Friday, 15 November 2013

MINISITIRI KAMANZI “INJIJI” YIZE?


Nyuma y’umwiherero wa leta ya kagame aho yadukanye gahunda ngo”  NDUMUNYARWANDA”, cyangwa se nd’umuhutu muyandi magambo, minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas ari mu bikubitiro biyemeje gutangiza uwo mugambi mubisha wo gushyira mugatebo kamwe abahutu bose bakishyura inka ya nyangara. Mu by’ukuri mu bwoko bwose habamo imbwa n’abagabo kandi umwicanyi ntagira ubwoko. Abahutu bose s’abicanyi cyo kimwe n’uko abatutsi bose atari ba miseke igoroye. Icyaha gikwiye kuba gatozi niba bibaye rusange amako yose agasaba imbabazi ntibishyirwe ku gice kimwe gusa. Bamwe mu bahutu bakoze genocide bamwe mu batutsi ntibabaruta nabo bakora andi mahano yibasiye inyoko “Hutu”. 

Hari bamwe mubatutsi b’indashyikirwa mu buhotozi uhereye kuri kagame ubwe, JACK NZIZA, DAN MUNYUZA, SILAS UDAHEMUKA IGP RURAYI GASANA n’abandi. Niba Kagame ataragize isoni zo kurimbura abahutu ndumva atari twe twagira ikimwaro cyo guhagarara ahirengeye ngo tuvuge n’ijwi riraranguruye ko Kagame yaduhekuye. Sindi umuhutu nubwo kuba umututsi ntagakiza mbibonamo, gusa na none kurebera abahutu batotezwa ntitubavugire kwaba ari ukugambanira bamwe mu bahutu bikoreye umusaraba bakaduhisha muri genocide igihe abandi batwicaga bishimye.
PSD YA BA GATABAZI  YAFASHWE BUGWATE NA BA RUTEMAYEZE.

Mu gihe cy’amashyaka menshi psd yashinzwe n’abantu bari abagabo barangwaga no kwanga umugayo no gudshyira imbere inyungu z’igihugu kuruta izabo bwite. Uko gukunda igihu kwabo no kwanga kuba abaja, ba MRND CG FPR byatumye TALIKI 21/02 /1994 Paul kagame yivugana GATABAZI FELICIANE, akoreshe ba LT Godfrey Ntukayajyemo alias kiago na caporal  Mahoro Aman.1994 GENOCIDE itangiye, interahamwe nazo zashyizeho akazo zivugana NZAMURAMBAHO FELEDERIKO, n’uko PSD iba irazimye. Aho inkotanyi zifatiye igihugu, iri shyaka ryigaruriwe na ba Rukurikizindi Dr vicent Biruta, dr Damaceni Ntawukuriryayo, dr Iyamuremye ogusitini, n’abandi. Ku rundi ruhande hari abagabo nka dr Lyambabaje alexandre  wanze kuba rukurikirizindi ubu akaba asa nuwahejwe muriryo shyaka n’ubwo afite abayoboke batari bacye bamushyigikiye. Umugabo witwa Napoleo Bonaparte yaragize ati” muri revolution habamo abantu 2, hari abayikora hari n’abayungukiramo. Kenshi abayikora bayigwamo ibyo baharaniye bigasarurwa na  ba “RUTEMAYEZE” ng’uko uko PSD iri kunyunyuzwa n’aba tumaze kuvuga mu gihe abari kwisonga ryo guhirimbanira demokarasi ubu bahindutse amateka.

