Wednesday, 4 September 2013

DORE URWO ABAPFAKAZI BAPFUYE, DORE UKO MAFIA ZIDAMARAYE



Indege z’umuherwe paul, inzu y’abapfakazi ba Mwurire, City tower inzu ivugwa ko nayo ari iya Paul Kagame.

Iyi n’imwe mumazu yubakiwe abatishoboye barokotse genoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana. Mu  byukuri, uru nirumwe mu ngero zigaragaza ko ubutegetsi bwa FPR n’ubwo nta kindi gitumye buramba uretse kurisha genoside, inkirirahato zayo ntacyo iyo leta izimariye.
Hirya no hino abapfakazi n’imfubyi ntibagira ayo bacira n’ayo bamira. Uretse gushengurwa no kuba basigaye ari incike, inzara nayo ntiboroheye tutibagiwe ko abenshi batagira naho bakinga umusaya. Umubare munini kandi w’abategarugori bafashwe ku ngufu muri genoside bakanduzwa sida ntibabasha no kubona imiti yo kwivuza. Nyamara hari bamwe mu banyarwanda bokamwe n’amacakubiri ujya kumva ukumva bikoma abarokotse genoside ngo ubutegetsi n’ubwabo nyamara ari ingorwa zitagira uwo zitakira. Bamwe mu barokotse bari mu bushorishori bw’ubutegetsi bwa FPR indambi yabarenze ntishobora gutuma bibuka bagenzi babo bararanye muri za prafo cg mu mfunzo n’ahandi mu bihuru.
Abantu nka Dr Biruta Vincent, Mitali Protazi, ba depute Kalisa Evaliste n’abandi bakavugiye izo ngorwa bashishikajwe n’inyungu zabo bwite mu kuzamura amagorofa za Nyarutarama aho umuntu nka Biruta afite igorofa y’igitangaza, mu gihe bene wabo bazize umudari. “Aba bategetsi babaye ba mwanga ababo barya utwabo bakarya n’utwabandi bakwiye kwibuka ko urya inshuro n’inshuti bigashira udahaze”. kandi ko umuvumo uzava mumarira y’izi mfubyi utazabasiga amahoro.
Nta munyarwanda ukwiye kwibeshyako ko ubutegetsi buriho ari ubutegetsi bw’abatutsi? Yemwe n’abacitse kwicumu imibereho yabo nyuma y’imyaka 20 murabonako iteye agahinda?
Ntibyumvikana ukuntu nyuma y’imyaka 20 hari abacikacumu bicwa n’inzara badafite aho barara nyamara haratanzwe inkunga zitagira ingano nyuma ya genoside harimo izatanzwe na Bill Clinton inyishi zikanyerezwa.
UKO TUBIBONA

Umwanzi w’abanyarwanda n’umwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bugizwe n’agatsiko k’ibisambo n’abicanyi birundaho byose nk’amasiha. barushako gutumbagira mubushoshorishori bw’ubukire mu gihe miliyoni z’abanyarwanda zisigaye zirushaho kumanuka mu rwobo rw’ubutundi.

Ikibazo gikomeye igihugu cyacu gifite usanga ari “capitalisme sauvage” FPR yubatse. Kuko usanga ubutunzi bw’igihugu buri mu biganza by’abantu batarenze ibihumbi bibiri. Ibi biterwa n’uko usanga amafaranga menshi y’igihgugu agendera mu bikorwa bya fonctionnement des institutions nko mu mishahara y’abategetsi, kubagurira amamadoka atajyanye n’ubushobozi bw’igihugu mugihe usanga mu bikworwa by’amamajyambere hashyirwamo asagutse. Nta gihugu rero kwisi usanga cyatera imbere kiyobowe gutya. Ibi byose biterwa no kuberako mu gihugu cyacu ibintu bicuritse, abaturage batinya abategetsi kuko babafata nkaho aribo ba boss babo, nyamara  muri demokarasi abategetsi nibo batinya abaturage.  Ibi byose FPR mu kubikora ni ruswa yo mu bundi bwoko kuko umuntu ihaye akazi aba ari inzira y’ubusamo yo gukira atavunitse. Bityo ugasanga yubaha yigura kuko aba atinya kunyagwa. Cyane ko FPR iyo ikwanze, iyo ugize amahirwe ntikwice iragukenesha bikomeye. Ingero ninyinshi ntitwazirondora.
“Ikindi kintu giteye ishozi n’ukuntu abategetsi b’u Rwanda bakunda kuvuga ngo igihugu kirakennye ngo rubanda rugomba kwizirika umukanda mu gihe bo imikandara yabo badasiba kwimura intoboro zayo kubera kwijuta” byabaye nka byabindi byo kwa padiri ngo mwumve ibyo mvuga ntimurebe ibyo nkora.  Mu gihe amafaranga yaguze izi ndege ebyiri za kagame miliyoni 160. Z’amadorari ashobora kubakira abacitse kwicumu bose, Ubu amakuru tugikurikirana n’uko perezida Kagame yaba aherutse kugura indi ndege ye ya gatatu. bibaye aribyo yaba abaye aka za ndagu za Magayane, aho avuga ngo Rwabujindiri umugabo urya ntahage??
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIO ITAHUKA PRETORIA-AFRIKA Y’EPFO

