Sunday, 25 August 2013
KOMISIYO ISHINZWE AMATORA MU RWANDA ITI; UBWENE GIHUGU SI IKINTU CYOSE ABAGERAGEJE KUBUTAKAZA BARA BIZI.
Mukiganiro Komisiyo ishinzwe amatora y’abadepite kimaze gutambuka kuri Radio Rwanda, Protais utuye mu mugi wa Kigali yabajije abayobozi biyo komisiyo ikibazo agira ati: Ese gutora n’itegeko cg ubushake ? Mugusubizwa umwe mu bakozi biyo komisiyo agira ati; Gutora ni ubushake bwe – ariko n’ inshingano ze nk’umunyarwanda. Ubwene gihugu si ikintu cyose, abagerageje kubutakaza bara bizi.
Nkaba nibaza nti; ese ahubwo ufite uburenganzi bwo kwaka ubwene gihugu ninde? Nkuko bizwi mu mezi make ashize bamwe mu banyarwanda badashyigikiye imikorere leta ya Paul Kgame n’abidishyi be, bambuwe ubwene gihugu. Example; Rujugiro Tribert Ayabatwa (Baherutse kwifunga umutungo we, Union Trade Centre), Frank Ntwali (Mu byara wa Gen Kayumba Nyamwasa) hamwe n’abandi benshi tudashoboye kurondora. Undi munyarwanda (Damian w' Ingoma) wabashije kubaza ikibazo k’igitugu bafite muri ano matora cyo kwishyura amafranga 200 kungirango ubashe gutora. Ese niryari umuntu arihira uburenganzira bwo gutora, kandi ari ubushake bw’utora?
Kubera impamvu zizwi kandi zikomeje kwimikazwa na leta y’I Kigali iyobowe n’ishyaka FPR, mu migambi yo gutekinika ngo hatagira andi mashyaka (n’ubwo akorera mu kwaha kwayo) agira abayoboke n’abadepite baruta aba FPR, bamwe mu baturage bifuza impunduka baratangaza ko amazina yabo yakuwe ku ma liste y’abatora. Muri make uburenganzira bwabo bwaramizwe, cyeretse ko atari n’ubwa mbere ahubwo ari akamenyero ka FPR ihora yikanga baringa.
JD Mwiseneza
Johannesburg-South Africa.
Tuesday, 20 August 2013
PEREZIDA KIKWETE, UMURUNDI, UMUBYEYI WA FDLR AKABA MURAMU WA HABYARIMANA?
![]() |
| Jakaya Kikwete n'umufasha we Salma Kikwete |
Maze kubona inkuru yasohotse kuri news of Rwanda ikinyamakuru cya kagame, ifite umutwe ugira
uti “Tanzanian
president KIKWETE married to HABYARIMANA
cousin “ bishatse kuvuga ngo “Kikwete
perezida wa Tanzaniya yashatse mubyara wa Habyarimana” muriyi nkuru bikoma
cyane perezida kikwete ko yaba yarashatse umugore w’umuhutukazi. N’ubwo
bitantunguye ibi byanteye kwibaza
byinshi.
BYOSE N’UKUYOBYA
UBURARI
Ninde munyarwanda uyobewe ko Jeannete Nyiramongi umugore wa kagame
yarihiwe amashuri na ROBERT KAJUGA wari perezida w’interahamwe zatsembye
abatutsi miliyoni? Ibi se kuki
bitaba ikibazo? Mama salma Kikwete akaba
ariwe uba ikibazo? Umugore wa nyakwigendera Fred Rwigema n’umuhutakazi? Ese kagame
amumariye iki? Buriya mu kwandika biriya
leta ya Kagame ishaka kumvisha abanyarwanda ko kuba Kikwete asaba Kagame
gushyikirana na FDRL ari umugore ubimutegeka?
