DORE URWO ABAPFAKAZI BAPFUYE, DORE UKO MAFIA ZIDAMARAYE
![]() |
|
Indege z’umuherwe
paul, inzu y’abapfakazi ba Mwurire, City tower inzu ivugwa ko nayo ari iya Paul Kagame.
|
Iyi n’imwe mumazu yubakiwe abatishoboye barokotse genoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu murenge wa Mwurire mu karere ka Rwamagana. Mu byukuri, uru nirumwe mu ngero zigaragaza ko ubutegetsi bwa FPR n’ubwo nta kindi gitumye buramba uretse kurisha genoside, inkirirahato zayo ntacyo iyo leta izimariye.
Hirya no hino abapfakazi n’imfubyi ntibagira ayo bacira n’ayo
bamira. Uretse gushengurwa no kuba basigaye ari incike, inzara nayo ntiboroheye
tutibagiwe ko abenshi batagira naho bakinga umusaya. Umubare munini kandi w’abategarugori
bafashwe ku ngufu muri genoside bakanduzwa sida ntibabasha no kubona imiti yo
kwivuza. Nyamara hari bamwe mu banyarwanda bokamwe n’amacakubiri ujya kumva
ukumva bikoma abarokotse genoside ngo ubutegetsi n’ubwabo nyamara ari ingorwa
zitagira uwo zitakira. Bamwe mu barokotse bari mu bushorishori bw’ubutegetsi
bwa FPR indambi yabarenze ntishobora gutuma bibuka bagenzi babo bararanye muri
za prafo cg mu mfunzo n’ahandi mu bihuru.
Abantu nka Dr Biruta Vincent, Mitali Protazi, ba depute
Kalisa Evaliste n’abandi bakavugiye izo ngorwa bashishikajwe n’inyungu zabo
bwite mu kuzamura amagorofa za Nyarutarama aho umuntu nka Biruta afite igorofa
y’igitangaza, mu gihe bene wabo bazize umudari. “Aba bategetsi babaye ba mwanga
ababo barya utwabo bakarya n’utwabandi bakwiye kwibuka ko urya inshuro n’inshuti
bigashira udahaze”. kandi ko umuvumo uzava mumarira y’izi mfubyi utazabasiga
amahoro.
Nta munyarwanda ukwiye kwibeshyako ko ubutegetsi buriho ari ubutegetsi
bw’abatutsi? Yemwe n’abacitse kwicumu imibereho yabo nyuma y’imyaka 20 murabonako
iteye agahinda?
Ntibyumvikana ukuntu nyuma y’imyaka 20 hari abacikacumu
bicwa n’inzara badafite aho barara nyamara haratanzwe inkunga zitagira ingano
nyuma ya genoside harimo izatanzwe na Bill Clinton inyishi zikanyerezwa.
UKO TUBIBONA
Umwanzi w’abanyarwanda n’umwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bugizwe n’agatsiko k’ibisambo n’abicanyi birundaho byose nk’amasiha. barushako gutumbagira mubushoshorishori bw’ubukire mu gihe miliyoni z’abanyarwanda zisigaye zirushaho kumanuka mu rwobo rw’ubutundi.
Ikibazo gikomeye igihugu cyacu gifite usanga ari “capitalisme
sauvage” FPR yubatse. Kuko usanga ubutunzi bw’igihugu buri mu biganza
by’abantu batarenze ibihumbi bibiri. Ibi biterwa n’uko usanga amafaranga menshi
y’igihgugu agendera mu bikorwa bya fonctionnement des institutions
nko
mu mishahara y’abategetsi, kubagurira amamadoka atajyanye n’ubushobozi bw’igihugu
mugihe usanga mu bikworwa by’amamajyambere hashyirwamo asagutse. Nta gihugu
rero kwisi usanga cyatera imbere kiyobowe gutya. Ibi byose biterwa no kuberako
mu gihugu cyacu ibintu bicuritse, abaturage batinya abategetsi kuko babafata nkaho
aribo ba boss babo, nyamara muri
demokarasi abategetsi nibo batinya abaturage. Ibi byose FPR mu kubikora ni ruswa yo mu bundi
bwoko kuko umuntu ihaye akazi aba ari inzira y’ubusamo yo gukira atavunitse. Bityo
ugasanga yubaha yigura kuko aba atinya kunyagwa. Cyane ko FPR iyo ikwanze, iyo
ugize amahirwe ntikwice iragukenesha bikomeye. Ingero ninyinshi ntitwazirondora.
“Ikindi kintu giteye ishozi n’ukuntu abategetsi b’u Rwanda bakunda kuvuga
ngo igihugu kirakennye ngo rubanda rugomba kwizirika umukanda mu gihe bo
imikandara yabo badasiba kwimura intoboro zayo kubera kwijuta” byabaye nka byabindi
byo kwa padiri ngo mwumve ibyo mvuga ntimurebe ibyo nkora. Mu gihe amafaranga yaguze izi ndege ebyiri za
kagame miliyoni 160. Z’amadorari ashobora kubakira abacitse kwicumu bose, Ubu amakuru
tugikurikirana n’uko perezida Kagame yaba aherutse kugura indi ndege ye ya gatatu.
bibaye aribyo yaba abaye aka za ndagu za Magayane, aho avuga ngo Rwabujindiri
umugabo urya ntahage??
NKUNZURWANDA MIHIGO
ALEXIS
RADIO ITAHUKA
PRETORIA-AFRIKA Y’EPFO




