ABANYAMAKURU NTAMUHANGA NA NIYOMUGABO BATI “ NI WOWE BATUZIZA”
Mu gihe umutima wanjye ukomeje kunsimbuka
igituza nibaza niba inshuti zanjye twiganye tukanakorana akazi k’itangazamakuru
zigihumeka ,cyangwa zarambuwe ubuzi ma n’abahotozi
ba NZIZA n a MUNYUZA, ni ngombwa ko
nagira icyo mvuga ku mpamvu nibaza zaba zarateye kuzimira kwabo mu buryo
bw’amayobera.
Hari
mu mwaka wa 2001 ubwo namenyanaga na NTAMUHANGA Cassien musanze mu ishuri ryitiriwe mutagatifu Aloys
i RWAMAGANA ( GROUPE SCOLAIRE ST ALOYS), icyo gihe tukaba twembi twarigaga mu
mwaka wa gatanu w’ubumenyamuntu (5 eme science humaine).
N’ubwo Ntamuhanga
yigaga mu ishuri rya A nkiga muri B ntitwatinze kumenyana, kuko mu bihe
by’ikiruhuko twabaga tujya impaka cyane ku mateka twigaga (history) kuko mu ishuri
rye bamwemeraga nk’umuhanga nanjye mu ryanjye ari uko bamfata. Twakomeje kubana
na Ntamuhanga aha i Rwamagana ndetse mu gihe cy’ikiruhuko tukaba twabaga
turikumwe kenshi muri Kigali, kugeza ubwo 2003 twakoraga ikizami gisoza
amashuri yisumbuye, maze bikarangira
mfite amanota ya mbere mu banyeshuri basaga ijana, icyo gihe Ntamuhanga akaba
yaraje angwa mu ntege ku mwanya wa
gatutu maze twembi twoherezwa kwiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I BUTARE.
NTAMUHANGA
AHAGARIKA AMASHURI NGO ARERE IMFUBYI
Ntamuhanga
ntiyarangije umwaka wa mbere mu mategeko, atari ukubera ubuswa ahubwo kubera
imfubyi za genocide zirenga umunani
yagombaga guhitamo gushaka akazi akazitaho cyangwa zikandagara kuko leta
ya FPR umusonga wazo ntacyo wari uzibwiye nk’uko n’ubu ntacyo uzibwiye.
Ng’uko
uko Ntamuhanga yafashe icyemezo cya
gitwari agashakisha utwo yakora ngo aramire izo mfubyi. Icyo gihe twese
abiganye nawe byaratubabaje cyane kubona umuntu w’umuhanga nka Cassien acikiriza
amashuri. Ntamuhanga yakomeje kuba inshuti yanjye cyane mu biruhuko ndi i KIGALI
kenshi twabaga turi kumwe tuganira cyane ku mibereho mibi y’abacikacumu
n’ubusumbane bukabije bwahawe intebe mu Rwanda (Capitalisme sauvage).
FPR
NA NZIZA BAMBUZA KWIGA
Mu mwaka
wa 2008 nitegura kudefenda nkaba nari gusoza manda yo kuyobora abanyeshuri
bigaga mu ishami ry’amategeko, nibwo LT
EMANUEL SHYAKA wa DMI, AIP ABEL NDUNGUTE
wa special intelligence of police
na KANAMUGIRE Faustin wa NSS bankoreye raporo bayishyikiriza NZIZA na Ngarambe bababwirako nshaka kugumura
abanyeshuri. Ibi byankururiye urwango
kugeza ubwo taliki 30/05 /2008 mbura ukwezi ngo ndefande, NGARAMBE NA NZIZA
bategetse kaminuza kunyirukana burundu bandega ngo gushaka kugumura abanyeshuri.