NIBUTSE KAMANZI IBYO YIRENGAGIZA

Bwana Kamanzi mbere ya 1994 wari superefe ibyumba niba atararwaye indwara yo kwibagirwa akwiye kuba yibuka ibyabereye Byumba bikozwe n’abo ari kubyinirira uyu munsi (inkotanyi). Nyakubawa iyo abona abapolisi bamurinze yibuka  Ko ubayobora IGP gasana Emanuel alias rurayi yari kwisongo mubantu batwitse inkambi y’ikibeho? Ese nakakanya yibagiwe ibyo Dan Munyuza umwungirije yakoreye za Byumba ubwo yari muri simba mobile unity? Kamanzi wibagirwa ubwicanyi bwakorewe kuri stade ya byumba 23/04/1994? Nagirango nkwibutseko uwo kagame utagira isoni wihandagaza agashyira abahutu bose mu gatebo kamwe we ubwo n’amaboko ye n’imbunda ya machinigan 12.7 taliki 12/05/1994, yatsinze I Muhura barenga 600. Kageyo, kisaro, Meshero,Mukarange, ku ishuri ribanza rya kibari aha hose ntabwo hari kure yaho wakoreraga nyamara uzi inzirakarengane zahaguye zizira gusa ko ari “abahutu”  niba utibuka aha, nibura nujya gufata indege I Kanombe ujye wibuka ko kiriya kibuga kirindwa n’umwe mubahotozi ruharwa “SILAS UDAHEMUKA” ugendana mu modoka ye udufuni, inyundo, inkota, nibindi bikoresho byo gukora mu nkaba. Abaturage ba RUKARA,  MUHAZI, GITI, MUHURA,  Niba mbeshya banyomoze uburyo bahekuwe n’uyu mugabo za 1994 afatanije na MUNYUZA.

Bwana Kamanzi niba wemera Imana uzatubarize abakozi b’Imana baguye ku Rwesero taliki 23/04/1994 baba barishwe nande? Ndavuga padiri Yozefu Hitimana, wayoboraga iyi seminari, abantu nka atanazi Nkundabanyanga, Gasipard Mudashimwa, Alexis Havugimana, Mulindwa Faustin, Celestin, Fidele n’abandi.  Niba  ntibeshya  1994 wanyuze mu nzira za Butare uhunga uzihangane ubaze mugenzi wawe DR Ntawukuriryayo  amahano GEN Fred Ibingira na 157 bakoze mu Mayaga, I NYANZA, RUHASHYA, RUSATIRA, NTYAZO, RUHANGO, n’ahandi ntarondora?

UKO TUBIBONA

Mu kinyarwanda bakunda kuvuga ko inda nini yishe ukuze, birababaje kubona abantu baminuje za kaminuza biyemeza kwiyambika ibara kugirango buzuze ibifu byabo. Kamanzi cyo kimwe n’abandi nkawe bahisemo “kuraga imperuka” urubyaro rwabo kubera kutareba kure kwabo. Nababwira ngo” ni mucire birarura”Imodoka nziza n’imishahara myiza bagakwiye kwibuka ko ari akamanyu k’umutsima kabaryoheye uyu munsi ariko karaye kazabaniga. Kuko miliyoni z’abanyarwanda zose ntizizemera kubaho zigenda zikurura inda mu gihugu cyabo bazira gusa ko ari abahutu.  Abahutu bafite ibiganza byera, bafatanije n’abatutsi ntibazakomeza kurebera igihugu kigwa munyenga ngo baceceke. Nibiba ngombwa ko Kagame abanyarwanda tumubwira ururimi yumva doreko izindi zose zinjirira mu gutwi zigasohokera mu kundi, ndahamya ko urwo rurimi dukwiye kurwitoza abarimu barwo ntibabuze ndetse nabanyeshuri b’abahanga ntibazabura bityo bakwiye kwitegura ku rumubwira mu maguru mashya U Rwanda rutaragwa mu kangaratete nkaka 1994.


NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
PRETORIA AFRIKA Y’EPFO

Thursday, 31 October 2013

DORE IMIYOBORERE MYIZA YA FPR I NYAGATARE ?


