Aboyobozi ba leta yu Rwanda bakomeje gufata abanyarwanda nk’abana bo muri gardien.
Inkuru dukesha ikinyamakuri gikorere kuri internet kitwa IGIHE.COM cyatagaje taliki ya 27 Gicurasi 2012 iragira iti; “Minisitiri Stanislas Kamanzi yabwiye abo Banyarwanda ko Guverinoma yabo ibazirikana mu mikorere myiza n’isura nziza bahesha u Rwanda, anaboneraho umwanya wo kubasaba gushimangira agaciro kabo bakamenya ko nta wundi umuntu uzakabaha. Muri iyi nama kandi hamuritswe amashusho y’igishushanyo mbonera gikubiyemo iterambere u Rwanda rwifuza kugeraho mu cyerekezo 2020.”
Ibi bikorwa bigamije kwamamaza politic mbi ya FPR no kugaba amacakubiri mubanyarwanda batuye hanze bikomeje gukorwa cyane na Amb wu urwanda Vicent Karega ufite ibyicaro bye muri Pretoria, South Africa.
Ubwo yahamagazaga inama tariki ya 26 November 2011 agamije guhuza abanyarwanda bose baba muri South Afrika, siko byagaragaye aho abambari be bikomaga bamwe mubari batumiwe nawe nkuko message ibivuga; “ Banyarwanda, banaywandakazi......mutumiwe munama izabera Braamnfitein Recreation Center tariki ya 26 November 2011 @ 14hrs. Murakaza neza. Amb Vincent Karega.”
Icyo kinyamakuru gikomeza gitangaza cyiti: “Vincent Karega yasabye Abanyarwanda batuye muri Botswana biganjemo abashoramari, abaganga n’abashoramari mu by’ikoranabuhanga gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo bashyize imbere ubumwe ndetse n’indangagaciro na kirazira by’umuco wabo.” Ikigaragara ni uko Vincent Karega akomeje guhuzagurika mu kazi ke, aho abanyarwanda bo muri South Africa bamuhereye akato ubwo yananirwaga kuyobora inama yari yatumije.. Aho kugirango bibe inama byahindutse isoko, ubwo bamwe mu banayarwanda bari bitabiriye inama babujijwe kwinjira mucyumba inama yaberagamo ndetse nabinjiye bagashaka kubasohora ariko bakamubera ibamba.
Kuva ubwo nta nama ashobora gukoresha muri South Africa. Leta ye n’abambari be bahisemo gukomeza imigambi mibisha mubindi bihungu byo mu majye yepfo y’africa, ubwo bamukuriraga inzira ku murima. Ni mwihere amoso aya mafoto yashyizwe ahagaraga ni iki kinyamakuru yerekana ko inama yabaye le 25 ariko kigatangaza ko yabaye le 26 za Gicurasi 2012. Ibyo nibintu bidashobora guhura. Ibi rero bika biteye kwibaza; ese iyinama bavuga yarabaye cg nicyakinyoma cya FPR tumenyereye? Niba yaranabaye, abanyarwanda baba muri icyo gihugu haricyo yaba yarabamariye? Kuko kuberaka ibishushanyo nkaho ari abana ba gardien sibyo bizagabanya urwikekwe abanyarwanda baba mumahanga bafitiye leta ya FPR. Izo nama zurudaca za FPR mubona hari ubumwe nu ubwiyunge zizanira abanyarwanda cg zirushaho kubatesha agaciro no gutuma bahora batera umugongo urwabibarutse?
Leta y’Rwanda ikwiye kwibanda kubumwe n’ubwiyunge bwabanyarwanda busesuye aho kwirirwa biruka inyuma ibahiga bukware, ina bambura ibyangobwa yabihereye ubwayo kuko aribyo bizatuma buri munyarwanda abasha kwishyira akiza adafite igingimira maze bakubakira hamwe icyo gihugu Vincent Karega ahorana mu nzozi ze 2020.
Inkuru dukesha Jean Paul Karekezi, umwanditsi kuri democracy_Human_Rights.
rncnewsonline.



0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home