Monday, 20 June 2016

PLATFORM 5 : AMAHORO PC , FDU INKINGI, PDP IMANZI , PS IMBERAKURI n' IHURIRO RNC

 



IMIGABO N’IMIGAMBI BYA PLATFORM

1. INTANGIRIRO

Platform P5 ni urugaga rw’amashyaka ya politiki AMAHORO P.C, FDU - INKINGI, PDP -IMANZI, PS - IMBERAKURI na RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC); uru rugaga kandi rwiyemeje kwakira n’andi mashyaka yemera gukurikiza inshingano remezo n’imigambi yarwo.
Platform P5 ni ikoraniro rigari rigizwe n’abajyamugambi barebwa kandi bahangayikishijwe buri munsi n’ibibazo by’Abanyarwanda. Amashyaka ya politiki arigize, akoraniwemo n’Abanyarwanda b’ingeri zose kandi b’amoko yose (A_b_a_h_u_t_u_,_ _A_b_a_t_u_t_s_i_ _n_’A_b_a_t_w_a_) baturuka mu turere twose tw’u Rwanda kandi baranzwe n’amateka atandukanye. Harimo abantu bahoze mw’ishyaka rya RPF n’andi mashyaka yakoreraga mu Rwanda kuva mu 1991, ndetse n’abandi bantu batigeze bagira ishyaka na rimwe rya politiki babarizwamo mbere. Hahuriyemo abari abayobozi bakuru ku butegetsi bwa Perezida Paul Kagame na FPR, n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu milimo no mu butegetsi bwa nyakwigendera Prezida Juvénal Habyarimana.

2. IMIGAMBI

Platform P5 yemezako u Rwanda ari igihugu cyigenga.
Duharanira kubaka igihugu cyubahiriza amategeko kandi cyubaha kikanarengera ikiremwa-muntu, giharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’ikiremwa-muntu; igihugu cyimakaza demokarasi isesuye kandi ishimangira ko ubutegetsi ari ubw’abaturage, bukorera abaturage kandi butangwa n’abaturage. Igihugu kirangwa n’ubutabera butavogerwa; kitagira ivangura iryo ari ryo ryose, cyumva kandi kikimakaza ugushyikirana n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, gikangurira Abanyarwanda kwubaha buri muntu agahabwa agaciro.
Platform P5 ishyigikiye politiki y’ igihugu giharanira iterambere rishyitse, lisaranganijwe kandi rirambye, kirangwa n’uburinganire ku mirimo, imbere y’amategeko no mu mibereho rusange; igihugu giha buri munyarwanda ubwisanzure muri politiki no mu yindi mimerere ye yose.
Uru rugaga rushyigikiye kandi ubwunvikane n’ubufatanye n’abandi baturage b’amahanga, bushingiye ku muco wo kubahana, koroherana no kuzuzanya.

3. INTEGO Z’IBANZE

Dufite intego zikurikira:

3.1 Dufite intego yihariye yo kubaka umuryango Nyarwanda utagira amakemwa ; Aho ikiremwa-muntu ari indahangarwa kandi kibubungabunga, aho nta muntu n’umwe ubangamirwa bitewe n’ubwoko bwe, , indangamimerere ye , akarere akomokamo cyangwa amateka yanyuzemo;


3.2 Twiyemeje ubwacu igikorwa cyo guca inzigo no kuyobora u Rwanda muri demokarasi isesuye, mu bwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda; mu gihugu buri munyarwanda abona ko ahagaraliwe mu nzego z’ubutegetsi, akihitiramo abategetsi ku bwende bwe nta gahato cyanga igitsuri; akishyira akizana mu mibereho ya buri munsi, agahabwa uburenganzira busesuye bugenwa n’amateko yumvikanweho n’abaturarwanda bose; Igihugu abanyarwanda bavugamo icyo batekereza , buri wese yihitiramo akurikije inyungu ze bwite; bagasangira umutungo kamere w’igihugu n’ibiyikomokaho nta robanura rishingiye ku bwoko, idini , indangamimerere cyangwa ibindi.

