Wednesday, 20 November 2013

GIHAMYA KO AMBASADE Y’URWANDA MURI AFRIKA Y’EPFO IKORESHA “INKORAMARASO”


Umunyarwanda ati “ntagihishwe kitazahishurwa” uyu mugabo mureba wa mbere uhereye “I buryo” uzwi kw’izina rya “Kajisho” ariko amazina ye bwite azwi kugeza ubu akaba ari  “MUGISHA  AUGUSTIN”.. uyu mugabo, n’umwe mu banyarwanda bake cyane bishyira bakizana  mu nyubako za  ambasade y’u Rwanda muri Africa y’epfo.

Nk’uko mubireba ku ifoto iki gihe yari interahamwe  ruharwa, aha akaba agaragara mu myenda y’interahamwe ari  kuri bariyeri afite imbunda zazindi bitaga “ Rugombituri” Uyu mugabo nyuma yo gutsemba abatutsi batagira ingano mu Rwanda yahunze 1994, ubu akaba amaze imyaka itari mike yiyoberanya  muri Afrika y’epfo.

Uyu mutoni w’akadasohoka wa ambasaderi Karega  Vicent doreko amaze kugaragara mu ruhame nibura inshuro eshatu amufungurira imodoka nka escort we ubundi bakagendana Kajisho ariwe wicaranye na chauffeur. Kajisho uyu ubu ni intore ikomeye muri Africa y’epfo akaba ari mu bantu maneko wa ambassade Rutembesa Didier  aherutse guha amarozi ngo amarire ku icumu abayoboke ba RNC. Ibyaya marozi tuzabigarukaho ubutaha.

Kajisho uyu wahoze ari umujandarume ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Kagitumba, amakuru dufitiye gihamya  n’uko ari mu nkoramaraso zafashe  ku ngufu abagore n’abakobwa b’abatutsikazi mu  bice bya Kacyiru, ku Kinamba, na Gisozi  nyuma yo kubasambanya bakabashinyagurira babateramo ibisongo.

Byabindi usanga hari abantu bigize abagaturika kuruta “PAPA” uyu Kajisho nawe usanga ari mu bantu bigize inkotanyi kuruta n’abashinze FPR.

Johannesburg na Pretoria n’imwe mu mijyi mikeya usanga Abahutu n’Abatutsi basangira batishishanya  ndetse bakaganira babwizanya ukuri ku mateka y’u Rwanda. Nyamara uyu Kajisho ari mu bantu bakeya cyane batemera kuvuga abo aribo, bigaragarako ari umutima uhora umukomanga kubera amaraso y’abana b’u Rwanda yanyoye muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

UKO TUBIBONA

Mu gihe Intore za FPR zikunda kwibasira RNC zivuga ngo ikorana n’abicanyi ba FDLR, amateka yo azaba umuhamya uburyo Kagame yadukiriye abatutsi bene wabo akabakindura  ahubwo akiyegereza interahamwe nkuyu Kajisho mubona mu myambaro yazo. Mu gihe imponoke za genocide yakorewe abatutsi ubu ziyicira isazi mu maso, uyu Kajisho yirirwa arya amafaranga y’ambasade umuntu akaba atabura kwibaza niba Didier Rutembesa amugororera uburyo yahekuye u Rwanda, amateka yonyine niyo azabimwibariza?

Uyu  Kajisho ni umwe mu bantu maneko wa ambasade  akoresha mu kuneka abanyarwanda baba muri iki gihugu. Ubu dukomeje gukora ipereza ku witwa Nyandwi Celestin kuko amakuru dufite aba bombi bari mubahawe amarozi yo kwica abanyarwanda baba hano muri Afrika y’Epfo ubu bakaba bashishikariye gushuka urubyiruko barwizeza ko bazaruha za Passport na Bourse kandi izo mu Rwanda barazimanye! Uyu Kajisho akaba atuye mu gace bita Braamfontein mu mujyi wa Johannesburg aho arinda Etage y’umukecuru w’umupfakazi!

Tuboneyeho akanya ko kwihanganisha imiryango yatsembewe abayo n’iyi nkoramaso Kajisho, kandi bitinde bitebuke  uyu mugabo azabazwa n’ubutabera  uburyo yahemukiye u Rwanda arutsembera abana barwo abaziza gusa uko baremwe kuko icyaha cya genocide kidasaza.


NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

PRETORIA AFRIKA Y’EPFO



7 Comments:

At 1 December 2013 at 17:37 , Anonymous Anonymous said...

This is utter nonsense, this picture was from the movie "Hotel Rwanda" http://www.youtube.com/watch?v=gjy_68H5RT4 what proof does Nkunzurwanda Mihigo Alexis have? I would like to know how acting in a movie makes you a rebel in reality...I Know Augustine personally and I dont believe anything in this article... not only is Alexis spoiling the name of a good man Augustine but also of our Ambassador Rutembesa Didier! if their is any truth at all in this article please do provide us with such. Rwandans lets not repeat our past mistakes of segregating eachother.

 
At 1 December 2013 at 17:41 , Anonymous Anonymous said...

http://www.youtube.com/watch?v=gjy_68H5RT4#t=5164

 
At 24 December 2013 at 09:42 , Blogger RNC NEWS ONLINE said...

Since when Didie Rutembesa become the ambassador? Please update me on this. Otherwise you are talking things you yourself don't know. If Augustin has a problem with the content of this article, tell him to lodge a complain in court.

 
At 18 February 2014 at 01:17 , Blogger Unknown said...

hahahaha i can't believe you are a journalist. this picture is from hotel Rwanda movie. yes, as an actor he was interahamwe. i laughed a lot when i saw how a journalist can be so confused.

 
At 24 February 2014 at 17:18 , Anonymous Anonymous said...

hahahaahahaha, RNC, this is how one can be desperate to the level of thinking that who ever reads your piece of story is as crazy as you are not to make a critical analyisis of your story. Bwana Alexis, get out of this confusion. come of age and do not think we are mad.

 
At 24 February 2014 at 17:23 , Anonymous Anonymous said...

the proof of just a Photoshopped picture? it serves as a proof to only those who want to be fed on your gibberish and those with no clue of your cheap politicking.
I bet this party is going to be history in just 3 years.

 
At 23 March 2014 at 17:29 , Anonymous Anonymous said...

tell that to igihe.com

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home