DORE URWO ABAPFAKAZI BAPFUYE, DORE UKO MAFIA ZIDAMARAYE
![]() |
|
Indege z’umuherwe
paul, inzu y’abapfakazi ba Mwurire, City tower inzu ivugwa ko nayo ari iya Paul Kagame.
|
Iyi n’imwe mumazu yubakiwe abatishoboye barokotse genoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana. Mu byukuri, uru nirumwe mu ngero zigaragaza ko ubutegetsi bwa FPR n’ubwo nta kindi gitumye buramba uretse kurisha genoside, inkirirahato zayo ntacyo iyo leta izimariye.
Hirya no hino abapfakazi n’imfubyi ntibagira ayo bacira n’ayo
bamira. Uretse gushengurwa no kuba basigaye ari incike, inzara nayo ntiboroheye
tutibagiwe ko abenshi batagira naho bakinga umusaya. Umubare munini kandi w’abategarugori
bafashwe ku ngufu muri genoside bakanduzwa sida ntibabasha no kubona imiti yo
kwivuza. Nyamara hari bamwe mu banyarwanda bokamwe n’amacakubiri ujya kumva
ukumva bikoma abarokotse genoside ngo ubutegetsi n’ubwabo nyamara ari ingorwa
zitagira uwo zitakira. Bamwe mu barokotse bari mu bushorishori bw’ubutegetsi
bwa FPR indambi yabarenze ntishobora gutuma bibuka bagenzi babo bararanye muri
za prafo cg mu mfunzo n’ahandi mu bihuru.
Abantu nka Dr Biruta Vincent, Mitali Protazi, ba depute
Kalisa Evaliste n’abandi bakavugiye izo ngorwa bashishikajwe n’inyungu zabo
bwite mu kuzamura amagorofa za Nyarutarama aho umuntu nka Biruta afite igorofa
y’igitangaza, mu gihe bene wabo bazize umudari. “Aba bategetsi babaye ba mwanga
ababo barya utwabo bakarya n’utwabandi bakwiye kwibuka ko urya inshuro n’inshuti
bigashira udahaze”. kandi ko umuvumo uzava mumarira y’izi mfubyi utazabasiga
amahoro.
Nta munyarwanda ukwiye kwibeshyako ko ubutegetsi buriho ari ubutegetsi
bw’abatutsi? Yemwe n’abacitse kwicumu imibereho yabo nyuma y’imyaka 20 murabonako
iteye agahinda?
Ntibyumvikana ukuntu nyuma y’imyaka 20 hari abacikacumu
bicwa n’inzara badafite aho barara nyamara haratanzwe inkunga zitagira ingano
nyuma ya genoside harimo izatanzwe na Bill Clinton inyishi zikanyerezwa.
UKO TUBIBONA
Umwanzi w’abanyarwanda n’umwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bugizwe n’agatsiko k’ibisambo n’abicanyi birundaho byose nk’amasiha. barushako gutumbagira mubushoshorishori bw’ubukire mu gihe miliyoni z’abanyarwanda zisigaye zirushaho kumanuka mu rwobo rw’ubutundi.
Ikibazo gikomeye igihugu cyacu gifite usanga ari “capitalisme
sauvage” FPR yubatse. Kuko usanga ubutunzi bw’igihugu buri mu biganza
by’abantu batarenze ibihumbi bibiri. Ibi biterwa n’uko usanga amafaranga menshi
y’igihgugu agendera mu bikorwa bya fonctionnement des institutions
nko
mu mishahara y’abategetsi, kubagurira amamadoka atajyanye n’ubushobozi bw’igihugu
mugihe usanga mu bikworwa by’amamajyambere hashyirwamo asagutse. Nta gihugu
rero kwisi usanga cyatera imbere kiyobowe gutya. Ibi byose biterwa no kuberako
mu gihugu cyacu ibintu bicuritse, abaturage batinya abategetsi kuko babafata nkaho
aribo ba boss babo, nyamara muri
demokarasi abategetsi nibo batinya abaturage. Ibi byose FPR mu kubikora ni ruswa yo mu bundi
bwoko kuko umuntu ihaye akazi aba ari inzira y’ubusamo yo gukira atavunitse. Bityo
ugasanga yubaha yigura kuko aba atinya kunyagwa. Cyane ko FPR iyo ikwanze, iyo
ugize amahirwe ntikwice iragukenesha bikomeye. Ingero ninyinshi ntitwazirondora.
