Tuesday, 29 May 2012

Utuzi twa Dan Munyuza tumaze Abadivantisiti 205 bo muri Nyamagabe.

Inkuru dukesha igitondo.com Iratumenyesha ko abayoboke bitorero ry'Abadivantisiti (bakomoka Nyamagabe)basaga 205 bamerewe nabi mubitaro ubwo bahabwanga ifunguro, mu cyumweru gishize. Ibi rero sibitangaza kuko nkuko inkuru nyishi zibivuga, utuzi twa Dan Munyuza ukuriye urwego rwa maneko mu Rwanda ashobora kuba yarageregeje gupima capacity yabwo, akoresheje izo nzira karengane.

Amafoto yabamwe muba hawe utwo tuzi.

Buri muturange wese akaba asabwe kurya ari mejye. Namwe ni mwisomere iyo nkuru hano hasi.http://igitondo.com/spip.php?article3273

rncnewsonline

Monday, 28 May 2012

Aboyobozi ba leta yu Rwanda bakomeje gufata abanyarwanda nk’abana bo muri gardien.

Inkuru dukesha ikinyamakuri gikorere kuri internet kitwa IGIHE.COM cyatagaje taliki ya 27 Gicurasi 2012 iragira iti; “Minisitiri Stanislas Kamanzi yabwiye abo Banyarwanda ko Guverinoma yabo ibazirikana mu mikorere myiza n’isura nziza bahesha u Rwanda, anaboneraho umwanya wo kubasaba gushimangira agaciro kabo bakamenya ko nta wundi umuntu uzakabaha. Muri iyi nama kandi hamuritswe amashusho y’igishushanyo mbonera gikubiyemo iterambere u Rwanda rwifuza kugeraho mu cyerekezo 2020.”

Ibi bikorwa bigamije kwamamaza politic mbi ya FPR no kugaba amacakubiri mubanyarwanda batuye hanze bikomeje gukorwa cyane na Amb wu urwanda Vicent Karega ufite ibyicaro bye muri Pretoria, South Africa.

Ubwo yahamagazaga inama tariki ya 26 November 2011 agamije guhuza abanyarwanda bose baba muri South Afrika, siko byagaragaye aho abambari be bikomaga bamwe mubari batumiwe nawe nkuko message ibivuga; “ Banyarwanda, banaywandakazi......mutumiwe munama izabera Braamnfitein Recreation Center tariki ya 26 November 2011 @ 14hrs. Murakaza neza. Amb Vincent Karega.”
Icyo kinyamakuru gikomeza gitangaza cyiti: “Vincent Karega yasabye Abanyarwanda batuye muri Botswana biganjemo abashoramari, abaganga n’abashoramari mu by’ikoranabuhanga gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bashyize imbere ubumwe ndetse n’indangagaciro na kirazira by’umuco wabo.” Ikigaragara ni uko Vincent Karega akomeje guhuzagurika mu kazi ke, aho abanyarwanda bo muri South Africa bamuhereye akato ubwo yananirwaga kuyobora inama yari yatumije.. Aho kugirango bibe inama byahindutse isoko, ubwo bamwe mu banayarwanda bari bitabiriye inama babujijwe kwinjira mucyumba inama yaberagamo ndetse nabinjiye bagashaka kubasohora ariko bakamubera ibamba.

Kuva ubwo nta nama ashobora gukoresha muri South Africa. Leta ye n’abambari be bahisemo gukomeza imigambi mibisha mubindi bihungu byo mu majye yepfo y’africa, ubwo bamukuriraga inzira ku murima. Ni mwihere amoso aya mafoto yashyizwe ahagaraga ni iki kinyamakuru yerekana ko inama yabaye le 25 ariko kigatangaza ko yabaye le 26 za Gicurasi 2012. Ibyo nibintu bidashobora guhura.  Ibi rero bika biteye kwibaza; ese iyinama bavuga yarabaye cg nicyakinyoma cya FPR tumenyereye?  Niba yaranabaye, abanyarwanda baba muri icyo gihugu haricyo yaba yarabamariye? Kuko kuberaka ibishushanyo nkaho ari abana ba gardien sibyo bizagabanya urwikekwe abanyarwanda baba mumahanga bafitiye leta ya FPR. Izo nama zurudaca za FPR mubona hari ubumwe nu ubwiyunge zizanira abanyarwanda cg zirushaho kubatesha agaciro no gutuma bahora batera umugongo urwabibarutse?

Leta y’Rwanda ikwiye kwibanda kubumwe n’ubwiyunge  bwabanyarwanda busesuye aho kwirirwa biruka inyuma ibahiga bukware, ina bambura ibyangobwa yabihereye ubwayo kuko aribyo bizatuma buri munyarwanda abasha kwishyira akiza adafite igingimira maze bakubakira hamwe icyo gihugu Vincent Karega ahorana mu nzozi ze 2020.

Inkuru dukesha Jean Paul Karekezi, umwanditsi kuri democracy_Human_Rights.

rncnewsonline.

