MINISITIRI KAMANZI “INJIJI” YIZE?
Nyuma y’umwiherero wa leta ya kagame aho yadukanye gahunda
ngo” NDUMUNYARWANDA”, cyangwa se
nd’umuhutu muyandi magambo, minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas ari
mu bikubitiro biyemeje gutangiza uwo mugambi mubisha wo gushyira mugatebo kamwe
abahutu bose bakishyura inka ya nyangara. Mu by’ukuri mu bwoko bwose habamo
imbwa n’abagabo kandi umwicanyi ntagira ubwoko. Abahutu bose s’abicanyi cyo
kimwe n’uko abatutsi bose atari ba miseke igoroye. Icyaha gikwiye kuba gatozi
niba bibaye rusange amako yose agasaba imbabazi ntibishyirwe ku gice kimwe
gusa. Bamwe mu bahutu bakoze genocide bamwe mu batutsi ntibabaruta nabo bakora
andi mahano yibasiye inyoko “Hutu”.
Hari bamwe mubatutsi b’indashyikirwa mu
buhotozi uhereye kuri kagame ubwe, JACK NZIZA, DAN MUNYUZA, SILAS UDAHEMUKA IGP
RURAYI GASANA n’abandi. Niba Kagame ataragize isoni zo kurimbura abahutu ndumva
atari twe twagira ikimwaro cyo guhagarara ahirengeye ngo tuvuge n’ijwi
riraranguruye ko Kagame yaduhekuye. Sindi umuhutu nubwo kuba umututsi ntagakiza
mbibonamo, gusa na none kurebera abahutu batotezwa ntitubavugire kwaba ari
ukugambanira bamwe mu bahutu bikoreye umusaraba bakaduhisha muri genocide igihe
abandi batwicaga bishimye.
PSD YA BA
GATABAZI YAFASHWE BUGWATE NA BA
RUTEMAYEZE.
Mu gihe cy’amashyaka menshi psd yashinzwe n’abantu bari
abagabo barangwaga no kwanga umugayo no gudshyira imbere inyungu z’igihugu
kuruta izabo bwite. Uko gukunda igihu kwabo no kwanga kuba abaja, ba MRND CG
FPR byatumye TALIKI 21/02 /1994 Paul kagame yivugana GATABAZI FELICIANE, akoreshe
ba LT Godfrey Ntukayajyemo alias kiago na caporal Mahoro Aman.1994 GENOCIDE itangiye,
interahamwe nazo zashyizeho akazo zivugana NZAMURAMBAHO FELEDERIKO, n’uko PSD
iba irazimye. Aho inkotanyi zifatiye igihugu, iri shyaka ryigaruriwe na ba Rukurikizindi
Dr vicent Biruta, dr Damaceni Ntawukuriryayo, dr Iyamuremye ogusitini,
n’abandi. Ku rundi ruhande hari abagabo nka dr Lyambabaje alexandre wanze kuba rukurikirizindi ubu akaba asa
nuwahejwe muriryo shyaka n’ubwo afite abayoboke batari bacye bamushyigikiye.
Umugabo witwa Napoleo Bonaparte yaragize ati” muri revolution habamo abantu
2, hari abayikora hari n’abayungukiramo. Kenshi abayikora bayigwamo
ibyo baharaniye bigasarurwa na ba
“RUTEMAYEZE” ng’uko uko PSD iri kunyunyuzwa n’aba tumaze kuvuga mu gihe abari
kwisonga ryo guhirimbanira demokarasi ubu bahindutse amateka.
NIBUTSE KAMANZI IBYO
YIRENGAGIZA
Bwana Kamanzi mbere ya 1994 wari superefe ibyumba niba
atararwaye indwara yo kwibagirwa akwiye kuba yibuka ibyabereye Byumba bikozwe
n’abo ari kubyinirira uyu munsi (inkotanyi). Nyakubawa iyo abona abapolisi bamurinze yibuka Ko ubayobora IGP gasana Emanuel alias rurayi
yari kwisongo mubantu batwitse inkambi y’ikibeho? Ese nakakanya yibagiwe ibyo
Dan Munyuza umwungirije yakoreye za Byumba ubwo yari muri simba mobile unity?
Kamanzi wibagirwa ubwicanyi bwakorewe kuri stade ya byumba 23/04/1994?
Nagirango nkwibutseko uwo kagame utagira isoni wihandagaza agashyira abahutu
bose mu gatebo kamwe we ubwo n’amaboko ye n’imbunda ya machinigan 12.7 taliki
12/05/1994, yatsinze I Muhura barenga 600. Kageyo, kisaro,
Meshero,Mukarange, ku ishuri ribanza rya kibari aha hose ntabwo hari kure yaho
wakoreraga nyamara uzi inzirakarengane zahaguye zizira gusa ko ari
“abahutu” niba utibuka aha, nibura nujya
gufata indege I Kanombe ujye wibuka ko kiriya kibuga kirindwa n’umwe mubahotozi
ruharwa “SILAS UDAHEMUKA” ugendana mu modoka ye udufuni, inyundo, inkota,
nibindi bikoresho byo gukora mu nkaba. Abaturage ba RUKARA, MUHAZI, GITI, MUHURA, Niba mbeshya banyomoze uburyo bahekuwe n’uyu
mugabo za 1994 afatanije na MUNYUZA.
Bwana Kamanzi niba wemera Imana uzatubarize abakozi b’Imana
baguye ku Rwesero taliki 23/04/1994 baba barishwe nande? Ndavuga padiri Yozefu
Hitimana, wayoboraga iyi seminari, abantu nka atanazi Nkundabanyanga, Gasipard
Mudashimwa, Alexis Havugimana, Mulindwa Faustin, Celestin, Fidele n’abandi. Niba
ntibeshya 1994 wanyuze mu nzira
za Butare uhunga uzihangane ubaze mugenzi wawe DR Ntawukuriryayo amahano GEN Fred Ibingira na 157 bakoze mu
Mayaga, I NYANZA, RUHASHYA, RUSATIRA, NTYAZO, RUHANGO, n’ahandi ntarondora?
UKO TUBIBONA
Mu kinyarwanda bakunda kuvuga ko inda nini yishe ukuze,
birababaje kubona abantu baminuje za kaminuza biyemeza kwiyambika ibara
kugirango buzuze ibifu byabo. Kamanzi cyo kimwe n’abandi nkawe bahisemo “kuraga
imperuka” urubyaro rwabo kubera kutareba kure kwabo. Nababwira ngo” ni
mucire birarura”Imodoka nziza n’imishahara myiza bagakwiye kwibuka ko ari
akamanyu k’umutsima kabaryoheye uyu munsi ariko karaye kazabaniga. Kuko
miliyoni z’abanyarwanda zose ntizizemera kubaho zigenda zikurura inda mu gihugu
cyabo bazira gusa ko ari abahutu. Abahutu bafite ibiganza byera, bafatanije
n’abatutsi ntibazakomeza kurebera igihugu kigwa munyenga ngo baceceke. Nibiba
ngombwa ko Kagame abanyarwanda tumubwira ururimi yumva doreko izindi zose
zinjirira mu gutwi zigasohokera mu kundi, ndahamya ko urwo rurimi dukwiye
kurwitoza abarimu barwo ntibabuze ndetse nabanyeshuri b’abahanga ntibazabura
bityo bakwiye kwitegura ku rumubwira mu maguru mashya U Rwanda rutaragwa mu
kangaratete nkaka 1994.
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
PRETORIA AFRIKA Y’EPFO


0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home