Imiyoborere myiza ya FPR muri Nyagatare.
Taliki 25 ukwakira 2013 amarira yari yose mu kagali ka Gakagati ya kabiri umurenge wa Rwimiyaga, akarere ka Nyagatare, kuko abaturage barenga 500 nk’uko mubibona ku mafoto leta ya FPR yabatsinze amazu hejuru, none ubu ntibagira aho bakinga umusaya kuko barara ku gasozi nk’inyamaswa. Uru rugomo bakorewe na leta yabo, rwatumye ubu barahinduwe nk’impunzi mu gihugu cyabo. Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya FPR, igihe.com, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare burikirigita bugaseka kuko buhakana urucabana bwemeza ko butigeze busenyera abaturage nyamara bigaragarira buri wese.
Ku ruwo wa gatanu ngo nibwo imodoka nyishi zuzuyemo abanyururu ziherekejwe n’abayobozi b’akarere bigabije amazu y’abaturage barayararika none ubu bakaba barara rwantambi mu bisigazwa by’ahahoze amazu yabo.

Abo baturage bemeza ko ngo batangiye kuhatura kuva 2007,  kandi banafite ibyangombwa; bemeza kandi ko leta yaba yarahagurishije undi muntu bo batabizi. Ku busanzwe iyo leta ishaka kwimura abaturage, igomba kubikora mu nyungu rusange kandi nabwo ikabaha ingurane ihwanye n’imitungo yabo. Nyamara amateka ya hafi y’u Rwanda,  atwereka ko uyu muco wo guhuguza abaturage, abanya Kigali bo bawumenyereye n’ubwo ntawumenyera akabi. Abaturage b’ahahoze hitwa mu kiyovu cy’abakene, cg se ahitwa za Kagugu bakomeje kwinuba kenshi uburyo imitungo yabo leta yayigurishije ikabimura shishi itabona ibahaye ingurane z’intica ntikize  nyamara yo igahindukira ikahagurisha akayabo n’abashoramari. Nyamar ahenshi hagurishijwe n’ubu haracyari  ibigunda kuko hataratangira kubakwa.

ESE FPR N’ISHYAKA CYANGWA  NI SOSIYETE Y’UBUCURUZI?

Kuva FPR yafata ubutegetsi yagaragaje inyota ikomeye yo kwigwizaho ibya rubanda. Babinyujije mucyo bitaga privatization FPR yafashe ibyari ibigo bikomeye bya leta maze ibiteza icyamunara aho yakoreshaga amasosiyete cyangwa abantu ba baringa ikabyigurishaho kugiciro gito cyane. Ng’uko uko icapiro ry’igihugu ryagurishijwe rigahinduka Imprimerie nouvelle, ikitwaga trafiporo kiba kiragiye, indandaz’ibireti iba izigabije Paul Muvunyi n’ibindi tutarondora. Uko gukirira mu miborogoya rubanda  kwa FPR kwatumye ubu iri mu mashyaka yambere akize kwisi. Ndetse uwavuga ko ikize kuruta leta akaba ataba abeshye. Ahantu hose hari agafaranga FPR yahateye amatako, hirya no hino mu gihugu uyitunze urumiya wese aho ashaka hose irahamuha itajijinganije. Uhagorerwa ntawundi n’umuturage usabwa guhambira igitaraganya aterekwa n’aho yerekeza. Igisigaye n’uko uzumva kagame yateje cyamunara u Rwanda.



UKO TUBIBONA

Abazi amateka bazi ko intandaro ya za revolution za giye ziba hirya no hino kw’isi zaterwaga n’urugomo rukabije ubutegetsi bwabaga bukorera abaturage byamara kubarenga bakabwirohaho bakabumenesha. Mu gifaransa bakoresha imvugo nziza ya “ oppression” iyo leta ibaye ruvumwa igahitamo kuba oppresseur igatoteza abo yagatonesheje,  iminsi yo kubaho kwayo iba isigaye ibarirwa ku mitwe y’intoki.

