Monday, 13 July 2026

“AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO”. URUBYUKO RWU RWANDA AGATSIKO KA KAGAME KARUMARIYE MURI CONGO

Taliki ya 12 Nyakanga 2026 (Mwijoro ryashize) nibwo twakurikiranye ikiganiro live cyabereye kuri youtube channel ya MAJOR ROBERT TV.  Muri iki kiganiro cyarimo abatumirwa barenga batatu, umwe muribo utashatse gutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano yatabarije urubyiruko ruba mu Rwanda ababurira ku migambi mibisha ingabo z’u Rwanda zadukanye murwego rwo kubashimuta. 

Uyu mugabo aburira urubyiruko yagize ati; “Urubyiruko rumwe na rumwe mu Rwanda barara mu binani bihishe, bakaryama kumanywa. Urugero; nku umurenge wa Rusororo hari abaherutse gutungurwa baza kuza muri karitsiye babakuramo barabatwara, batwara amakamyo atandatu…uwabashije gusigara nuwagize amahirwe wari wabimenye. 

Barara mugihuru bagataha mugitondo bakabona kuryama.”

Gushimuta abana bakabajyana muri Congo.

“Ingeso mbi ntivurwa, niyo ivuwe ntikira”. Igisikali cya Kagame si ubwambere cyayora urubyiruko rukabajyana mu ntambara zidafututse. Guhera muri 1998 mu ntambara ya Laurent Desire Kabila, kugeza n’ubu birakomeje. Ubu aho leta zunze ubumwe z’America zifatiye ibihano bamwe mubasirikali ba RDF, Kagame n’agatsiko ke bamaze kohereza abana benshi mugace ka Rubaya gucura amabuye y’agaciro azwi nka Zahabu.

Nk'uko tubikesha bamwe mu banyamakuru n’ibiganiro bibera kumbunga nkoranya mbaga, urwo rubyiruko rubwirwa ko rugiye mukazi kazaruteza imbere. Ubu twandika iyi nkuri, abasaga 300 bamaze kugera mubinombe bya Rubaya. 

Uko tubibona n’ibibyihishe inyuma

Kagame ubwe, ubwo  yari muri za ngirwa nama za Unity Club, yavuze ko urubyiruko arirwo ngufu igihugu gifite.  Aho iturufu yo kwitwaza FDLR itangiye guta agaciro, ibihano bibaye byinshi n’amafranga atangiye gukama yahisemo gukoresha urubyiruko mugusahura Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo  (Democratic Republic of Congo.)

Usibye kuba urubyiruko rugiye kuba abacakara b’agatsiko ka Kagame, ababyeyi babo bagiye kwicwa n’agahinda kubera nta ruvugiro bafite. 

Kagame n’agatisko ke ntakindi bitaho usibye inyungu zabo n’imiryango yabo. 

Rubyiruko murarye muri menge, ngo “agapfa kaburiwe n’impongo”. Umwanzi wanyu ntasinziriye kandi ntari kure yanyu. Mwitandukanye na sekibi bigishoboka.

Mubigejejweho na

JD Mwiseneza


Wednesday, 8 July 2026

ABANYAMAKURU BAKORERA MU KWAHA KW’AGATSIKO, BASHINJWA UBUFATANYACYAHA NO KUYOBYA URUBYIRUKO.

Ikigo kitangazamakuru mu Rwanda kimaze iminsi gitangaza ibiganiro bitandukanye kandi byose bihuje interuro imwe; kwibohora. Bimwe muri ibi biganiro hari ikitwa; Ibihe n’ibiriho.

Umuyoboziwikiganiro “Ibihe n’ibiriho” Nibakwe Edith taliki ya 29 Kamena, 2026 ndetse na 03 Nyakanga, 2026 yakoze ibiganiro bitandukanye. Muri ibyo biganiro hari aho avuga ati“ntamunyarwanda ugishobora kuba impunzi…izi n’inzozi.” Ikiganiro yagiranye na Charles Murigande cyiswe; Urugendo rw’u Rwanda mu gukuraho impamvu zitera ubuhunzi: Amasezerano ya Addis Abbaba asobanuye iki? 