Ariko kagame arasetsa koko? uziko abahutu agiye kubagira ibicibwa,
abantu bagomba kunenywa, ashaka ko tubafata nka bwa bwoko bwo mu Buhinde bitaga
“Paria” (intouchableS)? Ibi binyibutsa
ukuntu yishe umusore w’umututsi wari
umushoferi we LT Fred Gatumbura amuziza gusa ko yaragiye gushaka umugore w’umuhutu
kazi? Ibi byose mu kubikora n’ukugirango yikundishe kubatutsi nyamara amazi
yarenze inkombe. Abatutsi baramutahuye. Yabatanzeho ibitambo muri 94 abagabiza
interahamwe ubwo yicaga Habyarimana. None nyuma yo kwivugana Habyarimana
arashaka gukurikirana n’uwo yita mubyara we? Nawe akamupfakaza nkuko yabikoreye
Agata Kanziga? Ese kuba kikwete
yarashatse mubyara wa habyarimana nibyo bituma kagame avuga ko azamwica? “I
WILL WAIT FOR YOU AT THE RIGHT PLACE AND I WILL HIT U”
Uretse kwigiza nkana n’uburenganzira busesuye
bwa perezida Kikwete gushaka umugore yihitiyemo yaba umuzungu cg umuzayirwa
ibyo niwe bireba. Ninde wahaye kagame
uburenganzira bwo guhitiramo umugore Kikwete? Wese mbere yo kurongora Jeannete
yaba yaragishije inama Kikwete? Ibi n’ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu no
gushaka kurangaza abanyarwanda. Kuko iki sicyo kibazo abanyarwanda bafite. Kagame
nareke guhunga ibibazo nyabyo igihugu
gifite? nasubize ibibazo by’ingutu byugarije abanyarwanda. Nafungure imiryango ya
demokarasi, n’ahe abana bourse birukanywe mu mashuri? Kagame nafashe abaturage be barenga 65% batabasha
kurya kabiri kumunsi? Kuberako umutungo w’igihugu yawikwubiye n’agatsiko ke
karimo n’abahutu bashinjywa ubwicanyi nka Rwarakabije na Rucagu.
Niba kagame afata umuhutu pierre Damien akamugira minisitiri
w’intebe n’uko ntabatutsi bahari banganya mashuri? Igihe cyose Kagame amaze
ajya mu mmana y’umuryango w’afrika y’uburasirazuba (EAC) na kikwete nibwo
akimenya amakuru y’umugore we? bibaye ikibazo kuberako kikwete amubwiye ngo
yumvikane n’abamurwanya? Ese kagame araniga abanyarwanda kuberako umugore wa
kikwete ari umuhutukazi? Ese ejo baramutse batandukanye yaha abanyarwanda
demokarasi? Ariko se abahutukazi babi kuri
kagame n’abahe? Cyanzayire Aloyiza umuvunyi mukuru s’umuhutukazi? Minisitiri we wirirwa yiruka
ku mpunzi , Mukantabana Seraphine s’umuhutukazi? Kuki adasaba abagabo babo gutandukana nabo?
Niba news of Rwanda yibwiraga ko haramakuru iduhaye, ntagishya itangaje. Ahubwo
abanyarwanda twakwishimirako umugore wa kikwete ari umunyarwanda kuko byaba ari
Influence of our culture.