S’ubwa mbere si n’ubwa nyuma ingoma ya FPR isenyera abanyarwanda, kuberako ubutaka bwabo yabugurishije abanyamafaranga. Aka karengane kahawe intebe, umuti ukaba nta wundi aruko abanyarwanda bakwiye kubonako n’ubundi urwo kagame na FPR batwishe atari ruto. Aho gukomeza kubaho nk’abacakara mu gihugu cyacu, FPR iducura bufuni na buhoro, irya utwayo ikarya n’utwacu twaruhiye, dukwiye guhaguruka  tukiroha kuri buriya butegetsi tukabumenesha  tugashyiraho ubuyobozi bw’umva ko igihugu kitagomba kuba indiri y’ibisambo n’abicanyi.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
AFRIKA Y’EPFO

Saturday, 12 October 2013

NYUMA YO GUHUSHA GEN KAYUMBA, UMWICANYI JACK NZIZA NA MANEKO RUTEMBESA BAHUSHIJE CAPT RUTAGENGWA EMILE


             Jack Nziza                                                     Nsabimana Joseph                                                Didie Rutembesa                      

Emile Rutagengwa ni muntu ki?
Emile Rutagengwa n’umwe mu banyarwa b’ikubitiro bitabiriye urugamba rw’inkotanyi rwo gukuraho Kinani kuko yagiye mu nkotanyi mu 1991 afite gusa imyaka itarenze 18 ans. Akigerayo yinjiye muri batayo ya Charlie mobile force yayoborwaga na nyakwigendera CYIZA. Muri za 93, Emile yoherejwe muri ba basirikare 600 bitaga RUKAGA boherejwe muri CND, icyo gihe akaba yari afite ipeti rya S Lt. Mu 1994, igihugu kimaze gufatwa yinjijwe mu ishami ry’iperereza rya gisirikare DMI ( Directorate military intelligence).
 Mu  mwaka wa 2000, nyuma yaho Jack Nziza yatangiraga kuyobora DMI, Emile yari amaze kugera ku ipeti rya Capt. Nkuko bisanzwe iteka, Jack Nziza yatangiye kwikiza bamwe mubari basanzwe muri DMI, ni muri urwo rwego yashatse gukindura Emile nyuma  yo gushaka kumukoresha mu kwica bagenzi be undi akabyanga. Kuva muri 2000,Cpt Rutagengwa yahisemo guhunga igihugu, kuva 2001, akaba abarizwa muri Afrika yepfo nk’impunzi. Kuva yagera mu buhungiro JacK Nziza yakoze ibishoboka byose ngo ahamutsinde, inshuro nyishi Imana igakinga akaboko.  Muri 2010, kuva RNC yashingwa, ari mu bikubitiro bayitangije muri Afrika Y’Epfo. Akaba asanzwe ari umwe mubagize  NEC. Kubera guhigwa na leta ya Kigali, Leta y’Afrika y’Epfo ikaba yaramwemereye gutunga imbunda yo kwirinda.
NSABIMANA  YOZEFU ni muntu ki?
Uyu mugabo ukomoka mucyahoze ari Nyaruhengeri muri Butare, yahunze u  Rwanda kuva 1994, akaba aba hano muri afrika y’epfo nk’impunzi. Nyamara,  mu mwaka ushize we na mugenzi we Nyandwi Seratsiyeri, Nyuma y’ubuhendabana bwa maneko Rutembesa bakaba baragiye mu Rwanda muri rya kinamicyo rya Come and See. Aho i Kigali, bakaba ariho bavanye amabwiriza yo kuneka abanyamuryango ba RNC, kuyisebya  ndetse no kubagambanira. Kuva icyo gihe, uyu mugabo na mugenzi we Nyandwi  bakaba bahoza akarenge kuri ambasade babunza utugambo twa mpemuke ndamuke.

