Monday, 29 June 2026

GEN PAUL KAGAME MUKWICUZA KWE YAKOZE ICYAHA CY’INYOMOKO

Munama ngaruka mwaka yabaye 27 July 2026, itegurwa n’ikigo cyitwa Unity Club Intwararumuri iyobowe na Nyiramongi Jeannet Kagame, cyagize ibiganiro bihuza bamwe mubayobozi bo mu Rwanda ndetse n’abaturage basanzwe. 

Mu batumiwe bakomeye, harimo President Paul kagame, ACP August Kuradupagase, Gen Fred Ibingira na Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana 'Bora.

Paul Kagame yatangije inama yifuriza abatumiwe kugira ibiganiro byiza anashishikariza abatumiwe kugira umuco wo kwicuza. Yatanze ingero ebyiri aho agira ati: “ njye ndi umu kirisitu. Nabitangiye ndi umwana. Ndibuka jya muri ka kadirishya gatoooo, kwicuza ibyaha imbere ya padiri. Nibajije ibyo mbwira padiri, biracanga. Nagezaho nigira inama yo kumubeshya kuko byari ngobwa ko ugira icyo uvuga, ariko nari nabuze icyo nicuza. Nuko ndabeshya kugira ngo tsinde cya kizami abapadiri baduhaga cya…”

President Paul Kagame yongeye atanga urindi rugero rw’ukuntu yakomeje kwicuza. Uku kwicuza kwa President Kagame, ukoze isesenguzi wakwibaza uti ese; kwicuza kwe gushingiye kuki? Kwicuza kwe kwatuma ababarirwa ibyaha byiyica rubozo akorera abanyarwanda na abakongoman? Tubibutse ko uyu Paul Kagame ariwe wivugiye ngo “ ndicuza impamvu ntabamariyemo umujinya wose narimfite.” Yavugaga impunzi z’abanyarwanda bari bahunze muri Nyakanga 1994, bahungiye Congo.

ACP August Kuradupagase, umupagasa wa Kagame na mugenzi we Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana 'Bora, bahoze muri Force Democratic for Liberation of Rwanda (FDLR), bari mubahawe ijambo ngo bagire icyo baganiriza abatumiwe. Aba bagabo bivuze ibigwi biva inyuma. Ibi twavugako ari ukwigura. Gusa bo ntibicuza nkuko aribyo umwami wibifobagane ariwo murongo yari yasabye kugenderaho. 

President Kagame yunzemo agira ati “ twebwe ubu dufite ishingano yo kuvuga ngo, oya. Amateka ni ayacu ariko siko twari ndukwiye kuba tumeze…banyarwanda, dukwiye kuba twaribohoye”
Twakwibaza tuti, ese Rwanda Patriotic Front (RPF) nk’ishyaka akuriye ryateshutse ute kuntengo ryari rifite? Ese nk’umukuru w’igihugu abona ko abanyarwanda bakiboshye?

Ibi biganiro bya Unity Club rero bikaba ntakindi bigamije usibye guhuma abantu mu maso no gucengeza amatwara y’agatsiko ka Kagame akoresheje amayeri yo kwicuza no kwerekana ko ntakibazo cy’amoko ahari mu Rwanda, guhoza abanyarwanda mw’icuraburindi, akoresha aboheze muri FDLR bitwa abanzi n’ibindi. Kandi akirengagiza ko intambara ahoramo muri Congo, yitwaza FDLR.

Aba batumirwa bose, baba abasirikali ba RDF bacyuye igihe n’aba FDLR batumirwa bagamije gusingiza umwami wabo no gucinya inkoro. Ikigaragara ni uko aba “bahutu FDRL batumiwe mu rwego rwo kubaborera iyica rubozo ryo mu bwonko aribyo Torture Morale cyangwa Moral Torture, hagamijwe kandi no gukomeza gukanga abahutu no kubacecekesha bifashishije ibyo bikange bavanye muri FDRL”. ACP August Kuradupagase we ashimira Paul Kagame ngo yohereje umwana we kwiga hanze nkaho ari impuhwe yagiriwe. Yiyibagiza ko iyo haba hari leta ikorera abaturage, ibi byo kohereza abana ari inshingano za government, mubyumwihariko minisiteri y'uburezi.

Iri hakirizwa no kwicuza (kw’igice) kwa Kagame nibyo bitumye u Rwanda ruguma mu mwijima no mu mwiryane hagati y’abanyarwanda. Kubirwanya n’umukoro waburi wese yivuye inyuma.
by
JD Mwiseneza

No comments:

Post a Comment

“AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO”. URUBYUKO RWU RWANDA AGATSIKO KA KAGAME KARUMARIYE MURI CONGO

Taliki ya 12 Nyakanga 2026 (Mwijoro ryashize) nibwo twakurikiranye ikiganiro live cyabereye kuri youtube channel ya MAJOR ROBERT TV.  Muri i...