Friday, 19 June 2026

ISESENGURA: Umucyo kw' iburirwa irengero ry' umusangirangendo Ben Rutabana.

Amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, humvikana umugabo witwa Jean Paul Turayishimye yikoma Bwana Frank Ntwali avuga yuko we na muramu General Kayumba Nyamwasa baba baragize uruhare mu ibura ry' umusangirangendo wabo Ben Rutabana.

Frank Ntwali yahakanye ibimuvugwaho Asaba iperereza ryigenga kw'ibura rya Ben Rutabana, iryo perereza rikaba ryaba rihuriwemo n'umuryango wa Ben Rutabana ndetse n'ihuriro nyarwanda RNC. 
Umuhuzabikorwa w'ihuriro nyarwanda RNC Ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR Inkotanyi, Frank Ntwali yahakanye ku mugaragaro ibimuvugwaho  na Jean Paul bimuhuza n’ibura rya Rutabana, ashimangira ko ibyo bimuvugwaho bidashingiye ku bimenyetso bifatika kandi ko bishobora kurangaza iperereza ku bibazo by’ingenzi bitarabonerwa ibisubizo muri uru rubanza.

Nk’uko Ntwali abivuga, hari impamvu zitandukanye zituma yemeza ko ibyo avugwaho bidafite ishingiro. 

Ntanyungu n'imwe Frank Ntwali yaba yarafite mu ibura rya Ben Rutabana.

Icya mbere, Frank NTWALI yemeza ko atari i Kampala muri Uganda mu gihe bivugwa ko Ben Rutabana yaburiwe irengero. Bwana Ntwali Frank ashimangira ko nta kimenyetso na kimwe cyigeze gitangwa kigaragaza ko yari muri uwo mujyi muri icyo gihe.

Icya kabiri, ahakana ko yaba yarigeze agira impamvu yatuma agiririra nabi Rutabana. Avuga ko bombi bari abakomiseri mu muryango umwe wa politiki kandi ko nta nyandiko cyangwa amakuru agaragaza ko hagati yabo habayeho amakimbirane y'ihariye cyangwa urwango rwatuma amugirira nabi. 
Ntwali yongeraho ko ibivugwa ku mubano mubi hagati yabo byatangajwe na Jean Paul, ariko ko bitigeze bishyigikirwa n’ubushakashatsi cyangwa ibimenyetso byigenga.

Kurundi hande: Jean Paul ubwe yivugiyeko ariwe wari Uzi ingendo za Ben Rutabana, azi igihe azagendera, azi uzamwakira Kandi niwe muntu wenyine waba waragiranye ibiganiro kuri telephone na BEN Rutabana Ubwo yari I kampala.
Nk’uko Ntwali abisobanura, Jean Paul yigeze gutangaza mu biganiro binyuranye, harimo podcast na YouTube, ko yagize uruhare mu gutegura no guhuza gahunda z’urugendo rwa Rutabana rugana muri Uganda. Ntwali avuga ko ayo magambo yatangarijwe mu ruhame agaragaza ko Jean Paul ari we wahuje Rutabana n’abantu bo muri Kampala, ko yakomeje kuvugana na we kuva avuye i Burayi kugeza mbere gato y’uko abura, ndetse ko yari afite amakuru arambuye ku rugendo rwe n’inama yari ateganyije kugirana n'abantu bakomeye b’abatandukanye.

Ntwali avuga ko ayo makuru yatangajwe ku mugaragaro akwiye gutuma hibazwa ibibazo bifatika ku byo Jean Paul yari azi ku rugendo rwa nyuma rwa Rutabana n’impamvu akomeje kwerekeza ibirego ku bandi. Ntwali anagaruka ku magambo bivugwa ko Jean Paul yatangaje mu biganiro byo ku mugaragaro, aho yavuze ko yari arinzwe n’“abajenerali”.

