GENERALI KAYUMBA NYAMWASA AZABONANA IMBONA NKUBONE N’ABARI BAMWIVUGANYE.
| Gen Kayumba Nyamwasa |
Johannesburg - Bitwaye imyaka ibiri yuzuye kugirango Gen Kayumba Nyamwasa yibonere ku manywa y'ihangu abari batumwe na Paul Kagame kumwivugana. Ibi bikaba bizaba ejo kuwa 20 Kamena 2012 mu rukiko rwa Jeppestown mu mugi wa Johannesburg. Hateganyijwe ko nyirubwite azatanga ubuhamya bw’ uko byamugendekeye.
Ibi bikaba byasabwe n’ubushinjacyaha ubwo umucamanza yateraga utwatsi abaregwa mugihe basabaga ubucamanza ko butakwemera ubwiyemezacyaha (confessions) bari batanze mugihe batabwaga muri yombi. Iki cyemezo cy’ubucamanza kikaba ari ikimenyetso gikomeye kerekana ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinzacyaha ari simusiga.
Ababuranira aberegwa bakomeje kwitwaza ko ibyo bimenyetso byafashwe muburyo bunyuranyije n’amategeko kungirango basabe ko urubanza rudakomeza. Aha rero umugambi wabo ukaba wabapfubanye.
Lt Col Richard Ramakhosi yasobanuriye urukiko uburyo uregwa nomero 2 ariwe Eddy Hassan Nduli yamubwiye ukuntu yahawe amafaranga asaga akayabo ki ibihumbi R 60 000 (± $ 7500) kugirango ashyire hamwe ikipe yo kuzajya guhitana Gen Kayumba Nyamwasa. Aha twabibutsa ko uregwa yari yagerageje guhakana ibyo yiyemereye mugihe yafatwaga (taliki ya 21 Kamena 2010) ajijisha ko atazi ururimi rw’icyongereza. Bityo ibikubiye muri iyo nyandiko akaba ntacyo abiziho. Gusa urukiko rwasanze ari amatakirangoyi kuberako hariho umukono ndetse n’igikumwe yiyemerera ko ari ibye kuri iyo nyandiko.
Urikiko rwasubitswe ubushinjacyaha bumaze gutanga raporo ya muganga isobanura ibikomere Gen Kayumba Nyamwasa yatewe nabo bagizibanabi. Ibi bikaba ari bimwe mu bimenyetso urukiko ruzifashisha mu icibwa ry’uru rubanza. Urubanza ruzakomeza ejo saa yine za mu gitondo.
Jean De Dieu Mwiseneza
Jeppestown - Magistrate Court.

0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home