Nyuma gato yaho banyirukaniye nibwo JACK
NZIZA yagiye gukoresha inama abanyamuryango ba FPR bigaga muri kaminuza maze si ukuntuka yivayo
kugeza ubwo avuga ngo kuki batinze kwirukana iyo “VIRUS” icyo gihe niyambaje inzego zose zishoboka
mbifashijwemo na (ibuka) dore ko muri genocide natakaje abavandimwe batandatu n’ababyeyi
bombi. Nyuma y’uko ibuka ibigiyemo baje kundeka bigoranye cyane maze muri 2009
ndangiza amashuri. Ibyaka karengane nibirebire nzabigenera inkuru yabyo.
Ntibyateye kabiri umwicanyi Jack Nziza agakomeza kunshumuriza insoresore ze
dore ko nari nararahiye ko ntazigera nari mwe manika akaboko ngo ndayoboka FPR.
NJYE
NA NTAMUHANGA KURI RADIO UBUNTU BUTANGAJE.
Nyuma
y’aho Ntamuhanga agiriwe umuyobozi wa radiyo ubuntu butangaje (AMAZING GRACE
radio), niba nibuka neza hari 2009 icyo gihe nanjye nibwo nari ndangije
amashuri muri kaminuza i Butare. NTAMUHANGA yatangiye kujya antumira tukaganira
ku bagabo b’intwari za Africa ariko cyane cyane Capt THOMAS SANKARA . Mbonye kuntoteza bikomeye naje kubabisa. Naje
kongera gusubira muri studio za radio mu mwaka wa 2012 mvuye kwiga. Nyamara
kuva icyo gihe,nubwo ntakibi twatangazaga kuri radio kuko nakoraga ikiganiro
cy’amategeko, ubundi tukanakorana na Ntamuhanga muri weekend tuvuga kuri politike mpuzamahanga dore ko
arinabyo nize.
Ba maneko batangiye kujujubya Ntamuhanga
batanshaka, nyamara we yakomeje kubyirengagiza. Byagezaho njya ku ruhande ngo agire amahoro, nshaka utundi nikorera,
nyamara ndakwanze ya Nziza ntivamo ndagukunze.
Ng’uko umwaka ushize naje kuburirwa n’inshuti ko bagiye kunyirenza
nyabangira ingata ubwo.
Twamenyanye
bwa mbere na Niyomugabo Mu mwaka wa 2000, ubwo nigaga mu mwaka wa wa kane w’amashuri yisumbuye mw’ishami
ry’ubumenyamuntu mu rwunge rw’amashuri rwa leta rw’ I Butare GSOB ,mu gihe Niyomugabo
yigaga mu ishami ry’indimi (lettre).
Naje gukomereza amashuri yanjye mu mwaka wa gatanu
i Rwamgana ariho nasanze Ntamuhanga.
Naje
kongera guhurira na Niyomugabo muri Kaminuza nkuru y’ U Rwanda ubwo yigaga mw’ishami
ry’indimi n’ubuvanganzo njye niga mu mategeko ubwo byari muri 2004. Uretse kuba
Niyomugabo dukomoka mu karere kamwe ka NYANZA hari byinshi twumvaga kimwe nawe,
cyane ikintu cyo kwanga akarengane.
Niyomugabo muvandimwe hari byinshi duhuje. Ndibuka ko insoresore za NZIZA zigeze
kutujujubya ngo turapinga twirirwa dusebya leta ngo iyoborwa n’abasajya
b’injiji maze wowe ukaza gutorongera
ukamara amezi arenga atandatu NAMPULA muri
Mozambique mu gihe njye mambutse inyanja y’ubuhinde nkamara umwaka n’igice muri
Madagascar. Urabyibuka ukuntu natashye bakanshimutira ikanombe maze inshuti
yacu Ntamuhanga ikazenguruka brigade zose inshakisha igaheba.