UKO TUBIBONA
Ninde wabwiye kagame n’intore ze
ko ba byara ba Habyarimana batagomba kurongorwa? Nkuko yashyizeho itegeko ngo rihana “ingengasi”
nyamara arukugirango ribuze abanyarwanda gutekereza, noneho leta y’u Rwanda nisohore itegeko
rivuga ko abahutukazi batemerewe kurongorwa? Iyi myitwarire ya kagame n’abambari
be iteye inkeke, kandi itangiye kutugiraho ingaruka zitari nkeya. Uretse abanyarwanda
babiri baguye mu Kagera bashushubikanywa n’aba tzd , hari n’undi wimanitse
mukagozi ku Gisagara yanga gusubizwa mu nkambi I Kirehe. Ngo aho inzovu
zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira. Ingaruka
z’ubushotoranyi bwa kagame wazibaza impunzi zirara rwa ntambi I Kirehe nyamara
zari zimaze imyaka zimerewe neza tanzaniya. KAGAME Yabanje kuvuga ko kikwete
yabyaye fdrl muri batisimu, avuga ko azamutimbura, ntiyagarukiyaho kuko
yatangiye kwinjira mungabo ze kuko Nta minsi myinshi ishize umusirikare wo ku rwego rwa LT COL atorokeye
mu Rwanda. none dore we n’abambari be bageze mu rugo rwe batangiye kwibasira
umugore we ndetse no kuvuga ko kikwete ari umurundi . kera ku ishuri hari
umunyeshuri wajyaga akunda kunegura abandi cyane no kubasesereza, maze umunsi
umwe umunyeshuri ajya kumurega ku mubikira wayoboraga iryo shuri. Umubikira mu kinyarwanda
kiza yaje guhagurutsa wa mwana Wirataga ku
bandi, maze aragira ati “
ariko rukundo we buriya ntanenge agira? umubikira yabikoze yica amaso ashaka
kuningura uwo musore w’umwibone ko nawe yarebaga imirari” umwe mu banyarwanda
twaganiye nawe kuriki kibazo yagize ati “ ari ugushaka umuhutukazi wiyubaha no gushaka
umututsi kazi wiyandaritse mu tubari twa
za Nairobi akahakura inda y’indaro uwahisemo neza nuwuhe”? Mu byukuri Kagame
amaze kurenga umurongo utukura. Amaherezo
y’aka gasomborotso akaba ashobora kutazagwa amahoro abanyarwanda. KAGAME iyo
akoranye n’abahutu nka rucagu aho ntakibazo? ariko hagira undi ukorana nabo ikibazo
kikavuka? Kagame yibwirako ariwe munyarwanda uzubwenge kurusha abandi? Dore senateri
kantarama penolope wamugiriye inama ko yagabanya ubushotoranyikuri Tanzaniya
bahise bamweguza nta nteguza? Kagame agikandagira mu Rwanda muri 1990 yishe NDADAYE mu Burundi imivu y’amaraso iratemba, bidateye
kabiri yica Habyarimana na Ntaryamira miliyoni y’abatutsi irarimbuka, agifata
ubutegetsi yadukiriye zaire amenesha
mobutu kumugaragaro impunzi z’abahutu arazitsemba. Kubera gukunda kumena amaraso
kwe ntiyajuyaje yivugana Kabira, muriyo nkundura ya Congo haguye abana batagira ingano za kitona , yumva ntashizwe, atandukira Kaguta, avugako azamutwikira nyakatsi? aho abanyarwanda bahaguye ntibagira umubare (Kisangani)
none yadukiriye Kikwete, abanyarwanda batangiye
ku hagwa? Nukubitega amaso burya ngo akamasa
kazaca inka kazivukamo.
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIYO ITAHUKA-PRETORIA AFRIKA Y’EPFO.
Friday, 16 August 2013
BREAKING NEWS: ABAPOLISI ICYENDA BAMAZE GUHUNGA URWANDA
![]() |
| Dan Munyuza ati: uzatoroka azicwa. |
Amakuru yizewe aturuka ikigali mu
Rwanda ndetse na kampala n’uko abapolisi icyenda bamaze guhungira mugihugu cya
Uganda nyuma yo kwanga koherezwa kugahato muri M23.
Intandaro y’ikibazo.
