Monday, 22 July 2013

IMYIGARAGAMBYO IDASANZWE IMBERE Y’URUGO RWA PEREZIDA KAGAME



             Bikiramaliya arambiwe ubwibone bwa Paul Kagame bumeze nku bw' umwami Herode.
Amakuru dukesha umuntu wari uhibereye ubwe, aratangaza ko ejo ku cyumweru taliki 21/07/2013 ahashyira mu ma satanu y’amanywa, itsinda ry’abakecuru, abagore n’abakobwa b’inkumi bose hamwe bagera ku icumi bashatse kwinjira ku ngufu mu rugo rwa perezida Paul Kagame ruherereye mu kiyovu bagakomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano we.

NGO KAGAME ATEJE  IGIHUGU IBYAGO KANDI NAWE BIZAMUHITANA
Abo batega rugore bashavuye cyane, bageze imbere y’umuryango w’urugo rwa perezida uherereye munsi gato yaho SORAS ikorera, ( ku mu handa wa KIST, imbere yahahoze ibiro bya kagame igihe yari minisitiri w’ingabo, nyuma hakorera akarere ka Nyarugenge) bashatse kwinjira aba GP barabangira ariko ntibabahutaza. Abigaragambya babwiye aba GP amagambo ateye ubwoba n’agahinda ngo batumwe n’umubyeyi Bikiramariya akaba agenewe perezida Kagame.
Bati mu bwire perezida Kagame ko Imana imufitiye umujinya mwinshi kubera “ubwibone bwe bukabije, akarengane gakabije yimakajemu gihugu, ibyaha ndenga kamere by’abayobozi akorana nabo”. Bityo ikaba igiye guca iteka ikamunyaga ingoma yamuhaye kandi nawe akazapfana nayo. Abo bakirisutu ba bagaturika, bakomeza bagira bati “mu mu bwire ko umujinya w’Imana ugiye ku manukira u Rwanda kandi ko igihugu cyose kigiye gucura umwijima n’imiborogo hazameneka amaraso arenze ayamentse mu 1994, ibibyose bigiye kuba ku Rwanda bikaba ari umuvumo utewe n’ubuyobozi bubi bwa shobuja wanyu! Mu gihe cy’iminotanka 20 bamaze aho, ngo amagambo bahavugiye ni menshi cyane kandi yose ateye ubwoba kuburyo abajepe bari babaye nk’ibinya bumanyen’imbunda bamwe kwihangana bikabananira bagatengurwa imbere y’abaturage bari baje gushungera. Aba GP Babonye bibashoboye bagerageje guhamagara polisi. Nayo yihutiye gutabara ariko yahageze nayo ubwoba burayica.

Ubwo aba GP n’abapolisi bageragezaga ku binginga ngo behave bababwiye bati” ibyo mu fite (imbunda) n’ibikangisho byashitani kandi ntakindi bizamara uretse kuvusha amaraso y’abatariho urubanza”. Bamaze gutanga ubutumwa bwabo kuba Gp, mbere yo kugenda babwiye abari bahuruye bati ”ishyano rigiye kugwa ntagisibya icyo musabwa ni kimwe, n’ukwiyeza n’Imana yanyu mukazapfa ntarubanza rubariho. Nyuma Bahisemo kugenda biririmbira banyura imbere ya st Michel, bazamuka ahahoze ambasade y’amerika, abaturage bari bahuruye babiruka inyuma ahobagiye hose ariko ubwoba no kwiheba bari bafite batewe n’ibyo bumvise ntibwatumye hari nuwashoboraga gufata amafoto. Uwari uhatubereye akaba yagarukiye ahahoze ambasade ya USA agahita yinjira mu rusengero St  Michelle. Intumwa yacu yari ihatubereye, ikaba yadutangarije ko uburyo abo bategarugore babwiraga aba GP (gardere publicaine) ubona bashize“amanga” nta bwoba namba, ngo wabonaga imbaraga zibakoresha ari iz’Imana koko.Tumaze kumva ayamakuru twagerageje kuvugana na bamwe mubashinzwe kurinda perezida Kagame ngo tumenye uko babyakiriye. Icyo badutangarije n’uko ubu mu mutwe w’aba GP ubwoba n’urwicyekwe ari byose, n’ubwo abayobozi bakuru babo bari kugerageza kubarema agatima babyita ibihuha. Ndetse bakaba ngo bagiye gukora iperereza ngo barebeko abo baturage bakoze ibyo baba badakorana n’abo bita abanzi b’igihugu.

