AMABANGA Y’IKUZIMU: LETA YA KAGAME MU GUTWIKIRA ABATURAGE MUNZU.
Amakuru dukesha bamwe mu baba mu
mutwe urinda perezida Kagame (Republican Guard), ariko tukaba tudashobora
gutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo, aragaragaza uburyo leta ya Kagame
itahwemye kwica abaturage mu ma kinamico, yarangiza ikabyitirira abanzi
b’igihugu. Muri iyi nkuru turibanda ku rugero rw’ukuntu muri 2003 leta ya kagame yatwikiye abaturage mu nzu
ahitwa I Gikondo.
Uko byagenze.
Muri uyu mwaka
2003, Kuri radiyo Rwanda, hari hamaze iminsi hatangazwa inkuru ivuga ko
hari abagizi ba nabi birirwa batera amabuye ku nzu yari iherereye ahitwa Gikondo haruguru y’ahitwa SODOMA werekeza mu Gashyekero.
Uwitwa Cpt silas Udahemuka wari ushinzwe iperereza mu mutwe ushinzwe kurinda
perezida (GP) yohereje abasirikare batanu abahaye inshingano zo gufata abo bantu
batera amabuye kuriyo nzu. Tutari
butangaze amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo. Uwari ukuriye abo
basirikare yahagurutse camps GP ari mu kamodoka ka Suzuki. Ahageze, nko muma
saa tatu yabagabanyijemo amatsinda
abiri: babiri abashyira munsi y’urugo abandi abashyira imbere y’inzu. Uwo
musirikare wari uyoboye ayo matsinda yombi yayahaye amabwiriza yo gufunga imihanda ku buryo nta muntu n’umwe wagombaga kuhanyura. We ubwe yiyemeje
kwinjira mu nzu akajya kubaza abayibamo uburyo baterwa amabuye.
Uburyo yinjiye munzu akagwa mu kantu?
Uwo musirikare akinjira mu nzu
yasanzemo abasore bagera kuri bane. Bamubwira ko aribo bahatuye. Nk’umusirikare
ngo akibitegereza yumvise atabashira amacyenga, atangira kubabaza uko bigenda,
amasaha bateraho amabuye ariko uburyo bamusubizaga ngo yabonaga mu by’ukuri
atari bo basanzwe baba muriyo nzu. Uwo musirikare amaze kujagajaga iyo
nzu uretse abo basore bane ntawundi muntu n’umwe yabonyemo. Arangije kuyisaka
yarasohotse ajya kureba abo yasize ku burinzi hepfo y’urugo. Akihagera ngo yahasanze imirambo y’abasore
ibiri. Byaramubabaje ababaza uwabahaye uburenganzira bwo kwica abo bantu,
bamubwirako ari order bahawe. Icyamutangaje n’uko nta sasu ryavuze kandi iyo
mirambo nta numwe wagaragaraho amaraso . bigaragarako arabantu bari bamaze
igihe bishswe ahubwo barimo batunda imirambo yabo bayizana muriyo nzu, noneho
abo basirikare bakiyemerera ko aribo babishe kugirango bamujijishe. Byaramutangaje
abaza uwabahaye iyo order mu gihe ariwe wagombaga kuyibaha? Banze ku muvuga ngo
ariko we yahise acyeka ko silas Udahemuka ariwe uri kumuca inyuma akavugana
nabo.
Mu gihe yarakivugana nabo, yahise
ahamagarwa ku cyombo na capt Hodari wari
ushinzwe za operation zo hanze mutwe w’ aba GP, yamusabye kuva aho hantu vuba
na bwangu. Uwo mu sergent agitirimuka inzu yahise itangira ku gurumana. Bu cyeye
bwaho nibwo radiyo Rwanda yatangaje ko mur’iyo
nzu yatwitswe n’abagizi ba nabi, bari bamaze iminsi bayiteraho amabuye ngo
haguyemo abantu bagera kuri bane. Icyaje kumenyekana n’uko babasore
yasanze mu nzu babeshya ko ari bo bayibagamo bari abasirikare ba DMI, bari
bahaje bashaka kuyiciramo abantu. Iyo nzu
igomba kuba yarimaze igihe itabamo abantu, ahubwo DMI iteganya kuyiciramo abantu nuko itangira gukora
amayeri yo guha amakuru radiyo Rwanda ko
iyo nzu iterwaho amabuye n’abagizi ba nabi kugirango ejo ninatwikwa
ntibizatungurane (preration psychologique).
Nubwo radiyo yatangaje ko haguyemo abantu bane umwe mubashinzwe kurinda
kagame wahigereye nyuma yo gutwikwa yemeza ko harimo imirambo igera kuri
makumyabiri. Iyo mirambo yatangajwe
n’amaradiyo ndetse n’inzego z’umutekano ikaba ar’iyi nzirakarengane ziciwe
ahandi hantu hatazwi ahubwo ikazanywa muriyo nzu na ba maneko, nyuma yo kubica
iyo nzu bagahita bayishumika. Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso nk’uko
inkotanyi zisanzwe zibikora, uwo mu sergent waruyoboye abo basirikare bajyanywe
kuriyo nzu, capt silas udahemuka nyuma
yo ku mwiyenzaho akamufungira muri camps GP agashaka ku mwicisha uburozi
akaburirwa n’umwe mubo bari bahaye iyo misiyo yo kumunangura, SILAS yaje gutegeka ko bajya ku mwicira I Kami.
Nyamara ku bw’amahirwe akigera ikami ngo akaba yarabashije gutorokeshwa n’umwe
mu nshuti ze agahita ahungira mu gihugu cya Uganda.
Uko tubibona
Ntagushidikanya ko abo bantu bazize abagizi ba nabi nk’uko radiyo na leta ya kagame babitangaje. Gusa abo bagizi
ba nabi ni abasirikare ba leta ya Paul Kagame. Uhereye kuri yi kinamico tumaze kuvuga, uhita ubona ko ibivugwa na
bamwe ko grenade zirirwa ziturika mu mugi wa Kigali mu masoko na za gare, zigahitana
inzirakarengane nazo ziterwa n’abagizi ba nabi bakorerera leta y’igitugu.
Ushyirwa mu majwi mu gutera izi grenade ni SILAS UDAHEMUKA ari
nawe twavuze ruguru wagize uruhare muri
buriya bwicanyi twavuze haruguru bikitirirwa abagizi ba nabi cg abanzi
b’igihugu. Niba waba ufite umuntu wawe wabuiwe irengero muribyo bihe ashobora
kuba ari murabo. Niba kandi waracyekaga ko yishwe n’abandi bagizi banabi sibyo
ni leta yawe yaguhekuye. Tukaba tuboneyeho akanya ko
kwihanganisha imiryango yaba bavandimwe batwikiwe mur’iyi nzu no kubifuriza kugira iruhuko ridashira.
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIYO ITAHUKA PRETORIA AFRIKA Y’EPFO


1 Comments:
aha mujye mutangaza amakuru nyayo kuko amakuru akura umutima abanyarwanda atariyo si meza
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home