Tuesday, 3 September 2013

ABA BAGABO BAZASOBANURA RYARI AHO BASHYIZE IVARISI YUZUYE AMADORARI KABILA YABAHAYE?


UBURYO BIBYE IVARISI Y’UZUYE AMADORARI MU CYUMBA KWA KABIRA.
Nyuma yo gufata Kinshasha, ingabo za kabarebe zasahuye banke nkuru ya kongo cyane za zahabu za koreshwaga nka reserve kuko amafaranga menshi yo Mobutu yari yayahunganye. Reserve zimwe za pakiwe indege zizanywa I kigali. Aho kabila agereye I Kinshasa utwari dusigaye yaragurishije amafaranga menshi akabika mu nzu iwe. Umunsi umwe uwitwa capt aGakwerere Jean Marie Vianney wari chief escort wa Laurent desire Kabira akaba ariwe muntu wenyine washoboraga kwinjira mucyumba cya perezida kabira, uyumugabo yaje guterura ivarisi yuzuye amadorali arayarigisa. Aho perezida kabira aziye arayibaza Gakwerere ayishakisha byanyirarureshwa ariko irabura. Arangije afata abasirikare barinda ho bose arabafunga.
Byabindi ngo ntawuyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe; Kabila byara mubabaje abona ko ari Gakwerere wa mwibye ahita amutegeka ko afungura abo banabose. Kabila yamubwiye ko ntamwana n’umwe washoboraga gutinyuka kwinjira mu cyumba cye..Muri abo bana bari bafunzwe harimo uwitwaga Hakizimana bakundaga kwitaKirenge”. Tubibutse ko uyu capt Gakwerere ariwe wari uyoboye umugambi mubisha wokurasa gen Kayumba Nyamwasa nyuma yuko ubutabera bw’afrika yepfo bumurekuye by’agateganyo akaba yarahise atorongerera I Kigali.

UBURYO KABAREBE YANYEREJE IMISHAHARA Y’ABASIRIKARE BARWANYE KONGO
Ingeso mbi za Gakwerere, Kabarebe no gukomeza gusuzugura Kabira, biri mubyatumye abazinukwa aniyemeza kubamenesha mu gihugu cye. Leta ya Kabila imaze gutegeka abasirikare b’u Rwanda bose gutaha, Kabila yafashe ivarisi yuzuye amadorari tutarabasha kumenya umubare wayo, maze ayiha Gen James Kabarebe amubwira ko ayomafaranga ari agomba guhemba abasirikare b’u Rwanda bamufashije gufata ubutegetsi. Iyo varisi yaje itwawe n’aba escort ba kabarebe barimo uwitwa RENE. Uyu RENE akaba ariwe uherutse kwinjira muri Hoteri I Kampala afite imbunda ayoboye abari  mu mugambi wo gushimuta L t Yoweri Mutabazi. Tugarutse ku bya kongo, Indege yajemo ayo mafaranga irimo na Kabarebe niyo yanyuma yageze I Kanombe. Ikibabaje n’uko ayomafaranga yose ntanurupfumuye rwahawe abo basirikare kuko yigiriye mu mufuka wa Kabarebe na shebuja. Bamwe mubasirikare ba gerageje kubaza ibyayo barabifungiwe cyokora kumpamvu z’umutekano wabo tukaba tudashobora gutangaza amazina yabo. Abo basirikare bari bamaze Kongo imyaka irenga ibiri uwahembwe menshi ntiyarengerejwe amezi atandatu. Nyamara umururumba wa Kagame na Kabarebe ntiwatumye barekeraho kuko kugeza ubu bagisirisimba muri Congo bashaka ibyo basahura ngo bakomeze badamarare batitaye kubitambo by’abana b’igihugu bahagwa.