Ku wa gatatu nibwo abapolisi bagera kuri mirongo itanu bahurijwe hamwe n’abasirikare bose hamwe bagera kuri Magana arindwi (700) bateranirijwe muri camps GP basabwa kwitegura kujya gufasha m23. Nyuma yo guhabwa amabwiriza na Dan Munyuza no kubatera ubwoba ko uzagerageza gutoroka azicwa, abagera kwicyenda bahisemo gutoroka banyura kumupaka wa cyanika. Bahageze bemeranije ko buri wese anyura inzira ye bagahurira kampala. Mu bapolisi bahunze tumaze kumenya amazina yabo ariko ntituyatangaza kubera impamvu z’umutekano wabo. Gusa abenshi n’ababaga mu mutwe wa interforce bafite imyitozo yo ku rwego rw’abakomando abenshi bari bashinzwe kurinda umugi wa kigali. Abandi babaga mucyo bita commission for operation and public orders. Umukuru mubahunze akaba afite ipeti rya staff sergent.
Ku wa gatatu nibwo abapolisi bagera kuri mirongo itanu bahurijwe hamwe n’abasirikare bose hamwe bagera kuri Magana arindwi (700) bateranirijwe muri camps GP basabwa kwitegura kujya gufasha m23. Nyuma yo guhabwa amabwiriza na Dan Munyuza no kubatera ubwoba ko uzagerageza gutoroka azicwa, abagera kwicyenda bahisemo gutoroka banyura kumupaka wa cyanika. Bahageze bemeranije ko buri wese anyura inzira ye bagahurira kampala. Mu bapolisi bahunze tumaze kumenya amazina yabo ariko ntituyatangaza kubera impamvu z’umutekano wabo. Gusa abenshi n’ababaga mu mutwe wa interforce bafite imyitozo yo ku rwego rw’abakomando abenshi bari bashinzwe kurinda umugi wa kigali. Abandi babaga mucyo bita commission for operation and public orders. Umukuru mubahunze akaba afite ipeti rya staff sergent.
Abo basirikare bavanze n’abapolisi
bagera kuri maganarindwi bakaba bogombaga kurara bambutse uyu munsi ku
wagatanu.
Andi makuru yizewe n’uko abana 2500
bari hasi y’imyaka 18 bari nasho na gabiro bashoje imyitozo muruku kwa munani
bari kwitegura koherezwa muri kongo. Abo bana n’abatoraguwe mumashuri hirya no
hino batararangiza ikiciro rusange ( tronc commun). Uko bigaragara abanyarwanda
barambiwe koherezwa muntambara zidafite icyo zibungura n’abajyayo nukubura uko babigenza.Iyi nkuru turacyayikurikirana neza.
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIYO ITAHUKA
PRETORIA - AFRIKA Y’EPFO.
Thursday, 15 August 2013
AMABANGA Y’IKUZIMU: LETA YA KAGAME MU GUTWIKIRA ABATURAGE MUNZU.
Amakuru dukesha bamwe mu baba mu
mutwe urinda perezida Kagame (Republican Guard), ariko tukaba tudashobora
gutangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo, aragaragaza uburyo leta ya Kagame
itahwemye kwica abaturage mu ma kinamico, yarangiza ikabyitirira abanzi
b’igihugu. Muri iyi nkuru turibanda ku rugero rw’ukuntu muri 2003 leta ya kagame yatwikiye abaturage mu nzu
ahitwa I Gikondo.
Uko byagenze.
Muri uyu mwaka
2003, Kuri radiyo Rwanda, hari hamaze iminsi hatangazwa inkuru ivuga ko
hari abagizi ba nabi birirwa batera amabuye ku nzu yari iherereye ahitwa Gikondo haruguru y’ahitwa SODOMA werekeza mu Gashyekero.
Uwitwa Cpt silas Udahemuka wari ushinzwe iperereza mu mutwe ushinzwe kurinda
perezida (GP) yohereje abasirikare batanu abahaye inshingano zo gufata abo bantu
batera amabuye kuriyo nzu. Tutari
butangaze amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo. Uwari ukuriye abo
basirikare yahagurutse camps GP ari mu kamodoka ka Suzuki. Ahageze, nko muma
saa tatu yabagabanyijemo amatsinda
abiri: babiri abashyira munsi y’urugo abandi abashyira imbere y’inzu. Uwo
musirikare wari uyoboye ayo matsinda yombi yayahaye amabwiriza yo gufunga imihanda ku buryo nta muntu n’umwe wagombaga kuhanyura. We ubwe yiyemeje
kwinjira mu nzu akajya kubaza abayibamo uburyo baterwa amabuye.
Uburyo yinjiye munzu akagwa mu kantu?
Uwo musirikare akinjira mu nzu
yasanzemo abasore bagera kuri bane. Bamubwira ko aribo bahatuye. Nk’umusirikare
ngo akibitegereza yumvise atabashira amacyenga, atangira kubabaza uko bigenda,
amasaha bateraho amabuye ariko uburyo bamusubizaga ngo yabonaga mu by’ukuri
atari bo basanzwe baba muriyo nzu. Uwo musirikare amaze kujagajaga iyo
nzu uretse abo basore bane ntawundi muntu n’umwe yabonyemo. Arangije kuyisaka
yarasohotse ajya kureba abo yasize ku burinzi hepfo y’urugo. Akihagera ngo yahasanze imirambo y’abasore
ibiri. Byaramubabaje ababaza uwabahaye uburenganzira bwo kwica abo bantu,
bamubwirako ari order bahawe. Icyamutangaje n’uko nta sasu ryavuze kandi iyo
mirambo nta numwe wagaragaraho amaraso . bigaragarako arabantu bari bamaze
igihe bishswe ahubwo barimo batunda imirambo yabo bayizana muriyo nzu, noneho
abo basirikare bakiyemerera ko aribo babishe kugirango bamujijishe. Byaramutangaje
abaza uwabahaye iyo order mu gihe ariwe wagombaga kuyibaha? Banze ku muvuga ngo
ariko we yahise acyeka ko silas Udahemuka ariwe uri kumuca inyuma akavugana
nabo.
Mu gihe yarakivugana nabo, yahise
ahamagarwa ku cyombo na capt Hodari wari
ushinzwe za operation zo hanze mutwe w’ aba GP, yamusabye kuva aho hantu vuba
na bwangu. Uwo mu sergent agitirimuka inzu yahise itangira ku gurumana. Bu cyeye
bwaho nibwo radiyo Rwanda yatangaje ko mur’iyo
nzu yatwitswe n’abagizi ba nabi, bari bamaze iminsi bayiteraho amabuye ngo
haguyemo abantu bagera kuri bane. Icyaje kumenyekana n’uko babasore
yasanze mu nzu babeshya ko ari bo bayibagamo bari abasirikare ba DMI, bari
bahaje bashaka kuyiciramo abantu. Iyo nzu
igomba kuba yarimaze igihe itabamo abantu, ahubwo DMI iteganya kuyiciramo abantu nuko itangira gukora
amayeri yo guha amakuru radiyo Rwanda ko
iyo nzu iterwaho amabuye n’abagizi ba nabi kugirango ejo ninatwikwa
ntibizatungurane (preration psychologique).
Nubwo radiyo yatangaje ko haguyemo abantu bane umwe mubashinzwe kurinda
kagame wahigereye nyuma yo gutwikwa yemeza ko harimo imirambo igera kuri
makumyabiri. Iyo mirambo yatangajwe
n’amaradiyo ndetse n’inzego z’umutekano ikaba ar’iyi nzirakarengane ziciwe
ahandi hantu hatazwi ahubwo ikazanywa muriyo nzu na ba maneko, nyuma yo kubica
iyo nzu bagahita bayishumika. Mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso nk’uko
inkotanyi zisanzwe zibikora, uwo mu sergent waruyoboye abo basirikare bajyanywe
kuriyo nzu, capt silas udahemuka nyuma
yo ku mwiyenzaho akamufungira muri camps GP agashaka ku mwicisha uburozi
akaburirwa n’umwe mubo bari bahaye iyo misiyo yo kumunangura, SILAS yaje gutegeka ko bajya ku mwicira I Kami.