UKO TUBIBONA

Ibintu nkibi n’ubwambere bibaye kuva 1994 KAGAME na FPR ye bafata ubutegetsi. Biratangaje kubona abashinzwe umutekano basanzwe bazwiho guhutaza rubanda, noneho kubona abantu bigaragambya imbere y’urugo rwa Paul Kagame ntihagagire n’ubarya urwara nigihamya ko ibyo bavugaga bakoreshwaga n’imbaraga z’IMANA.

Ku bera ubwoba bwo kwanga gushinjwa na leta guhungabanya ituze rya rubanda, ubu nta gitangazamakuru na kimwe kiri mu Rwanda cyahirahira kuvuga ibyabaye n’ubwo byabaye ku manywa y’ihangu. Ariko se kandi Kuki abahanuzi bose bemezako hazapfa abantu batabarika? Aho abanyarwanda nti twaba twaragomeye Imana yacu? Ese nyuma y’uko hafi yatwese twayitakambiraga 1994 muri genocide no mumashyamba ya za kongo tuyitakambira ngo nidukiza tuzayikorera, abubahirije iryo sezerano ni bangahe? Gerageza wisubize mu mutima wawe. N’ubwo abo bakirisitu bavugaga ko Bikiramariya yabahishuriye ko intambara igiye kurota nta gisibya kandi ko igihugu kigiye gutemba imivu y’amaraso irenze urugero, perezida Kagame niba yikunda, akigira umutima nama akwiye gukora uko ashoboye agasaba imbabazi Imana kandi akegura vuba na bwangu wenda IMANA yaca inkoni izamba. Ubu buhanuzi buje nyuma gato bwiyongera ku bw’umwana w’umunyeshuri “Tuyisenge Camarade“ wiga mu ishuri rya GS Busasamana uherutse gutabwa muriyombi na polisi ashinjwa gukwirakwiza impuha zibangamira ituze ryarubanda. Uwo munyeshuri akaba yari aherutse guhanura avuga ko aho za Gisenyi hagiye kubera intambara iteye ubwoba.

Tubibutse ko mbere y’ububuhanuzi bwavuba, hari abandi bahanuzi nka NYIRABIYORO, MAGAYANE, SERGEANT NSABAGASANI n’abandi nabo bahanuye ibisa nibiri kuvugwa ubu nabariya bakilisitu. Nta gushidikanya rwose ko Imana ifitiye umujinya mwishi ibyaha bya Kagame n’agatsiko ke byabaye nka bimwe byo kungoma ya Herode. Cyane cyane ubwibone bukabije bwaPerezida Kageme, icyaha Imana yanga urunuka. N’ubwo nta kirogoya imigambi y’Imana, abanyarwanda twese, aho turi hose,  dukwiye kurushaho gutakambira Imana, tukiyeza ngo turebeko yashyira kwiherezo ubutegetsi bwa Kagame ntamivu y’amaraso yongeye gutemba igihugu. Uwaba nawe yarahibereye cg yavuganye n’undi waruhibereye yatwunganira kuraya makuru rncnewsonline yabatariye. Turacyakurikirana iyi nkuru kandi ngo tumenye niba Kagame atagiye gutoteza aba bakozi b’Imana n’ubwo bo babwiraga aba GP  ko nta bwoba Kagame yabatera kuko Imana yamaze ku mukuraho amaboko.

NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
RadiyoItahuka, Pretoria, Afrikay’epfo

Tuesday, 16 July 2013

KAGAME YABAYE AKAYA NYOMBYA BAKUBISE AMATAMA YOMBI ITI “ AMAGAMBO ASHIZE IVUGA”

 
Umunyagitugu Paul Kagame
Mu gihe Kagame  mu bihe byashize ariwe mutegetsi ku isi wakundaga kwibonekeza  cyane  ku mbuga za “social media” cyane  cyane “Twitter, “ubu asigaye azinyuraho biguruntege  kubera gutinya gusoma ukuri “kuzandikirwaho. Hirya no hino  ku isi abanyarwanda banyuranye  ntibahwema gushyira ku karubanda amahano  Kagame na FPR ye bakomeje gukorera abanyarwanda.
Kuberako  kagame yahisemo kuyobora u Rwanda mu buryo bw’iterabwoba rikabije nka bimwe bya Nicolas Machiavel  BANYANGE ARIKO BANTINYE”; kwica abamunenga cyane cyane abanyamakuru; ubutiriganya, munyangire;  umururumba uzira guhaga urangwa no kurya utwe akarya n’utwabandi kabone n’ubwo twaba tugenewe  guhembura ipfubyi n’abapfakazi, politike ye ishingiye ku kinyoma bimwe we n’intore ze bita  “Gutekenika”, Kagame  ntako atagize ngo abuze itanzamakuru mu gihugu ku munenga. Kuva yagera ku butegetsi akaba atarahwemye gutoteza itangazamakuru ry’igenga, agasigarana gusa abanyamakuru bahindutse abamotsi b’ingoma bahisemo kwitandukanya n’ubwenge bagatekereza “amacuriku girango buzuze ibifu byabo. Ikibabaje n’uko  babikora babyita gukunda igihugu “patriotisme “nyamara ari amaco yinda “ ventriotisme”( iri jambo ntiribaho mu gifaransa ariko n’umuntu ushyira inda imbere cyane).

