GENERALI KAYUMBA NYAMWASA ATI: UBUTEGETSI BW’ IGITUGU BUZAVAHO NTA NTAMBARA IBAYE
Ibi yabitangarije i Benoni mu
burasirazuba bw’ umujyi wa Johannesburg ubwo yasozaga amahugurwa yari
yitabiriwe n’abayoboke b’ Ihuriro RNC yabaye kuva taliki ya 8- 10 Kamena 2012.
Nkuko byatangajwe na bwana Etienne Mutabazi
(Vice Chairman RNC Africa Region) Ayo mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi
abayoboke b’ Ihuriro RNC bageraga kuri 30, baje baturuse muturere tune tugize
Ihuriro RNC muri Africa y’ epfo aritwo Durban, Cape Town, Johannesburg na
Pretoria.
Ayo mahugurwa yatanzwe n’umuryango
AVP (Alternative to Violence Project) ukorera hirya no hino ku isi. Hakaba hari
hagamijwe kwigisha uburyo bunyuranye bukoreshwa mu gukemura amakimbirane hadakoreshejwe
ingufu.
Generali Kayumba Nyamwasa wari
kumwe na Coloneli Patrick Karegeya, mu ijambo rye yasobanuye uburyo intambara ari
uburyo bubi bwo gukemura amakimbirane aho yagaragaje ko abanyarwanda twakoresheje
ingufu kenshi mugushaka umuti w’ibibazo by’igihugu cyacu aho kubyungukiramo
bikaba byararushijeho kuduhombya. Urugero yatanze ni urwo abanyarwanda benshi
baguye mu ntambara z’ urudaca zaranze amateka y’ igihugu cyacu. Akaba ariyo
mpamvu amahugurwa nkaya agomba gufasha abayoboke b’Ihuriro RNC kuba umusemburo
w’ amahoro n’ ubworoherane.
Generali Kayumba Nyamwasa akaba
yarashimagiye ko ubutegetsi bw’ I kigali bushingiye ku kinyoma n’ iterabwoba butazatinda
kuvaho kuko ntawe ubeshywa kabiri. Aha Gen Kayumba Nyamwasa yagize ati: Nigute waba utegura intambara maze ukitabira
amahugurwa nkaya?
Coloneli Patrick Karegeya
yuganiye Generali Kayumba Nyamwasa aho yagize ati: Abanyarwanda tugomba
gushyira hamwe tugashirika ubwoba maze tukamagana twivuye inyuma ubutegetsi bwa
Gen Paul Kagame wahinduye iguhugu akarima ke. Yashimagiye ko ntacyo apfa na
Paul Kagame uretse imiyoborere y’ igihugu, iyubahirizwa ry’ amategeko n’
uburenganzira bwa muntu. Ati rero Paul Kagame ntakindi dupfa kihariye nkuko
benshi bakunda kubihimba. Agira ati: niba Gen James Kabarebe yanga amazimwe
azasobanurire abanyarwanda ibyo nabwiye Paul Kagame
mu nama yanyuma twagiranye, na Kabarebe ahibereye.
Etienne Mutabazi wavuze kuruhande
rwabari bitabiriye ayo mahugurwa yashimiye abayateguye anasaba ko ayo mahugurwa
yagezwa kubayoboke bose b’ Ihuriro RNC aho bari hose. Abaraho bose banejejwe nubumenyi bushya
bakuye murayo mahugurwa ko igisigaye ari ukugenda bakabushyira mubikorwa.
Micheal Rwarinda .
Benoni- Johannesburg.


1 Comments:
nonese koko iyo karegeya atinyutse akavuga ko atumvikanye na perezida watowe n'abaturage kandi nk'umusirikare yarashinzwe guharanira ibyo abanyarwanda bifuza ubwo ntiyaba yarashakaga kuroho igihugu aho tubona abasirikare bamwe bibihugu bimwe by'afrika babijyana?
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home