Ntwali avuga ko hakenewe ibisobanuro birambuye kuri abo bajenerali, abo ari bo ndetse no gusuzuma niba ubwo bucuti cyangwa izo sano zifite aho zihuriye n’iperereza ku ibura rya Rutabana.
Nubwo agaragaza ibyo bibazo, Ntwali ashimangira ko adashinja Jean Paul kugira uruhare mu ibura rya Rutabana.
 
Ahubwo avuga ko ibiganiro biri kubera mu ruhame bikwiye kwibanda ku gushaka no kwemeza ukuri gushingiye ku bimenyetso, aho gukomeza guhererekanya ibirego binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ni muri urwo rwego Ntwali yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga rihuriweho n’abagize umuryango wa Ben Rutabana ndetse n’abahagarariye Rwanda National Congress (RNC). Avuga ko iyo gahunda yafasha kumenya ukuri ku byabaye, igatanga ibisubizo ku muryango wa Rutabana kandi ikanagira uruhare mu guteza imbere ubutabera.

Nk’uko Ntwali abivuga, kubura kw’umuntu ni icyaha gikomeye gikwiye gukorwaho iperereza rishingiye ku bimenyetso aho gushingira ku mpaka zimara igihe kirekire zidatanga ibisubizo bifatika. Yizera ko iperereza ryigenga ryatanga umucyo kuri ibi bivugwa bikomeje guteza impaka no gukurura imvururu mu baturage benshi barwanya ubutegetsi bubi bwa Paul kagame n'agatsiko ke. Kugeza ubu, ibura rya Ben Rutabana ryabereye benshi urujijo. 

Mugusoza inyandiko yanjye nkaba n'ihanganisha umuryango wa Ben Rutabana, abakunzi be ndetse nabayoboke b'ihuriro nyarwanda, ndetse nkuko Umuhuzabikorwa w'ihuriro Frank Ntwali yabisabye, umuryango wakwemera icyifuzo cyo gushyiraho private investigators akaba aribo bazashyira ukuri ahagaragara. 

Twese hamwe tuzatsinda.

Umwanditsi, 
IBRAHIM MUGISHA WA CYUSA.

Ben Rutabana Disappearance: Frank Ntwali Rejects Allegations and Calls for Independent Investigation

The disappearance of Rwandan opposition activist Ben Rutabana continues to generate debate within opposition circles, with competing accounts emerging regarding the circumstances surrounding his final movements before he vanished in Uganda in September 2019.


Frank Ntwali has publicly rejected allegations reportedly made by Jean Paul linking him to Rutabana’s disappearance, arguing that the accusations are unsupported by evidence and divert attention from unanswered questions surrounding the case.


According to Ntwali, there are several reasons why he believes the allegations against him lack credibility.

First, he maintains that he was not in Kampala, Uganda, during the period in which Rutabana is believed to have disappeared. Ntwali argues that no evidence has been produced placing him in Kampala at the relevant time.

Second, Ntwali disputes any suggestion that he had a motive to harm Rutabana. He notes that both men served as commissioners within the same political organization and says there is no documented record of conflict or hostility between them. According to Ntwali, claims of bad blood between the two have been advanced by Jean Paul but have not been independently substantiated.

Ntwali further questions why Jean Paul continues to direct allegations at him while, according to Ntwali’s account, Jean Paul himself was closely connected to Rutabana’s travel arrangements and movements before the disappearance.

According to Ntwali, Jean Paul has publicly stated in various interviews, podcasts, and YouTube broadcasts that he was involved in coordinating aspects of Rutabana’s trip to Uganda. Ntwali says these public statements indicate that Jean Paul connected Rutabana to individuals in Kampala, maintained communication with him from the time he departed Europe until shortly before his disappearance, and possessed detailed knowledge of his itinerary and planned meetings.

Ntwali argues that these publicly acknowledged facts raise legitimate questions regarding what Jean Paul knew about Rutabana’s final movements and why he continues to focus allegations on others.

He also refers to statements reportedly made by Jean Paul in public broadcasts in which he said he was protected by “generals.” Ntwali argues that greater clarity is needed regarding the identity of those individuals and whether those relationships have any relevance to understanding the circumstances surrounding Rutabana’s disappearance.

