NYUMA YO GUHUSHA GEN KAYUMBA, UMWICANYI JACK NZIZA NA MANEKO RUTEMBESA BAHUSHIJE CAPT RUTAGENGWA EMILE
![]() |
| Jack Nziza Nsabimana Joseph Didie Rutembesa |
Emile
Rutagengwa ni muntu ki?
Emile Rutagengwa n’umwe mu banyarwa
b’ikubitiro bitabiriye urugamba rw’inkotanyi rwo gukuraho Kinani kuko yagiye mu
nkotanyi mu 1991 afite gusa imyaka itarenze 18 ans. Akigerayo yinjiye muri
batayo ya Charlie mobile force yayoborwaga na nyakwigendera CYIZA. Muri za 93,
Emile yoherejwe muri ba basirikare 600 bitaga RUKAGA boherejwe muri CND, icyo
gihe akaba yari afite ipeti rya S Lt. Mu 1994, igihugu kimaze gufatwa yinjijwe
mu ishami ry’iperereza rya gisirikare DMI ( Directorate military intelligence).
Mu mwaka wa 2000, nyuma yaho Jack Nziza
yatangiraga kuyobora DMI, Emile yari amaze kugera ku ipeti rya Capt. Nkuko
bisanzwe iteka, Jack Nziza yatangiye kwikiza bamwe mubari basanzwe muri DMI, ni
muri urwo rwego yashatse gukindura Emile nyuma yo gushaka kumukoresha mu kwica bagenzi be
undi akabyanga. Kuva muri 2000,Cpt Rutagengwa yahisemo guhunga igihugu, kuva
2001, akaba abarizwa muri Afrika yepfo nk’impunzi. Kuva yagera mu buhungiro JacK
Nziza yakoze ibishoboka byose ngo ahamutsinde, inshuro nyishi Imana igakinga
akaboko. Muri 2010, kuva RNC yashingwa,
ari mu bikubitiro bayitangije muri Afrika Y’Epfo. Akaba asanzwe ari umwe mubagize NEC. Kubera guhigwa na leta ya Kigali, Leta
y’Afrika y’Epfo ikaba yaramwemereye gutunga imbunda yo kwirinda.
NSABIMANA YOZEFU ni muntu ki?
Uyu mugabo ukomoka mucyahoze ari
Nyaruhengeri muri Butare, yahunze u
Rwanda kuva 1994, akaba aba hano muri afrika y’epfo nk’impunzi.
Nyamara, mu mwaka ushize we na mugenzi
we Nyandwi Seratsiyeri, Nyuma y’ubuhendabana bwa maneko Rutembesa bakaba
baragiye mu Rwanda muri rya kinamicyo rya Come and See. Aho i Kigali, bakaba ariho
bavanye amabwiriza yo kuneka abanyamuryango ba RNC, kuyisebya ndetse no kubagambanira. Kuva icyo gihe, uyu
mugabo na mugenzi we Nyandwi bakaba
bahoza akarenge kuri ambasade babunza utugambo twa mpemuke ndamuke.
Uko
Rutembesa Didier na Nziza Bashatse Kwica Emile?
Hari Pretoria, mu ijoro rya tariki 28/09/2013,
ubwo Nsabimana YOZEFU yinjiraga muri
Hotel Maxim agatangira kwiyenza kuri Emile n’abandi bari kumwe atukana cyane,
abita imbwa zo muri RNC ndetse akababwirako yabahondagura. Baramwihoreye
arashyekerwa, hashize akanya Emile yaje kujya muri toilette maze undi
amuhengera ari kwihagarika ahita asingira imbunda ya emile ashaka kuyimwambura
baragundagurana kugeza emile amurushije ibigango ahita asohoka ajya gutanga ikirego muri
polise.
Bukeye bwaho nibwo polisi yataye muri
yombi NSABIMANA, afungirwa muri gereza
ya NEW LOCK Pretoria. Ejo taliki 11 ukwakira 2013, akaba aribwo yitabye urukiko
rwa Landskdrskantoor Magistrate I Pretoria, aho aregwa ibyaha by’urugomo
byo gushaka kwivugana Emile. Cyokora urukiko rukaba rwarasubitse urwo rubanza
mu gihe i perereza rigikomeza. Hagati aho ejo kurukiko niko za maneko za
ambasade zahihibikanaga zirebuzwa abitabiriye urwo rubanza. Maneko rutembesa
akaba akomeje gukora uko ashoboye ngo Yozefu afungurwe.
