IBYAHA NDENGAKAMERE BYA KAGAME BIMEZE NKIBY’UMWAMI HERODE (IGICE CYA KABIRI)
Nkuko twabibasezeranije mu nkuru iheruka , twagirango tubabwire uburyo perezida kagame yanga abahutu urunuka akaba ariyo mpamvu 1994, yashyizeho batayo “SIMBA MOBILE “ yarigamije kubahumbahumba. Muri yi nkuru turifashisha igitabo RWANDA L’ Histoire Secrète cya nyakwigendera LT Ruzibiza Abdul.
Gen Patrick
Nyamvumba ni muntu ki?
Gen Patrick
Nyamvumba wigiye mu ishuri rya Nigeria
defense academy, yakoze akazi gatandukanye mu ngabo z’u Rwanda. Twavuga nko
kuba yarabaye perezida w’urukiko rukuru rwa gisirikare, umuyobozi w’ishuri
rikuru rya gisirikari, by’umwihariko
kuva mu kwezi kwa kenda 2009 akaba
yaratorewe kuyobora UNAMID (African Union-United Nations Mission in Darfur).
UKO KAGAME
YASHINZE SIMBA MOBILE UNIT
Si ubwa mbere
Nyamvumba na Munyuza, Kagame abashinga akazi mu gihe kimwe. Nyamvumba abaturage
ba Byumba ntibashobora kuzapfa bamwibagiwe kubera uburyo yaharimbaguye abahutu
batagira ingano. Mu gihe genocide y’abatutsi yari irimbanije hirya no hino mu
gihugu mu 1994, Paul Kagame yashyizeho batayo idasanzwe ( simba mobile unit) ayiha misiyo yo gutsemba abahutu mucyahoze
ari perefegitura ya Byumba n’igice kimwe cya Kibungo. Iyi batayo yarigizwe na
za campani esheshatu, ikaba yari iyobowe
na LT COL Patrick Nyamvumba afatanije na capt Jhon Zigira, capt Dan Munyuza na
Lt Silas Udahemuka. Abacikaga ku icumu bakaba baragombaga gusongwa n’abarindaga
Kagame bari bayobowe na Lt Matungo Charles. Uburyo bwakoreshwaga mu kwica
abaturage bukaba kwari ukubahamara munama bakabagota bakabatsindaho. Iki
gitekerezo ngo kikaba cyari cyarahimbwe na Capt Jhon Zigira. Nyuma yo kwica izi
nzirakarengane bakaba baragombaga guhita babaroha mu byobo cg bakabatwika
kugirango basibanganye ibimenyetso.
Dan MUNYUZA
Afite amateka ki?
Uyu mugabo
n’urugero rwiza rw’umuntu wamennye amaraso menshi y’abanyarwanda ariko cyane
cyane ay’abahutu. Mu 1994 genocide itangiye, ahitwa mukarange, Meshero, kisaro,
no ku ishuri ribanza rya kibari Capt Dan Munyuza we nabagenzi be bahatsinze abahutu barenga
ibihumbi 5000. Amakuru y’izewe yemeza ko mu mpera z’ukwezi kwa kane 1994, igihe batayo
ya 21 th mobile unit yari iyobowe na Lt Col Maritin
Nzaramba, yavaga Byumba yerekeza Kigali, Munyuza icyo gihe wari captaine
arikumwe na sergent IdahemukaTharcisse n’abandi bagendaga inyuma bahumbahumba
umuhutu wese wabaga yasigaye mu nzira. Ingabo za Munyuza zikaba zararimbaguye
abahutu mucyahoze ari komini Giti. amakuru yizewe n’uko muri giti yahatsinze
abarenga 220. Ibi byose akaba yarabikoraga ku mabwiriza ya Paul Kagame, dore ko
kagame ubwe atamutereranye kuko nka taliki 23 mata 1994 Paul kagame ubwe
yohereje kuri stade ya Byumba bamwe mubasirikare bamurindaga bari bayobowe na
Lt Tom BYABAGAMBA hamwe na Lt Emanuel
Ntingingwa biraye mubaturage bari bahahungiye mukanya nkako guhumbya abarenga
ibihumbi bibiri (2000) bari bamaze kubararika. Twigarukiye kubya Dan Munyuza,
ntiyagarukiyaho kuko ashinjwa uruhare
rukomeye mu kwica impunzi z’abahutu mu ntambara ya kongo. Andi makuru yizewe
n’uko Munyuza ariwe wishe Rutayisire Jhon Bosco amuziza gusa ngo haribyo yaba
apfana na Col Patrick Karegeya. Mu mwaka wa 2010 Munyuza na Jack Nziza bakaba aribo kagame yari
yahaye misiyo yo kwicira gen Kayumba
Nyamwasa muri afrika y’epfo, Imana
igakinga akaboko. Dan Munyuza wayoboye
urwego rw’iperereza ryo hanze, yabaye
indahiro mu banyarwanda kubera uburozi buzwi kw’izina “utuzi
twa Munyuza” akoresha mu kwica
inzirakarengane. Ubu burozi uwo babuhaye akaba adahita apfa ako kanya ahubwo
bugenda bucagagura inyama zo munda gacye gacye akazapfa hashize igihe kandi
abaganga ntibapfa kubona ikishe uwaburiye.
