Tuesday, 7 July 2026

URUHARE RWA EVODE UWIZEYIMANA NA BRIG GEN PATRICK KARURETWA MUKUBOHA ABANYARWANDA BITWAJE AMATEKA ABOGAMYE.

Taliki ya 4 Nyakanga 2026 u Rwanda rukora iyo bwabaga ngo rukomeze umugambi wo kuboha abanyarwanda bakoresheje bamwe mu bayobozi bahoze mu gisirikali ndetse nabari munzego za leta.

Taliki 5 Nyakanga 2026 Rwanda yatanze I kiganiro cyiswe “ Kwibohora 32: umutekano n’ubusugire bw’igihugu. Muri iki kiganiro hatumiwemo Brig Gen Patrick Karuretwa na Evode Uwizeyimana, iki kiganiro cyamaze 01:24:52

Brig Gen Patrick Karuretwa yagize ati“Imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye…ubutegetsi bubi bwabicanyi bwaratsinzwe, burambuka bujya hirya y’imipaka”.

Unity Club nicyo igamije, 

Iyi nteruro cg se amagambo Brig Gen Patrick K yatangije ikiganiro avuga niyanteruro ya sebuja Paul Kagame, aho yavuze ibijya gusa nabyo neza munama ya Unity Club yabaye mbere ho gato mu rwerwo rw’icengezamatwara ry’agatsiko.

Akomeza agira ati: “ubutegetsi bubi bwaratsinzwe. Abaturage barabohorwa…ntamacaburiri agihari yaraciwe. Kwibohora ninko kubaka iguhugu bushya...ntavangura hagati y’abanyarwanda”

Ok. Ubutegetsi bubi bwaratsinzwe. Nkuko we abyumva. Ariko se, ubutegetsi bwasimbuye ubundi bwo ni bwiza? Bubereye abaturawanda? Ngo ijya kurisha ihera mu rugo. Reka tubisesengure.

Ubu u Rwanda rwa RPF rufite impunzi kuva 1994. Yemwe niza 59 inyinshi ntiziratahuka. Icyi gihugu gishya, kitagira ivangura, kuki ki gifite impunzi zidashaka gutahuka? Ese kuki abahoze muri RDF bakomeje guhunga(ingero ninyinshi), abandi bakicwa? 

Umwanzi agihari, kwinjiza ingabo zari zaratsinzwe.

Umumotsi Evode Uwizeyima ati:“Kuvanga ingabo byari byarateganyijwe kuva kera na United Nations… aho Article 3 ibivuga.”… Akomeza agira ati: “Exfar yari igisirikali kitadife icyerekezo.” Nakuze numva abanyarwanda bavuga ngo: “Umusazi arasara akagwa kw’ijambo.” 

Aha twavuga ko uyu Evode ashobora kuba yavuze ibitajyanye nu murongo wo mu Rugwiro, yahindutse nk’itiyo ituritse kubera ingufu z’amazi. Akaba asa nkuwavuguruje Brig Gen Patrick mukuvanga ingabo.

Evode akomeza agir ati “FARDC iguha ishusho ya commander in chief, na RDF iguha ishusho ya commander in chief.” Sinzi impamvu abayobozi b’u Rwanda bikomye Democratic Republic of Congo kuva 1994. Mu muco wa Kinyarwanda ubundi, ibibazo bibera mungo zabandi ntubyivangamo.

Kugereranya FARDC na RDF bivuze iki cg bigamije iki? Kwikirigita kwa Evode, bigamije kwerekana ko RDF ikomeye. Mu byukuri iyo RDF iba ikomeye ntiba yaravanze ingabo ivuga ko zatsinzwe. Nta pressure yaririho yo kubikora. Ariko murwengo rwo koza ubwonko no gutinya EXFAR bahisemo kuyiyegereza. Ubu nibo batambagiza imbere ya television, bavuga ubureshwa.  

Tuge muguhinduka kwa RPA ikagirwa RDF

Mu mwakwa wi 2002 Rwandan Patriotic Army (RPA) yahinduwe Rwandan Defense Force. Mbibutse ko 2001 RPA yari imaze igihe (1998-2001) yarateje intambara muri Congo, igakuraho Laurent Desire Kabila (kandi Kabila yarafitanye amasezerano na RPF yogufashanya, nubwo bamwigaranzuye), igashyiraho umuhungu we Joseph Kabila.

Evode akomeza agira ati:"Kuva 1998-2002 ibihumbi 39500 bya EXFAR byinjijwe muri RDF.” Abanyarwanda nibo bavuga bati: "uwakuroze ntiyakarabye.” Tuvuge ko abifitiye gihamya daa. Azaduhe iyo proof.

Ikizwi n’uko muri icyo gihe hari intambara y’abacengezi. Kugira ngo zibashe kuba zahagarara, RPA yitabaje Gen Kayumba Nyamwasa. Uko byagenze byarasobanuwe (mwanabisanga mubiganiro Gen Kayumba yakoze kumbuga nkoranyambaga) inshuro nyinshi. Iyo abacengezi baba 39500, RPA yibereye Congo, u Rwanda ntiruba rwarafashwe nkuko hari uturere abacengezi bari barigaruriye?

Ibyo Evode yirengagiza.

Muntambara ya 1998, batera Congo zimwe mu mpunzi zari Congo, byabaye ngobwa ko zitahuka kubera ubuzima bubi zarimo. Nyinshi (abana n’abasoro n’inkumi) zatahutse mundege za United Nations. Bamwe muribo harimo Exfar n’abaturage basanzwe. Abari abasore bagiye kozwa ubwonko, barabondora barangije babashyira mu gisilikari cya RPA ndetse banabasubiza Congo kurwana intambara yo mu 2003, no guhiga Exfar bari barasigaye yo. Murimake babahinduye ibikoresho.

Mu gusoza

Iki kiganiro cyabaye hagati yaba bagabo ntakindi cyari kigamije usibye kunga no koza ubwonko rw’urubyiruko, gufifika amateka y’igihugu. Kujya kuri television y’igihugu ukabeshya kumanywa y’ihangu nicyaha kitababarirwa kuko ingaruka yabyo iba iremereye. Kwibohora kw’abanyarwanda ntikuragerwaho mugihe amateka aturanga agoramye.

Yanditswe na
JD Mwiseneza

No comments:

Post a Comment

“AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO”. URUBYUKO RWU RWANDA AGATSIKO KA KAGAME KARUMARIYE MURI CONGO

Taliki ya 12 Nyakanga 2026 (Mwijoro ryashize) nibwo twakurikiranye ikiganiro live cyabereye kuri youtube channel ya MAJOR ROBERT TV.  Muri i...