Wednesday, 20 November 2013

GIHAMYA KO AMBASADE Y’URWANDA MURI AFRIKA Y’EPFO IKORESHA “INKORAMARASO”


Umunyarwanda ati “ntagihishwe kitazahishurwa” uyu mugabo mureba wa mbere uhereye “I buryo” uzwi kw’izina rya “Kajisho” ariko amazina ye bwite azwi kugeza ubu akaba ari  “MUGISHA  AUGUSTIN”.. uyu mugabo, n’umwe mu banyarwanda bake cyane bishyira bakizana  mu nyubako za  ambasade y’u Rwanda muri Africa y’epfo.

Nk’uko mubireba ku ifoto iki gihe yari interahamwe  ruharwa, aha akaba agaragara mu myenda y’interahamwe ari  kuri bariyeri afite imbunda zazindi bitaga “ Rugombituri” Uyu mugabo nyuma yo gutsemba abatutsi batagira ingano mu Rwanda yahunze 1994, ubu akaba amaze imyaka itari mike yiyoberanya  muri Afrika y’epfo.

Uyu mutoni w’akadasohoka wa ambasaderi Karega  Vicent doreko amaze kugaragara mu ruhame nibura inshuro eshatu amufungurira imodoka nka escort we ubundi bakagendana Kajisho ariwe wicaranye na chauffeur. Kajisho uyu ubu ni intore ikomeye muri Africa y’epfo akaba ari mu bantu maneko wa ambassade Rutembesa Didier  aherutse guha amarozi ngo amarire ku icumu abayoboke ba RNC. Ibyaya marozi tuzabigarukaho ubutaha.

Kajisho uyu wahoze ari umujandarume ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Kagitumba, amakuru dufitiye gihamya  n’uko ari mu nkoramaraso zafashe  ku ngufu abagore n’abakobwa b’abatutsikazi mu  bice bya Kacyiru, ku Kinamba, na Gisozi  nyuma yo kubasambanya bakabashinyagurira babateramo ibisongo.

Byabindi usanga hari abantu bigize abagaturika kuruta “PAPA” uyu Kajisho nawe usanga ari mu bantu bigize inkotanyi kuruta n’abashinze FPR.

Johannesburg na Pretoria n’imwe mu mijyi mikeya usanga Abahutu n’Abatutsi basangira batishishanya  ndetse bakaganira babwizanya ukuri ku mateka y’u Rwanda. Nyamara uyu Kajisho ari mu bantu bakeya cyane batemera kuvuga abo aribo, bigaragarako ari umutima uhora umukomanga kubera amaraso y’abana b’u Rwanda yanyoye muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

UKO TUBIBONA

Mu gihe Intore za FPR zikunda kwibasira RNC zivuga ngo ikorana n’abicanyi ba FDLR, amateka yo azaba umuhamya uburyo Kagame yadukiriye abatutsi bene wabo akabakindura  ahubwo akiyegereza interahamwe nkuyu Kajisho mubona mu myambaro yazo. Mu gihe imponoke za genocide yakorewe abatutsi ubu ziyicira isazi mu maso, uyu Kajisho yirirwa arya amafaranga y’ambasade umuntu akaba atabura kwibaza niba Didier Rutembesa amugororera uburyo yahekuye u Rwanda, amateka yonyine niyo azabimwibariza?

Uyu  Kajisho ni umwe mu bantu maneko wa ambasade  akoresha mu kuneka abanyarwanda baba muri iki gihugu. Ubu dukomeje gukora ipereza ku witwa Nyandwi Celestin kuko amakuru dufite aba bombi bari mubahawe amarozi yo kwica abanyarwanda baba hano muri Afrika y’Epfo ubu bakaba bashishikariye gushuka urubyiruko barwizeza ko bazaruha za Passport na Bourse kandi izo mu Rwanda barazimanye! Uyu Kajisho akaba atuye mu gace bita Braamfontein mu mujyi wa Johannesburg aho arinda Etage y’umukecuru w’umupfakazi!