KAGAME N’ABAMOTSI BE BAKOMEJE GUTSINDWA URUGAMBA  RW’ITANGAZAMAKURU  NO KURI ZA SOCIAL MEDIA
 Ushobora kwibaza uti ni bande Kagame na FPR bakoresha mu gukwiza ibinyoma byabo? Kw’isonga ry’abo “bamotsi” uhasanga nka Tom ndahiro abinyujije muri ka kanyamakuru  kitwa The exposer  yabaye nka Kangura ya ba Ngeze Hassan kubera ibitutsi nk’iby’ abashumba byandikwa n’uyu  Tom Ndahiro wahindutse intyoza muri “mpangara nguhangare”, kuko inkuru ze zose usanga zuzuyemo ibitutsi  n’ibinyoma bikabije aho aba yibasira abatavuga rumwe na Kagame ku girango yishakire umugati.
Undi wayobotse uyu mwuga  wo kuba umumotsi w’ingoma ya Kagame akaba ari Burasa J.Gualbert n’ikinyamakuru cyeRushyashya”. Mu rwego rwo gukomeza kuyobya abanyarwanda abu abambari ba FPR bakaba baramuteye inkunga ngo icyo kinyamakuru kijye gisohoka kuri internet. Kagame ntiyagarukiye aho kuko abinyujije kuri wa mugabo bahimba “Rajabu” ( Musoni James) kubera kuba kabuhariwe mu “kunyona”(gusahura) umutungo w’igihugu , bashinze akanyamakuru kitwaKigali todaynako  kirirwa gashimagiza Kagame.  Hari kandi “ The newtimes “ nayo ikoreshwa na za maneko mu guharabika uwanzwe n’ingoma ya Kagame. Muri urwo rugamba  Gen Kabarebe James nawe ntiyatanzwe kuko akoresha akanyamakuru ke kitwa “Dispatch”, hari n’utundi tunyamakuru nk’igihe.com” natwo dusohoka kuri internet turangwa no kubogama gukabije no guhuzagurika. Ntiwakibagirwa amaradiyo nka Contact FM ya  musaza w’umugore wa Kagame. Iyi contact FM  ngo nayo ikaba iraye iri bushinge televiyo yigenga.Gusa duheruka iri mu manza zo kwambura abanyamakuru bayo.

KAGAME ATANGIYE KWICUZA INGARUKA Z’ITERAMBERE MU IKORANABUHANGA N’ITUMANAHO
Abanayamakuru banyuranye bamaze kumeneshwa n’ingoma mpotozi ya Paul Kagame,  ndetse nabandi banyarwanda bari bamenyereye ishyanga, banze gukomeza kuniganywa ijambo. Ng’uko uko abantu biyemeje gushinga  imbuga za zitandukanye bagomba kujya banyuzaho ibibera mu rwa Gasabo. Ku isonga hari le prophete (Umuhanuzi) ya ba padiri Nahimana , The Rwandan, Inyenyeri news, Veritas,Rnc newsonline y’Ihuriro Nyarwanda (RNC) n’izindi mbuga tutarondora, tutibagiwe na Radiyo Itahuka ivugira kuri internet. Ntibigarukiraho kuko abanyarwanda batandukanye bakoresha na za twiter, ndetse na facebook mu kwamagana igitugu cya Kagame. Ibi bikaba aribyo bimaze gutuma acika “ururondogoro”
Aho Kagame ageze ateye imbabazi rwose!!! asigaye yinginga umuhise n’umugenzi ngo bajye bandika kuri za facebook, twiter, n’ahandi  hose bavuguruza ibiba byanditswe n’abamunenga.  Amaze kubona ko “yakubitiwe ahareba inzega kuri za Internet, ejobundi aha yasabye intore zose guhaguruka zigakenyera zigakomeza zigakora uko zishoboye zikajya zandika  kuri internet zimushimagiza. Ku buryo ahari bigiye kuzajya mu mihigo y’abayayozi ,uzandika kenshi  ataka Kagame kuri facebook na twiter azajya azamurwa mu ntera ndetse agashimwa ku mugaragaro nk’uko n’abo yita ko bakora nabi asigaye abapfukamisha bagasaba imbabazi ku karubanda.  

