KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B’URWANDA
![]() |
|
Umunyagitugu Kagameati”
hari umurongo mutazarenga”
|
Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza
bana b’imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w’abana bagera ku
5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana
b’abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mugiheza bourse ziri gukurwaho? Kuki
bibaye mugihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n’amahanga? Reka tugerageze gusesengurira
hamwe ibyihishe inyuma y’iki gikorwa.
POLITIKI
Y’IRINGANIZA NKIYA COL Nsekarije Aloys?
Muri za kaminuza n’andi mashuri makuru byo
mu Rwanda nka: UNR,KIST,KHI,KIE,ISAE BUSOGO n’ahandi usanga kenshi higa mo abana
b’ibimene b’abahutu ariko ba bakene barangije za petit seminari, n’andi mashuri
yisumbuye akomeye nka GSOB,St ANDRE, LYCE NOTRE DAME,n’ayandi kenshi y’abihaye Imana.
Byumvikane neza ko hari n’abana b’abatutsi ba banyabwenge cyane biga muri ayamashuri
. imbyo mvuga nabibayemo kuko nanjye nize muri imwe murizo za kaminuza kandi mfite
bourse ya leta ndi n’umututsi. Kuva 2011, leta ya tangiye gahunda yo kwambura abana
za bourse ngo kuko igihugu gikennye. Mugukora ibi bashingira ku gushyira abantu
mu byiciro ngo by’udehe. Nyamara iyo urebye neza usanga ari uburyo bwo gucinyiza
abakene cyane aba bahutu. Mfite ingero nyishiz’abana ba bahutu ubu bacikirije amashuri.
Ntanze urugero hari abana babiri bigaga muri KIST mu mwaka wa kabiri kuva 2011,
bakuwe kurutonde rw’abahabwa bourse nyamara abo bana n’imfubyi kubabyeyi bombi,
ubu nandika iyi nkuru umwe akora akazi muri restaura undi aturamye mu cyaro iwabo
za kibuye. Muribuka neza kandi undi mwana w’umusore EUGENE Uwambajimana wigaga
KIE wiyahuye taliki 31 mutarama 2011 kubera ko yakuwe kurutonde rw’abahabwaga
bourse. Icyogihe no kumushyingura byabaye
ikibazo kuko umuryango we utari ufite n’ubushobozi bwo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo.
Uku kuvangura abana b’u Rwanda bimeze nkaya politiki y’iringaniza
ya NSEKARIJE aho wasangaga nka komini Giciye na Karago buriyose itsindisha nk’abana
250 mu gihe wasangaga nka komini Ndora y’Ibutare cyangwa Birenga ya Kibungo yatsindishije
abana 15. Nyamara se ubu uwakora ijanisha ry’”abashiru“ (aba Karago na Giciye) bize bakaminuza mu banyabwenge
igihugu gifite yasanga bangana iki? FPR
naKagame barishuka abana b’abahutu baziga wenda bibagoye ariko baziga. Ivangura
rye akwiye kumenya ko nawe yabyaye urwango ari kubiba mu banab’uRwanda rushobora kuzagera kubana be cyangwa abuzukuru
be kuko ubutegetsibwe si akarande bitinde bitebuke buzahirima.
KAGAME
ARI GUTINYA IKI?
“Kuva aho Gen Kayumba
ahungiye muri 2010, bwana Kagame yataye umutwe
cyane kuburyo amakuru yizewe dukesha abasirikare bamurinda byahafi, kuva icyogihe
yize kunywa inzoga, umuganga we Dr Gasakure yatangiye kujya amuha utunini two
kumusinziriza ndetse bakanamutumiriza divayi mu Butariyani byose kugirango arebeko
yabasha kubona agatotsi”.
Ubwoba bwinshi kagame afite n’uko abatutsi benshi
barambiwe ubwicanyi bwe bashobora kumwipakurura cyane cyane abasirikare, maze
bagashyigikira Gen KAYUMBA. Ninabwo kuva icyo gihe yatangiye kujya yiriza abasirikare
n’abapolisi mu mihanda nk’aho igihugu kiri mu ntambara. Kubera ubwoba kandi buriya
bariya basirikare kenshi imbunda zabo ntamasasu aba arimo kuko akeka kubera kurambirwa
bashobora kumuhindukirana bakazikoresha mugufata perezidansi.
Paul
yigeze kwivugira ko umunsi abanyarwanda bunze ubumwe azabaha igihugu, niyompamvu
akomeje kubaryanisha. Muri uko gukina ikaritay’amoko imibareye iteye itya: Kwigaragaza
nk’umucunguziw’abatutsi agerageza kubatonesha kugirango yerekane ko ba Kayumba bamunaniye
ndetse abone n’uko abagerekaho ko bakorana na FDLR bityo abatutsi badashishoza bo
kumushyigikira. Kurundi ruhande abahutu bose bagomba kumva ko arabanyacyaha bakwiye
kurimburwa kuburyo kuba atarabishe arimpuwe ze, bityo bakwiye kumukunda no
kutifuza ko avaho kuko avuyeho abatutsi b’abahezanguni nka GEN IBINGIRA (
ngon’umutseti) ba biraramo bakabatsemba. Mu gukora ibyo byose arikwiyegereza aba
babacitse kwicumu rya genoside yakorewe abatutsi 1994. Ariko yaracyererewe kuko
yibutse ibitereko yasheshe.
