Tuesday, 8 May 2012

Gen Paul Rwarakabije “Magorwa” ararebana ayingwe na leta ya Paul Kagame

Valens Munyabagisha umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Umutekano mu gihugu yateye utwatsi icyifuzo cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) cyari cyasambwe na Paul Rwarakabije asaba ko abagororwa barengeje imyaka 70 y’amavuko bajya bahita barekurwa hatitawe ku byaha bakoze.

Tubibutse ko uyu Paul Rwarakabije yahoze ari General mungabo za nyakwingendera Maj General Habyarimana Juvenal witabye Imana ahanuwe mu ndege n’igisasu cyarashwe ningabo za Paul Kagame muri Mata talike ya 6, 1994. Uyu Paul Rwarakabije akaba yarahoze mu mutwe wa FDLR akaza gusubira mu Rwanda agahanagurwaho ibyaha yaregarwa na President Paul Kagame, agamije kwerekana ko leta y’ Ikigali irimo gushakisha kugera kubumwe n’ubwiyunge.

Ariko siko bigaragara. Gen Paul Rwarakabije akomeje kuba Magorwa mu mirimo ye nkuko ikinyamakuru igitondo.com cya bitangaje kigira giti ´Nyamara, minisiteri y’umutekano mu gihugu, ari nayo ireberera urwego rw’imfungwa n’abagororwa, yatangaje ko iki cyifuzo ntacyo yigeze igezwaho ”.  igitondo.com cyakomeje cyinavuga ko, Munyabagisha agira ati “Abantu bagejeje kuri iyo myaka [70] hafi ya bose ni abafungiwe icyaha cya Jenoside kandi itegeko riteganya ko nta fungurwa ry’agateganyo (provisional release/liberation conditionnelle) rishoboka ku muntu wakoze icyo cyaha. Ni ukuvuga ko nuwabisaba bitashoboka”.

Abazi gushishoza bemeza yuko ibyifuzo bya Paul Rwarakabije bifite ishingiro ngo nubwo ingoma ya Paul Kagame n’abambari be badeteze narimwe kumuha agaciro nk’umuntu bazi neza ko imyumvire yabo itandukanye. Ikindi kandi aho kugira ngo abashesha akanguhe (araba barakoze ayo mahono nabazira akarengane) bashiririre mu magereza ngo ba bafungura bagataha mungo zabo bakajya kurerwa nimiryango yabo aho kugirango bicwe urubozo batotezwa mu magereza.
Igihirahiro Paul Rwarakabije ahezemo cyerekana ko ubutegetsi bwa Paul kagame budashaka kunga abanyadwanda nyuma yaho bubashyize mukangaratete, bu bacaamo amacakubiri atagira ingano.

rncnewsonline

1 Comments:

At 26 December 2013 at 03:26 , Anonymous Anonymous said...

8ita Who is next to go to 1930, Is Gen Paul Rwarakabije. Soon (Tulikiwga Imipango Yokumushyiramo) no mater how any any way.

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home