UKO TUBIBONA
Kagame ni urugero rufatika rw’umutegetsi  wanga urunuka itangazamakuru bitewe n’uburyo aritinya. Mbega yabaye aka Gen. Napoleon Bonaparte  wavugaga ko  “yatinya ibinyamakuru bitatu aho gukangwa n’inkota ibihumbi ijana. “ Je redoute trois journaux plus que cent mille baionnettes.”
Kagame ntako atagize ngo akomeze afunge abanyarwanda iminwa . Uwamutiza ubushobozi nk’ubw’abanyamerika cg abanya Israel ,akaba atashidikanya kohereza ama virus muri za mudasobwa z’abamunenga nka kwa kundi  abanyamerika na Israel bohereje virus yitwa Stuxnet  mu byuma bya Iran bikoreshwa n’abahanga bayo mu gukora intwaro za kirimbuzi.

Impamvu ntayindi nuko akora nabi ,akaba yanga ko rubanda rumenya amabi akorera abene gihugu. Ntiyanga itangazamakuru gusa ,kuko muri kamere ye yanga umuntu wese wamunenga  yigize nkaho  mu isi ya Rurema ariwe ufite umwihariko ku kurino gutekereza. Kuba Kagame ari perezida, yumva ko ari intiti muri buri kintu akaba ageze aho yihandagaza akandarika abantu bafite amashuri menshi  ngo ni injiji zize!
Kagame cyo kimwe n’abandi banyagitugu  bose n’umunyabwoba kabombo. Afitiye ubwoba za facebook na twiter kuko azi neza ko arizo zagize uruhare rukomeye mu guhirika abanyagitugu bagenzi be  bo mubihugu by’abarabu mu kiswe “Le printemps arabe. Abanyarwanda rero dukwiye gukomeza “ku mukurugutura “ tukamumaramo” ibivumvuri “ byose bimuri muma matwi kugeza yumvishije akatureka tukavuga twemye uko tubona imiyoborerere y’igihugu cyacu.  Tugomba gukomeza gukoresha inzira zose zidushobokeye kugirango dutange ibitekerezo byacu kuko  droit d’expression s’impuwe za Kagame, ahubwo ni uburenganzira  ntavogerwa bwa buri munyarwanda wese.
Ariko se Kagame ko mbona atangiye kuvuga aya “ndongo “hatari hatangira radiyo zivugira mu Rwanda binyuze kuri short wave? Kandi ko ataricyera? Icyo gihe azabyitwaramo ate? Rahira ko  atazata igihugu akiruka? Cyakora mbere yo gushora intore zawe ku mbuga nkoranya-mbaga, bwana Perezida umenye ko zitari zibyanze,ariko kubera ko zizi neza igitugu cyawe,zitinya ko zakwandika ibintu bidahuye n’ibiri mu nzozi zawe dore ko byose biterwa ni uko waramutse, maze ukabakurikiza imijugujugu bityo za mbehe bakombaga zikaba zirubamye! 

Ibihe Kagame agezemo bimeze nk’ibyo Habyarimana Juvenale yarimo mu ntangiriro za 1994. Kuko abanyamakuru ari nk’abahanuzi, taliki 1/03/1994 ikinyamakuru “Isibo” muri numero yacyo 125, umunyamakuru Modeste URINZWENIMANA  yavuze kundagu za nyirabiyoro, agaragazako mu Rwanda hagiye kubura intambara kandi ntakabuza izahitana Habyarimana. Ubutegetsi bwa kinani n’abamotsi babwo bamwamaganiye hejuru,  ko akwiza  impuha akagandisha rubanda. Ubu rero Kagame nawe ntagisinzira, umutima uramurya akihagararaho, abinyujije mu madiskuru arangwa no gukangata. Ibi nta kindi kibumutera ,n’uko muri iki gihe ku mbuga za internet, hongeye kuvugwa iby’indagu za MAGAYANE  na Nyirabiyoro zigaragaza ko ingoma ye igiye guhirima kandi byanze bikunze nawe azasoma urupfu. Birabe ibyuya rero amateka ntazisubiremo.


NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
Radiyo itahuka, Pretoria, Afrika y’Epfo

Tuesday, 2 July 2013

KIRYABANDI KUKI ATABANZA NGO ASABE IMBABAZI MW' IZINA RY’ABEGA NA KANJOGERA?




Kagame azabanze asabire imbabazi Ibingira.  Kanjogera yasize umugani.
Aherutse kuntangaza cyane, wa mugabo uyobora kimwe mu bihugu  bya mbere bikennye ku isi, ariko akaba mu bategetsi ba mbere bakize ku isi, akaba kandi umuperezida wa mbere  ku isi uzi ibitutsi byinshi ; uwo nta wundi ni Paul Kagame ka Rutagambwa (alias Kiryabandi).
 Mu ijambo Kagame yabwiye urubyiruko taliki 30  kamena 2013, akaba yarihanukiriye kwa kundi asanzwe yigira nyoni nyishi, maze mu kwishariza kwishi asaba abahutu bose gusaba imbabazi ngo kubera ko genocide yakorewe abatutsi  94, yakozwe mu izina ryabo. Ibi bintu bikaba  ari akumiro kuko icyaha ari gatozi. Ikindi ntibyumvikana ukuntu umwana uvutse ejobundi yazira amafuti ya se cg se wabo? Birababaje kubona Kagame genocide yakozwe n’abahutu ayihinduye icyaha k’inkomoko. ibi byahise binyibutsa uburyo umwegakazi Kanjogera akaba nyirasenge wa Rutagambwa  uyu nawe akaba se wa  Paul Kagame yigeze  gushinga inkota mugatuza  akayishigisha umwana w’imyaka icumi kugeza amunanguye. Akaba yaramuzizaga ko  Bigirimana  yapfuye yari yarishe umwana  witwaga Murigo.  Uyu mwana Murigo , Kanjogera ngo akaba yaramukundaga bitavugwa. Uyu mwana akaba yarabaye igitambo nk’uko Kagame nawe ashaka kugira ibitambo abana b’abahutu. Ibi rero bituma wibaza  niba atari amateka ari kwisubiramo. Sinshaka kwibanda ku mateka n’ubugome bya Kanjogera na ba saza be  Kabare na Ruhinankiko n’ukuntu barimbaguye abanyiginya babarenganya.
 Nyamara iyo witegereje ubugome bwa kagame usanga abicanyi bose arabanyabwoba kubi!  Ndetse budafite aho butaniye n’ubwa Nyiramavugo Nyiramongi  na Nyirayuhi Kanjogera umwegakazi w’umubisha. Usanga   Kagame nawe ari umu nyabawoba nkabo kuko abo bombi banze “kunywa” kandi imihango y’abiru itaremeragako hari umwamikazi wabona ingoma y’umwuzukuru we.  Kanjogera we akaba kubera gutinya ko abakozi  bamutekeraga bamuroga ngw’anywe, ku gahato akaba yarabicaga buri gihe agahora abasimburanya nk’uko mubona Kagame ahora akindura abashinzwe ku murinda, cg abasiirikare bakuru, ngo aha hatazagira  umutinyuka  akavaho  amutamika umwambi w’igishirira.
Kagame rero mbere yo gutegeka abana b’abahutu gusaba imbabazi  kubera ubwicanyi bwakozwe n’abahutu banyina batarota no kubatwita, nawe yakabanje agasaba imbabazi “Abanyiginya” mw’izina ry’abega kubera amahano  bene wabo, kanjogera na basaza be Kabare na Ruhinankiko babakoreye.
  
Kagame niwe wambere ukwiye gusaba imbabazi.
Abasilikari bishe abihaye Imana, i Gakurazo. Congo yagaritse Ingogo. Abatutsi yabatanzeho ibitambo.
Kagame yagakwiye gusaba imbabazi abahutu kubera ubwicanyi ndengakamere ingabo ze Kagame abaye umugabo,  mu izina rye na Bill Clinton yakihutira gupfukama agasaba imbabazi abacitse ku icumu rya genocide by’umwihariko n’abatutsi muri rusange kubera ubugambanyi  babakoreye we na Bill Clinton bakabatangaho ibitambo kugirango bagere ku nyungu zabo za politike. 

Arangije gusaba imbabazi abatutsi, yasaba abahutu imbabazi, kubera ubwicanyi ingabo ze zabakoreye, guhera za byumba ubwo zazanaga mu Rwanda demokarasi nshya yo kwambura abanyarwanda ubumuntu zikabahindura ibintu ( chosifier) kuko zinjiranye politiki yo kuboha abantu zikabatunarika  zikabamena ibihorihori zikoresheje udufuni ( kufanyiya) abana b’abantu zikabagenera urukwiye ingurube. N’aho abahutu bamuhungiye akabakurikirana Kongo abatsinda yo.

