Ikigo kitangazamakuru mu Rwanda kimaze iminsi gitangaza ibiganiro bitandukanye kandi byose bihuje interuro imwe; kwibohora. Bimwe muri ibi biganiro hari ikitwa; Ibihe n’ibiriho.
Umuyoboziwikiganiro “Ibihe n’ibiriho” Nibakwe Edith taliki ya 29 Kamena, 2026 ndetse na 03 Nyakanga, 2026 yakoze ibiganiro bitandukanye. Muri ibyo biganiro hari aho avuga ati“ntamunyarwanda ugishobora kuba impunzi…izi n’inzozi.” Ikiganiro yagiranye na Charles Murigande cyiswe; Urugendo rw’u Rwanda mu gukuraho impamvu zitera ubuhunzi: Amasezerano ya Addis Abbaba asobanuye iki?
Umusaza Charles Murigande bimwe yatangarije Nibakwe yavuzeko “ muri Africa u Rwanda nirwo rwagize impunzi zambere zishingiye kuri politic”. Iki n’ikinyoma cyambaye ubusa. Ati gute? Impunzi za politic zambere, nkurikije amateka y’impunzi zabirabura zari abo muri South Africa bahunze bwambere mu mwaka 1950 bahungiye mu gihugu cyitwaga South Rhodesia ubu bita Botswana. Aba birabura bahunze abazungu kubera imvururu no kwamburwa ubutaka bwabo no kutemera icengeza matwara ry’idini rya katurika.
Nabikwe rero nk’umunyamakuru w’umunyamwuga, bigaragara ko hari ibindi agamije mugihe yirengagiza ukuri kw’amateka nyayo cg ngo abe yacukumbura ukuri ngo ahinyuze ibyo abatumire be ba abamotsi bavuga, nkuko amategeko y’itangazamakuru abigenga.
Tugaruke inyuma gato.
Mu kwezi kwa Kamena, haherutse guhunga umunyarwanda w’umunyamakuru witwa Theogene Manirakizav (UkweziTv). Uyu Theogene Manirakiza ari umwe mubanyamakuru benshi bakomeje guhunga bazira gutangaza inkuru zitabogamye, inkuru agatsiko ka Kagame zidashaka ko zimenyekana. Impamvu ntazindi n’uko leta ya RPF ifite imigambi mibisha.
Iki kinyoma n’abanyamakuru ba Kagame bagamije iki?
Leta ya Kagame n’agatsiko ke ntakindi bigamije usibye koza abana bato mu bwonko no kurema u Rwanda rushya rumaze imyaka 32. Aba banyamakuru n’ubwo wavuga ngo ntiwabarenganya, ukurikije amategeko agenga itangazamakuru icyaha cy’ubufatanyacyaha ntaho bagicikira.
Iricengezamatwara government yigisha urubyiruko s’ubwambere bibaye (sinzi niba ari nubwanyuma) kuko no muri guvernement ya Habyarimana batwigishize amateka acagase, aho dukuriye dusanga mirongo 50% byari ibinyoma.
Ibi biganiro mu byitege. Urubyiruko rugiye kuzagwa aharindimuka doreko ridafite ubwisanzure n’uwabavugira mugihe ibiro bishinzwe itangazamakuru rikomeje kubogama no guhakirizwa aho gukorera rubanda.
Umwanditsi
JD Mwiseneza

No comments:
Post a Comment