagutuka nte kandi nari ntaravuka? Ikindi kiti”niba
atari wowe ni mukuru wawe? Akana kati Kandi
ntawe ngira? Kiba kiragasumiye kirakinopfora. Ku bigaragara Kagame nawe ari kwiyenza
ku muhisi n’umugenzi. Ibi akaba ntakindi abikorera ari rya terabwoba akoresha
iteka iyo afite ikibazo kimukomereye kugirango
akomeze afate abanyarwanda bugwate. Ikindi n’uko ijambo nkaririya
kuribwira urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu n’uko azineza ko arirwo rushobora gukora
impinduramatwara, bityo akaba
yaragirango arutere ubwoba.
Akaba nta munyarwanda
bikwiye gutungura, kuko genocide yayigize iturufu yo gucecekesha uwariwe wese
ugerageje ku mubaza impamvu arenganya abanyarwanda. Ikindi nabwira abahutu n’uko
uziko ibiganza bye byera adakwiye kurindagira nkaba Rucagu Bonifasi yigerekaho
amaraso atamennye. Nkaba nsanga ikintu cyonyine kizakiza u Rwanda ari uko
abicanyi bose bazabibazwa, baba interahamwe zakoze genocide baba n’abicanyi babatutsi
bakoze ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha
byibasiye inyoko muntu ( crime de guerre et crime contre l’humanite). Kuko nta
mwicanyi uba mwiza kuko afite izuru rirerire nk’irya kagame.
ikindi
kidakwiye gushidikanywaho n’uko Kagame adashobora kunga abanyarwanda kandi
ariwe soko y’ibi byose u Rwanda rwahuye nabyo. Ikindi
nabwira abanyarwanda n’uko igihe cyo gucungura igihugu cyacu kiri kuducika,
bityo vuba na bwangu, tukaba dukwiye gushyira ku ruhande ibidutandukanya byose
tugahagurukira rimwe nk’umuntu umwe tugahirika uriya mwicanyi wirirwa
atwishongoraho, adukina ku mubyimba.
Ibi bikaba
bisaba ko abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Kagame bareka gushyira
utunyungu twabo imbere, bagakorera hamwe, kuko oposition y’u Rwanda bimaze
kugaragara ko idashyirahamwe, imeze nk’imwe yo muri Siriya bityo n’abanyamahanga
kugirango bayigirire ikizere bikaba bigoranye. Ibi rero bikaba ntawundi
byungura uretse Kagame n’agatsiko ke. Nkaba
ntasoza ntabwiye Kagame wirirwa akubita
agatoki ku kandi ngo azica abayobozi ba RNC yita ibigarasha, ko kubaho kw’imishwi atari impuhwe z’agaca
kandi ko” inkware y’inyabugingo itora mu
itongo ry’uwayihigaga”.
NKUNZURWANDA
Mihigo Alexis
Radiyo
Itahuka, Afrika Y’Epfo



0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home