Thursday, 31 October 2013

DORE IMIYOBORERE MYIZA YA FPR I NYAGATARE ?


Imiyoborere myiza ya FPR muri Nyagatare.
Taliki 25 ukwakira 2013 amarira yari yose mu kagali ka Gakagati ya kabiri umurenge wa Rwimiyaga, akarere ka Nyagatare, kuko abaturage barenga 500 nk’uko mubibona ku mafoto leta ya FPR yabatsinze amazu hejuru, none ubu ntibagira aho bakinga umusaya kuko barara ku gasozi nk’inyamaswa. Uru rugomo bakorewe na leta yabo, rwatumye ubu barahinduwe nk’impunzi mu gihugu cyabo. Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya FPR, igihe.com, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare burikirigita bugaseka kuko buhakana urucabana bwemeza ko butigeze busenyera abaturage nyamara bigaragarira buri wese.
Ku ruwo wa gatanu ngo nibwo imodoka nyishi zuzuyemo abanyururu ziherekejwe n’abayobozi b’akarere bigabije amazu y’abaturage barayararika none ubu bakaba barara rwantambi mu bisigazwa by’ahahoze amazu yabo.

Abo baturage bemeza ko ngo batangiye kuhatura kuva 2007,  kandi banafite ibyangombwa; bemeza kandi ko leta yaba yarahagurishije undi muntu bo batabizi. Ku busanzwe iyo leta ishaka kwimura abaturage, igomba kubikora mu nyungu rusange kandi nabwo ikabaha ingurane ihwanye n’imitungo yabo. Nyamara amateka ya hafi y’u Rwanda,  atwereka ko uyu muco wo guhuguza abaturage, abanya Kigali bo bawumenyereye n’ubwo ntawumenyera akabi. Abaturage b’ahahoze hitwa mu kiyovu cy’abakene, cg se ahitwa za Kagugu bakomeje kwinuba kenshi uburyo imitungo yabo leta yayigurishije ikabimura shishi itabona ibahaye ingurane z’intica ntikize  nyamara yo igahindukira ikahagurisha akayabo n’abashoramari. Nyamar ahenshi hagurishijwe n’ubu haracyari  ibigunda kuko hataratangira kubakwa.

ESE FPR N’ISHYAKA CYANGWA  NI SOSIYETE Y’UBUCURUZI?

Kuva FPR yafata ubutegetsi yagaragaje inyota ikomeye yo kwigwizaho ibya rubanda. Babinyujije mucyo bitaga privatization FPR yafashe ibyari ibigo bikomeye bya leta maze ibiteza icyamunara aho yakoreshaga amasosiyete cyangwa abantu ba baringa ikabyigurishaho kugiciro gito cyane. Ng’uko uko icapiro ry’igihugu ryagurishijwe rigahinduka Imprimerie nouvelle, ikitwaga trafiporo kiba kiragiye, indandaz’ibireti iba izigabije Paul Muvunyi n’ibindi tutarondora. Uko gukirira mu miborogoya rubanda  kwa FPR kwatumye ubu iri mu mashyaka yambere akize kwisi. Ndetse uwavuga ko ikize kuruta leta akaba ataba abeshye. Ahantu hose hari agafaranga FPR yahateye amatako, hirya no hino mu gihugu uyitunze urumiya wese aho ashaka hose irahamuha itajijinganije. Uhagorerwa ntawundi n’umuturage usabwa guhambira igitaraganya aterekwa n’aho yerekeza. Igisigaye n’uko uzumva kagame yateje cyamunara u Rwanda.



UKO TUBIBONA

Abazi amateka bazi ko intandaro ya za revolution za giye ziba hirya no hino kw’isi zaterwaga n’urugomo rukabije ubutegetsi bwabaga bukorera abaturage byamara kubarenga bakabwirohaho bakabumenesha. Mu gifaransa bakoresha imvugo nziza ya “ oppression” iyo leta ibaye ruvumwa igahitamo kuba oppresseur igatoteza abo yagatonesheje,  iminsi yo kubaho kwayo iba isigaye ibarirwa ku mitwe y’intoki.

S’ubwa mbere si n’ubwa nyuma ingoma ya FPR isenyera abanyarwanda, kuberako ubutaka bwabo yabugurishije abanyamafaranga. Aka karengane kahawe intebe, umuti ukaba nta wundi aruko abanyarwanda bakwiye kubonako n’ubundi urwo kagame na FPR batwishe atari ruto. Aho gukomeza kubaho nk’abacakara mu gihugu cyacu, FPR iducura bufuni na buhoro, irya utwayo ikarya n’utwacu twaruhiye, dukwiye guhaguruka  tukiroha kuri buriya butegetsi tukabumenesha  tugashyiraho ubuyobozi bw’umva ko igihugu kitagomba kuba indiri y’ibisambo n’abicanyi.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
AFRIKA Y’EPFO

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home