Friday, 18 May 2012

PAUL KAGAME N'ABAMBARI BE BAKOMEJE KUNYAGA IMITUGO Y'ABATAVUGA RUMWE NABO.

Abaturage ba Nyarugenge bakomeje kunyagwa  imitungo yabo, agahinda ka kaba ari kose. Ubwo bwana Mucyo Lambert yahabwaga ikiraka na leta ya Paul Kagame  cyo kunyaga amazu yose yabahutu bari hanze hamwe nabatavuga rumwe na leta y’Ikigali, abaturage bakomeje gutambwa mugahirahiro no kubura amajyo aho amazu yabo akomeje gufatWa akanagurishwa hifashishijwe imanza za gacaca  ziri gucurirwa  mu rugo rwa Mucyo Lambert.

 
Mucyo Lambert ni umwe mubashinze societe yitwa KBC akaba ari mwene nyina w’uwahoze ari minisitiri w'ubutabera Bwana Mucyo Jean Dedieu nawe uzwiho kuba ari umutoni wa Kagame akaba n’umuhezanguni uhambaye.

Amakuru atugeraho aturutse ahantu hizwe atumenyeshako ko Mucyo Lambert akoresha amana yurudaca arimo n’abashinzwe ibyo kugurisha imitungo bitako adafite ba nyirayo bafatanyije n’ikigega cya FARG kinashinzwe kugurisha imitungo yabaciriwe imanza na gacaca ngo bishyure indishyi ndetse n’ibyangijwe ndetse ngo bakaba bari gutera ubwoba inzego z’ibanze ngo zibafashe guhimbira ibyaha,ndetse n’imanza za Gacaca zitabayeho kugirango babone uko bagurisha ayo mazu.

Umutegarugori Ntamabyariro Gaudance  yadutagarie ibirikubera muri Nyarugenge agira ati: “Ibi noneho byaraturenze. Usanga uwo urega ariwe uregeraho. Ntahombarirwa n’umwana w’umunyanda.”

Inkuru zindi zikomeje kujya ahagara n’uko abari bafite amazu bamenyeshwa ko mu minsi mike “mu giye kuyamburwa” ntibizagire uwo bitungura kuko ubu hadutse gacaca zirimo kubera ahatazwi abantu bakazimenya zije mu irangizarubanza kandi wavuga uti noneho nimumpe dossier yurwo rubanza bati vuga uvuye aho wa nterahamwe we!

Inkuru dukesha Rucagu Bonus

rncnewsonline

Wednesday, 16 May 2012

Paul Rwarakabije ngo “Nubundi yimereye nk’icyapa kiyobora abantu.”

Abanyarwanda baba mu Rwanda bakomeje kudutangariza ibiri kuba hagati yabayobozi bakorera mu bigo bya leta bitandukanye. Izi nkuru ziteye inkeke zituruka ahantu hizewe zikomeje kutugeraho ubwo twatagazaga amakuru y’ uhagarariye imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, Gen Paul Rwarakabije.

Bamwe mubatwandikiye baragira bati; “Paul Rwarakabije na  Paul mugenzi we bapfiki ko nubundi yimereye nk’icyapa kiyobora abantu. Ntikiva aho kiri ariko kikayobora umuntu akagera aho ajya.”


Twabibutsa ko mu makuru twabagejejeho ubushize, twabamenyeshaga yuko Paul Rwarakabije arebana ayingwe na  leta ya Paul kagame aho icyifuzo cye cyo gufungura imfungwa ziri mu myaka 70 cyashijwe na Valens Munyabagisha, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Umutekano mu gihugu aho yagiraga ati ; “Abantu bagejeje kuri iyo myaka [70] hafi ya bose ni abafungiwe icyaha cya Jenoside kandi itegeko riteganya ko nta fungurwa ry’agateganyo (provisional release/liberation conditionnelle) rishoboka ku muntu wakoze icyo cyaha. Ni ukuvuga ko nuwabisaba bitashoboka”.

Abo batwandikiye bakomeza bavuga bati; “ Ntacyemezo afata ntajambo agira yaravangiwe ntiwamwumvise asobanura ibyo kwima Mushayidi avocat ngo avocat ntiyemerewe kujya gushaka umufungwa atabisabye ngo cyangwa ageyo muminsi itariyo gusura biriya yavuze ntibibaho cyeretse niba ari code millitaire.”

Uwo mugabo Mushayidi  Deo akaba yari umwe mubashinze ishyaka PDP-Imanzi irwanya igitugu cya President Paul Kagame, akaba yarakatiwe burundi nurukiko rukuru, bamushinza  “ Genocide Ideology” icyaha kizwi kuri benshi nki “Ingengasi”.

Umwe mubanywanda utashatse ko tumuvuga mwizina aragira ati; “ngewe jya kuri gereza kenshi ariko harigihe ubona umuntu uko ameze ukumva yarekurwa ariko kuko byavuzwe na paul byatewe utwatsi mbwira iyo bivugwa na gahonzire ntibyarigusakuza.”