Nyamara ku bw’amahirwe akigera ikami ngo akaba yarabashije gutorokeshwa n’umwe
mu nshuti ze agahita ahungira mu gihugu cya Uganda.
Uko tubibona
Ntagushidikanya ko abo bantu bazize abagizi ba nabi nk’uko radiyo na leta ya kagame babitangaje. Gusa abo bagizi
ba nabi ni abasirikare ba leta ya Paul Kagame. Uhereye kuri yi kinamico tumaze kuvuga, uhita ubona ko ibivugwa na
bamwe ko grenade zirirwa ziturika mu mugi wa Kigali mu masoko na za gare, zigahitana
inzirakarengane nazo ziterwa n’abagizi ba nabi bakorerera leta y’igitugu.
Ushyirwa mu majwi mu gutera izi grenade ni SILAS UDAHEMUKA ari
nawe twavuze ruguru wagize uruhare muri
buriya bwicanyi twavuze haruguru bikitirirwa abagizi ba nabi cg abanzi
b’igihugu. Niba waba ufite umuntu wawe wabuiwe irengero muribyo bihe ashobora
kuba ari murabo. Niba kandi waracyekaga ko yishwe n’abandi bagizi banabi sibyo
ni leta yawe yaguhekuye. Tukaba tuboneyeho akanya ko
kwihanganisha imiryango yaba bavandimwe batwikiwe mur’iyi nzu no kubifuriza kugira iruhuko ridashira.
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIYO ITAHUKA PRETORIA AFRIKA Y’EPFO
A RWANDESE EX-BODYGUARD TO PAUL KAGAME KIDNAPPED IN UGANDA AND THE AUTHORITIES KEEPS BLIND EYE.
Pte Innocent Kalisa who served as a bodyguard to president
Kagame had fled Rwanda to Uganda for security reasons back in 2010; he
experienced a number of threats from the Rwandan security agents who operates
in Uganda throughout. John Ngarambe a diplomat in the Rwandan embassy in Uganda
together with Lt Col Burabyo kept on calling Kalisa warning him that he needed
to return to Rwanda immediately or face kidnap.
This was following the shooting
of Charles Ingabire who was a refugee and also an editor to inyenyeri online
news, on Ingabire’s burial Kalisa was interviewed by the BBC Kinyarwanda radio
and explained the cloud of anxiousness covering the Rwandan community in
Uganda. Kalisa went missing since the 12.august.2013.
Kalisa innocent served in the republican guard forces as a
body guard to President Kagame, He was jailed after he was suspected to
corroborate with the jailed Rwandan opposition leader VictoireUmuhoza Ingabire
of FDU as well as what they called the gang of four, Lt Gen Kayumba, Col
Karegeya, Maj Rudasingwa and Gerald Gahima. On the 12.08.2013 Kalisa was walking on the streets of
Kampala when unidentified cars surrounded him, People posing as policemen
kidnapped him and drove away, according to a source. Investigations are
on-going to verify exactly what happened to Kalisa.
Apart from Innocent Kalisa’s disappearance and Charles
Ingabire’s killing, Lt Joel Mutabazi was also attacked and shot at however with
God’s grace he survived and went unhurt. It is reported that kidnapping
ex-service men and politicians have became normal in Uganda, the Ugandan
authorities seems not to care much about these crimes on their land, UNHCR is
stuck in bureaucracy, the main worrying thing is that the human rights watch
and Amnesty international are aware of all these crimes and have done little to
help those still hiding in Ugandan slams.
Family and friends are asking anyone who may have news about
his whereabouts to contact them, human rights watch, and amnesty international
as soon as possible.
Source inyenyerinews.org
Tuesday, 6 August 2013
IBYAHA NDENGAKAMERE BYA KAGAME BIMEZE NKIBY’UMWAMI HERODE (IGICE CYA KABIRI)
Nkuko twabibasezeranije mu nkuru iheruka , twagirango tubabwire uburyo perezida kagame yanga abahutu urunuka akaba ariyo mpamvu 1994, yashyizeho batayo “SIMBA MOBILE “ yarigamije kubahumbahumba. Muri yi nkuru turifashisha igitabo RWANDA L’ Histoire Secrète cya nyakwigendera LT Ruzibiza Abdul.