Umusaza Charles Murigande bimwe yatangarije Nibakwe yavuzeko “ muri Africa u Rwanda nirwo rwagize impunzi zambere zishingiye kuri politic”. Iki n’ikinyoma cyambaye ubusa. Ati gute? Impunzi za politic zambere, nkurikije amateka y’impunzi zabirabura zari abo muri South Africa bahunze bwambere mu mwaka 1950 bahungiye mu gihugu cyitwaga South Rhodesia ubu bita Botswana. Aba birabura bahunze abazungu kubera imvururu no kwamburwa ubutaka bwabo no kutemera icengeza matwara ry’idini rya katurika.

Nabikwe rero nk’umunyamakuru w’umunyamwuga, bigaragara ko hari ibindi agamije mugihe yirengagiza ukuri kw’amateka nyayo cg ngo abe yacukumbura ukuri ngo ahinyuze ibyo abatumire be ba abamotsi bavuga, nkuko amategeko y’itangazamakuru abigenga.

Tugaruke inyuma gato.

Mu kwezi kwa Kamena, haherutse guhunga umunyarwanda w’umunyamakuru witwa Theogene Manirakizav (UkweziTv). Uyu Theogene Manirakiza ari umwe mubanyamakuru benshi bakomeje guhunga bazira gutangaza inkuru zitabogamye, inkuru agatsiko ka Kagame zidashaka ko zimenyekana. Impamvu ntazindi n’uko leta ya RPF ifite imigambi mibisha. 

Iki kinyoma n’abanyamakuru ba Kagame bagamije iki?

Leta ya Kagame n’agatsiko ke ntakindi bigamije usibye koza abana bato mu bwonko no kurema u Rwanda rushya rumaze imyaka 32. Aba banyamakuru n’ubwo wavuga ngo ntiwabarenganya, ukurikije amategeko agenga itangazamakuru icyaha cy’ubufatanyacyaha ntaho bagicikira.

Iricengezamatwara government yigisha urubyiruko s’ubwambere bibaye (sinzi niba ari nubwanyuma) kuko no muri guvernement ya Habyarimana batwigishize amateka acagase, aho dukuriye dusanga mirongo 50% byari ibinyoma. 

Ibi biganiro mu byitege. Urubyiruko rugiye kuzagwa aharindimuka doreko ridafite ubwisanzure n’uwabavugira mugihe ibiro bishinzwe itangazamakuru rikomeje kubogama no guhakirizwa aho gukorera rubanda.


Umwanditsi

JD Mwiseneza


Tuesday, 7 July 2026

URUHARE RWA EVODE UWIZEYIMANA NA BRIG GEN PATRICK KARURETWA MUKUBOHA ABANYARWANDA BITWAJE AMATEKA ABOGAMYE.

Taliki ya 4 Nyakanga 2026 u Rwanda rukora iyo bwabaga ngo rukomeze umugambi wo kuboha abanyarwanda bakoresheje bamwe mu bayobozi bahoze mu gisirikali ndetse nabari munzego za leta.

Taliki 5 Nyakanga 2026 Rwanda yatanze I kiganiro cyiswe “ Kwibohora 32: umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Muri iki kiganiro hatumiwemo Brig Gen Patrick Karuretwa na Evode Uwizeyimana, iki kiganiro cyamaze 01:24:52

Brig Gen Patrick Karuretwa yagize ati“Imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye…ubutegetsi bubi bwabicanyi bwaratsinzwe, burambuka bujya hirya y’imipaka”.

Unity Club nicyo igamije, 

Iyi nteruro cg se amagambo Brig Gen Patrick K yatangije ikiganiro avuga niyanteruro ya sebuja Paul Kagame, aho yavuze ibijya gusa nabyo neza munama ya Unity Club yabaye mbere ho gato mu rwerwo rw’icengezamatwara ry’agatsiko.

Akomeza agira ati: “ubutegetsi bubi bwaratsinzwe. Abaturage barabohorwa…ntamacaburiri agihari yaraciwe. Kwibohora ninko kubaka iguhugu bushya...ntavangura hagati y’abanyarwanda”

Ok. Ubutegetsi bubi bwaratsinzwe. Nkuko we abyumva. Ariko se, ubutegetsi bwasimbuye ubundi bwo ni bwiza? Bubereye abaturawanda? Ngo ijya kurisha ihera mu rugo. Reka tubisesengure.