Despite raising these questions, Ntwali says he is not accusing Jean Paul of involvement in Rutabana’s disappearance. Rather, he argues that the public discussion should focus on establishing verifiable facts rather than exchanging accusations through media platforms and social networks.

To that end, Ntwali has called for a joint independent private investigation involving members of Rutabana’s family and representatives of the Rwanda National Congress (RNC). He says such an initiative could help establish the truth surrounding the disappearance, provide answers to Rutabana’s relatives, and contribute to ensuring that justice is ultimately served.

According to Ntwali, the disappearance of an individual is a serious criminal matter that should be addressed through evidence-based inquiry rather than prolonged public debate. He believes an independent investigation could help bring greater clarity to a case that continues to generate controversy years after Rutabana was last seen.

The disappearance of Ben Rutabana remains unresolved, and questions surrounding the events leading up to it continue to attract public interest. While various allegations and counter-allegations have emerged over the years, no definitive public accounting of the circumstances surrounding his disappearance has yet been established.


BY;

Dr Jean Kanyarwanda 

Thursday, 18 June 2026

NI IKI CYIHISHE INYUMA Y’IBYO JEAN PAUL TURAYISHIMIYE, BENOIT UMUHOZA BAFATANYIJE NA THABITA GWIZA BATANGAJE KU IBURA RY’A BENJAMIN RUTABANA ?



Johannesburg, South Africa: Maze kumva ibiganiro ( hagati ya Turayishimye na Benoit) bakoze ndetse ngasesengura n’ibindi biganiro bisohotse vubaha harimo nicyakozwe na Bwana SERGE NDAYIZEYE wo kuri Radio Itahuka ,nahise nibaza ibibazo bikurikira: Ni iki cyihishe inyuma y’ikiganiro cyakozwe na Bwana Jean Paul Turayishimiye? 
Ese Benoit Umuhoza ko atari mu bashinjwa Ben Rutabana ni kuki asa nk’ushyigikiye Jean Paul Turayishimiye? 
N’iki cyateye Thabita Gwiza (mushiki wa Ben Rutabana) kwemera ibinyoma bya Jean Paul Turayishimiye agahitamo gushinja Gen Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwali? 

Tugiye kurebera hamwe ibisubizo by’ibyo bibazo.

Mwibuke neza ko Ben Rutabana yashatse kwigaruri bimwe mu bikorwa by’ihuriro afatanyije na Jean Paul ndetse na Benoit Umuhoza aho bari bafite imyitwarire ihabanye n’amahame y’Ihuriro Nyarwanda, byageze naho badakurikiza amabwiriza y’abayobozi bakuru ndetse ntibubahirize imyanzuro yavuye  muri biro politiki y’Ihuriro, maze bagahitamo kubaka agatsiko kagendera kumahame yako, kuko bari bamaze no gushimuta umutungo w’Ihuriro ni uko Ben afatanyije n’abigometse kubuyobozi (urutonde ni rurerure) batangiye ibikorwa byarimo ni ngendo bakoraga Ihuriro ritabizi ndetse harimo n’urugendo Ben Rutabana yakoreye muri Uganda rwa’aje kumuviramo kugwa mu maboko y’umwanzi akaburirwa irengero atyo. 
General Kayumba ndetse na Frank Ntwali ntaruhare bagize mw’ibura rya Ben, nikimenyimenyi ni uko yakomeje kugirirwa icyizere mu Ihuriro Nyarwanda, gusa byagezeho agera ku rwego atabashaga kumva inama agirwa n’abayobozi ndetse n’inararibonye mu Ihuriro Nyarwanda.
Amakuru dufitiye gihamya ni uko Ben Rutabana na Turayishimiye bagezeho bacamo ibice abayoboke ba Rwanda National Congress muri Uganda mu rwego rwo kubigarurira kugirango bazabafashe mu migambi bateguraga kuburyo bamwe murabo banyamuryango baburiwe irengero bari kumwe na Ben.

