IHURIRO NYARWANDA(RNC) RIKOMEJE UMUREGO MU GUHARANIRA IMPINDUKA MU RWANDA
Pretoria- Kuri uyu wa
gatatu taliki ya 12 Ukuboza 2012, Ihuriro nyarwanda(RNC) muri Afrika y’epfo aho
gukora ibirori by’isabukuru y’imyaka ibiri rimaze rivutse,ahubwo ryatangaje ko
akazi aribwo kagitangira rihitamo gukorera imyigaragambyo ku biro bya Ambasade
y’u Rwanda hano mu murwa mukuru wa
Afrika y’epfo!
Iyo myigaragambyo yari
yatumiwemo n’abavandimwe bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda yatangiye saa tanu
kugeza saa saba,nkuko uruhushya rwatanzwe na Tswane Metropolitan Council
rwabisabaga, ndetse ko itagomba no kurenza abantu magana abili(200) nyuma yaho
ambasade ikoze ibishoboka byose ngo imyigaragambyo itemererwa gukorerwa imbere
y’ibiro byayo ariko bikananirana gusa RNC igasabwa ko itagomba kurenza uwo
mubare kubera ko ambasade yabeshye Tswane Metro Police ngo Ihuriro Nyarwanda
rirategura igitero cyo kuyisenya! Ikaba yari igamije kwibutsa amahanga ndetse
n’abanyarwanda bagitsimbaraye ku mahame ya FPR /Inkotanyi ko intambara ibera mu
burasirazuba bwa Congo ari intambara bwite ya Perezida Kagame ko abakongomani
n’abanyarwanda ari abavandimwe basangiye byinshi ko mu by’ukuri nta cyatuma
barwana.Hakaba kandi harimo no gutabariza abasore n’inkumi bari mu ngabo z’u
Rwanda batumva impamvu bajya gupfira inyungu z’umuherwe Paul Kagame nkaho ariwe
Rwanda!
Abigaragambya basabye ko umwanya wo gukorera politike mu Rwanda ufungurwa, abafungiye
ibitekerezo byabo bose bakarekurwa nta mananiza maze hagatangizwa ibiganiro
bitaziguye abanyarwanda bose bagashakira hamwe umuti w’ibibazo bibateranya
ntawe uniganwe ijambo. Bongeye kandi kwamagana
ubugizi bwa nabi bukorerwa mu magereza azwi n’atazwi bukorwa kenshi n’inzego
zishinzwe umutekano ziyoborwa n’agatsiko k’abasirikare b’indobanure bimitswe na
Perezida Kagame.
Bwana Ntwali Frank
uhagarariye Ihuriro nyarwanda by’agateganyo muri Afrika yashimiye abari aho
bamwe bari baturutse kure nka Cape Town, anibutsa ko urugamba rwo guhindura
amatwara mu Rwanda ruzakorwa n’abanyarwanda ubwabo kandi ko igihe nta kindi ari
iki tugezemo! Ati: Abavuga ko RNC itabaho nka Ambasaderi Karega noneho
bazongere bahakane ko RNC Itabagendereye ndetse ibazaniye n’ubutumwa bwiza
bakanga gukingura! Yongera agira ati Ikinyoma ntigihabwa intebe kabili na leta
y’afrika y’epfo Ambasade yabwiraga ko RNC ari gashoza ntambara,inkozi z’ibibi, n’ibindi... batangajwe n’ukuntu
imyigaragambyo yabaye mu
mudendezo nabo ubwabo batamenyereye mu myigaragambyo isanzwe ikorwa
n’abenegihugu. Akomeza agira ati aho naho twabatsinze ikindi maze amashyi ngo
kaci kaci!
Michael Rwarinda
Pretoria




8 Comments:
This is quite encouraging!We need more of this ....we cannot keep quiet and wait for things to change on their own.We must fight for political change in Rwanda.