“Ikindi kintu giteye ishozi n’ukuntu abategetsi b’u Rwanda bakunda kuvuga
ngo igihugu kirakennye ngo rubanda rugomba kwizirika umukanda mu gihe bo
imikandara yabo badasiba kwimura intoboro zayo kubera kwijuta” byabaye nka byabindi
byo kwa padiri ngo mwumve ibyo mvuga ntimurebe ibyo nkora. Mu gihe amafaranga yaguze izi ndege ebyiri za
kagame miliyoni 160. Z’amadorari ashobora kubakira abacitse kwicumu bose, Ubu amakuru
tugikurikirana n’uko perezida Kagame yaba aherutse kugura indi ndege ye ya gatatu.
bibaye aribyo yaba abaye aka za ndagu za Magayane, aho avuga ngo Rwabujindiri
umugabo urya ntahage??
NKUNZURWANDA MIHIGO
ALEXIS
RADIO ITAHUKA
PRETORIA-AFRIKA Y’EPFO


3 Comments:
Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje gushishikariza abakerarugendo kutaza mu Rwanda
Hashize 24 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 12/09/2013 . Yashyizwe ku rubuga na KAMANZI · Ibitekerezo 19
Guverinoma y’u Bwongereza ibinyujije mu biro by’ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ibikorwa by’umuryango w’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza n’ibikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth” iraburira abaturage bayo bakorera ingendo hanze, kudahirahira bakorera ingendo mu Karere ka Rubavu ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda, gusa Polisi y’u Rwanda yo isanga ngo bafite izindi nyungu bagamije.
Ubukerarugendo ni urwego rwinjiriza amafaranga menshi u Rwanda
Iri tangazo rikigaragara ku rubuga rwa guverinoma y’u Bwongereza (GOV.UK) bigaragara ko rivugururwa umunsi ku wundi.
Muri iri tangazo bavuga ko Abongereza bari muri Rubavu cyane cyane Umujyi wa Gisenyi wegeranye n’Umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru(agace kari kamaze iminsi kaberamo intambara) bagomba kwitonda.
Muri iri tangazo bavuga ko impamvu baburira abaturage babo ari ukubera amakuru yakomeje kugaragaza ko hari ibisasu byakomeje kugwa ku butaka bw’u Rwanda muri Gisenyi, ku nyungu z’umutekano w’abaturage babo.
Iri tangazo kandi riburira abakerarugendo ko bajya batembera mu Rwanda bikandagira kubera amagrenade yamekoje kugenda aterwa mu Rwanda, ngo n’ibyaha bya hato na hato bigenda bikorerwa ku mihanda yo mu Rwanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda twavuganye na ACP Damas Gatare Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda we usanga ngo byaranditswe kubera inyungu zabo.
Yagize ati “ Hose mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano mucye dufite kandi birigaragaza, u Rwanda rufite umutekano yaba ku manywa na nijoro.”
Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’u Rwanda cy’iterambere “RDB” avuga ko iri tangazo baribonye bwa mbere mu byumweru bibiri bishize, gusa ngo nta mpungenge biteye u Rwanda .
Yagize ati “Tumaze kubona iri tangazo twavuganye na Ambasade ya Leta ya U.K mu Rwanda , tubasezeranya ko nta mwongereza ukwiye kugira impungenge z’umutekano we mu Rwanda , ndetse ko abaturage babo basanzwe bakorera mu Rwanda imirimo itandukanye yabo yaba iy’ubukerarugendo ndetse n’ibindi bakomeza kuyikora ntacyo bishisha bagakomeza kudufasha urugamba rw’iterambere turimo.”
Akomeza avuga ko kugeza ubu nta kibazo cy’ihungabana ry’ubukerarugendo cyatewe n’iri tangazo bari babonandetse ngo ubukerarugendo burakomeje nk’uko bisanzwe.
Ubusanzwe mu Karere ka Rubavu ari nako gatungwa agatoki cyane n’itangazo rya guverinoma y’u Bwongereza, karimo ikiyaga cya Kivu, uruganda rwa Bralirwa, Umusozi wa Rubavu n’amazi y’amashyuza bikunze gusurwa cyane n’abakerarugendo.