“Uruntu runtu” rukomeje kunuka hagati y’abayobozi n’abakozi babo bitewe n’ ubuyobozi bubogamiye ku gatsiko kayobowe n’inkoma mashyi za Paul Kagame.

Turakomeza gukurikiranira hafi tunabagezaho andi makuru mashya.

rncnewsonliine

Tuesday, 8 May 2012

Gen Paul Rwarakabije “Magorwa” ararebana ayingwe na leta ya Paul Kagame

Valens Munyabagisha umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Umutekano mu gihugu yateye utwatsi icyifuzo cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) cyari cyasambwe na Paul Rwarakabije asaba ko abagororwa barengeje imyaka 70 y’amavuko bajya bahita barekurwa hatitawe ku byaha bakoze.

Tubibutse ko uyu Paul Rwarakabije yahoze ari General mungabo za nyakwingendera Maj General Habyarimana Juvenal witabye Imana ahanuwe mu ndege n’igisasu cyarashwe ningabo za Paul Kagame muri Mata talike ya 6, 1994. Uyu Paul Rwarakabije akaba yarahoze mu mutwe wa FDLR akaza gusubira mu Rwanda agahanagurwaho ibyaha yaregarwa na President Paul Kagame, agamije kwerekana ko leta y’ Ikigali irimo gushakisha kugera kubumwe n’ubwiyunge.

Ariko siko bigaragara. Gen Paul Rwarakabije akomeje kuba Magorwa mu mirimo ye nkuko ikinyamakuru igitondo.com cya bitangaje kigira giti ´Nyamara, minisiteri y’umutekano mu gihugu, ari nayo ireberera urwego rw’imfungwa n’abagororwa, yatangaje ko iki cyifuzo ntacyo yigeze igezwaho ”.  igitondo.com cyakomeje cyinavuga ko, Munyabagisha agira ati “Abantu bagejeje kuri iyo myaka [70] hafi ya bose ni abafungiwe icyaha cya Jenoside kandi itegeko riteganya ko nta fungurwa ry’agateganyo (provisional release/liberation conditionnelle) rishoboka ku muntu wakoze icyo cyaha. Ni ukuvuga ko nuwabisaba bitashoboka”.

Abazi gushishoza bemeza yuko ibyifuzo bya Paul Rwarakabije bifite ishingiro ngo nubwo ingoma ya Paul Kagame n’abambari be badeteze narimwe kumuha agaciro nk’umuntu bazi neza ko imyumvire yabo itandukanye. Ikindi kandi aho kugira ngo abashesha akanguhe (araba barakoze ayo mahono nabazira akarengane) bashiririre mu magereza ngo ba bafungura bagataha mungo zabo bakajya kurerwa nimiryango yabo aho kugirango bicwe urubozo batotezwa mu magereza.
Igihirahiro Paul Rwarakabije ahezemo cyerekana ko ubutegetsi bwa Paul kagame budashaka kunga abanyadwanda nyuma yaho bubashyize mukangaratete, bu bacaamo amacakubiri atagira ingano.

rncnewsonline

PAUL KAGAME - A SMOOTH CRIMINAL ON THE LOOSE.


Hungry for power President Paul Kagame of Rwanda is slowly, morally decaying and loosing touch with base.  He continues to trade the remains of innocent civilians, the victims of his ignorance of human rights principals of Ubuntu.

The chart bellow (list not exhaustive) illustrate the subversive activities by president Paul Kagame whose criminal activities continue to dent Rwanda’s image and Rwandans as a whole. It is high time people of Rwanda wake up and smell the coffee. Fasten your sit belts and fight for the survival of  your nation and its generation before the smooth criminal on the loose plunges it into another devastating war.



rncnewsonline.

Sunday, 6 May 2012

“Guhakwa kwa Paul Kagame kuri M7” Gen Kayumba Nyamwasa and Col Patrick Karegeya explain.



On May the 5th 2012 Gen Kayumba Nyamwasa and Col Patrick Karegeya were interviewed on Radio Itahuka. Various questions came through phone calls as well as emails.
Some of the topics covered by the questions to Gen Kayumba Nyamwasa and Col Karegeya are the following (list not exhaustive): 




  1. The question of silencing Gen Kayumba. (This was sparked by Padiri Thomas Nahimana of www.leprophete.fr   in an interview on radio Ijwi rya Rubanda while debating with Marc Matabaro, a blogger on Rwiza News. Their debate was followed by heated exchanges on Rwandan internet forums).
  2. The subversive activities. (Grenades attacks on local population in Rwanda).
  3. The promotional game in the RPA. (Promotion of only members of the Tutsi ethnic group in high ranking military positions in Rwanda)
  4. The case of Ntaganda Bosco and the implication of Paul Kagame as the mastermind behind Ntaganda’s crimes in Ituri, DRC.
  5. The ongoing visits by Paul Kagame to Uganda (“ Guhakwa kwa Kagame”)

To follow the full interview click on the link below;
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/05/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda