AMATIKU Y’AMBASSADERI VINCENT KAREGA AGAMIJE GUTANYA ABANYARWANDA.

Mu iminsi ishize ibinyamakuru bikorera leta y’u Rwanda, bimaze igihe bitangaza amakuru adafite umutwe n’ikibuno, ahubwo agamije gutanya abanyarwanda muri rusange. Muri ibyo binyamakuru, ikiza kw’isonga ni Igihe.com
Ayo makuru bayahabwa n’uhagarariye u’Rwanda muri Afrika
y’epfo ariwe bwana Amb Vincent Karega. Uyu Karega asa n’uwahahamutse ukurikije
ukuntu yishyizemo ibikorwa bya Rwanda National Congress (RNC), ishyaka ritavuga
rumwe na leta y’u Rwanda rikorera kw’isi hose rikaba rifite ibyicaro
k’umugabane wa Afrika muri Afrika y’epfo.
Mu ibyo agenda avuga, asebya RNC harimo aho agira ati: “Binyuze
ku mbuga za RNC ya Kayumba n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, baba
bashaka kwibasira izindi mpunzi zifite ibikorwa bibyara inyungu bikataje banze
kubiyungaho mu bugizi bwa nabi bwabo."
Ibi avuga ntagaciro bifite, ahubwo ni agahoma munwa kuko
ntamunyarwanda ntumwe uba muri Africa y’epfo wari wicwa na RNC cg ngo aterwe
ibyuma na FDLR nkuko we n’agatsiko ke kayobowe na President Paul Kagame
bakurikirana impunzi aho zahungiye bakazica.
Ingero ni nyishi, ushaka wahera muri 1994 aho ingabo za RPA zateye inkambi
z’impunzi zikica impunzi urubozo. Kugeza aho yigamba ngo “ Na ba bandi
tutabashize kugeraho ngo tubamariremo umujinya, bakaba bakidegebya…”
Karega akomeza agira ati: “Bashaka ko abantu
bajya muri RNC/FDLR ku ngufu. Bakora icengezamatwara ku bimukira bafite
ubutunzi ndetse basura u Rwanda bakanahashora imari, bakabita za maneko
n’abicanyi ba RPF bari gushakisha abarwanashyaka ba FDLR/RNC muri Afurika
y’Amajyepfo, bakanahuza iterambere ry’abo n’inkunga RPF ibaha mu Rwanda.”
Abo bashoramari nibande? Celestin
Nyandwi se cg? Ahubwo icyo atabashije gutangaza ni uko abanyarwanda benshi bakomeje guhunga u
Rwanda kubwinshi kandi baba bavuga ko u Rwanda ari urwo gutabarwa vuba.
Uyu Karega niyotonde kuko RNC/FDLR
nta mugambi wo kwica cg gutanya abanyarwanda bafite, ahubwo ibikorwa byo
kubunga birakomeje. Ikindi kandi agomba kumenya ni uko, Intore, aho iva ikagera
nimenyekana, RNC ifite inshingano zo kuyigisha umuco wo kubana kimuntu. Ninanirwa kunywa uwo muti w'urukundo,
uburenganzi ni ubwa buriwese kuko ntawaguhitira ikiza utiyumvamo. Muri RNC buri wese arisanga n'ibitekerezo bye birakirwa uko biri.
Ubwoba bwa leta y’Ikigali muri yiminsi
ni bwinshi cyane. Bageze aho bitambika muri programme z’amatelevision yo muri
Afrika y’epfo ba babuza guhitisha ibiganiro birimo abanyarwanda batavuga rumwe
n’ubutegesti bw’agatsiko ka Kagame. Ntibakiyibagizeko aho guhitisha ibiganiro hagurutse, aho imbuga nka za internet zavumburiwe, Mr Karega.
Mukurangiza ndagirango mbwire Amb
Karega ko ntakidashoboka abantu badahuye ngo banganire. Ibiganiro birakomeje hagati
y’inyabutatu z’u Rwanda. Tuzikemurira amakimbira yacu tubifashijwemo
n’abitanyije na sekibi. Nibyinshi byo kwandikwa aha ariko kuvuga menshi siko
kuyamara.
Reka kugundira igufwa kandi inyama
yarariwe cyera.
NYIRABAYAZANA KAREGA
Afrika y'Epfo

0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home