Tuboneyeho akanya ko kwihanganisha imiryango yatsembewe abayo n’iyi nkoramaso Kajisho, kandi bitinde bitebuke  uyu mugabo azabazwa n’ubutabera  uburyo yahemukiye u Rwanda arutsembera abana barwo abaziza gusa uko baremwe kuko icyaha cya genocide kidasaza.


NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

PRETORIA AFRIKA Y’EPFO



Friday, 15 November 2013

MINISITIRI KAMANZI “INJIJI” YIZE?


Nyuma y’umwiherero wa leta ya kagame aho yadukanye gahunda ngo”  NDUMUNYARWANDA”, cyangwa se nd’umuhutu muyandi magambo, minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas ari mu bikubitiro biyemeje gutangiza uwo mugambi mubisha wo gushyira mugatebo kamwe abahutu bose bakishyura inka ya nyangara. Mu by’ukuri mu bwoko bwose habamo imbwa n’abagabo kandi umwicanyi ntagira ubwoko. Abahutu bose s’abicanyi cyo kimwe n’uko abatutsi bose atari ba miseke igoroye. Icyaha gikwiye kuba gatozi niba bibaye rusange amako yose agasaba imbabazi ntibishyirwe ku gice kimwe gusa. Bamwe mu bahutu bakoze genocide bamwe mu batutsi ntibabaruta nabo bakora andi mahano yibasiye inyoko “Hutu”. 

Hari bamwe mubatutsi b’indashyikirwa mu buhotozi uhereye kuri kagame ubwe, JACK NZIZA, DAN MUNYUZA, SILAS UDAHEMUKA IGP RURAYI GASANA n’abandi. Niba Kagame ataragize isoni zo kurimbura abahutu ndumva atari twe twagira ikimwaro cyo guhagarara ahirengeye ngo tuvuge n’ijwi riraranguruye ko Kagame yaduhekuye. Sindi umuhutu nubwo kuba umututsi ntagakiza mbibonamo, gusa na none kurebera abahutu batotezwa ntitubavugire kwaba ari ukugambanira bamwe mu bahutu bikoreye umusaraba bakaduhisha muri genocide igihe abandi batwicaga bishimye.
PSD YA BA GATABAZI  YAFASHWE BUGWATE NA BA RUTEMAYEZE.

Mu gihe cy’amashyaka menshi psd yashinzwe n’abantu bari abagabo barangwaga no kwanga umugayo no gudshyira imbere inyungu z’igihugu kuruta izabo bwite. Uko gukunda igihu kwabo no kwanga kuba abaja, ba MRND CG FPR byatumye TALIKI 21/02 /1994 Paul kagame yivugana GATABAZI FELICIANE, akoreshe ba LT Godfrey Ntukayajyemo alias kiago na caporal  Mahoro Aman.1994 GENOCIDE itangiye, interahamwe nazo zashyizeho akazo zivugana NZAMURAMBAHO FELEDERIKO, n’uko PSD iba irazimye. Aho inkotanyi zifatiye igihugu, iri shyaka ryigaruriwe na ba Rukurikizindi Dr vicent Biruta, dr Damaceni Ntawukuriryayo, dr Iyamuremye ogusitini, n’abandi. Ku rundi ruhande hari abagabo nka dr Lyambabaje alexandre  wanze kuba rukurikirizindi ubu akaba asa nuwahejwe muriryo shyaka n’ubwo afite abayoboke batari bacye bamushyigikiye. Umugabo witwa Napoleo Bonaparte yaragize ati” muri revolution habamo abantu 2, hari abayikora hari n’abayungukiramo. Kenshi abayikora bayigwamo ibyo baharaniye bigasarurwa na  ba “RUTEMAYEZE” ng’uko uko PSD iri kunyunyuzwa n’aba tumaze kuvuga mu gihe abari kwisonga ryo guhirimbanira demokarasi ubu bahindutse amateka.

