Monday, 13 July 2026

“AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO”. URUBYUKO RWU RWANDA AGATSIKO KA KAGAME KARUMARIYE MURI CONGO

Taliki ya 12 Nyakanga 2026 (Mwijoro ryashize) nibwo twakurikiranye ikiganiro live cyabereye kuri youtube channel ya MAJOR ROBERT TV.  Muri iki kiganiro cyarimo abatumirwa barenga batatu, umwe muribo utashatse gutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano yatabarije urubyiruko ruba mu Rwanda ababurira ku migambi mibisha ingabo z’u Rwanda zadukanye murwego rwo kubashimuta. 

Uyu mugabo aburira urubyiruko yagize ati; “Urubyiruko rumwe na rumwe mu Rwanda barara mu binani bihishe, bakaryama kumanywa. Urugero; nku umurenge wa Rusororo hari abaherutse gutungurwa baza kuza muri karitsiye babakuramo barabatwara, batwara amakamyo atandatu…uwabashije gusigara nuwagize amahirwe wari wabimenye. 

Barara mugihuru bagataha mugitondo bakabona kuryama.”

Gushimuta abana bakabajyana muri Congo.

“Ingeso mbi ntivurwa, niyo ivuwe ntikira”. Igisikali cya Kagame si ubwambere cyayora urubyiruko rukabajyana mu ntambara zidafututse. Guhera muri 1998 mu ntambara ya Laurent Desire Kabila, kugeza n’ubu birakomeje. Ubu aho leta zunze ubumwe z’America zifatiye ibihano bamwe mubasirikali ba RDF, Kagame n’agatsiko ke bamaze kohereza abana benshi mugace ka Rubaya gucura amabuye y’agaciro azwi nka Zahabu.

Nk'uko tubikesha bamwe mu banyamakuru n’ibiganiro bibera kumbunga nkoranya mbaga, urwo rubyiruko rubwirwa ko rugiye mukazi kazaruteza imbere. Ubu twandika iyi nkuri, abasaga 300 bamaze kugera mubinombe bya Rubaya. 

Uko tubibona n’ibibyihishe inyuma

Kagame ubwe, ubwo  yari muri za ngirwa nama za Unity Club, yavuze ko urubyiruko arirwo ngufu igihugu gifite.  Aho iturufu yo kwitwaza FDLR itangiye guta agaciro, ibihano bibaye byinshi n’amafranga atangiye gukama yahisemo gukoresha urubyiruko mugusahura Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo  (Democratic Republic of Congo.)

Usibye kuba urubyiruko rugiye kuba abacakara b’agatsiko ka Kagame, ababyeyi babo bagiye kwicwa n’agahinda kubera nta ruvugiro bafite. 

Kagame n’agatisko ke ntakindi bitaho usibye inyungu zabo n’imiryango yabo. 

Rubyiruko murarye muri menge, ngo “agapfa kaburiwe n’impongo”. Umwanzi wanyu ntasinziriye kandi ntari kure yanyu. Mwitandukanye na sekibi bigishoboka.

Mubigejejweho na

JD Mwiseneza


No comments:

Post a Comment

“AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO”. URUBYUKO RWU RWANDA AGATSIKO KA KAGAME KARUMARIYE MURI CONGO

Taliki ya 12 Nyakanga 2026 (Mwijoro ryashize) nibwo twakurikiranye ikiganiro live cyabereye kuri youtube channel ya MAJOR ROBERT TV.  Muri i...