Ubukerarugendo ni urwego rwinjiza amafaranga menshi mu kigega cya Leta, byumwihariko benshi mu bakerarugendo basura u Rwanda bazanye amadovize menshi baturuka mu bihugu bya Commonwealth.
Vénuste Kamanzi na Martin Niyonkuru
UMUSEKE.RW
Kigali, le 18 septembre 2013.
L’ambassadeur britannique rend une visite de courtoisie à Madame Victoire Ingabire
Ce mercredi 18 septembre 2013, l’ambassadeur britannique accrédité à Kigali a rendu visite, à la prison centrale de Kigali, à Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Présidente des FDU-Inkingi, prisonnière politique depuis 3 ans, et qui attend le jugement en appel.
Au cours de leurs entretiens, les deux interlocuteurs ont évoqué la situation politique au Rwanda. Cette dernière a été dominée par les dernières élections législatives, pour lesquelles aucun parti d'opposition authentique n'a été autorisé d'y participer.
Ces élections ont été suivies par une chasse aux sorcières qui a culminé en une quarantaine d’arrestation dans les rangs des étudiants, des chauffeurs de taxis et des membres de l’opposition accusés de soutenir les revendications de ces derniers (voir notre communiqué du 17 septembre 2013).
Selon l’avocat qui a pu entrer en contact avec les personnes arrêtées, il en reste 4 à la station de police de Kicukiro. Des informations dignes de foi font état de torture au point que Jean Baptiste Icyitonderwa présente des hématômes au visage et que Emmanuel Ntakirutimana n’arrive meme pas à s’asseoir. Martin Ntavuka a aussi été passé à tabac.
De plus, il leur est interdit de recevoir toute assistance de l’extérieur, y compris les vivres et le matériel de couchage et d’hygiène.
Les deux interlocuteurs ont aussi parlé de la situation dans la sous-région des grands lacs, marquée par la recrudescence des combats entre l’armée régulière congolaise et la rébellion du M23, soutenue, selon les Nations Unies, par le Rwanda.
Madame Victoire Ingabire Umuhoza en a profité pour demander à l’ambassadeur britannique d’intercéder auprès de son gouvernement, afin qu’il accompagne plus fermement le processus de démocratisation des institutions politiques rwandaises.
The United States moved to block military assistance to five countries, including three in Africa, over their use of child soldiers in armed conflicts, U.S. officials said on Thursday.
The sanctions affect Central African Republic, Rwanda and Sudan as well as Burma (also known as Myanmar) and Syria, according to the U.S. State Department.
"Our goal is to work with countries who have been listed to ensure that any involvement in child soldiers — any involvement in the recruitment of child soldiers — stop," U.S. Assistant Secretary of State for African Affairs Linda Thomas-Greenfield said.
Three other countries whose militaries are known to recruit and use child soldiers, however, received waivers — Chad, South Sudan and Yemen, another State Department official said, speaking on condition of anonymity.
The Democratic Republic of Congo and Somalia received partial waivers, the official said, adding that the Obama administration has decided such exemptions "would be in the national interest of the United States."
By law, the U.S. State Department must keep track of nations whose governments recruit and use children as soldiers as part of its annual report on human trafficking. The 10 countries affected by Thursday's actions were all cited in the State Department's latest findings, issued in June.
Those countries can then be denied some types of U.S. funds for military assistance unless the White House grants a waiver. The 2008 law also allows U.S. officials to block licenses needed for those nations to buy military equipment.
It was not immediately clear how much U.S. funding would be blocked because of Thursday's action.
Rwanda was not granted a waiver because of its role backing the rebels in nearby Democratic Republic of Congo, Thomas-Greenfield, the top U.S. diplomat for Africa, said in an online forum with reporters broadcast on the State Department website.
U.N. investigators and the Congolese government have accused Rwanda of sponsoring the rebellion, a charge Rwanda denies.
"Any support of those rebel groups is seen as contributing to conflict in the region," Thomas-Greenfield told reporters, adding that U.S. officials will continue to discuss the issue with the Rwandan government.
The United States will still support peacekeeping efforts in Rwanda, the other official added.
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home