Uko Rutembesa Didier na Nziza Bashatse Kwica Emile?
Hari Pretoria, mu ijoro rya tariki 28/09/2013, ubwo Nsabimana  YOZEFU yinjiraga muri Hotel Maxim agatangira kwiyenza kuri Emile n’abandi bari kumwe atukana cyane, abita imbwa zo muri RNC ndetse akababwirako yabahondagura. Baramwihoreye arashyekerwa, hashize akanya Emile yaje kujya muri toilette maze undi amuhengera ari kwihagarika ahita asingira imbunda ya emile ashaka kuyimwambura baragundagurana kugeza emile amurushije ibigango  ahita asohoka ajya gutanga ikirego muri polise.
Bukeye bwaho nibwo polisi yataye muri yombi  NSABIMANA, afungirwa muri gereza ya NEW LOCK Pretoria. Ejo taliki 11 ukwakira 2013, akaba aribwo yitabye urukiko rwa  Landskdrskantoor Magistrate I Pretoria, aho aregwa ibyaha by’urugomo byo gushaka kwivugana Emile. Cyokora urukiko rukaba rwarasubitse urwo rubanza mu gihe i perereza rigikomeza. Hagati aho ejo kurukiko niko za maneko za ambasade zahihibikanaga zirebuzwa abitabiriye urwo rubanza. Maneko rutembesa akaba akomeje gukora uko ashoboye ngo Yozefu afungurwe.

UKO TUBIBONA
N’ubwo muri kwa kwishongora kwa Kagame yavuze ko leta y’u Rwanda idahusha, iyo urebye ibisigaye biyibaho, ngaho yahushije Kayumba, FRANK, ngiyo bayifatanye igihanga I kampala ishimuse Lt Toburende, none irongeye ihushije Emile,  mu by’ukuri usanga isigaye imeze nka ya ntare ishaje isigara itungwa no kurisha. Nkuko twigeze ku byandika kuri rncnewsonline, kuva aho Gen Kayumba ahungiye muri Afrika y’epfo, Kagame yataye umutwe ku buryo yize kunywa inzoga ( ka  divayi bamutumiriza mu Butariyan), ndetse ubu umuganga we Dr Gasakure akaba yaramutegetse kunywa feneriga kugirango abashe kubona udutotsi.  Abumvise ijambo rye ijambo rye arahiza abadepute mwumvise ukuntu yandukiriye mumaganya menshi agatuka RNC  y’Afrika y’epfo. Byose ntakindi kibimutera n’ubwoba ahorana. Nyuma yo ku mwita , ikigarasha, umwanda,  isazi azichisha inyundo ntako atagize ngo amukure kwisi ariko Imana igakinga akaboko. Aha muri Afrika y’epfo  Jack Nziza akoresheje Rutembesa, maneko w’ambasade ntako batagira ngo bajujubye impunzi zihaba, ariko cyane cyane umuntu wese waba afite aho ahuriye na  Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya, akaba ari muri urwo rwego capt Emile Rutagengwa wakoranye bya hafi n’aba bagabo, ahigwa bukware na leta ya Kigali, mu gihe kandi, na  Frank Ntwari muramu wa Gen Kayumba akaba n’umuyobozi wa RNC muri Afrika y’epfo aheruka  guteragurwa ibyuma agasigwa ari intere.
Abayoboke ba RNC muri Afrika y’Epfo bakaba basabwa gukomeza umutsi mu rugamba rwo gucungura u Rwanda, ariko kandi, bagakomeza kuryamira amajanja kuko umwanzi atarakura mu rujye, kandi maneko Rutembesa Didier na Jack Nziza mu rwego rwo gushimisha shebuja kagame, bakaba bagikubita agatoki ku kandi mu mugambi wabo mu bisha wo kurimburana n’imizi abanyamuryango ba RNC muri Afrika y’epfo. Cyokora nkuko duhora tubivuga Rutembesa na Nziza bakwiye kwibuka ko “inkware y’inyabugingo itora mu itongo ry’uwayihigaga” Tukaba tuzakomeza kubakurikiranira iby’uru rubanza.

NKUNZURWANDA Mihigo Alexis.
PRETORIA AFRIKA Y’EPFO.

“AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO”. URUBYUKO RWU RWANDA AGATSIKO KA KAGAME KARUMARIYE MURI CONGO

Taliki ya 12 Nyakanga 2026 (Mwijoro ryashize) nibwo twakurikiranye ikiganiro live cyabereye kuri youtube channel ya MAJOR ROBERT TV.  Muri i...