Tuesday, 3 September 2013

ABA BAGABO BAZASOBANURA RYARI AHO BASHYIZE IVARISI YUZUYE AMADORARI KABILA YABAHAYE?


UBURYO BIBYE IVARISI Y’UZUYE AMADORARI MU CYUMBA KWA KABIRA.
Nyuma yo gufata Kinshasha, ingabo za kabarebe zasahuye banke nkuru ya kongo cyane za zahabu za koreshwaga nka reserve kuko amafaranga menshi yo Mobutu yari yayahunganye. Reserve zimwe za pakiwe indege zizanywa I kigali. Aho kabila agereye I Kinshasa utwari dusigaye yaragurishije amafaranga menshi akabika mu nzu iwe. Umunsi umwe uwitwa capt aGakwerere Jean Marie Vianney wari chief escort wa Laurent desire Kabira akaba ariwe muntu wenyine washoboraga kwinjira mucyumba cya perezida kabira, uyumugabo yaje guterura ivarisi yuzuye amadorali arayarigisa. Aho perezida kabira aziye arayibaza Gakwerere ayishakisha byanyirarureshwa ariko irabura. Arangije afata abasirikare barinda ho bose arabafunga.
Byabindi ngo ntawuyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe; Kabila byara mubabaje abona ko ari Gakwerere wa mwibye ahita amutegeka ko afungura abo banabose. Kabila yamubwiye ko ntamwana n’umwe washoboraga gutinyuka kwinjira mu cyumba cye..Muri abo bana bari bafunzwe harimo uwitwaga Hakizimana bakundaga kwitaKirenge”. Tubibutse ko uyu capt Gakwerere ariwe wari uyoboye umugambi mubisha wokurasa gen Kayumba Nyamwasa nyuma yuko ubutabera bw’afrika yepfo bumurekuye by’agateganyo akaba yarahise atorongerera I Kigali.

UBURYO KABAREBE YANYEREJE IMISHAHARA Y’ABASIRIKARE BARWANYE KONGO
Ingeso mbi za Gakwerere, Kabarebe no gukomeza gusuzugura Kabira, biri mubyatumye abazinukwa aniyemeza kubamenesha mu gihugu cye. Leta ya Kabila imaze gutegeka abasirikare b’u Rwanda bose gutaha, Kabila yafashe ivarisi yuzuye amadorari tutarabasha kumenya umubare wayo, maze ayiha Gen James Kabarebe amubwira ko ayomafaranga ari agomba guhemba abasirikare b’u Rwanda bamufashije gufata ubutegetsi. Iyo varisi yaje itwawe n’aba escort ba kabarebe barimo uwitwa RENE. Uyu RENE akaba ariwe uherutse kwinjira muri Hoteri I Kampala afite imbunda ayoboye abari  mu mugambi wo gushimuta L t Yoweri Mutabazi. Tugarutse ku bya kongo, Indege yajemo ayo mafaranga irimo na Kabarebe niyo yanyuma yageze I Kanombe. Ikibabaje n’uko ayomafaranga yose ntanurupfumuye rwahawe abo basirikare kuko yigiriye mu mufuka wa Kabarebe na shebuja. Bamwe mubasirikare ba gerageje kubaza ibyayo barabifungiwe cyokora kumpamvu z’umutekano wabo tukaba tudashobora gutangaza amazina yabo. Abo basirikare bari bamaze Kongo imyaka irenga ibiri uwahembwe menshi ntiyarengerejwe amezi atandatu. Nyamara umururumba wa Kagame na Kabarebe ntiwatumye barekeraho kuko kugeza ubu bagisirisimba muri Congo bashaka ibyo basahura ngo bakomeze badamarare batitaye kubitambo by’abana b’igihugu bahagwa.

UKO TUBIBONA

Kuva 1990, hari abasirikare batari baruhuka nagato kubera intambara z’urudaca bahoramo, nyamara zikiriza Kagame na Kabarebe. Nko muntambara ya kabiri ya Kongo yo gushaka guhirika Kabila, yatwaye abana b’igihugu batagira ingano. Urugamba rwabereye ahantu nka Pueto cg kitona, abana baguye Kisangani barwana n’abagande muri macye, abasore ibihumbi byinshi bahabereye ibitambo. Abasirikare b’u Rwanda nibo basirikare kwisi bakora akazi kenshi ariko kandi ninabo basirikare babayeho nabi ndetse bahembwa nabi. Ikindi kibabaje n’uko abasirikare b’u Rwanda badafatwa nk’ingabo z’igihugu ahubwo bafatwa nk’abasirikare ba Kagame.
Igihe kikaba kigeze ngo bazibukire, bagire ubutwari bareke gukomeza kugaraguzwa agati no kwijandika mukumena amaraso ariko nabo batiretse kuko nkubu abari kugwamuri M23 n’imiryango yabo ibihomberamo. Ngabo z’urwanda, buriwese aho uri gerageza wibaze kuki muhora murikongo? Ibuka bagenzi bawe bose bahasize ubuzima uyumunsi imiryango yabo ibayeho gute? Leta ya bohereje yo ibamariye iki?Abahakomerekeye buzuye mu bitaro Rwinkwavu na Kanombe ubu babayeho bate? Ingabo z’u Rwanda ntimukwiye gukomeza kubaho nk’abacakara ba Kagame na Kabarebe ngo mukomeze kubapfira bo bazamura amagorofa bagura amato mu Nyanja.

Bishoboka bite ko soldat wirirwa muri Nyungwe imvura imuri kumutwe, imbunda imushengura urutugu, ukwezi kwashira agahembwa ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) mu gihemugenzi we banganya ipet iw’umu GP ahembwa ibihumbi Magana abiri (200.000 FRW)? Ngaboz’u Rwanda namwe banyarwanda mufite abana cg abavandimwemuri RDF, ibi bisaba ko muba mwambaye amadarubindi cyangwa mwarize kaminuza kugira ngo mubone ko murengana? Hanyuma se ninde uzabarenganura? Nimwebwe mugomba kwihesha agaciro mwanga gukomeza gufatwa nk’abaja mu gihugu cyanyu murushwa guhembwa neza n’abazamu.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIO ITAHUKA  PRETORIA- AFRIKA Y’EPFO

1 Comments:

At 4 September 2013 at 07:31 , Blogger Unknown said...

aha niba ari byo ni ibibazo

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home