Ubu u Rwanda rwa RPF rufite impunzi kuva 1994. Yemwe niza 59 inyinshi ntiziratahuka. Icyi gihugu gishya, kitagira ivangura, kuki ki gifite impunzi zidashaka gutahuka? Ese kuki abahoze muri RDF bakomeje guhunga(ingero ninyinshi), abandi bakicwa? 

Umwanzi agihari, kwinjiza ingabo zari zaratsinzwe.

Umumotsi Evode Uwizeyima ati:“Kuvanga ingabo byari byarateganyijwe kuva kera na United Nations… aho Article 3 ibivuga.”… Akomeza agira ati: “Exfar yari igisirikali kitadife icyerekezo.” Nakuze numva abanyarwanda bavuga ngo: “Umusazi arasara akagwa kw’ijambo.” 

Aha twavuga ko uyu Evode ashobora kuba yavuze ibitajyanye nu murongo wo mu Rugwiro, yahindutse nk’itiyo ituritse kubera ingufu z’amazi. Akaba asa nkuwavuguruje Brig Gen Patrick mukuvanga ingabo.

Evode akomeza agir ati “FARDC iguha ishusho ya commander in chief, na RDF iguha ishusho ya commander in chief.” Sinzi impamvu abayobozi b’u Rwanda bikomye Democratic Republic of Congo kuva 1994. Mu muco wa Kinyarwanda ubundi, ibibazo bibera mungo zabandi ntubyivangamo.

Kugereranya FARDC na RDF bivuze iki cg bigamije iki? Kwikirigita kwa Evode, bigamije kwerekana ko RDF ikomeye. Mu byukuri iyo RDF iba ikomeye ntiba yaravanze ingabo ivuga ko zatsinzwe. Nta pressure yaririho yo kubikora. Ariko murwengo rwo koza ubwonko no gutinya EXFAR bahisemo kuyiyegereza. Ubu nibo batambagiza imbere ya television, bavuga ubureshwa.  

Tuge muguhinduka kwa RPA ikagirwa RDF

Mu mwakwa wi 2002 Rwandan Patriotic Army (RPA) yahinduwe Rwandan Defense Force. Mbibutse ko 2001 RPA yari imaze igihe (1998-2001) yarateje intambara muri Congo, igakuraho Laurent Desire Kabila (kandi Kabila yarafitanye amasezerano na RPF yogufashanya, nubwo bamwigaranzuye), igashyiraho umuhungu we Joseph Kabila.

Evode akomeza agira ati:"Kuva 1998-2002 ibihumbi 39500 bya EXFAR byinjijwe muri RDF.” Abanyarwanda nibo bavuga bati: "uwakuroze ntiyakarabye.” Tuvuge ko abifitiye gihamya daa. Azaduhe iyo proof.

Ikizwi n’uko muri icyo gihe hari intambara y’abacengezi. Kugira ngo zibashe kuba zahagarara, RPA yitabaje Gen Kayumba Nyamwasa. Uko byagenze byarasobanuwe (mwanabisanga mubiganiro Gen Kayumba yakoze kumbuga nkoranyambaga) inshuro nyinshi. Iyo abacengezi baba 39500, RPA yibereye Congo, u Rwanda ntiruba rwarafashwe nkuko hari uturere abacengezi bari barigaruriye?

Ibyo Evode yirengagiza.

Muntambara ya 1998, batera Congo zimwe mu mpunzi zari Congo, byabaye ngobwa ko zitahuka kubera ubuzima bubi zarimo. Nyinshi (abana n’abasoro n’inkumi) zatahutse mundege za United Nations. Bamwe muribo harimo Exfar n’abaturage basanzwe. Abari abasore bagiye kozwa ubwonko, barabondora barangije babashyira mu gisilikari cya RPA ndetse banabasubiza Congo kurwana intambara yo mu 2003, no guhiga Exfar bari barasigaye yo. Murimake babahinduye ibikoresho.

Mu gusoza

Iki kiganiro cyabaye hagati yaba bagabo ntakindi cyari kigamije usibye kunga no koza ubwonko rw’urubyiruko, gufifika amateka y’igihugu. Kujya kuri television y’igihugu ukabeshya kumanywa y’ihangu nicyaha kitababarirwa kuko ingaruka yabyo iba iremereye. Kwibohora kw’abanyarwanda ntikuragerwaho mugihe amateka aturanga agoramye.