AERG
IYOBORERWA HE?
![]() |
|
Gen
Fred Ibingiraniwe mu byeyiwa AERG
|
Umuryango w’abanyeshuri bacitse kw’icumu rya
genoside yakorewe abatutsimuri 1994 (AERG) buri mwaka ugenerwa amafaranga mw’ibanga
na minisiteriy’ingabo ibinyujije mu rwego rwayo rw’iperereza,
n’ikimenyimenyi imodokaya TOYOTA HILUX y’igitare umunyamabanga nshingwabikorwa wa
AERG kurwego rw’igihugu agendamo ni MINADEF yayibahaye. Ntibigarukiraho kuko GEN FRED IBINGIRA ariwe mubyey
iw’icyubahiro wa AERG, kenshi uzumva bamwita ngo pere wa AERG.Murako kazi
ko kwigarurira abana bacitse kwicumu yunganirwa na Gen JACK NZIZA. Amanama menshiya
AERG akorerwa muri MINADEF inshuronyishi aba ayobowena Gen IBINGIRA cyangwa Gen
NZIZA.
JACK NZIZA yifashisha cyane AERG mu bikorwa
byo kwiba amatora,aho usanga abana ba AERG aribo bahabwa ibiraka byo guhagararira
amatora hirya no hino mu gihugu. Ariko cyane cyane buri mwaka inzegoz’iperereza
nka NSS (National Security Service)
zinjiza muri NSS umubare munini wabacikacumu barangije za kaminuza aho usanga
abenshi bakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka (immigration and emigration).
Abandi bakoherezwa kuri cadet zagipolisi n’igisirikare bakarangiza bahabwa ipeti
rya sous lietenat mu gisirikare cg inspector of polisi.Ngirango abasoma iyinkuru
bakora ako kazi baba abahamya b’ukuntu uwitwa Major KARIBATA wa immigration
adashobora gupfa guha akazi abana b’abahutu.
Ikindi na none tutaburakuvuga n’uko mu mutwe
ushinzwe kurinda kagame ugizwe n’abasirikare barenga ibihumbi bitatu n’ubwo washakamo
umuhutu n’umwe ntushoborakumubona.
UTO
TUBIBONA
Mu byukuri kurihira abana bacitse kwicumurya
genocide ntakibazo mbibonamo. Ndetse ahubwo bishobotse bose bakwiye kurihirwa. Ariko
kandi kuvangura impfubyi n’ikibazo gikomeye. Kwambura abana bamwe bourse
warangiza ukongera umubare wabandi nabyo nikibazo. Kagame akomeje umugambi wo gucamo
abanyarwanda ibice no kwiyegereza abatutsi kugirango bazamurwaneho nasumirizwa na
bamwe mu batutsi bamuhunze bafatanije n’abahutu bashyira mu gaciro. Ibi byose kagame
abiterwa no gutinya Gen Kayumba Nyamwasa kuko azi neza ko hari abatutsi benshi bamushyigikiye
cyane cyane mungabo no mu bana bacitse kw’icumu rya genoside.
Abanyarwanda ntibakwiye
kugwa mu ruyu mutego wo kubaryanisha, bakwiye gukomeza gushyirahamwe, “by’umwihariko
nsanga byaba byiza FARG isimbujwe FAVR (Fond d’Assistance aux VulnerablesRwandais) ikigega kigenewe gufasha imbabarez’abanyarwanda”. Kuburyo
abana b’imfubyi biciwe n’interahamwe ndetse n’abiciwen’inkotanyi bosehamwe bitabwaho
kuko imbabare ntigira ubwoko. Leta igakora kuburyo igabanya amafaranga isesagura
mu minsi mikuru ngo yo kwita amazina “INGAGI” abana b’igihugu bicira isazi mu maso
abandi baciriwe mu byaro kubera kwimwa bourse. Ariko kubwira ibi FPR ntibyatangaza
ejo banshinje ko mfite ingengasi ndetse bamwe bumvako ndi“utopist” Ariko bitinde bitebuke
u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n’amacakubiri. Abatutsi bashyira
mugaciro bakwiye kwamagana irivangura FPR naKagame bari gukorera abahutu kuko guceceka
tukabirebera bituma dufatwa nk’abafatanyacyaha. “ Le silence face au mal fait son
temoin et sacomplice”. Kand ina none “L’injustice quel’onvoit et qu’onl’assiste
on la commet par soi-meme”.
NKUNZURWANDA
MIHIGO ALEXIS
RADIO
ITAHUKA –PRETORIA - AFRIKA Y’EPFO



1 Comments:
yego ibyo mwavuze nibyo ariko impamvu farge ifashe abana benshi siyo. impamvu nyayo ni uko iri gusozwa kuko, haba aerg na farge mu mashuri biri mu gusozwa haracyari igihe ariko biri mu gusozwa ahubwo idashojwe nibwo haba harimo ikibazo. murakoze
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home