UKO TUBIBONA

Kuva 1990, hari abasirikare batari baruhuka nagato kubera intambara z’urudaca bahoramo, nyamara zikiriza Kagame na Kabarebe. Nko muntambara ya kabiri ya Kongo yo gushaka guhirika Kabila, yatwaye abana b’igihugu batagira ingano. Urugamba rwabereye ahantu nka Pueto cg kitona, abana baguye Kisangani barwana n’abagande muri macye, abasore ibihumbi byinshi bahabereye ibitambo. Abasirikare b’u Rwanda nibo basirikare kwisi bakora akazi kenshi ariko kandi ninabo basirikare babayeho nabi ndetse bahembwa nabi. Ikindi kibabaje n’uko abasirikare b’u Rwanda badafatwa nk’ingabo z’igihugu ahubwo bafatwa nk’abasirikare ba Kagame.
Igihe kikaba kigeze ngo bazibukire, bagire ubutwari bareke gukomeza kugaraguzwa agati no kwijandika mukumena amaraso ariko nabo batiretse kuko nkubu abari kugwamuri M23 n’imiryango yabo ibihomberamo. Ngabo z’urwanda, buriwese aho uri gerageza wibaze kuki muhora murikongo? Ibuka bagenzi bawe bose bahasize ubuzima uyumunsi imiryango yabo ibayeho gute? Leta ya bohereje yo ibamariye iki?Abahakomerekeye buzuye mu bitaro Rwinkwavu na Kanombe ubu babayeho bate? Ingabo z’u Rwanda ntimukwiye gukomeza kubaho nk’abacakara ba Kagame na Kabarebe ngo mukomeze kubapfira bo bazamura amagorofa bagura amato mu Nyanja.

Bishoboka bite ko soldat wirirwa muri Nyungwe imvura imuri kumutwe, imbunda imushengura urutugu, ukwezi kwashira agahembwa ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) mu gihemugenzi we banganya ipet iw’umu GP ahembwa ibihumbi Magana abiri (200.000 FRW)? Ngaboz’u Rwanda namwe banyarwanda mufite abana cg abavandimwemuri RDF, ibi bisaba ko muba mwambaye amadarubindi cyangwa mwarize kaminuza kugira ngo mubone ko murengana? Hanyuma se ninde uzabarenganura? Nimwebwe mugomba kwihesha agaciro mwanga gukomeza gufatwa nk’abaja mu gihugu cyanyu murushwa guhembwa neza n’abazamu.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIO ITAHUKA  PRETORIA- AFRIKA Y’EPFO

Monday, 2 September 2013

KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B’URWANDA

Umunyagitugu Kagameati” hari umurongo mutazarenga”
Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza bana b’imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w’abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b’abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mugiheza bourse ziri gukurwaho? Kuki bibaye mugihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n’amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe ibyihishe inyuma y’iki gikorwa.

