Tuesday, 6 August 2013

IBYAHA NDENGAKAMERE BYA KAGAME BIMEZE NKIBY’UMWAMI HERODE (IGICE CYA KABIRI)

Nkuko twabibasezeranije mu nkuru iheruka , twagirango tubabwire uburyo perezida kagame yanga abahutu urunuka akaba ariyo mpamvu  1994, yashyizeho batayo “SIMBA MOBILE “ yarigamije kubahumbahumba. Muri yi nkuru turifashisha  igitabo RWANDA L’ Histoire Secrète cya nyakwigendera LT Ruzibiza Abdul.


Gen Patrick Nyamvumba ni muntu ki?


Gen Patrick Nyamvumba wigiye mu ishuri rya Nigeria defense academy, yakoze akazi gatandukanye mu ngabo z’u Rwanda. Twavuga nko kuba yarabaye perezida w’urukiko rukuru rwa gisirikare, umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikari,  by’umwihariko kuva mu kwezi  kwa kenda 2009 akaba yaratorewe kuyobora UNAMID (African Union-United Nations Mission  in Darfur).


UKO KAGAME YASHINZE SIMBA MOBILE UNIT

Si ubwa mbere Nyamvumba na Munyuza, Kagame abashinga akazi mu gihe kimwe. Nyamvumba abaturage ba Byumba ntibashobora kuzapfa bamwibagiwe kubera uburyo yaharimbaguye abahutu batagira ingano. Mu gihe genocide y’abatutsi yari irimbanije hirya no hino mu gihugu mu 1994, Paul Kagame yashyizeho batayo idasanzwe ( simba mobile unit)  ayiha misiyo yo gutsemba abahutu mucyahoze ari perefegitura ya Byumba n’igice kimwe cya Kibungo. Iyi batayo yarigizwe na za campani esheshatu, ikaba  yari iyobowe na LT COL Patrick Nyamvumba afatanije na capt Jhon Zigira, capt Dan Munyuza na Lt Silas Udahemuka. Abacikaga ku icumu bakaba baragombaga gusongwa n’abarindaga Kagame bari bayobowe na Lt Matungo Charles. Uburyo bwakoreshwaga mu kwica abaturage bukaba kwari ukubahamara munama bakabagota bakabatsindaho. Iki gitekerezo ngo kikaba cyari cyarahimbwe na Capt Jhon Zigira. Nyuma yo kwica izi nzirakarengane bakaba baragombaga guhita babaroha mu byobo cg bakabatwika kugirango basibanganye ibimenyetso.


Dan MUNYUZA Afite amateka ki?


