AFRIKA Y’EPFO : MU KWIBUKA UKO COL PATRICK KAREGEYA YAHOTOWE ISHAVU RIRANIGA
![]() |
| Icyumba Col Patrick Karegeya yahoterewemo. |
Uyu muhango wari witabiriwe na Lt Gen Kayumba Nyamwasa n’umuryango
we, abayobozi ba RNC muri Afrika y’Epfo,
abayoboke ba RNC batandukanye, ndetse
n’abanyarwanda benshi baba muri icyo gihugu
babajwe n’ubuhotozi bwa Kagame. Umukozi wa hotel wabonye bwa mbere umurambo wa nyakwigendera
yasobanuriye abari aho uko yatunguwe no gusanga Col Karegeya bamunize bamworoshe neza ku gitanda mu gihe uwari acumbitse muri icyo cyumba Appollo
yari yamaze kuyabangira ingata hamwe n’inkoramaraso bafatanije.
Umuhango wo gushyira indabyo mu cyumba Col Karegeya yanigiwemo urangiye, imihango
yakomereje mu rugo rwa nyakwigendera.
Abafashe amajambo bose n’ubwo buri wese
kuvuga bitari byoroshye kubera ikiniga,
bibanze ku kuntu nyakwigendera yari umuntu w’umunyakuri, wanga amazimwe, wiyoroshya cyane, kwicisha bugufi kwe no gukunda
gusabana n’abantu akaba ari nabyo byatumye yanga abamurinda. Abari bahagarariye umuryango wa
nyakwigendera bavuze ibyaranze ubuzima bwe banashimira by’umwihariko uburyo
abanyarwanda baba muri Afrika y’Epfo bakomeje kubaba hafi muri ibi
bihe bitoroshye.
![]() | |||
| Gen Kayumba Nyamwasa hamwe n'abavandimwe n'inshuti kwanyakwigendera |
GEN
KAYUMBA ATI “UBU SE KAGAME KO AMWISHE AZAMURYA”?
Mu ijambo rya Gen Kayumba Nyamwasa, yibukije ukuntu yamenyanye na Col Karegeya bakiri abana bato biga amashuri abanza, kuko bari baturanye i Bugande. Nyuma baje
kongera guhurira muri kaminuza ya
Makerere. Yakomeje asobanura ukuntu Karegeya
yafunzwe imyaka irenga itatu azira kwinjiza abasirikare mu nyeshyamba za NRA zari ziyobowe na Yoweli Museveni. Nyuma yo
gufungurwa yaje asanga Kayumba muri NRA.
Bamaze gufata u Rwanda Karegeya yaranzwe no
kuba umwe mu bantu bacye babwizaga Kagame ukuri, akamagana akarengane n’igitugu
cyarimo cyubakwa na Kagame. Karegeya ibyo
ngo byamuviriyemo gufungwa imyaka irenga ibiri azira gusa ko Kagame yamusabye gukora dosiye
ihimbira ibyaha Kayumba undi akabyanga. Ngo Karegeya iyaza kuba umunyamazimwe
nk’abandi basirikare bakuru bari mugihu yarikuba yarabaye Generali kera kuko abenshi yabarushaga ubushobozi
n’ubunararibonye mu gisirikare.
Gen Kayumba yakomeje agira ati “twababwiraga
kenshi ko uriya mugabo Kagame ari umwicanyi mukabihakana none ndumva bisobanutse
ntayindi gihamya mukeneye” yakomeje asaba abayoboke ba RNC
n’abanyarwanda muri rusange kudacika intege, ahubwo bagahaguruka bagacyenyera
bagakomeza bagakuraho buriya butegetsi
vuba na bwangu butarabamarira kw’icumu.
BAMWE
BASANGA KAGAME ARI NKA GAHINI WAGWIRIYE U RWANDA
Umusaza Pasteri Andereya Munonoka , mu nyigisho
ze yagereranije ishyari n’ubugome bwa Kagame nk’ibya Gahini wishe umuvandimwe
we Abel. Yakomeje avuga ko igihe kigeze
ngo abanyarwanda b’ingeri zose bahumuke bahaguruke bikize uwo Gahini mu maguru
mashya.
IMYIGARAGAMBYO
KURI AMBASADE Y’U RWANDA
Hagati aho, kuri uyu wa kane abanyarwanda
bose barambiwe ubwicanyi bwa Kagame barahamagarirwa kuzitabira imyigaragambyo
izabera kuri ambasade y’urwanda i Pretoria .
