Monday, 2 July 2012

RNC ITI: UMUNSI W’UBWIGENGE NI UWA BURI MUNYARWANDA WESE SI UWO KUGARAGUZWA AGATI N’ ISHYAKA RIRI KU BUTEGETSI.

Johannesburg - Kuya 01 Nyakanga 2012 mu nzu ndangamurage ya Afrika (Museum Africa) iri Newtown, Johannesburg habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze mu bwigenge.

Uwo muhango wateguwe n’Ihuriro Nyarwanda (Rwanda National Congress) n’ishyirahamwe rigamije ibiganiro bírangwa n’ukuri bishaka ubutabera (RDTJ) bifatanyije na komite y’abanyarwanda batuye umugi wa Johannesburg n’ abanyamandini.

Pasitoro Munonoka Andreya yafunguye ibyo birori asengera abari aho anaragiza abanyarwanda Imana, cyane cyane abanyapolitiki. Yibanze kuri RNC kuko ari yo ifashe iyambere ngo isubize abanyarwanda bari mu gihugu n’abari mu buhungiro uburenganzira bwabo n’ubwigenge nyabwo ku gihugu cyabo hatitawe ku moko, uturere, amadini n’ibindi bivangura abanyarwanda.

Umusaza Emile Karekezi w’imyaka isaga 70 yasobanuriye abato bari aho icyo ubwigenge ari cyo, uko ubwigenge bwaharaniwe mu Rwanda, aho ibintu byapfiriye n’isomo abakiri bato bakuramo kugira ngo imyaka 50 iri imbere u Rwanda ruzabe ari igihugu kibereye buri munyarwanda wese.

Madamu Imaculata Gatoto, w’umuvugabutumwa, yavuze ku ruhare rw’amadini mu kugorora ubuyobozi bw’igihugu n’abagituye. Mu magambo meza, yanyuze abari aho, yibukije ko abanyarwanda bazi Imana, ndetse n’amazina yabo abigaragaza, ko rero icyo babura ari urukundo kugira ngo u Rwanda rugire amahoro arambye.

Umuhuzabikorwa wa RNC muri Afrika, bwana Frank Ntwali mu ijambo rye yibukije abari aho ko ubwigenge ari amateka yabayeho, ko agomba kwakirwa nk’uko yabaye kuko u Rwanda rwakolonijwe n’abadage, aho bagendeye bagasimburwa n’ababiligi. Ubutegetsi bwasubiye mu maboko y’abanyarwanda ubwo u Rwanda rwabonaga  ubwigenge kuya 01 Nyakanga 1962. Yagize ati: Umunsi w’ubwigenge ni uwa buri munyarwanda wese si uwo kugaraguzwa agati n’ ishyaka riri ku butegetsi. Yakanguriye urubyiruko gufata iyambere, rugaharanira ko imyaka 50 iri imbere izasiga u Rwanda ari igihugu gitemba amata n’ubuki muri munyarwanda wese yumva ko afitemo uruhare rugarara.  Yasabye abari aho gukura amaboko mu mifuka, bakareka kurebana ku maso maze bakaba impinduka bifuza kubona mu Rwanda.

Aha twababwira ko Ihuriro Nyarwanda ryahaye urubuga abana bato kugirango bandike ibyifuzo byabo ni uko bashaka ko u Rwanda ruzaba rumeze mu isabukuru y’imyaka 100 y’ubwigenge. Mubyifuzo  byabo byashimishije abaraho, hari mo ko: abanyarwanda tugomba kwibona mo ko mbere ya byose turi abavandimwe maze tukimakaza umuco w’urukundo. Abari aho bashyize inyandiko z’imihigo bazaharanira kugirango bubake u Rwanda rushya. Ibyo babyanditse ku cyapa gishushanyije ho ikarita y’ u Rwanda.

Ibyo birori bidasanzwe bikaba byarashojwe n’itorero Igihozo ryahaserukanye umucyo maze abari aho bacinya akandiho karahava.

Micheal Rwarinda
Newtown- Johannebsurg

1 Comments:

At 3 July 2012 at 17:43 , Anonymous Amigos said...

Wowwwww! Big up to RNC.

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home