Uyu mugabo n’urugero rwiza rw’umuntu wamennye amaraso menshi y’abanyarwanda ariko cyane cyane ay’abahutu. Mu 1994 genocide itangiye, ahitwa mukarange, Meshero, kisaro, no ku ishuri ribanza rya kibari Capt Dan Munyuza we  nabagenzi be bahatsinze abahutu barenga ibihumbi 5000. Amakuru y’izewe yemeza ko  mu mpera z’ukwezi kwa kane 1994, igihe batayo ya 21 th  mobile unit yari iyobowe na Lt Col Maritin Nzaramba, yavaga Byumba yerekeza Kigali, Munyuza icyo gihe wari captaine arikumwe na sergent IdahemukaTharcisse n’abandi bagendaga inyuma bahumbahumba umuhutu wese wabaga yasigaye mu nzira. Ingabo za Munyuza zikaba zararimbaguye abahutu mucyahoze ari komini Giti. amakuru yizewe n’uko muri giti yahatsinze abarenga 220. Ibi byose akaba yarabikoraga ku mabwiriza ya Paul Kagame, dore ko kagame ubwe atamutereranye kuko nka taliki 23 mata 1994 Paul kagame ubwe yohereje kuri stade ya Byumba bamwe mubasirikare bamurindaga bari bayobowe na Lt Tom BYABAGAMBA  hamwe na Lt Emanuel Ntingingwa biraye mubaturage bari bahahungiye mukanya nkako guhumbya abarenga ibihumbi bibiri (2000) bari bamaze kubararika. Twigarukiye kubya Dan Munyuza, ntiyagarukiyaho kuko ashinjwa  uruhare rukomeye mu kwica impunzi z’abahutu mu ntambara ya kongo. Andi makuru yizewe n’uko Munyuza ariwe wishe Rutayisire Jhon Bosco amuziza gusa ngo haribyo yaba apfana na Col Patrick Karegeya. Mu mwaka wa 2010 Munyuza na Jack Nziza bakaba aribo kagame yari yahaye misiyo yo kwicira  gen Kayumba Nyamwasa  muri afrika y’epfo, Imana igakinga akaboko. Dan Munyuza  wayoboye urwego rw’iperereza ryo hanze, yabaye  indahiro mu banyarwanda kubera uburozi buzwi kw’izina  “utuzi twa Munyuza”  akoresha mu kwica inzirakarengane. Ubu burozi uwo babuhaye akaba adahita apfa ako kanya ahubwo bugenda bucagagura inyama zo munda gacye gacye akazapfa hashize igihe kandi abaganga ntibapfa kubona ikishe uwaburiye.  Uyu mugabo inshuro kagame yamufunze ntiwazibara, iheruka akaba ari mu kwa mbere 2012 ubwo yafungwaga mw’ ikinamico ya kagame amurega we na gen RUTATINA,Gen Fred Ibingira na Gen Gumusiriza bakoranaga ubucuruzi butewe muri kongo. Gusa nyuma gato baje kurekurwa nta rubanza rubaye.  Kuba kagame amugorereye uriya mwanya n’amakuba ku banyarwanda kuko agiye gukomeza kujya arigisa abantu, abica urubozo nkuko yabigize umwuga igihe kinini yabaye muri DMI. N’ikimenyimenyi we na silas udahemuka  batangiye gushyirwa mu majwi ko aribo bateye  za grenade  abaturage ahitwa marato  I Nyabugogo.


UKO TUBIBONA


Kagame ageze muri byabihe bita iby’” umwana arira nyina ntiyumve” akaba ariyo  mpamvu ari kwiyambaza abicanyi ruharwa nkawe munzego zo hejuru z’igisirikare kugirango bazamurwaneho inkundura kuko ntayandi mahitamo bose bafite kubera gutinya impinduka zazatuma bisanga imbere y’ubutabera. Yaba JACK NZIZA, DAN MUNYUZA na Patrick NYAMVUMBA  cyo kimwe na shebuja Paul Kagame bose ibiganza byabo birajejeta amaraso y’inzirakarengane z’abahutu n’abatutsi. Nyamvumba ahawe aka kazi mu bihe bitoroshye kagame ashyamiranye na Tanzaniya.  Yamaze  gutangaza ko nasunutsa amazuru izamukubita nk’umubyeyi uhana umwana.naho perezida Kikwete akaba yaratangaje ko Kagame niyibeshya bazamugira nka Id AMIN. Nyamvumba wa rwanye n’ingabo za Uganda I Kisangani kuva taliki 5-10 kamena 2000 ndetse akazicamo benshi , Kagame akaba amwizeye ko yaza mukubitira na Tanzaniya Nk’uko yabigenge ingabo za UPDF zari ziyobowe na Gen James Kazini.



NKUNZURWANDA Mihigo Alexis

RADIYO ITAHUKA PRETORIA-AFRIKA Y’EPFO

1 Comments:

At 15 November 2013 at 21:01 , Blogger Unknown said...

Ubu se nibwo mubonye akanya ko kwemera ko abahutu mwabamaze? uwo Patrick se ko ntacyo umuvuzeho? Gen. Nyamwasa ko ntacyo umuvuzeho? Nimugumye mwifatire abahutu binda ndende kuko abandi bazi ibyo mwabakoreye. None se mbere y'uko muhunga ko ntacyo mwabwiye abahutu? Mugende mwahekuye u Rwanda. Nari Mukisaro mwa mbwa mwe, nabonye uko mwishe impinja, abagore batwite, Ntaho mutaniye nabo mwita jenosideri! Ndacyafite ibikomere byanyu.

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home