PAUL KAGAME N'ABAMBARI BE BAKOMEJE KUNYAGA IMITUGO Y'ABATAVUGA RUMWE NABO.
Abaturage ba Nyarugenge bakomeje kunyagwa imitungo yabo, agahinda ka kaba ari kose. Ubwo bwana Mucyo Lambert yahabwaga ikiraka na leta ya Paul Kagame cyo kunyaga amazu yose yabahutu bari hanze hamwe nabatavuga rumwe na leta y’Ikigali, abaturage bakomeje gutambwa mugahirahiro no kubura amajyo aho amazu yabo akomeje gufatWa akanagurishwa hifashishijwe imanza za gacaca ziri gucurirwa mu rugo rwa Mucyo Lambert.
Mucyo Lambert ni umwe mubashinze societe yitwa KBC akaba ari mwene nyina w’uwahoze ari minisitiri w'ubutabera Bwana Mucyo Jean Dedieu nawe uzwiho kuba ari umutoni wa Kagame akaba n’umuhezanguni uhambaye.
Amakuru atugeraho aturutse ahantu hizwe atumenyeshako ko Mucyo Lambert akoresha amana yurudaca arimo n’abashinzwe ibyo kugurisha imitungo bitako adafite ba nyirayo bafatanyije n’ikigega cya FARG kinashinzwe kugurisha imitungo yabaciriwe imanza na gacaca ngo bishyure indishyi ndetse n’ibyangijwe ndetse ngo bakaba bari gutera ubwoba inzego z’ibanze ngo zibafashe guhimbira ibyaha,ndetse n’imanza za Gacaca zitabayeho kugirango babone uko bagurisha ayo mazu.
Umutegarugori Ntamabyariro Gaudance yadutagarie ibirikubera muri Nyarugenge agira ati: “Ibi noneho byaraturenze. Usanga uwo urega ariwe uregeraho. Ntahombarirwa n’umwana w’umunyanda.”
Inkuru zindi zikomeje kujya ahagara n’uko abari bafite amazu bamenyeshwa ko mu minsi mike “mu giye kuyamburwa” ntibizagire uwo bitungura kuko ubu hadutse gacaca zirimo kubera ahatazwi abantu bakazimenya zije mu irangizarubanza kandi wavuga uti noneho nimumpe dossier yurwo rubanza bati vuga uvuye aho wa nterahamwe we!
Inkuru dukesha Rucagu Bonus
rncnewsonline
Inkuru dukesha Rucagu Bonus
rncnewsonline

0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home