Mu
gihe nakoreraga impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu muri Madagascar, mu
mategeko ndemyabihugu n’imibanire y’ibihugu
(masters in PUBLIC LAW AND INTERNATIONAL RELATION), Niyomugabo
yakoreraga impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu mu gihugu cy’ububirigi (masters
in Human resource management). Kuva 2012, mu kwezi kwa munani ndibuka agakungu
kacu ku rubaraza rwa radio ubuntu butangaje utwumvisha ubutwari bwa RUGANZU
naho NTAMUHANGA yivugira Yezu mu gihe nabaga mpagaze ku butwari bwa commandant
ERNESTO CHE GUEVARA na capt Thomas Sankara.
Ndibuka ukuntu ababyeyi
bicurirazaga utwenda mu mujyi bajyaga baza birukira muri studio za radiyo, « Local defense » zibirukankanye
maze tukabahishira imyenda.
Icyo gihe Ntamuhanga bikamubabaza cyane, mu gihe Niyomugabo iyo yabaga ahari yatwibutsaga ukuntu Ruganzu
yajyaga abwira abagaragu be ati : ” ntitwaje gutaha ubukwe ku isi ahubwo
twaje kuruhira rubanda”; agaheraho anegura abayobora batoteza abakene. Ushaka
kumenya byinshi wasoma igitabo Niyomugabo yanditse kitwa “NTA RUGANZU NTA YEZU”
Mu
ntangiriro z’uyu mwaka nakomeje kubwirwa n’inshuti zacu ziri Kigali ko
inkoramaraso za Munyuza na Nziza zari
zikurwaye uretse guhora bakubaza ubushuti
bwawe nanjye cg niba tujya tuvugana, banakuziza ubushuti bw’umwihariko
wari ufitanye na KIZITO MIHIGO nawe ubu uri mu mazi abira. Abanyarwanda bazi ukuntu mwajyaga mukorana
rimwe na rimwe kuri television Rwanda muyoboye ibiganiro cyane ku mikorere
y’abahanzi cyangwa umuco w’igihugu. Ibyo byose bikiyongera kugitabo wendaga gusohora kitwa ‘GATEBE GATOKI YA GAHUTU NA GATUTSI MU GIHUGU CYA KANYARWANDA”.
Ntibyantangaza
rero uzize urugomo rw’inkotanyi ruterwa
n’ubuswa buzuzuyemo zikaba zanga urunuka umuntu wese udatekereza amacuri nkaba
Rucagu. Ndibuka impaka twajyaga tujya kuri « panafricanisme » mu
mbaza ku gitabo nanditse kuri Libya nise The “UN AND LIBYAN CRISIS”.
N’ubushakashatsi nakoze ku ruhare rwa bampatse ibihugu mu kajagari kabera muri SOMALIA. Icyo twahurizagaho twese ni uko abanzi ba Afrika ari babiri:
abategetsi b’ibihugu barenganya abo bakarengeye, na bampatsibihugu(
impérialistes).
Niyomugabo we yageraga kure akatubwira ko
tugomba no kwanga amazina y’abazungu; ng’uko uko yanze kwitwa Gerard arisimbuza NIYOMUGABO
NYAMIHIRWA.
BATANGIYE
GUTOTEZWA BIKOMEYE NYUMA Y’IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA IYICWA RYA COLONEL
KAREGEYA.
N’ubwo
inkoramaso nazibishije, byabaye
guhungira ubwayi mu kigunda cyane ko niyemeje kuzirwanya ku mugaragaro. Mu
kwezi kwa cumi umwaka ushize nibwo
maneko w’ambasade RUTEMBESA DIDIER uri mubahambirijwe ejobundi, yashatse
kunyirenza akoresheje amarozi yari
yahaye umwe mu nshuti zanjye.
Nyamara
umunsi utaragera, naje kuburirwa n’umwe mu nshuti ndusimbuka ntyo.
Ntibyagarukiye aho kuko nyuma y’iyicwa rya Karegeya naje gutungurwa no guhamagarwa
na bamwe mu bashinzwe ubutasi muri iki
gihugu bambwira ko ngomba kwimuka aho nari ntuye ko bafite gihamya ko umwe
mubasirikare bakuru w’u Rwanda yarimo
akorana na bamwe mu nshuti ntatangaza
amazina ku mpamvu z’umutekano wabo, izo nshuti zikaba zari gukorana n’abicanyi
bavuye Kigali mu mugambi wo kunyirenza.
