Johannesburg, South Africa: Maze kumva ibiganiro ( hagati ya Turayishimye na Benoit) bakoze ndetse ngasesengura n’ibindi biganiro bisohotse vubaha harimo nicyakozwe na Bwana SERGE NDAYIZEYE wo kuri Radio Itahuka ,nahise nibaza ibibazo bikurikira: Ni iki cyihishe inyuma y’ikiganiro cyakozwe na Bwana Jean Paul Turayishimiye?
Ese Benoit Umuhoza ko atari mu bashinjwa Ben Rutabana ni kuki asa nk’ushyigikiye Jean Paul Turayishimiye?
N’iki cyateye Thabita Gwiza (mushiki wa Ben Rutabana) kwemera ibinyoma bya Jean Paul Turayishimiye agahitamo gushinja Gen Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwali?
Tugiye kurebera hamwe ibisubizo by’ibyo bibazo.
Mwibuke neza ko Ben Rutabana yashatse kwigaruri bimwe mu bikorwa by’ihuriro afatanyije na Jean Paul ndetse na Benoit Umuhoza aho bari bafite imyitwarire ihabanye n’amahame y’Ihuriro Nyarwanda, byageze naho badakurikiza amabwiriza y’abayobozi bakuru ndetse ntibubahirize imyanzuro yavuye muri biro politiki y’Ihuriro, maze bagahitamo kubaka agatsiko kagendera kumahame yako, kuko bari bamaze no gushimuta umutungo w’Ihuriro ni uko Ben afatanyije n’abigometse kubuyobozi (urutonde ni rurerure) batangiye ibikorwa byarimo ni ngendo bakoraga Ihuriro ritabizi ndetse harimo n’urugendo Ben Rutabana yakoreye muri Uganda rwa’aje kumuviramo kugwa mu maboko y’umwanzi akaburirwa irengero atyo.
General Kayumba ndetse na Frank Ntwali ntaruhare bagize mw’ibura rya Ben, nikimenyimenyi ni uko yakomeje kugirirwa icyizere mu Ihuriro Nyarwanda, gusa byagezeho agera ku rwego atabashaga kumva inama agirwa n’abayobozi ndetse n’inararibonye mu Ihuriro Nyarwanda.
Amakuru dufitiye gihamya ni uko Ben Rutabana na Turayishimiye bagezeho bacamo ibice abayoboke ba Rwanda National Congress muri Uganda mu rwego rwo kubigarurira kugirango bazabafashe mu migambi bateguraga kuburyo bamwe murabo banyamuryango baburiwe irengero bari kumwe na Ben.
Mubiganiro Frank Ntwali yagiranye n’ibinyamakuru mu munsi ishize, yavuzeko ko ntakibazo bari bafitanye na Ben cyatuma amugambanira kuri ruriya rwego kuko na connections nyinshi, n’ahavaga bimwe mubyateraga inkunga Ihuriro, yari yarabihariwe nyuma y’uko Ben ahawe izindi nshingano nshya mubijyanye nibikorwa byakorwaga icyo gihe gusa hakaba hari ibyo batumvikanagaho mu kubishyira mu bikorwa bitari gutera ikibazo cyatuma amugambanira.
Wakibaza ikibazo: Ese Turayishimiye ushinja Gen Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwali kuba bakorana na Kigali atari ukuyobya rubanda?
kuko abo bagabo bombi bahuye ningaruka nyinshi no kubura bamwe mu miryango yabo ndetse nabandi bakicwa mugihe Jean Paul n’uwamubaza abo mu muryango we bishwe niriya reta ya Paul Kagame, yabura nicyo asubiza. Ntawashidikanya ko imipango ya Jean Paul na Ben byari baringa kubera gukorana n’uwo batari baziko ari umwanzi ukorana na Kigali, nyuma bikaza kuvamo kuburirwa irengero kwa Ben.
Icyihishe inyuma y’ibyobyose ni uko Jean Paul na Benoit Umuhoza bamaza kuva muri Rwanda National Congress bashinze ishyaka rikabura abayoboke ndetse nabatera nkunga, bituma bashaka kumenyekana bakoresha ibura rya Ben mugushaka amaramuko naza views kuri youtube banamenyekanisha ibyingirwa shyaka ry’abo. Ibi ni ubugome no kubura umutima no gusuzugura umuryango wa Ben.
Biteye agahinda kubona mushiki we Thabitha, ashyigikira amafuti n’ibinyoma bya Jean Paul n’abambari be, kimwe mubyo Thabitha Gwiza yabuze ni ukubona abamuha amakuru acukumbuye ku ibura rya musazawe bigatuma agendera kubinyoma bya Jean Paul (a.k.a Rusisibiranya).
Thabita Gwiza yavuzeko afite abana yakoreshaga baburiwe irengero muri Malawi ndetse anahamyako ari Frank Ntwali wabarigitishije, twanyarukiye Malawi mu kubaza abanya muryango ba RNC dusanga ari uguhazagurika kwa Thabita utazi naho abo Basore yakoreshaga uburyo baburiwe irengero, naho baburiye. Amakuru twamuha ni uko abo Basore ntanubwo bari baziranye na Frank Ntwali kuburyo na Frank Ntwali atarazi abo bagabo, ese kuki atanabaza abo mu miryango yabo ngo bamuhe amakuru ahagije akirukira gushinja abatazi ibikorwa mwakoranaga nabo?
Ab basore bavuga, bafatiwe Zambia banajyanwa I Kigali bakaba barafashwe na immigration.
Imikorere mibi no kutamenya uwo turwana nawe, ndavuga leta ya Kigali, bituma benshi bahuzagurika bikabaviramo kuburirwa irengero.
Hari nabiha inshingano z’ibyo batazi badafitiye ubumenyi bigatuma bashyira abandi mukaga bikarangira bashaka amazina yabo babyegekaho, ingero ni nyinshi, nzabigarukaho ubutaha aho twabuze bamwe mubakoreraga ihuriro. Ubutaha nzabaha ukuri ku rugendo rwa Ben muri Uganda n’uburyo yafashwemo ndetse nzagaruka no kubandi harimo Major Nkubana, Mike Rwalinda ,Elisha Shyirambere waburiwe irengero atari kumwe ndetse atari no muri gahunda z’Ihuriro Nyarwanda .
MURAKOZE NI AKAGARUKA.