UKO
TUBIBONA
Ikimaze kugaragara n’uburyo iyicwa rya
Col Karegeya ryakanguye abanyarwanda
benshi baba muri iki gihugu, abo
twagerageje kuganira bavuga ko ibyabaye
ari akumiro, ko Kagame ubu bamumenye
batazongera kumwibeshyaho ukundi , kandi ko kwigira ba ntibindeba ari
ukubishyira ku ruhande bagafatanya n’abandi urugamba rwo gukuraho iriya ngoma -mpotozi.
Uyu muhango wari witabiriwe n’amagana y’abanyarwanda baba muri iki gihugu, wari
wanahuruje itangazamakuru mpuzamhanga nka TV5, BBC, RFI, n’ibindi bitangazamakuru
ariko cyane cyane itangazamakuru ry’iki
gihugu rikaba ryarahagurukiye gutangaza ubu bwicanyi. Ikinyamakuru cya mbere
gikomeye muri iki gihugu ‘THE STAR’ ubwicanyi bwakorewe Col Karegeya akaba ariyo yari inkuru nyamukuru kumunsi
wambere, taliki 6 Mutarama 2014.
Ikindi cyagaragaye n’uko abashinzwe
umutekano wa Gen Kayumba Nyamwasa wabonaga ko baryamiye amajanja. Uyu muhango
kandi wari witabiriwe na bamwe mubanya Afrika y’epfo b’inshuti za Karegeya.
Hagati aho abakozi ba ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ubu ntanumwe
ucaracara ahaboneka kubera umwuka mubi uri muri iki gihugu n’uburakari bw’abanyarwanda
baba muri iki guhugu.
Ikindi n’uburyo ubu bwicanyi bwahaye isura
mbi leta ya Paul Kagame ku buryo abanyamahanga
n’abaturage b’iki gihugu ubu bose usanga bavuga bati “uwo mwicanyi Kagame kuki
Afrika y’epfo n’amahanga batamuhagurukira akareka gukomeza kumena amaraso no
kuvogera ubusugire bw’Afrika y’Epfo. Tuboneyo umwanya wo kwihanganisha
umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze, n’abayoboke ba Rnc aho bari hose.
Umuhango wo gushyingura Col karegeya ukaba uteganijwe kuzabera muri
iki gihugu cya Africa y’Epfo nyuma y’uko umuryango we uba muri amerika, kanada na Uganda uhageze.
Hagati aho amakuru atugezeho aturuka ahantu
hizewe aremeza ko bamwe mu bacyekwa
guhotora Col Patrick Karegeya bafatiwe I Maputo muri Mozambique aribo capt Gakwerere Francis,
umucuruzi vitali Hitimana, na Damiyani Bongwa. Inkuru irambuye kubireban n’ifatwa ry’aba
bicanyi tukaba tukiyikurikirana neza.
NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
Pretoria Africa y’’Epfo



18 Comments:
nawe yishe benshi knd nabi igihe yakoreraga kagame,ariki mwagiye muvuga byose.siwe wahitanye christophe matata se...mwese muzapfa kuko mwambaye amaraso yinzirakarengane gusa.
Ariko se wowe uvuga ngo niwe wishe Matata koko wabikuyehe. Wemeye ibintu Kigali yahimbye kugirango imugereke ho ibyaha. Nibyo koko nawe yakoze akazi ko kunigisha abantu starting with Seth Sendashonga most likely and other Rwandans
Baca umugani ngo kilya abandi bajya kukilya kikishaliza bitavuga ko hali ufite uburenganzira bwo kwica undi. Ntabwo wamagana ubwicanyi kubera ko bimugezeho!
Ni muce bugufi mwicuze amabi mwakoze, muvuge amahano mwakoze n'ayo begenzi banyu bakoze, ibibabalirwa bibabalirwe, ibitababalirwa kandi mubihanirwe maze ubundi tubone twegerana turwanye ingoma y'ubwicanyi.
Naho ubundi mudakarabijwe ayo maraso yuzuye ibiganza byanyu ntaho mujya ntaho muva, kababayeho!
Nta rnc nta na kagame mwese muri abicanyi, uwo uvugwa ko kagame yamwishe ntimwiyibagize ibyo nawe yakoze agikorana na kagame. Intwari ni izaguma mugihugu ikazira ko yavuze ukuri igakora ibihesha abanyarwanda bose agaciro atari uguhita wirukira mubuhungiro abari mur South Africa Mandera ababere urugero. Naho ibindi tuzahora mukuryana gusa... Niba iterambere ry'ibihugu mwahungiye ritabatera ishyari ngo muze mu muvugishe ukuri mukuzire ibindi by'ubutwari kutegerejweho ni ibihe????
nta muryango wi birura uvukamo intama, ibirura kandi biryana ubwabyo iyo byabuze intama zinzirakarengane cg byazimaze ntibihage
RIP Col. Karegeya, you taught us how to struggle for our rights and we are still young and the killers are aging. one thing i promise you all shouls always remember..... i inclusive we shall revenge on them if not their own kids wait and see.
