Thursday, 15 August 2013

AMABANGA Y’IKUZIMU: LETA YA KAGAME MU GUTWIKIRA ABATURAGE MUNZU.



Amakuru dukesha bamwe mu baba mu mutwe urinda perezida Kagame (Republican Guard), ariko tukaba tudashobora gutangaza amazina yabo kubera impamvu  z’umutekano wabo, aragaragaza uburyo leta ya Kagame itahwemye kwica abaturage mu ma kinamico, yarangiza ikabyitirira abanzi b’igihugu. Muri iyi nkuru turibanda ku rugero rw’ukuntu muri 2003  leta ya kagame yatwikiye abaturage mu nzu ahitwa I Gikondo.

Uko byagenze.

Muri uyu mwaka  2003, Kuri radiyo Rwanda, hari hamaze iminsi hatangazwa inkuru ivuga ko hari abagizi ba nabi birirwa batera amabuye ku nzu yari iherereye ahitwa  Gikondo haruguru  y’ahitwa SODOMA werekeza mu Gashyekero. Uwitwa Cpt silas Udahemuka wari ushinzwe iperereza mu mutwe ushinzwe kurinda perezida (GP) yohereje abasirikare  batanu abahaye inshingano zo gufata abo bantu batera amabuye kuriyo nzu.  Tutari butangaze amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo. Uwari ukuriye abo basirikare yahagurutse camps GP ari mu kamodoka ka Suzuki. Ahageze, nko muma saa  tatu yabagabanyijemo amatsinda abiri: babiri abashyira munsi y’urugo abandi abashyira imbere y’inzu. Uwo musirikare wari uyoboye ayo matsinda yombi yayahaye amabwiriza  yo gufunga imihanda ku buryo  nta muntu n’umwe  wagombaga kuhanyura. We ubwe yiyemeje kwinjira mu nzu akajya kubaza abayibamo uburyo baterwa amabuye.

Uburyo yinjiye munzu akagwa mu kantu?

Uwo musirikare akinjira mu nzu yasanzemo abasore bagera kuri bane. Bamubwira ko aribo bahatuye. Nk’umusirikare ngo akibitegereza yumvise atabashira amacyenga, atangira kubabaza uko bigenda, amasaha bateraho amabuye ariko uburyo bamusubizaga ngo yabonaga mu by’ukuri atari bo basanzwe baba muriyo nzu. Uwo musirikare amaze kujagajaga iyo nzu uretse abo basore bane ntawundi muntu n’umwe yabonyemo. Arangije kuyisaka yarasohotse ajya kureba abo yasize ku burinzi hepfo y’urugo. Akihagera ngo yahasanze imirambo y’abasore ibiri. Byaramubabaje ababaza uwabahaye uburenganzira bwo kwica abo bantu, bamubwirako ari order bahawe. Icyamutangaje n’uko nta sasu ryavuze kandi iyo mirambo nta numwe wagaragaraho amaraso . bigaragarako arabantu bari bamaze igihe bishswe ahubwo barimo batunda imirambo yabo bayizana muriyo nzu, noneho abo basirikare bakiyemerera ko aribo babishe kugirango bamujijishe. Byaramutangaje abaza uwabahaye iyo order mu gihe ariwe wagombaga kuyibaha? Banze ku muvuga ngo ariko we yahise acyeka ko silas Udahemuka ariwe uri kumuca inyuma akavugana nabo.

Mu gihe yarakivugana nabo, yahise ahamagarwa ku cyombo na capt Hodari  wari ushinzwe za operation zo hanze mutwe w’ aba GP, yamusabye kuva aho hantu vuba na bwangu. Uwo mu sergent agitirimuka  inzu yahise itangira ku gurumana. Bu cyeye bwaho nibwo radiyo Rwanda yatangaje ko  mur’iyo nzu yatwitswe n’abagizi ba nabi, bari bamaze iminsi bayiteraho amabuye ngo haguyemo abantu bagera kuri bane. Icyaje kumenyekana n’uko babasore yasanze mu nzu babeshya ko ari bo bayibagamo bari abasirikare ba DMI, bari bahaje bashaka kuyiciramo abantu. Iyo nzu  igomba kuba yarimaze igihe itabamo abantu, ahubwo DMI  iteganya kuyiciramo abantu nuko itangira gukora amayeri yo guha  amakuru radiyo Rwanda ko iyo nzu iterwaho amabuye n’abagizi ba nabi kugirango ejo ninatwikwa ntibizatungurane (preration psychologique).  Nubwo radiyo yatangaje ko haguyemo abantu bane umwe mubashinzwe kurinda kagame wahigereye nyuma yo gutwikwa yemeza ko harimo imirambo igera kuri makumyabiri. Iyo  mirambo yatangajwe n’amaradiyo ndetse n’inzego z’umutekano ikaba ar’iyi nzirakarengane ziciwe ahandi hantu hatazwi ahubwo ikazanywa muriyo nzu na ba maneko, nyuma yo kubica iyo nzu bagahita bayishumika. Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso nk’uko inkotanyi zisanzwe zibikora, uwo mu sergent waruyoboye abo basirikare bajyanywe kuriyo nzu,  capt silas udahemuka nyuma yo ku mwiyenzaho akamufungira muri camps GP agashaka ku mwicisha uburozi akaburirwa n’umwe mubo bari bahaye iyo misiyo yo kumunangura, SILAS  yaje gutegeka ko bajya ku mwicira I Kami. Nyamara ku bw’amahirwe akigera ikami ngo akaba yarabashije gutorokeshwa n’umwe mu nshuti ze agahita ahungira mu gihugu cya Uganda. 
 
Uko tubibona

Ntagushidikanya ko abo bantu  bazize abagizi ba nabi nk’uko radiyo  na leta ya kagame babitangaje. Gusa abo bagizi ba nabi ni abasirikare ba leta ya Paul Kagame. Uhereye kuri yi kinamico  tumaze kuvuga, uhita ubona ko ibivugwa na bamwe ko grenade zirirwa ziturika mu mugi wa Kigali  mu masoko na za gare, zigahitana inzirakarengane nazo ziterwa n’abagizi ba nabi bakorerera leta y’igitugu. Ushyirwa mu majwi mu gutera izi grenade ni SILAS UDAHEMUKA   ari nawe twavuze ruguru wagize uruhare   muri buriya bwicanyi twavuze haruguru bikitirirwa abagizi ba nabi cg abanzi b’igihugu. Niba waba ufite umuntu wawe wabuiwe irengero muribyo bihe ashobora kuba ari murabo. Niba kandi waracyekaga ko yishwe n’abandi bagizi banabi sibyo ni leta yawe yaguhekuye. Tukaba tuboneyeho akanya ko kwihanganisha imiryango yaba bavandimwe batwikiwe mur’iyi nzu  no kubifuriza kugira iruhuko ridashira.


NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

RADIYO ITAHUKA PRETORIA AFRIKA Y’EPFO

1 Comments:

At 23 August 2013 at 17:21 , Anonymous Anonymous said...

aha mujye mutangaza amakuru nyayo kuko amakuru akura umutima abanyarwanda atariyo si meza

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home