Gen Patrick
Nyamvumba ni muntu ki?
Gen Patrick
Nyamvumba wigiye mu ishuri rya Nigeria
defense academy, yakoze akazi gatandukanye mu ngabo z’u Rwanda. Twavuga nko
kuba yarabaye perezida w’urukiko rukuru rwa gisirikare, umuyobozi w’ishuri
rikuru rya gisirikari, by’umwihariko
kuva mu kwezi kwa kenda 2009 akaba
yaratorewe kuyobora UNAMID (African Union-United Nations Mission in Darfur).
UKO KAGAME
YASHINZE SIMBA MOBILE UNIT
Si ubwa mbere
Nyamvumba na Munyuza, Kagame abashinga akazi mu gihe kimwe. Nyamvumba abaturage
ba Byumba ntibashobora kuzapfa bamwibagiwe kubera uburyo yaharimbaguye abahutu
batagira ingano. Mu gihe genocide y’abatutsi yari irimbanije hirya no hino mu
gihugu mu 1994, Paul Kagame yashyizeho batayo idasanzwe ( simba mobile unit) ayiha misiyo yo gutsemba abahutu mucyahoze
ari perefegitura ya Byumba n’igice kimwe cya Kibungo. Iyi batayo yarigizwe na
za campani esheshatu, ikaba yari iyobowe
na LT COL Patrick Nyamvumba afatanije na capt Jhon Zigira, capt Dan Munyuza na
Lt Silas Udahemuka. Abacikaga ku icumu bakaba baragombaga gusongwa n’abarindaga
Kagame bari bayobowe na Lt Matungo Charles. Uburyo bwakoreshwaga mu kwica
abaturage bukaba kwari ukubahamara munama bakabagota bakabatsindaho. Iki
gitekerezo ngo kikaba cyari cyarahimbwe na Capt Jhon Zigira. Nyuma yo kwica izi
nzirakarengane bakaba baragombaga guhita babaroha mu byobo cg bakabatwika
kugirango basibanganye ibimenyetso.
Dan MUNYUZA
Afite amateka ki?
Uyu mugabo
n’urugero rwiza rw’umuntu wamennye amaraso menshi y’abanyarwanda ariko cyane
cyane ay’abahutu. Mu 1994 genocide itangiye, ahitwa mukarange, Meshero, kisaro,
no ku ishuri ribanza rya kibari Capt Dan Munyuza we nabagenzi be bahatsinze abahutu barenga
ibihumbi 5000. Amakuru y’izewe yemeza ko mu mpera z’ukwezi kwa kane 1994, igihe batayo
ya 21 th mobile unit yari iyobowe na Lt Col Maritin
Nzaramba, yavaga Byumba yerekeza Kigali, Munyuza icyo gihe wari captaine
arikumwe na sergent IdahemukaTharcisse n’abandi bagendaga inyuma bahumbahumba
umuhutu wese wabaga yasigaye mu nzira. Ingabo za Munyuza zikaba zararimbaguye
abahutu mucyahoze ari komini Giti. amakuru yizewe n’uko muri giti yahatsinze
abarenga 220. Ibi byose akaba yarabikoraga ku mabwiriza ya Paul Kagame, dore ko
kagame ubwe atamutereranye kuko nka taliki 23 mata 1994 Paul kagame ubwe
yohereje kuri stade ya Byumba bamwe mubasirikare bamurindaga bari bayobowe na
Lt Tom BYABAGAMBA hamwe na Lt Emanuel
Ntingingwa biraye mubaturage bari bahahungiye mukanya nkako guhumbya abarenga
ibihumbi bibiri (2000) bari bamaze kubararika. Twigarukiye kubya Dan Munyuza,
ntiyagarukiyaho kuko ashinjwa uruhare
rukomeye mu kwica impunzi z’abahutu mu ntambara ya kongo. Andi makuru yizewe
n’uko Munyuza ariwe wishe Rutayisire Jhon Bosco amuziza gusa ngo haribyo yaba
apfana na Col Patrick Karegeya. Mu mwaka wa 2010 Munyuza na Jack Nziza bakaba aribo kagame yari
yahaye misiyo yo kwicira gen Kayumba
Nyamwasa muri afrika y’epfo, Imana
igakinga akaboko. Dan Munyuza wayoboye
urwego rw’iperereza ryo hanze, yabaye
indahiro mu banyarwanda kubera uburozi buzwi kw’izina “utuzi
twa Munyuza” akoresha mu kwica
inzirakarengane. Ubu burozi uwo babuhaye akaba adahita apfa ako kanya ahubwo
bugenda bucagagura inyama zo munda gacye gacye akazapfa hashize igihe kandi
abaganga ntibapfa kubona ikishe uwaburiye.
