AKUMIRO SI AMAVUNJA, KAHINDUTSE AGATSIKO KA LETA YA PRESIDENT PAUL KAGAME.
Mu inama
abadepite baherutse kugirana na Minisitiri w’umutekano, Musa Fazil
Harerimana, baherutse kuganira k’u
“ubuhezanguni mu Rwanda”. Ijambo ubuhezaguni mu icyongereza ni ukuvuga “ extremism”.
Mu kugaragaza ko u Rwanda rufite
abahezanguni yitwaje idini rya kisilamu, kuko aribo bashyizweho uwo musara n’ibihugu
byo muburayi. Byatumye abyifashisha mu
guharabika inzirakarengane badahuje imyunzire ndetse n’idini.
Ibi rero bikaba bifite ingaruka
ki kubanyarwanda?
1. Ingaruka yambere ni uko biteranya/bikanganisha
abanyamadini mu gihugu rwagati.
2.
Ingaruka
ya kabiri ni uko abadosobanukiwe buryoki abanyapolitike bashingiye kubinyoma
nka “ Fazil Harerimana”, bagirango ibyo avuga bifite ishingiro bakaba bakigamba
mu bisilamu bakababuza amahoro ngo ni “ abahezanguni”.
Nyamara
ukurikije uburyo abanyarwanda bayobowe, niho wakibaza niba batayobowe
n’abahezanguni.
Igihugu nk’u
Rwanda, cyumva ko gifite amahoro, niyihe mpamvu abasirikali birirwa mu mihanda?
Ese baba barinze uwuhe mutekano, kandi igihugu gitekannye? Ese niba bikanga
baringa, biterwa ni iki? Iyo baringa n’iyihe ko ntaho ifite ho kunyura? Yaba hasi cg hejuru.
Abahezanguni ba
korera mu gatsiko ka leta ya Paul Kagame nibo bakomeje ubuhazanguni bwabo
bafata inzira karengane bazibeshyera ngo nta byangobwa zifite bakazifunga.
Biyibagiza ko abenshi mubo bahohotera ari bene kanyarwanda, baba bari nmuri
shuguri bashakisha amaramuko. Muzagende iyo imahanga mumbwire igihugu gifite
amahoro kirirwa gisaka abaturage bacyo kibaka ibyangombwa. Uzanyereke aho abasirikale
b’ibindi bihugu birirwa mu mihanda bacunga umutekano w’igihugu babeshya ko
gitekanye.
Uyu mu
minisitiri akomeza agira ati: “Hari abo polisi yaka ibyangombwa
bakavuga ko batabitanga, kuko bigeze kubigira bakiri imbata za satani ariko
bakaba barakijijwe, ku buryo batakibitanga ari na bo batabwa muri yombi.”
Mbwana minisitiri ntukajye ushaka kubeshyera abanyarwanda. Ese ushatse kuvuga
ko bavutse ari imbata za satani? Abize bibiliya na kulani bigisha ko umuntu
avukana icyaha cy’inkomoko arinayo
mpamvu akorerwa imihango ya gikilisutu akezwa, agirwa umwere.
Ahubwo gufata abantu mukabahimbira ubuhezanguni nibyo
bitazuma n’abari abatagatifu bahindura imitama. Ibyo bazaba bisimbizi ariko
ntibizaba byiza k’u Rwanda n’abarutuye. Reka ubuhezanguni, usazane ishema.
NYIRABAYAZANA KAREGA
PRETORIA


0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home