 Mu izi rya Gen Fred Ibingira , Kagame akaba akwiye gusaba imbabazi abahutu  kubera ubwicanyi yakoreye impunzi  I Kibeho, akaba yanasaba imbabazi bikiramariya kubera amahano yakoze yo gutinyuka kwanduza Kibeho ahantu yajyaga abonekera abamwemera.
 Ibintu ntibikwiye kugarukiraho, kuko kagame yagakwiye kubanza gusaba imbabazi kiriziya gatorika kubera abihayimana bayo ingabo ze zatsinze igakurazo mu 1994. 

Arangije ibyo, kiryabandi yakwihutira kwegera umuryango wa Habyarimana agasaba umugorewe imbabazi ko yamupfakaje ndetse n’abana be yahinduye imfubyi. Arangije gusaba imbabazi ibice binyuranye by’abanyarwanda yakwihutira kurira indege akajya gupfukamira abarundi kubera abaperezida babo babiri yambuye ubuzima ( Ndadaye na Ntaryamira).

Abandi akwiye kubanza gusaba imbabazi ni abanye kongo kubera, ubwicanyi bwakorerewe imiryango yabo, ndetse n’ubu bukaba bugikomeza  bukozwe n’ingabo z’urwanda abereye umugaba w’ikirenga. Kubera ko Kagame  ariwe wahemutse kuruta abandi banyarwanda bose, ubwicanyi bwe bukaba bwararenze imipaka ( Uganda,kongo, Kenya, Afrika yepfo, Mozambike, ubufaransa, Espanye…) bityo nkaba  ntarondora abantu bose yasaba imbabazi, yasoza gusaba imbabazi kwe agira ati “n’abandi bantu bose nahemukiye nibagiwe ndapfukamye mbasabye imbabaze kandi n’Imana Imbabarire”. Bikaba byaba byiza abivuze no mu cyongereza nk’uko akunda kubikora iyo ishaka gutuka abazungu.

UKO TUBIBONA

Igihe cyose Kagame atari yasaba imbabazi abanyarwanda n’isi yose muri rusange kandi ngo yegure, akaba ntakindi akwiye gukora uretse gufunga umunywa akareka, iterabwoba, gushinyagurira abanyarwanda no kwigira umwarimu w’amateka yatobanze. Umubabaro wose abanyarwanda bafite, igisuzuguriro cyose u Rwanda rufite mu ruhando rw’amahanga akaba ntawundi wabiteye uretse kiryabandi mwene Rutagambwa.

 Muri macye Kagame abaye   aka wa mugani wa cya kirura kiyenzaga kukana k’intama kigasanze Ku iriba gishaka kukinopfora. Haraho cyageze ngo n’ejobundi warantutse? akana k’intama kati nkagutuka nte kandi nari ntaravuka? Ikindi kiti”niba atari wowe ni mukuru wawe?  Akana kati Kandi ntawe ngira? Kiba kiragasumiye kirakinopfora. Ku bigaragara Kagame nawe ari kwiyenza ku muhisi n’umugenzi. Ibi akaba ntakindi abikorera ari rya terabwoba akoresha iteka iyo afite ikibazo kimukomereye kugirango  akomeze afate abanyarwanda bugwate. Ikindi n’uko ijambo nkaririya kuribwira urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu  n’uko azineza ko arirwo rushobora gukora impinduramatwara,  bityo akaba yaragirango arutere ubwoba. 

Akaba nta munyarwanda bikwiye gutungura, kuko genocide yayigize iturufu yo gucecekesha uwariwe wese ugerageje ku mubaza impamvu arenganya abanyarwanda. Ikindi nabwira abahutu n’uko uziko ibiganza bye byera adakwiye kurindagira nkaba Rucagu Bonifasi yigerekaho amaraso atamennye. Nkaba nsanga ikintu cyonyine kizakiza u Rwanda ari uko abicanyi bose bazabibazwa, baba interahamwe  zakoze genocide baba n’abicanyi babatutsi bakoze  ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu ( crime de guerre et crime contre l’humanite). Kuko nta mwicanyi uba mwiza kuko afite izuru rirerire nk’irya kagame. 

ikindi kidakwiye gushidikanywaho n’uko Kagame adashobora kunga abanyarwanda kandi ariwe soko y’ibi byose u Rwanda rwahuye nabyo. Ikindi nabwira abanyarwanda n’uko igihe cyo gucungura igihugu cyacu kiri kuducika, bityo vuba na bwangu, tukaba dukwiye gushyira ku ruhande ibidutandukanya byose tugahagurukira rimwe nk’umuntu umwe tugahirika uriya mwicanyi wirirwa atwishongoraho, adukina ku mubyimba.