4 INDONGORABITEKEREZO

Twemera ko:
4.1 Ikibazo cy’ibanze cy’u Rwanda gishingiye ku miyoborere mibi n’ubutegetsi bubi. Ni ikibazo cya politiki kimaze igihe kirekire cyane, gikeneye ko habaho imishyikirano igusha ku masezerano kugira ngo hafatwe ibyemezo mu rwego rwa politiki. Muri politiki, ubwumvikane buke no kutagira ubwisanzure bitera imvururu bigatuma kugera ku butegetsi bigomba kunyura mu nzira y’intambara, abararikiye ubutegetsi bakitwaza ubwoko bwabo ari nako bahohotera ubwo batarimo. Ibi ni byo bisobanura impamvu kugeza ubu u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko, ntikigire n’inzego z’ubutegetsi zihamye mu birindiro, zitubahiriza inshingano zazo, bigatuma habaho kurwanya ubwisanzure bw’abaturage mu mitekerereze n’imikorere, hagahora hakoreshwa amatora afifitse, ari nabyo bikurura intambara z’urudaca zokamye u Rwanda kuva kera.
4.2 Mu Rwanda, amoko ari mu ndangamimerere y’igihugu cyacu igaragara mu mibereho isanzwe ya buri munsi no muri politiki;
4.3 Icyaha ni gatozi; Inkozi y’ibibi igomba gukurikiranwa ku giti cyayo;
4.4 Hakenewe komisiyo y’igihugu ishinzwe " U_k_u_r_i_,_ _U_b_u_t_a_b_e_r_a_ _n_’U_b_w_i_y_u_n_g_e_" kugirango icukumbure kandi yerekane ukuri kuva mu mizi y’amakimbirane abanyarwanda bafitanye kuva kera yitirirwa amoko mu Rwanda, kugira ngo hafatwe ingamba nshya zazanira abanyarwanda amahoro n’ubumwe birambye.

5 IMIHIGO:
5.1 Kurwanya itsembabwoko, ibyaha bindi byibasirara inyoko-muntu, ibyaha by'intambara, iyica rubozo n'ihohoterwa ry'ikiremwamuntu;
5.2 Gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokrasi isesuye kandi yumvikanyweho ishingiye ku mashyaka menshi, iha agaciro buri wese kandi irengera inyungu za buri Munyarwanda.
5.3 Gushyiraho inzego z’ubutabera bwigenga, butabogama, burandura burundu umuco wo kwigomeka no kwigira indakoreka ;
5.4 Gutegura ibiganiro mpuzaruhame bigenewe abanyarwanda b'ingeri zose, kugira ngo bigire hamwe amateka n’ahazaza heza h'igihugu cyacu;
5.5 Kwubaka u Rwanda ruzira ivangura n'iheza iryo ariryo ryose, abanyarwanda bakareshya imbere y’amategeko, bakanahabwa amahirwe amwe imbere y’ayo mategeko;
5.6 Kwimakaza no gushimangira uburinganire hagati y'ibitsina byombi;
5.7 Kurangiza burundu ikibazo cy'impunzi cyabaye karande mu Rwanda;
5.8 Kwimakaza ubwiyunge nyakuri hagati y'Abanyarwanda b'ingeri zose no gusana imitima yakomeretse;
5.9 Gutsura amajyambere arambye kandi asangiwe na bose ;
5.10 Guharanira umutekano w'abaturage bose dushyigikira ko inzego z'umutekano n'izirinda igihugu zikorera abaturage aho gukorera umuntu cyangwa agatsiko kari ku butegetsi;
5.11 Guca burundu ingeso yo gushotora ubutegetsi bw’ibindi bihugu, kwirinda burundu gushoza no gukuririza intambara n'urugomo mu bihugu by'abaturanyi, dufatanyiriza hamwe kwubaka amahoro n'umutekano birambye mu karere turimo no kw’isi.

6 IMIKORERE
6.1. Gushyiraho itegeko nshinga n’inzego z’ubutegetsi zumvikanweho ku buryo zirengera, zigatanga icyizere n’ihumure ku muturarwanda wese, bityo bigaca burundu ikibazo cy’impunzi gikurura amakimbirane n’imitwe y’ingabo iharanira kuvanaho ku ngufu ubutegetsi bw’igitugu;
6.2. Gushyiraho uburyo butuma buri rwego rw’ubutegetsi bwigenga ntibuvogerwe; gusaranganya imyanya y’ubutegetsi mu miyoborere y’igihugu, hitaweho cyane cyane gusaranganya imyanya y’ireme mu buyobozi bw’igihugu.;
6.3. Guteza imbere no gushishikaliza imyumvire nyayo y’amateka yaranze u Rwanda, no kurekera inzobere mu mateka akaba arizo ziyandika, kandi tukamagana uwariwe wese washaka kuyagobeka kubera inyungu ze cyangwa iza agatsiko runaka;
6.4. Gushyiraho urwego rwigenga rufite inshingano yo kugenzura ubwubahirize bw’uburenganzira bwa muntu;

Platform P5
Kamena 2016
AMAHORO P.C
Etienne Masozera
President
emasozera@hotmail.com
FDU-INKINGI
Joseph Bukeye
2nd Vice – President
jbukeye11@yahoo.fr
PDP-IMANZI
Jean Damascène Munyampeta
Secrétaire Général
pdp.imanzi@gmail.com
PSI-IMBERAKURI
Jean Baptiste Ryumugabe
Coordinateur
jean_baptiste36@hotmail.com
IHURIRO NYARWANDA- RNC
Théogène Rudasingwa
Coordinator
ngombwa@gmail.com

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home