Yanditswe na
JD Mwiseneza

Wednesday, 1 July 2026

THEOGENE YAKOMYE INGASIRE...ARUSIMBUKA RUGIKUBITA

Theogene Manirakiza –Uyu n’umwe mubanyamakuru bari bakunzwe mu Rwanda kubera inkuru ze zicukumbuye, zikoranywe n’ubuhanga akaba yarazikoranaga n’umwete ndetse akurikije n’amategeko yo gutangaza amakuru.


Uyu munyamakuru mbere y’uko inkuru zicicikana ku mbuga nkoranyambaga muri Kamena 2026 yitangarije ko hari inkuru yatangaje ikaba yaramuteye ubwoba, ndetse ikaba imwe mu byatumye ahunga kubera umtekano we watangiye nguhungabana. 
Imwe mwumbuga nkoranyambaga, ikoreraho umunyarwanda wahoze mungabo zu Rwanda (akaba yarahungiye muri Uganda) yatangaje ihunga rya Theogene yemeza ko yamwiboneye ahunga, ngo ndetse banabonaye. Ariko niyatangaje aho yahungiye. Nihashize igihe kinini Theogene mucyumweru cya gatatu cya Kamena yasohoye video kuri UkweziTV (ikorera kuri youtube) atanga ikiganiro avuga kubyerecyeye ukuntu abantu bahunga, ashyiramo ingero nyinshi. Guhera muri za 59 ugakomeza.

Theogene ntibyatinze cyane, kubera igitutu nibibazo abantu babazaga cyane byatumye yegura avuga ko yahunze. Ariko ntaravuga aho yahungiye kubera impamvu z’umutekano.

Umutekano we rero wahugabanye ute?

Theogene yakoraga inkuru zicukumbuye, mu rizo nkuru nk'uko yabyivugiye harimo inkuru y’umusirikali urinda Gen Paul Kagame, abo twita Presidential Guard. Uwo mugabo yitwa Lt Col Sarambuye Theoneste akaba aregwa n’abantu bari batandukanye, bafata uburiganya no gushaka kubambura no kubohoza imitungo yabo akoresheje ipeti rye n’uko aba mugatsiko kabantu bahafi ya president.

Kugira “umutima ukomeye” kwa Theogene

Lt Col Sarambuye Theoneste twakwita umuteka mutwe, umuhemu, yatumye umwe mubo bagiranye ibibazo ageraho agahunga, nk'uko byarangiye, Theogene nawe ahunze. Bose bisanze hanze ari impunzi. Nk’umunyamakuru wumwuga, Theogene akomeje gutangaza ibyo acyeka ko yaragiye kuzira, birimo kuba yarabangamiye bamwe mu Rwanda, no kuba “nagiraga umutima ukomeye” agatangaza akarengane n’ihohoterwa rya rubanda.

Aka karengane ka kaba kamaze imyaka myinshi (kuva 96 aho impunzi zatahukaga) kabaye. Bikaba byarafashe intera aho Theogene akoze icumbura ryiharitse, nkuko avuga ko afite byinshi agiye gutangaza mu minsi iri imbere.

Tubibutse ko uyu Theogene ari umwe mu banyamakuru basohoye inkuru ziyicwa rubozo rya Jay Polly wari umuhanzi wicyamamare wiciwe muri gereza, leta ikavuga ko yiyishe. Nyuma ya Jay Polly hishwe Kizito Mihigo nawe wari umuhanzi ndetse na Kalisa Aimable (a.k.a Prof Nigga).

Theogene rero yararusimbutse. Abasore bo mu Rwanda bakomeje guhonyorwa insorongo. Inzego zishinzwe umutekano n’uburenganzira bw’umuntu bwavuniye ibiti mu matwi. Muri make n’ukwirwanaho cg ukemera ukaba igifobagane.

Imana ikomeze irinde bene kanyarwanda.

BY
JD MWISENEZA

“AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO”. URUBYUKO RWU RWANDA AGATSIKO KA KAGAME KARUMARIYE MURI CONGO

Taliki ya 12 Nyakanga 2026 (Mwijoro ryashize) nibwo twakurikiranye ikiganiro live cyabereye kuri youtube channel ya MAJOR ROBERT TV.  Muri i...