Ibi bikaba bisaba ko abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Kagame bareka gushyira utunyungu twabo imbere, bagakorera hamwe, kuko oposition y’u Rwanda bimaze kugaragara ko idashyirahamwe, imeze nk’imwe yo muri Siriya bityo n’abanyamahanga kugirango bayigirire ikizere bikaba bigoranye. Ibi rero bikaba ntawundi byungura uretse Kagame n’agatsiko  ke. Nkaba ntasoza ntabwiye Kagame  wirirwa akubita agatoki ku kandi ngo azica abayobozi ba RNC yita ibigarasha,  ko kubaho kw’imishwi atari impuhwe z’agaca kandi ko” inkware y’inyabugingo itora mu itongo ry’uwayihigaga”.


NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
Radiyo Itahuka, Afrika Y’Epfo

Friday, 28 June 2013

KIRYA ABANDI BAJYA KU KIRYA KIKISHARIRIZA


Iyi mvugo ngo “kirya abandi bajya ku kirya kikishaririza” bayikoresha bashaka kuvuga umuntu unenga abandi we batangira kuvuga ibye akirakaza akihindura ibamba.

Mu by’ukuri perezida Kagame, inshuro nyishi ntiyawemye kuvuga ko ikibazo cya kongo kigomba gukemuka binyuze munzira y’imishyikirano ( inzira ya politiki),  ko intambara idashobora kukirangiza bityo leta ya Kabira ikaba igomba kuganira na M23.

Nyamara ejobundi aha  ubwo perezida wa Tanzaniya yasabaga ko leta ya Paul Kagame igomba kugirana ibiganiro  na FDRL, perezida Kagame yariye karungu muri cya kinyabupfura cye gicye yagize umwuga, ntiyajuyaje  kwita perezida mugenzi we “umuginga” (injiji). Nuko ubwo aba yihesheje agaciro anagahesha abanyarwanda yitwako ahagarariye. Ibi icyo bivuze n’uko kuri Kagame, intambara nimbi iyo ikozwe n’abandi ( kabila),  iyo ariwe uyikoze ntakibazo rwose. Mbega Kagame niwe wenyine  ku isi ufite uburenganzira bwo gukemuza ibibazo imbunda.

Nyamara Kagame  niba ashaka kuba umwarimu mwiza, mbere yo kureba igitotsi kiri mu jisho rya mugenzi we (Kabila) yagakwiye kubanza kuvana umugogo uri mujisho rye. Ikindi n’uko  utirahuriye  ntarahurira abandi.  Umuhanga witwa  Albert Einstein yavuze amagambo y’ubwenge agira ati ”  Peace cannot be kept by force; it can only be achieved by understanding”.

Nta narimwe imbaraga zigeze zitanga amahoro arambye.
Amateka yahafi atwereka uburyo abashatse gukemuza ibibazo imbunda bafite n’ubushobozi buhagije, byagiye bibananira. Amerika n’ubwongereza byagabye igitero muri Irak ya Saddam Hussein bivuga ko bigiye gutangayo amahoro, Sadam yarishwe ariko Irak nanubu akaduruvayo kariyo inzirakarengane zihagwa buri munsi, byose n’ingaruka z’intambara. Nta nikizere ko kazashira vuba. Abagateje babonye bibakomeranye bikuriramo akabo karenge. N’Afganistan ntakinyuranyo nibyo tuvuze ruguru.
 
ESE N’IGITANGAZA KIKWETE NA TANZANIYA BABAYE ABARIMU B’ AMAHORO KU RWANDA NA KAGAME?

Mu gihe perezida  Paul Kagame yahisemo kubakira leta ye n’agatsiko ke ku kinyoma ashingiye ku mahame yawa munazi Adolf Hitler, uyu akaba yaravugaga ko ikinyoma iyo ugisubiyemo kenshi abantu bageraho bakagifata nk’ukuri. Nyamara iyi mitekereze y’ubuswa iranga abanyagitugu bose ntitinda kubahemuza. Mbega n’ikibazo k’igihe gusa ngo rubanda yose ibatahure.  