UKO
TUBIBONA
N’ubwo muri kwa kwishongora kwa Kagame
yavuze ko leta y’u Rwanda idahusha, iyo urebye ibisigaye biyibaho, ngaho
yahushije Kayumba, FRANK, ngiyo bayifatanye igihanga I kampala ishimuse Lt
Toburende, none irongeye ihushije Emile, mu by’ukuri usanga isigaye imeze nka ya ntare
ishaje isigara itungwa no kurisha. Nkuko twigeze ku byandika kuri
rncnewsonline, kuva aho Gen Kayumba ahungiye muri Afrika y’epfo, Kagame yataye
umutwe ku buryo yize kunywa inzoga ( ka divayi bamutumiriza mu Butariyan), ndetse ubu
umuganga we Dr Gasakure akaba yaramutegetse kunywa feneriga kugirango abashe
kubona udutotsi. Abumvise ijambo rye
ijambo rye arahiza abadepute mwumvise ukuntu yandukiriye mumaganya menshi
agatuka RNC y’Afrika y’epfo. Byose
ntakindi kibimutera n’ubwoba ahorana. Nyuma yo ku mwita , ikigarasha,
umwanda, isazi azichisha inyundo ntako
atagize ngo amukure kwisi ariko Imana igakinga akaboko. Aha muri Afrika
y’epfo Jack Nziza akoresheje Rutembesa,
maneko w’ambasade ntako batagira ngo bajujubye impunzi zihaba, ariko cyane
cyane umuntu wese waba afite aho ahuriye na Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya, akaba
ari muri urwo rwego capt Emile Rutagengwa wakoranye bya hafi n’aba bagabo,
ahigwa bukware na leta ya Kigali, mu gihe kandi, na Frank Ntwari muramu wa Gen Kayumba akaba n’umuyobozi
wa RNC muri Afrika y’epfo aheruka guteragurwa ibyuma agasigwa ari intere.
Abayoboke ba RNC muri Afrika y’Epfo bakaba
basabwa gukomeza umutsi mu rugamba rwo gucungura u Rwanda, ariko kandi,
bagakomeza kuryamira amajanja kuko umwanzi atarakura mu rujye, kandi maneko
Rutembesa Didier na Jack Nziza mu rwego rwo gushimisha shebuja kagame, bakaba
bagikubita agatoki ku kandi mu mugambi wabo mu bisha wo kurimburana n’imizi
abanyamuryango ba RNC muri Afrika y’epfo. Cyokora nkuko duhora tubivuga
Rutembesa na Nziza bakwiye kwibuka ko “inkware y’inyabugingo itora mu itongo
ry’uwayihigaga” Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iby’uru rubanza.
NKUNZURWANDA
Mihigo Alexis.
PRETORIA
AFRIKA Y’EPFO.


4 Comments:
Uwo Joseph muvuga ariko mubonye mu kanya mu mujyi. Mwajye muhimba inkuru neza.
kuki Maneko Didier ahora ashaka kunnya.??
Ukuri kurazwi emile yakubise joseph arangije ajya kumurega amubeshyera,umuntu ufite ubwenge yakurikira umuntu kurwana nawe uziko afite imbunda. joseph uko tumuzi ntiyabikora mwara muhohoteye murangije muramufungisha,ariko ukuri kuzagaragarira murukiko ubwose ibyo emile yabeshye police azabeshya numucamanza ahubwo mubwire emile areke gukomeza guhohotera abanyarwanda kuko leta yahano ntabwo izabyihanganira, akomeje gukorera abandi banyarwanda azafungwa niriya mbunda yiratana agenda akangisha abantu ababwirako azabarasa kandi abahohoteye leta ya hano izayimwaka.
emile azwiho ubugome no kwiyenza kubantu batarikumwe muri RNC,wowe wanditse iyi nkuru ntakuri kurimo nyandwi,ngo na joseph bahawe amabwiriza mu Rwanda yo kuneka, waruhari bayaba nibande bayabahaye?wabavuga.ikindi ntimugashake abayoke kungufu nuvuye mwishyaka ryanyu cyangwa udashaka kubayoboka mushake kumugirira nabi ntabwo leta ya south africa izihanganirako mukomeza kurenganya abandi banyarwanda south africa ifite abanyarwanda bingeri zose kandi abenshi ntabwo bashaka kujya mwiryo shyaka ryanyu.
Abo benshi uvuga nibande? waduha urugero (Duhe amazina yabo)? Naho ibindi uvuze aho hejuru ni amaranga mutima.
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home