Wednesday, 16 May 2012

Paul Rwarakabije ngo “Nubundi yimereye nk’icyapa kiyobora abantu.”

Abanyarwanda baba mu Rwanda bakomeje kudutangariza ibiri kuba hagati yabayobozi bakorera mu bigo bya leta bitandukanye. Izi nkuru ziteye inkeke zituruka ahantu hizewe zikomeje kutugeraho ubwo twatagazaga amakuru y’ uhagarariye imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, Gen Paul Rwarakabije.

Bamwe mubatwandikiye baragira bati; “Paul Rwarakabije na  Paul mugenzi we bapfiki ko nubundi yimereye nk’icyapa kiyobora abantu. Ntikiva aho kiri ariko kikayobora umuntu akagera aho ajya.”


Twabibutsa ko mu makuru twabagejejeho ubushize, twabamenyeshaga yuko Paul Rwarakabije arebana ayingwe na  leta ya Paul kagame aho icyifuzo cye cyo gufungura imfungwa ziri mu myaka 70 cyashijwe na Valens Munyabagisha, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Umutekano mu gihugu aho yagiraga ati ; “Abantu bagejeje kuri iyo myaka [70] hafi ya bose ni abafungiwe icyaha cya Jenoside kandi itegeko riteganya ko nta fungurwa ry’agateganyo (provisional release/liberation conditionnelle) rishoboka ku muntu wakoze icyo cyaha. Ni ukuvuga ko nuwabisaba bitashoboka”.

Abo batwandikiye bakomeza bavuga bati; “ Ntacyemezo afata ntajambo agira yaravangiwe ntiwamwumvise asobanura ibyo kwima Mushayidi avocat ngo avocat ntiyemerewe kujya gushaka umufungwa atabisabye ngo cyangwa ageyo muminsi itariyo gusura biriya yavuze ntibibaho cyeretse niba ari code millitaire.”

Uwo mugabo Mushayidi  Deo akaba yari umwe mubashinze ishyaka PDP-Imanzi irwanya igitugu cya President Paul Kagame, akaba yarakatiwe burundi nurukiko rukuru, bamushinza  “ Genocide Ideology” icyaha kizwi kuri benshi nki “Ingengasi”.

Umwe mubanywanda utashatse ko tumuvuga mwizina aragira ati; “ngewe jya kuri gereza kenshi ariko harigihe ubona umuntu uko ameze ukumva yarekurwa ariko kuko byavuzwe na paul byatewe utwatsi mbwira iyo bivugwa na gahonzire ntibyarigusakuza.”

“Uruntu runtu” rukomeje kunuka hagati y’abayobozi n’abakozi babo bitewe n’ ubuyobozi bubogamiye ku gatsiko kayobowe n’inkoma mashyi za Paul Kagame.

Turakomeza gukurikiranira hafi tunabagezaho andi makuru mashya.

rncnewsonliine

4 Comments:

At 16 May 2012 at 15:23 , Anonymous Anonymous said...

Déo Mushayidi ni Président wa PDP-Imanzi ntabwo ari uwa PS Imberakuri, koko Président wayo ni Bernard Ntaganda

 
At 16 May 2012 at 16:07 , Blogger RNC NEWS ONLINE said...

Anonymous, turashimira ikosora uduhahe muri error twari tugize aho hejuru. Turabashimira byimazeyo. tukaba tunabasaba bymwihariko gukangurira nabandi gusoma ano makuru.

 
At 16 May 2012 at 18:48 , Anonymous Anonymous said...

RWARAKABIJE NTIYIGEZE ABA GENERAL MU NGABO ZA HABYARIMANA.
YABEREYE GENARAL MU ISHYAMBA RYO MURI KONGO.

 
At 22 December 2013 at 00:23 , Anonymous Anonymous said...

KURIBULIWESE USOMA IYINKULU,
Utemera ko mu Rwanda bica abantu, nuko ataranigwa agaramye, baribanyirengeje nkizwa na Rulema,
Hehe : muri ETAG Igisenyi, ayo navuga nimenshi. nabo nashinja nibenshi.
HALO ABANTU BAKUBITIWE UDUFUNI IMBERE YANGE NIBENSHI.
- hari aho bita REOG I Butare aha hiciwe inzila karengane nyinshi twavuga nka
Major Mutemebelezi yalimuri Gandermerie (EX FAR), Uwari RSM Wabasilikali balikwihugulwa ahongaho ibutare bamurasiye ku giti Kinyoni avuyemukiruhuko gitoya uwari IO (Sou Lietenant ) kalisa Niwe wamwirasiye. 45Caliber niyo yakoresheje (Yaramupangiye amuha Ikibali then ajyakumutegera ahongaho ku nyinyoni ahita amurangiza)Ibi mbifitiye gihamya.
Reka tugere i Kigari aho Nyabugogo bafite Abasilikali bokwica abantu bagenda kuli za moto zitagira Numbe Plat,
2010 Nagiye I Kigali ngeze kukibuga kindege I Kanombe bamalanye amasaha 2 bambaza ibibazo byinshi nanditse impapuro 15, buriwese aza ukwe akakubaza ibibazo bye, undi gutyo ect... nyuma barandekura then umwe muri abo bambali ba DMI bayoboye na (Dany ) ashaka kumperekeza ngo amenye aho njya, yes of coz nange namuteye igipindi then arandekura ndigendera.
* NDUNGU ZANGU BARIYA BAMBALI BA PAULO KAGAME, tugomba kubashakisha then tukabashyira imbere yamategeko bagahanwa, kuko barakabije, bagirira nabi abantu benshi.
Kwaheli tuzongera tuvuganire ahangaha kuri ururubuga, MURAKOZE.
ni MZEE MWENZENU.

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home