Mubiganiro Frank Ntwali yagiranye n’ibinyamakuru mu munsi ishize, yavuzeko ko ntakibazo bari bafitanye na Ben cyatuma amugambanira kuri ruriya rwego kuko na connections nyinshi, n’ahavaga bimwe mubyateraga inkunga Ihuriro, yari yarabihariwe nyuma y’uko Ben ahawe izindi nshingano nshya mubijyanye nibikorwa byakorwaga icyo gihe gusa hakaba hari ibyo batumvikanagaho mu kubishyira mu bikorwa bitari gutera ikibazo cyatuma amugambanira. 
Wakibaza ikibazo: Ese Turayishimiye ushinja Gen Kayumba Nyamwasa na Frank Ntwali kuba bakorana na Kigali atari ukuyobya rubanda? 
kuko abo bagabo bombi bahuye ningaruka nyinshi no kubura bamwe mu miryango yabo ndetse nabandi bakicwa mugihe Jean Paul n’uwamubaza abo mu muryango we bishwe niriya reta ya Paul Kagame, yabura nicyo asubiza. Ntawashidikanya ko imipango ya Jean Paul na Ben byari baringa kubera gukorana n’uwo batari baziko ari umwanzi ukorana na Kigali, nyuma bikaza kuvamo kuburirwa irengero kwa Ben.

Icyihishe inyuma y’ibyobyose ni uko Jean Paul na Benoit Umuhoza bamaza kuva muri Rwanda National Congress bashinze ishyaka rikabura abayoboke ndetse nabatera nkunga, bituma bashaka kumenyekana bakoresha ibura rya Ben mugushaka amaramuko naza views kuri youtube banamenyekanisha ibyingirwa shyaka ry’abo. Ibi ni ubugome no kubura umutima no gusuzugura umuryango wa Ben. 
Biteye agahinda kubona mushiki we Thabitha, ashyigikira amafuti n’ibinyoma bya Jean Paul n’abambari be, kimwe mubyo Thabitha Gwiza yabuze ni ukubona abamuha amakuru acukumbuye ku ibura rya musazawe bigatuma agendera kubinyoma bya Jean Paul (a.k.a Rusisibiranya).

Thabita Gwiza yavuzeko afite abana yakoreshaga baburiwe irengero muri Malawi ndetse anahamyako ari Frank Ntwali wabarigitishije, twanyarukiye Malawi mu kubaza abanya muryango ba RNC dusanga  ari uguhazagurika kwa Thabita utazi naho abo Basore yakoreshaga uburyo baburiwe irengero, naho baburiye. Amakuru twamuha ni uko abo Basore ntanubwo bari baziranye na Frank Ntwali kuburyo na Frank Ntwali atarazi  abo bagabo, ese kuki atanabaza abo mu miryango yabo ngo bamuhe amakuru ahagije akirukira gushinja abatazi ibikorwa mwakoranaga nabo? 
Ab basore bavuga, bafatiwe Zambia banajyanwa I Kigali  bakaba barafashwe na immigration.

Imikorere mibi no kutamenya uwo turwana nawe, ndavuga leta ya Kigali, bituma benshi bahuzagurika bikabaviramo kuburirwa irengero. 
Hari nabiha inshingano z’ibyo batazi badafitiye ubumenyi bigatuma bashyira abandi mukaga bikarangira bashaka amazina yabo babyegekaho, ingero ni nyinshi, nzabigarukaho ubutaha aho twabuze bamwe mubakoreraga ihuriro. Ubutaha nzabaha ukuri ku rugendo rwa Ben muri Uganda n’uburyo yafashwemo ndetse nzagaruka no kubandi harimo Major Nkubana, Mike Rwalinda ,Elisha Shyirambere waburiwe irengero atari kumwe ndetse atari no muri gahunda z’Ihuriro Nyarwanda .

MURAKOZE NI AKAGARUKA.




                          









ISESENGURA: Umucyo kw' iburirwa irengero ry' umusangirangendo Ben Rutabana.

Amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, humvikana umugabo witwa Jean Paul Turayishimye yikoma Bwana Frank Ntwali avuga yuko w...