KIGALI – Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, hashingiwe ku kiganiro cyihariye cyatambutse kuri Televiziyo ya 'Mama Rwagasabo TV', cyayobowe n’umunyamakuru Scovia Mutesi, Minisitiri w’Ububanyi n’Ahamahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagarutse ku bibazo bikomeye by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu kiganiro cyamaze iminota isaga 20 hibanzwe ku mutwe wa FDLR, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko uwo mutwe ukomeje gufatanya n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ndetse n’iz’Uburundi mu kugira ngo umutekano w’u Rwanda uhungane.
Ku bijyanye n’ibimenyetso bifatika (evidences) by’iryo tabaza ry’ikorana n’ubufatanye, umunyamakuru Scovia Mutesi yabajije niba haba hari ibihamya ntasubirwaho, maze ku ruhande rwa Minisitiri haza kugaragaramo ukunyingingira mu gusubiza aho yagize ati: "Oya ariko...", byatanze ishusho y'uko impande zombi zikomeje kugorana ku bijyanye n'ibimenyetso simusiga.
Imiterere y'ingabo z'amahanga mu karere
Mutesi yakomeje abaza Minisitiri ku bijyanye n'izindi ngabo ziri mu butumwa muri DRC, urugero nka UPDF (Uganda). Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: "Uganda iri muri Kongo mu bice FDLR itarimo."
Ubwo umunyamakuru yakomeje kumuhata ku kibazo cy’ingabo z’Uburundi n’iza SADC, abaza niba zo ziri mu bikorwa byo kurwanya ihuriro rya AFC/M23, Minisitiri yabyemeje agira ati: "Yego." Mu gihe umunyamakuru yongeraga kubaza ku ruhare rwa Uganda muri urwo rugamba, Minisitiri yasubije agira ati: "Oya ariko."
Amasezerano n'ingamba z'ahazaza
Ku bijyanye n’amasezerano y’amahoro i Luanda n’ahandi, Minisitiri yavuze ko hanzuwe ko mu gihe cy’amezi atatu, inyeshyamba za M23—zishinjwa gufashwa n’u Rwanda—zigomba kuba zashyize intwaro hasi. Ku rundi ruhande, ikibazo cya FDLR nacyo cyagombaga kuba cyabonewe umuti.
Kugeza ubu, umutwe wa FDLR wo usaba guhabwa uruhusa rwo gutahuka mu gihugu no kwemererwa gukora ibikorwa bya politiki mu Rwanda nk'uburenganzira bwabo.
Yanditswe na: JD Mwiseneza
No comments:
Post a Comment