Theogene Manirakiza –Uyu n’umwe mubanyamakuru bari bakunzwe mu Rwanda kubera inkuru ze zicukumbuye, zikoranywe n’ubuhanga akaba yarazikoranaga n’umwete ndetse akurikije n’amategeko yo gutangaza amakuru.
Uyu munyamakuru mbere y’uko inkuru zicicikana ku mbuga nkoranyambaga muri Kamena 2026 yitangarije ko hari inkuru yatangaje ikaba yaramuteye ubwoba, ndetse ikaba imwe mu byatumye ahunga kubera umtekano we watangiye nguhungabana. Imwe mwumbuga nkoranyambaga, ikoreraho umunyarwanda wahoze mungabo zu Rwanda (akaba yarahungiye muri Uganda) yatangaje ihunga rya Theogene yemeza ko yamwiboneye ahunga, ngo ndetse banabonaye. Ariko niyatangaje aho yahungiye. Nihashize igihe kinini Theogene mucyumweru cya gatatu cya Kamena yasohoye video kuri UkweziTV (ikorera kuri youtube) atanga ikiganiro avuga kubyerecyeye ukuntu abantu bahunga, ashyiramo ingero nyinshi. Guhera muri za 59 ugakomeza.
Theogene ntibyatinze cyane, kubera igitutu nibibazo abantu babazaga cyane byatumye yegura avuga ko yahunze. Ariko ntaravuga aho yahungiye kubera impamvu z’umutekano.
Umutekano we rero wahugabanye ute?
Theogene yakoraga inkuru zicukumbuye, mu rizo nkuru nk'uko yabyivugiye harimo inkuru y’umusirikali urinda Gen Paul Kagame, abo twita Presidential Guard. Uwo mugabo yitwa Lt Col Sarambuye Theoneste akaba aregwa n’abantu bari batandukanye, bafata uburiganya no gushaka kubambura no kubohoza imitungo yabo akoresheje ipeti rye n’uko aba mugatsiko kabantu bahafi ya president.
Kugira “umutima ukomeye” kwa Theogene
Lt Col Sarambuye Theoneste twakwita umuteka mutwe, umuhemu, yatumye umwe mubo bagiranye ibibazo ageraho agahunga, nk'uko byarangiye, Theogene nawe ahunze. Bose bisanze hanze ari impunzi. Nk’umunyamakuru wumwuga, Theogene akomeje gutangaza ibyo acyeka ko yaragiye kuzira, birimo kuba yarabangamiye bamwe mu Rwanda, no kuba “nagiraga umutima ukomeye” agatangaza akarengane n’ihohoterwa rya rubanda.
Aka karengane ka kaba kamaze imyaka myinshi (kuva 96 aho impunzi zatahukaga) kabaye. Bikaba byarafashe intera aho Theogene akoze icumbura ryiharitse, nkuko avuga ko afite byinshi agiye gutangaza mu minsi iri imbere.
Tubibutse ko uyu Theogene ari umwe mu banyamakuru basohoye inkuru ziyicwa rubozo rya Jay Polly wari umuhanzi wicyamamare wiciwe muri gereza, leta ikavuga ko yiyishe. Nyuma ya Jay Polly hishwe Kizito Mihigo nawe wari umuhanzi ndetse na Kalisa Aimable (a.k.a Prof Nigga).
Theogene rero yararusimbutse. Abasore bo mu Rwanda bakomeje guhonyorwa insorongo. Inzego zishinzwe umutekano n’uburenganzira bw’umuntu bwavuniye ibiti mu matwi. Muri make n’ukwirwanaho cg ukemera ukaba igifobagane.
Imana ikomeze irinde bene kanyarwanda.
BY
JD MWISENEZA

No comments:
Post a Comment