Kigali; Bavandimwe, rubyiruko rw’u Rwanda, igihe turimo gisaba ibikorwa bifatika birenze amagambo. Mu gihe kirekire cyane, abaturage benshi bakomeje kubaho mu buzima bugoye, aho umutungo n'ububasha byibumbiye mu maboko ya bake (Crystal Ventures Ltd), mu gihe abenshi bakora ubutaruhuka cg agatunabwene ariko bagakomeza kubaho mu bukene.
Imiyoborere n'imikorere bitubakiye ku butabera, kuri president, ishyaka cg ku mahirwe angana no kutubahiriza uburenganzira bwa bose, ntibishobora gutanga ejo hazaza heza abaturage bifuza. Impinduka nyazo zisaba ubushake, ubwitange, ubumwe n'ubuyobozi bufite icyerekezo.
Ingero; imanza zibogamye:
Twifashishije raporo za Amnesty International, Human Rights Watch, guhera Werurwe - Kamena 2026, aba banyarwanda barafunzwe mu buryo budakurikije amategeko;
- Emmanuel Masengesho
- Alphonse Mutabazi
- Marcel Nahimana
- Jean Claude Ndayishimiye
- Alexis Rucubanganya
- Sylvain Sibomana
- Claudine Uwimana
- Yvonne Idamage Iryamugwiza
-Ingabire Victoire
-Deo Mushayidi
-August Nsanzimana
-Emmanuel Niyonshuti
-Theoneste Nsengimana
-Dieudonne Niyonsenga
-Lieutenant Colonel Tom Byabagamba
- Major Victor Byiringiro
Amateka atwigisha ko impinduka zikomeye zitazanwa n'amagambo gusa, ahubwo zishingira ku baturage cyane cyane urubyiruko, iyo biyemeje guhagurukira rimwe mu kurwanirira uburenganzira bwabo no kubaka ejo hazaza habereye bose. Bisaba kwitanga, gukorera hamwe no kwizera ko igihugu cyiza kandi gitekanye gishoboka.
Ntabwo ari inzira yoroshye guhirika ubutegetsi bw’igitugu. Hazabaho ibigeragezo, imbogamizi n'ibihe bisaba kwihangana. Ku rundi ruhande, hari icyizere cy'igihugu kirangwa n'ubutabera, amahirwe angana, ubwisanzure n'iterambere rigera kuri bose.
Nimukomeze kwishyira hamwe aho muri hose. Muganire n'abaturanyi banyu, mufatanye gushaka ibisubizo by'ibibazo bibangamiye abaturage, mutoze urubyiruko indangagaciro zo gukunda igihugu no kugira uruhare mu guhindura ibitegenda neza. Nimukomeze guharanira ukuri, ubunyangamugayo n'ubutabera mu buryo bwose bushoboka.
Imbaraga z'impinduka zituruka mu baturage. Ejo hazaza h'igihugu hubakwa n'abaturage. Kandi abaturage ni bo mizero y'igihugu. Hari ingero nyinshi z’abaturage ndetse na bamwe mu bayozi bakomeje gushyira hamwe mu guhindura imikorere ya leta zabo, ingero; Mali, Brukina Fasso, Syria, Sudan…
Mu bumwe, mu kuri no mu butabera tuzatsinda.
Umuvandimwe mu rugendo rwo kubaka igihugu cyiza kuri bose.
Umwanditsi
Ibrahim Mugisha wa Cyusa

No comments:
Post a Comment