Uyu mugabo inshuro kagame yamufunze ntiwazibara, iheruka akaba ari mu
kwa mbere 2012 ubwo yafungwaga mw’ ikinamico ya kagame amurega we na gen
RUTATINA,Gen Fred Ibingira na Gen Gumusiriza bakoranaga ubucuruzi butewe muri kongo.
Gusa nyuma gato baje kurekurwa nta rubanza rubaye. Kuba kagame amugorereye uriya mwanya n’amakuba
ku banyarwanda kuko agiye gukomeza kujya arigisa abantu, abica urubozo nkuko
yabigize umwuga igihe kinini yabaye muri DMI. N’ikimenyimenyi we na silas
udahemuka batangiye gushyirwa mu majwi
ko aribo bateye za grenade abaturage ahitwa marato I Nyabugogo.
UKO TUBIBONA
Kagame ageze
muri byabihe bita iby’” umwana arira
nyina ntiyumve” akaba ariyo mpamvu ari kwiyambaza abicanyi ruharwa nkawe
munzego zo hejuru z’igisirikare kugirango bazamurwaneho inkundura kuko ntayandi
mahitamo bose bafite kubera gutinya impinduka zazatuma bisanga imbere y’ubutabera.
Yaba JACK NZIZA, DAN MUNYUZA na Patrick NYAMVUMBA cyo kimwe na shebuja Paul Kagame bose
ibiganza byabo birajejeta amaraso y’inzirakarengane z’abahutu n’abatutsi. Nyamvumba
ahawe aka kazi mu bihe bitoroshye kagame ashyamiranye na Tanzaniya. Yamaze gutangaza ko nasunutsa amazuru izamukubita nk’umubyeyi uhana umwana.naho perezida Kikwete
akaba yaratangaje ko Kagame niyibeshya bazamugira nka Id AMIN. Nyamvumba wa rwanye
n’ingabo za Uganda I Kisangani kuva taliki 5-10 kamena 2000 ndetse akazicamo
benshi , Kagame akaba amwizeye ko yaza mukubitira na Tanzaniya Nk’uko yabigenge
ingabo za UPDF zari ziyobowe na Gen James Kazini.
NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
RADIYO ITAHUKA PRETORIA-AFRIKA Y’EPFO


1 Comments:
Ubu se nibwo mubonye akanya ko kwemera ko abahutu mwabamaze? uwo Patrick se ko ntacyo umuvuzeho? Gen. Nyamwasa ko ntacyo umuvuzeho? Nimugumye mwifatire abahutu binda ndende kuko abandi bazi ibyo mwabakoreye. None se mbere y'uko muhunga ko ntacyo mwabwiye abahutu? Mugende mwahekuye u Rwanda. Nari Mukisaro mwa mbwa mwe, nabonye uko mwishe impinja, abagore batwite, Ntaho mutaniye nabo mwita jenosideri! Ndacyafite ibikomere byanyu.
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home