Harya ni bande bapanze gutera famille yari ituye i Pretoria hashize hafi 10 ans bashaka guhitana umugabo bagasanga adahari bakazirika umudamu n'umwana w'umukobwa w'imyaka 8 amanywa ava? Niba nibuka neza habaye urubanza ruswa na propagande by'ambasade ntiwareba, uko byagenze bibara umupfu. Ariko Imana yakinze akaboko baracyariho. Ibi bintu bimaze igihe hano SA, ubwo biri kugera kubabipangaga nizeyeko bizagabanuka.
Ubwo rero ngo nawe uravuze! Revange is never a solution it rather harms the democracy! People with the mindset like you do not deserve to have a talk
what do you mean with "democracy?". ubwo nawe ngo watekereje mbere yo kuvuga! muzahora mukoreshwa in nda zanyu ngo murarata da....democracy! ni ho zabuze! Revenge will be prevailed in near future among Rwandan populous, this time it will not be addressed as ethnic but to crash those who live with a sword....i'm sure their time will also come and no one will find their remains as it was for Kinani. so keep waiting this you sycophant.
No time for such rubbish mindset as you have
Ariko mwacecetse... just watch.. Jye kubwajye kuva yaravuze ko adashigikiye my government najye ndumva ntacyo twavugana, iyo witanze umwanzi ntacyaha uba ukoze, nubwo ntabihamya ko ari government yacu yabikoze kuko our government ntamwanya ifite wokwiruka n'abataye umutwe. turi kwubaka igihugu cyacu that all
i wish you knew that if i thought "rubbish" you automatically become its bin. hence you are a rubbish bin in this capacity. otherwise i were you i would go to the one you lender your sycophancy and ask for a salary since you have won yourself a "rubbish bin" in this concern. i pity your face reading this back.
Kuki iyo umuntu avugishije ukuri ahinduka umwanzi? ese kuki weho udashaka kumwumva waba umwanzi?
ARAPFUYE ARIKO ABA BICANYI BAZAMUKURIKIRA BIDATINZE AKAJOGO KAGIYE GUSHIRA UWAHEKWAGA YIGENZE.KAGAME N,AGATSIKO KE BARIMO GUSEZERA
wowe uvuze ngo kigali yahibye ibyiyicwa rya Matata. reka nkubaze niba wumva ko leta ya kigali yahimbiye karegeya kwica matata, kuki utakumva ko rnc yahimbiye kagame kwica karegeya? ndore ko twese tudafite gihamya nyayo kuwaba yarishe matata cg se karegeya. hari urwango hagati ya matata na karegeya kimwe nuko hari urwango hagatiya kagame na karegeya. ikindi kandi utekereze no kuri kayumba kuko nawe yaramaze iminsi atamenyeranye neza na karegeya kandi ibyo yakoze muri 96 nanubu ashobora kubikora. ikindi kandi umuntu w'umugabo anjya kuganirira nundi mugabo mu cyumba cya hoteri? umuntu ava murugo akanjya muri hoteri agakodesha icyumba kugira ngo anganire nundi mugabo? ubitekerezeho. kandi niba ushaka kumenya ukuri kwiyicwa rya karegeya wikumva ko runaka ariwe wamwishe ahubwo wowe reba ibimenyetso urebe abari bafite inyungu mu rupfu mbese ushake ukuri kudafite aho kubongamiye kuko nushaka ukuri ushinja umwe nukuvuga ko ibyo uzashaka byose uzaba uganisha kugusiga icyaha uwo. ashobora kuba kagame, kayumba, abo nawe yiciye, abo bakorananga business, etc.
kayumba nawe ntacyo yamarira abanyarwanda niba azatuzanira abagabo bahuza ibitsina n'abandi
kuko nizo nzira mbona arimo kubera amafaranga ukurikiye
niba koko kagame ariwe wahanuye indege ya kinani aramaze kuko yari umusirikari kuwundi ntago aricyo cyagombaga gutuma abanyarwanda bicana ahubwo byagaragaje ubwenge bucye bw'abahutu.ariko abatutsi nabo bagombaga guhunga kuko uruntu rwari rumaze imyaka myinshi runuka.
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home