Hagati
aho, nyuma y’uko amafoto y’imyigaragambyo yabereye kuri ambasade y’u Rwanda
akwirakwiriye mu binyamakuru bitandukanye angaragaza namagana inkoramaraso nta
mususu, bamwe mu basirikare bakuru
n’abapolisi twiganye dore ko muri « special intelligence » ya police,
NSS na DMI harimo abatari bacye, abo bazi ubushuti bwanjye naba basore
batangiye kubajujubya babereka aya mafoto cyane cyane Ntamuhanga abazwa impamvu
yakoreshaga umuntu w’intagondwa ndetse ngo bakamubaza ukuntu naje kujya muri
RNC.
Maze
kumenya iyo nkuru y’uko batotezwa mbibwiwe na bamwe mu nshuti zanjye zikora mu
nzego z’ubutasi za Kagame, nabatumyeho umuntu mbagira inama yo guhunga ariko
barabyanga bambwirako nta cyaha bakoze badashobora guta igihugu cyabo. Kuva ku itariki
5 Mata nibwo inshuti zanjye ziba Kigali zatangiye kumbwirako NIYOMUGABO yaburiwe
irengero, bidateye kabiri n’umva ko inshuti ye magara Ntamuhanga nawe yaburiwe
irengero.
Kuva
icyo gihe nagerageje kubaririza mu bantu bose cyane cyane bamwe mubashinzwe
ubutasi muri polisi na DMI bose nta n’umwe
wampaye amakuru afatika ku ibura ry’aba basore. Ibyo aribyo byose si impanuka
kuba bano basore barabuze mu bihe bikurikirana, mu gihe buri wese umwe ku giti
cye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka birirwaga bamucunaguza bamumbaza .
banamubaza niba azi abantu naba mvugana nabo mu Rwanda.
UKO
TUBIBONA
Nkurikije uko nzi ziriya nkotanyi, ibintu bitatu birashoboka:
Icya mbere ni uko Ntamuhanga na Niyomugabo
baba barashimuswe n’inkoramaraso za Nziza na Munyuza nk’uko nanjye zigeze
kunshimuta zikajya kumfungira muri « safe house » kicukiro
bakanshakisha bakambura ,bakihanagura bazi ko nabushonnye. Nyuma bajya kubona
bakabona zirandekuye, wenda bo bakaba batazagira amahirwe yo kurokoka nk’uko
byangendekeye.
Icya gatatu gishoboka ni uko baba baragize amahirwe
bakaburirwa na bamwe muri zamaneko z’inshuti zabo bakabatorokesha nk’uko babinkoreye ubu bakaba bari
kurorongotana nk’uko najye byambayeho umwaka ushize ubwo naburirwaga n’umwe mu basirikare
bakuru ko NZIZA yaciye iteka.
Bavandimwe, Ntamuhanga na Niyomugabo niba
koko barabishe nimwiruhukire mu mahoro nanjye nzabasanga, ariko kandi Ntamuhanga
uzansuhurize Yesu nziko wakundaga cyane. Naho Niyomugabo uzansuhurize Ruganzu
wemeraga by’agahebuzo. Ariko Kandi mbasezeranije ko nanjye kugeza ku gitonyanga cyanyuma
cy’amaraso yanjye, nzakomeza guharanira impinduramatwara aho gukomera amashyi
kariya gatsiko k’inkozizibibi.
Niba mukiriho kandi, ubwo nizeyeko tuzagira
amahirwe yo kongera kubabona. Aho muri hose bazima cg mwarapfuye IMANA YUMVE GUTABAZA KWANYU.
N. C
(ALIAS NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS)
PRETORIA
AFRIKA Y’EPFO




0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home