POLITIKI Y’IRINGANIZA NKIYA  COL Nsekarije Aloys?
Muri za kaminuza n’andi mashuri makuru byo mu Rwanda nka: UNR,KIST,KHI,KIE,ISAE BUSOGO n’ahandi usanga kenshi higa mo abana b’ibimene b’abahutu ariko ba bakene barangije za petit seminari, n’andi mashuri yisumbuye akomeye nka GSOB,St ANDRE, LYCE NOTRE DAME,n’ayandi kenshi y’abihaye Imana. Byumvikane neza ko hari n’abana b’abatutsi ba banyabwenge cyane biga muri ayamashuri . imbyo mvuga nabibayemo kuko nanjye nize muri imwe murizo za kaminuza kandi mfite bourse ya leta ndi n’umututsi. Kuva 2011, leta ya tangiye gahunda yo kwambura abana za bourse ngo kuko igihugu gikennye. Mugukora ibi bashingira ku gushyira abantu mu byiciro ngo by’udehe. Nyamara iyo urebye neza usanga ari uburyo bwo gucinyiza abakene cyane aba bahutu. Mfite ingero nyishiz’abana ba bahutu ubu bacikirije amashuri. Ntanze urugero hari abana babiri bigaga muri KIST mu mwaka wa kabiri kuva 2011, bakuwe kurutonde rw’abahabwa bourse nyamara abo bana n’imfubyi kubabyeyi bombi, ubu nandika iyi nkuru umwe akora akazi muri restaura undi aturamye mu cyaro iwabo za kibuye. Muribuka neza kandi undi mwana w’umusore EUGENE Uwambajimana wigaga KIE wiyahuye taliki 31 mutarama 2011 kubera ko yakuwe kurutonde rw’abahabwaga bourse.  Icyogihe no kumushyingura byabaye ikibazo kuko umuryango we utari ufite n’ubushobozi bwo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo.
Uku kuvangura abana b’u Rwanda bimeze nkaya politiki y’iringaniza ya NSEKARIJE aho wasangaga nka komini Giciye na Karago buriyose itsindisha nk’abana 250 mu gihe wasangaga nka komini Ndora y’Ibutare cyangwa Birenga ya Kibungo yatsindishije abana 15. Nyamara se ubu uwakora ijanisha ry’”abashiru“ (aba Karago na Giciye) bize bakaminuza mu banyabwenge igihugu gifite yasanga bangana iki?  FPR naKagame barishuka abana b’abahutu baziga wenda bibagoye ariko baziga. Ivangura rye akwiye kumenya ko nawe yabyaye urwango ari kubiba mu banab’uRwanda  rushobora kuzagera kubana be cyangwa abuzukuru be kuko ubutegetsibwe si akarande bitinde bitebuke buzahirima.

KAGAME ARI GUTINYA IKI?
“Kuva aho Gen  Kayumba ahungiye muri 2010,  bwana Kagame yataye umutwe cyane kuburyo amakuru yizewe dukesha abasirikare bamurinda byahafi, kuva icyogihe yize kunywa inzoga, umuganga we Dr Gasakure yatangiye kujya amuha utunini two kumusinziriza ndetse bakanamutumiriza divayi mu Butariyani byose kugirango arebeko yabasha kubona agatotsi”.
Ubwoba bwinshi kagame afite n’uko abatutsi benshi barambiwe ubwicanyi bwe bashobora kumwipakurura cyane cyane abasirikare, maze bagashyigikira Gen KAYUMBA. Ninabwo kuva icyo gihe yatangiye kujya yiriza abasirikare n’abapolisi mu mihanda nk’aho igihugu kiri mu ntambara. Kubera ubwoba kandi buriya bariya basirikare kenshi imbunda zabo ntamasasu aba arimo kuko akeka kubera kurambirwa bashobora kumuhindukirana bakazikoresha mugufata perezidansi.
Paul  yigeze kwivugira ko umunsi abanyarwanda bunze ubumwe azabaha igihugu, niyompamvu akomeje kubaryanisha. Muri uko gukina ikaritay’amoko imibareye iteye itya: Kwigaragaza nk’umucunguziw’abatutsi agerageza kubatonesha kugirango yerekane ko ba Kayumba bamunaniye ndetse abone n’uko abagerekaho ko bakorana na FDLR bityo abatutsi badashishoza bo kumushyigikira. Kurundi ruhande abahutu bose bagomba kumva ko arabanyacyaha bakwiye kurimburwa kuburyo kuba atarabishe arimpuwe ze, bityo bakwiye kumukunda no kutifuza ko avaho kuko avuyeho abatutsi b’abahezanguni nka GEN IBINGIRA ( ngon’umutseti) ba biraramo bakabatsemba. Mu gukora ibyo byose arikwiyegereza aba babacitse kwicumu rya genoside yakorewe abatutsi 1994. Ariko yaracyererewe kuko yibutse ibitereko yasheshe.

AERG IYOBORERWA HE?

