Monday, 11 June 2012

GENERALI KAYUMBA NYAMWASA ATI: UBUTEGETSI BW’ IGITUGU BUZAVAHO NTA NTAMBARA IBAYE


Ibi yabitangarije i Benoni mu burasirazuba bw’ umujyi wa Johannesburg ubwo yasozaga amahugurwa yari yitabiriwe n’abayoboke b’ Ihuriro RNC yabaye kuva taliki ya 8- 10 Kamena 2012.  

Nkuko byatangajwe na bwana Etienne Mutabazi (Vice Chairman RNC Africa Region) Ayo mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abayoboke b’ Ihuriro RNC bageraga kuri 30, baje baturuse muturere tune tugize Ihuriro RNC muri Africa y’ epfo aritwo Durban, Cape Town, Johannesburg na Pretoria.

Ayo mahugurwa yatanzwe n’umuryango AVP (Alternative to Violence Project) ukorera hirya no hino ku isi. Hakaba hari hagamijwe kwigisha uburyo bunyuranye bukoreshwa mu gukemura amakimbirane hadakoreshejwe ingufu.

Generali Kayumba Nyamwasa wari kumwe na Coloneli Patrick Karegeya, mu ijambo rye yasobanuye uburyo intambara ari uburyo bubi bwo gukemura amakimbirane aho yagaragaje ko abanyarwanda twakoresheje ingufu kenshi mugushaka umuti w’ibibazo by’igihugu cyacu aho kubyungukiramo bikaba byararushijeho kuduhombya. Urugero yatanze ni urwo abanyarwanda benshi baguye mu ntambara z’ urudaca zaranze amateka y’ igihugu cyacu. Akaba ariyo mpamvu amahugurwa nkaya agomba gufasha abayoboke b’Ihuriro RNC kuba umusemburo w’ amahoro n’ ubworoherane.

Generali Kayumba Nyamwasa akaba yarashimagiye ko ubutegetsi bw’ I kigali bushingiye ku kinyoma n’ iterabwoba butazatinda kuvaho kuko ntawe ubeshywa kabiri. Aha Gen Kayumba Nyamwasa yagize ati:  Nigute waba utegura intambara maze ukitabira amahugurwa nkaya?

Coloneli Patrick Karegeya yuganiye Generali Kayumba Nyamwasa aho yagize ati: Abanyarwanda tugomba gushyira hamwe tugashirika ubwoba maze tukamagana twivuye inyuma ubutegetsi bwa Gen Paul Kagame wahinduye iguhugu akarima ke. Yashimagiye ko ntacyo apfa na Paul Kagame uretse imiyoborere y’ igihugu, iyubahirizwa ry’ amategeko n’ uburenganzira bwa muntu. Ati rero Paul Kagame ntakindi dupfa kihariye nkuko benshi bakunda kubihimba. Agira ati: niba Gen James Kabarebe yanga amazimwe azasobanurire abanyarwanda ibyo nabwiye Paul Kagame mu nama yanyuma twagiranye, na Kabarebe ahibereye.

Etienne Mutabazi wavuze kuruhande rwabari bitabiriye ayo mahugurwa yashimiye abayateguye anasaba ko ayo mahugurwa yagezwa kubayoboke bose b’ Ihuriro RNC aho bari hose.  Abaraho bose banejejwe nubumenyi bushya bakuye murayo mahugurwa ko igisigaye ari ukugenda bakabushyira mubikorwa. 

Micheal Rwarinda .
Benoni- Johannesburg.

1 Comments:

At 12 June 2012 at 13:02 , Anonymous Anonymous said...

nonese koko iyo karegeya atinyutse akavuga ko atumvikanye na perezida watowe n'abaturage kandi nk'umusirikare yarashinzwe guharanira ibyo abanyarwanda bifuza ubwo ntiyaba yarashakaga kuroho igihugu aho tubona abasirikare bamwe bibihugu bimwe by'afrika babijyana?

 

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home