Uyu mugabo inshuro kagame yamufunze ntiwazibara, iheruka akaba ari mu
kwa mbere 2012 ubwo yafungwaga mw’ ikinamico ya kagame amurega we na gen
RUTATINA,Gen Fred Ibingira na Gen Gumusiriza bakoranaga ubucuruzi butewe muri kongo.
Gusa nyuma gato baje kurekurwa nta rubanza rubaye. Kuba kagame amugorereye uriya mwanya n’amakuba
ku banyarwanda kuko agiye gukomeza kujya arigisa abantu, abica urubozo nkuko
yabigize umwuga igihe kinini yabaye muri DMI. N’ikimenyimenyi we na silas
udahemuka batangiye gushyirwa mu majwi
ko aribo bateye za grenade abaturage ahitwa marato I Nyabugogo.
UKO TUBIBONA
Kagame ageze
muri byabihe bita iby’” umwana arira
nyina ntiyumve” akaba ariyo mpamvu ari kwiyambaza abicanyi ruharwa nkawe
munzego zo hejuru z’igisirikare kugirango bazamurwaneho inkundura kuko ntayandi
mahitamo bose bafite kubera gutinya impinduka zazatuma bisanga imbere y’ubutabera.
Yaba JACK NZIZA, DAN MUNYUZA na Patrick NYAMVUMBA cyo kimwe na shebuja Paul Kagame bose
ibiganza byabo birajejeta amaraso y’inzirakarengane z’abahutu n’abatutsi. Nyamvumba
ahawe aka kazi mu bihe bitoroshye kagame ashyamiranye na Tanzaniya. Yamaze gutangaza ko nasunutsa amazuru izamukubita nk’umubyeyi uhana umwana.naho perezida Kikwete
akaba yaratangaje ko Kagame niyibeshya bazamugira nka Id AMIN. Nyamvumba wa rwanye
n’ingabo za Uganda I Kisangani kuva taliki 5-10 kamena 2000 ndetse akazicamo
benshi , Kagame akaba amwizeye ko yaza mukubitira na Tanzaniya Nk’uko yabigenge
ingabo za UPDF zari ziyobowe na Gen James Kazini.
NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
RADIYO ITAHUKA PRETORIA-AFRIKA Y’EPFO
Subscribe to:
Comments (Atom)
Remembering the Victims of the Genocide in Rwanda
Every April, Rwandans and the world pause to remember the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi—a period of 100 days marked by prof...
-
J ohannesburg – Speaking to Chief Mob of RNC Johannesburg branch Mr Hesron Mukiza, for him seeing members of political parties choosi...
-
ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA 20th September 2018 RNCNEWSONLINE inejejwe no kubamenyesha ko imaze iminsi ishakisha buryoki yagaruka ...
-
Bikiramaliya arambiwe ubwibone bwa Paul Kagame bumeze nku bw' umwami Herode . Amakuru dukesha umuntu wari uhibereye ...