Sha ibi byose bizashirira mu magambo bavandimwe nkunda. Mwaje tukubaka u Rwanda ko ubwo buhutu cyangwa ubututsi mwitwaza ntacyo byongera mugukora business mu rwa gasabo!! Abahutu bene wanyu baradamaraye amafaranga barakorera, barubaka ... none mwe mwirirwa muvuga ubusaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa. Muzumirwa mubonye bishiriye aho.
Anonymous i'm with you ma brother. bareke bakomeze bubake ama castle y'amagambo. nibase mwibwira ko mufite ibitekerezo bizima kuki mudataha ngo tubishyire hamwe twubake u Rwanda rwacu ? mwebwe icyo mugamije si ugushyira impinduka nziza mu Rwanda, ahubwo ni ukugarura amacakubiri mu banyarwanda, bikaba binagaragazwa nayo magambo y'amako mukoresha; mu rwanda nta muhutu, umututsi cg umutwa bahari, turi abanyarwnda. gusa ndabona bizasaba abamenyi kuko nta njiji yajijuri izindi njiji nka mwe.
i'm with the opinion that this movement is of people who some of them committed genocide and other crime in Rwanda.now they are looking an escape way under this political formation with no vision,direction,clear strategic approch in moving Rwanda forwad. We shall not accept any naive comments,propaganda by criminals,the exective of this party and it leaders are the same people who benefited from the same kigali government they aiming at.they played part in policies that are in place now.they should acknoweledge their role played while in the same govenment they see as a dictatorial.what about members who committed genocide,or played role in promoting it,organising,are them going tell them to enswer to rwanda on their atrocities committed.they are accountable to who,the bases of rwanda back bones are brothers and sisters in rwanda and majority are testimony to the transformation,unity and peace that reign in rwanda;what in their that should convince people on moving rwanda forward.democracy means also respect for rule and regulation.time will tell.
@Karekezi
Diversion and character assassination are the only responses you got left for any kind of accusations against your bloody regime. This is an unambiguous sign of genuine losers. I am a genocide survivor myself but I honestly don't see any kind of relation between 'genocide perpetrators' amongst demonstrators in Pretoria and fuelling the war in DRC or stiffling citizens freedom in Rwanda. Either you're too thick to read a simple 4 paragraph article or then you acknowledge the truth detailed in it. Besides, your double standards' strategy is clear evidence you've ran out of answers. How can you argue about RNC being composed of genocide perpetrators when Kagame's RPF celebrate their silver jubilee with the likes of Rucagu and Rwarakabije standing amongst their top leaders, whereas Bizimungu, Kaka, Mazimpaka, Nyamurangwa ... or families of fallen camarades were nowhere to be seen? You are confused gentleman, and unfortunately you're not an isolated case, confusion has become a common denominator of all RPF leaders and followers. I truly believe you have engaged yourselves on a path towards perdition and there is no turning back.
ibyo murimo byose sinzi aho bigana kuko Kayumba ubwe ari mumishyikirano na Kagame kureba uko bakwiyunga. abazasigara muzisanga mutazi aho muri nibyo murimo!
Well said Freedom fighter.
Rwanda is widely open. Buri munyaRwanda udafite icyo yishinja yakoze kibi arisanga. Imipaka irafunguye 24/7. If any one of you could think twice, ntimwakagomye kuba mwirirwa muta umwanya i Mahanga musesagura imabaraga zakagombye kuba zubaka urwatubyaye.
Inama natanga ni iyi:
Buri munyaRwanda uri i Mahanga we ku giti cye niyitekerezeho arebe niba hari ikibazo afitanye na Gouvernement y'u Rwanda then afate umwanzuro we ku giti cye yimye amatwi abandi bamuyobya, nimureke gukorera mu kigare mushukwa na bake cyane muri mwe basize bahekuye u Rwanda kdi bagikomeye ku migambi yabo mibisha maze mugaruke iwanyu.
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home