Mu gihe Kagame akomeje kwishongora ngo u Rwanda amahoro ni munange, nta nicyayahungabanya, ikigo gishinzwe kugenzura uko amahoro yubahirizwa ku isi, giherutse gusohora raporo igaragaza ireme ry’amahoro muri uyu mwaka wa 2013. Nkuko bigaragara mu bihugu 162 byasuzumwe, u Rwanda ruri ku mwanya wa 135 mu gihe Tanzaniya iri kumwanya wa 55. Bikaba rero nta gitangaje abayobozi ba Tanzaniya  bahaye Kagame na leta ye isomo ry’amahoro. Ntiyaba ari we wa mbere babikoreye, yewe nta n’ubwo byaba ari ubwambere Tanzaniya ifashije abanyarwanda gushaka amahoro. Nta wa kwibagirwa uruhare rwayo ubwo yatangaga ubutaka bwayo ngo habere imishyikirano hagati ya  FPR Inkotanyi na Leta ya Habyarimana.  Ndetse Kagame yagakwiye kuzirikana ko yicaye mu Rugwiro kuKo yivuganye Habyarimana avuye mu mishyikirano muri Tanzaniya.
  
Uretse u Rwanda mu bihe byashize Tanzaniya ikaba yarafashije abarundi ndetse na kongo mu gukemura ibibazo mu mahoro. Perezida Jakaya Kikwete ubwe, akaba yarabigizemo uruhare rukomeye kuko yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane kuva 1995  kugera 2005.

Tugarutse kuri iyo raporo ibindi bihugu byo mu karere u Rwanda , biri ku myanya ikurikira: Uganda 106,   Kenya 136 naho u Burundi 144.

Birumvikana ko Kagame iriya raporo kuko itamushimagiza cyangwa abatekenisiye be bibagiwe kuyitekenika, azavuga ko ntacyo ivuze, ndetse ntibyanatungurana aramutse avuze ko abayikoze bafite “ ingengabitekerezo” nkuko asanzwe abigenza ku muntu wese ugerageje ku munenga. Ku ikubitiro, ikaba yamaze guterwa utwatsi na wa mu minisitiri we ( Musa Fazil) uzwiho kuba ariwe muyobozi usuburimo  kenshi rya sengesho “ nkuko perezida wa repubulika adahwema kubitubwira.”

UKO  TUBIBONA

Duhereye  mu muco nyarwanda, baragira bati” ikinyoma kikugaburira rimwe ntikikugaburira kabiri;”  naho umugabo w’intwari  Abraham Lincoln wabaye perezide wa 16 w’amerika  aragira ati” ushobora kubeshya abaturage bose mugihe gito, ushobora kubeshya abaturage bacyeya mu bihe byose, ariko ntushobora kubeshya abaturage bose mubihe byose” ( you can fool all the people some of the time, and some of the people all the time, but you cannot fool all the people all the time).

Kagame yakomeje kubeshya abanyarwanda n’amahanga ko u Rwanda rutekanye, nyamara abenshi ntibahwemye kugaragaza ko amahoro kagame arata, yubakiye ku musenyi kuko yubakiye ku iterabwoba no kuryanisha amoko y’abanyarwanda kugirango akomeze abafate bugwate.

Kubigaragara isi yose, abanyarwanda by’umwihariko, bamaze gutahura Kagame na leta ye, ko imvugo yabo atariyo ngiro. Kagame kugirango akomeze arambe ku ngoma, yemera byinshi agakora bicye. Yimakaje ihame rya Napoleon Bonaparte” if you wish to be a success in the world, promise everything, delivers nothing
 
Ariko ibi bigira aho bigarukira. Mbaye umujyanama wa Kagame, nubwo ntawuhana uwahanutse, namubwira nti” reka izima ryawe”, uce bugufi, ukubite ibipfukamiro hasi; usabimbabazi abanyarwanda; ubundi wegure, nicyo cyonyine cyatuma bakubabarira. Atari ibyo, iminsi izaguteka mu rwabya; wambarire inconcera  aho wambariye inkanda. Ikibazo gikomeye, wa mugani wa ba bandi n’uko “kugira inama Kagame ari nko gukurura injangwe ku musambi”.

NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
Radiyo Itahuka, Pretoria, Afrika y’epfo

“AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO”. URUBYUKO RWU RWANDA AGATSIKO KA KAGAME KARUMARIYE MURI CONGO

Taliki ya 12 Nyakanga 2026 (Mwijoro ryashize) nibwo twakurikiranye ikiganiro live cyabereye kuri youtube channel ya MAJOR ROBERT TV.  Muri i...