Gen Fred Ibingiraniwe mu byeyiwa AERG
Umuryango w’abanyeshuri bacitse kw’icumu rya genoside yakorewe abatutsimuri 1994 (AERG) buri mwaka ugenerwa amafaranga mw’ibanga na minisiteriy’ingabo ibinyujije mu rwego rwayo rw’iperereza, n’ikimenyimenyi imodokaya TOYOTA HILUX y’igitare umunyamabanga nshingwabikorwa wa AERG kurwego rw’igihugu agendamo ni MINADEF yayibahaye.  Ntibigarukiraho kuko GEN FRED IBINGIRA ariwe mubyey iw’icyubahiro wa AERG, kenshi uzumva bamwita ngo pere wa AERG.Murako kazi ko kwigarurira abana bacitse kwicumu yunganirwa na Gen JACK NZIZA. Amanama menshiya AERG akorerwa muri MINADEF inshuronyishi aba ayobowena Gen IBINGIRA cyangwa Gen NZIZA.
JACK NZIZA yifashisha cyane AERG mu bikorwa byo kwiba amatora,aho usanga abana ba AERG aribo bahabwa ibiraka byo guhagararira amatora hirya no hino mu gihugu. Ariko cyane cyane buri mwaka inzegoz’iperereza nka NSS (National Security Service)  zinjiza muri NSS umubare munini wabacikacumu barangije za kaminuza aho usanga abenshi bakora mu rwego rw’abinjira n’abasohoka (immigration and emigration). Abandi bakoherezwa kuri cadet zagipolisi n’igisirikare bakarangiza bahabwa ipeti rya sous lietenat mu gisirikare cg inspector of polisi.Ngirango abasoma iyinkuru bakora ako kazi baba abahamya b’ukuntu uwitwa Major KARIBATA wa immigration adashobora gupfa guha akazi abana b’abahutu.
Ikindi na none tutaburakuvuga n’uko mu mutwe ushinzwe kurinda kagame ugizwe n’abasirikare barenga ibihumbi bitatu n’ubwo washakamo umuhutu n’umwe ntushoborakumubona.

UTO TUBIBONA

Mu byukuri kurihira abana bacitse kwicumurya genocide ntakibazo mbibonamo. Ndetse ahubwo bishobotse bose bakwiye kurihirwa. Ariko kandi kuvangura impfubyi n’ikibazo gikomeye. Kwambura abana bamwe bourse warangiza ukongera umubare wabandi nabyo nikibazo. Kagame akomeje umugambi wo gucamo abanyarwanda ibice no kwiyegereza abatutsi kugirango bazamurwaneho nasumirizwa na bamwe mu batutsi bamuhunze bafatanije n’abahutu bashyira mu gaciro. Ibi byose kagame abiterwa no gutinya Gen Kayumba Nyamwasa kuko azi neza ko hari abatutsi benshi bamushyigikiye cyane cyane mungabo no mu bana bacitse kw’icumu rya genoside.

Abanyarwanda ntibakwiye kugwa mu ruyu mutego wo kubaryanisha, bakwiye gukomeza gushyirahamwe, “by’umwihariko nsanga byaba byiza FARG isimbujwe FAVR (Fond d’Assistance aux VulnerablesRwandais)  ikigega kigenewe gufasha imbabarez’abanyarwanda”.  Kuburyo abana b’imfubyi biciwe n’interahamwe ndetse n’abiciwen’inkotanyi bosehamwe bitabwaho kuko imbabare ntigira ubwoko. Leta igakora kuburyo igabanya amafaranga isesagura mu minsi mikuru ngo yo kwita amazina “INGAGI” abana b’igihugu bicira isazi mu maso abandi baciriwe mu byaro kubera kwimwa bourse. Ariko kubwira ibi FPR ntibyatangaza ejo banshinje ko mfite ingengasi ndetse bamwe bumvako ndi“utopist” Ariko bitinde bitebuke u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n’amacakubiri. Abatutsi bashyira mugaciro bakwiye kwamagana irivangura FPR naKagame bari gukorera abahutu kuko guceceka tukabirebera bituma dufatwa nk’abafatanyacyaha. “ Le silence face au mal fait son temoin et sacomplice”. Kand ina none “L’injustice quel’onvoit et qu’onl’assiste on la commet par soi-meme”.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIO ITAHUKA –PRETORIA - AFRIKA Y’EPFO