NIBUTSE KAMANZI IBYO YIRENGAGIZA

Bwana Kamanzi mbere ya 1994 wari superefe ibyumba niba atararwaye indwara yo kwibagirwa akwiye kuba yibuka ibyabereye Byumba bikozwe n’abo ari kubyinirira uyu munsi (inkotanyi). Nyakubawa iyo abona abapolisi bamurinze yibuka  Ko ubayobora IGP gasana Emanuel alias rurayi yari kwisongo mubantu batwitse inkambi y’ikibeho? Ese nakakanya yibagiwe ibyo Dan Munyuza umwungirije yakoreye za Byumba ubwo yari muri simba mobile unity? Kamanzi wibagirwa ubwicanyi bwakorewe kuri stade ya byumba 23/04/1994? Nagirango nkwibutseko uwo kagame utagira isoni wihandagaza agashyira abahutu bose mu gatebo kamwe we ubwo n’amaboko ye n’imbunda ya machinigan 12.7 taliki 12/05/1994, yatsinze I Muhura barenga 600. Kageyo, kisaro, Meshero,Mukarange, ku ishuri ribanza rya kibari aha hose ntabwo hari kure yaho wakoreraga nyamara uzi inzirakarengane zahaguye zizira gusa ko ari “abahutu”  niba utibuka aha, nibura nujya gufata indege I Kanombe ujye wibuka ko kiriya kibuga kirindwa n’umwe mubahotozi ruharwa “SILAS UDAHEMUKA” ugendana mu modoka ye udufuni, inyundo, inkota, nibindi bikoresho byo gukora mu nkaba. Abaturage ba RUKARA,  MUHAZI, GITI, MUHURA,  Niba mbeshya banyomoze uburyo bahekuwe n’uyu mugabo za 1994 afatanije na MUNYUZA.

Bwana Kamanzi niba wemera Imana uzatubarize abakozi b’Imana baguye ku Rwesero taliki 23/04/1994 baba barishwe nande? Ndavuga padiri Yozefu Hitimana, wayoboraga iyi seminari, abantu nka atanazi Nkundabanyanga, Gasipard Mudashimwa, Alexis Havugimana, Mulindwa Faustin, Celestin, Fidele n’abandi.  Niba  ntibeshya  1994 wanyuze mu nzira za Butare uhunga uzihangane ubaze mugenzi wawe DR Ntawukuriryayo  amahano GEN Fred Ibingira na 157 bakoze mu Mayaga, I NYANZA, RUHASHYA, RUSATIRA, NTYAZO, RUHANGO, n’ahandi ntarondora?

UKO TUBIBONA

Mu kinyarwanda bakunda kuvuga ko inda nini yishe ukuze, birababaje kubona abantu baminuje za kaminuza biyemeza kwiyambika ibara kugirango buzuze ibifu byabo. Kamanzi cyo kimwe n’abandi nkawe bahisemo “kuraga imperuka” urubyaro rwabo kubera kutareba kure kwabo. Nababwira ngo” ni mucire birarura”Imodoka nziza n’imishahara myiza bagakwiye kwibuka ko ari akamanyu k’umutsima kabaryoheye uyu munsi ariko karaye kazabaniga. Kuko miliyoni z’abanyarwanda zose ntizizemera kubaho zigenda zikurura inda mu gihugu cyabo bazira gusa ko ari abahutu.  Abahutu bafite ibiganza byera, bafatanije n’abatutsi ntibazakomeza kurebera igihugu kigwa munyenga ngo baceceke. Nibiba ngombwa ko Kagame abanyarwanda tumubwira ururimi yumva doreko izindi zose zinjirira mu gutwi zigasohokera mu kundi, ndahamya ko urwo rurimi dukwiye kurwitoza abarimu barwo ntibabuze ndetse nabanyeshuri b’abahanga ntibazabura bityo bakwiye kwitegura ku rumubwira mu maguru mashya U Rwanda rutaragwa mu kangaratete nkaka 1994.


NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
PRETORIA AFRIKA Y’EPFO