DORE IMIYOBORERE MYIZA YA FPR I NYAGATARE ?
![]() |
| Imiyoborere myiza ya FPR muri Nyagatare. |
Taliki 25 ukwakira 2013 amarira yari yose mu kagali ka Gakagati
ya kabiri umurenge wa Rwimiyaga, akarere ka Nyagatare, kuko abaturage barenga
500 nk’uko mubibona ku mafoto leta ya FPR yabatsinze amazu hejuru, none ubu
ntibagira aho bakinga umusaya kuko barara ku gasozi nk’inyamaswa. Uru rugomo
bakorewe na leta yabo, rwatumye ubu barahinduwe nk’impunzi mu gihugu cyabo.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya FPR, igihe.com, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare
burikirigita bugaseka kuko buhakana urucabana bwemeza ko butigeze busenyera
abaturage nyamara bigaragarira buri wese.
Ku ruwo wa gatanu ngo nibwo imodoka nyishi zuzuyemo
abanyururu ziherekejwe n’abayobozi b’akarere bigabije amazu y’abaturage
barayararika none ubu bakaba barara rwantambi mu bisigazwa by’ahahoze amazu
yabo.
Abo baturage bemeza ko ngo batangiye kuhatura kuva 2007, kandi banafite ibyangombwa; bemeza kandi ko
leta yaba yarahagurishije undi muntu bo batabizi. Ku busanzwe iyo leta ishaka
kwimura abaturage, igomba kubikora mu nyungu rusange kandi nabwo ikabaha
ingurane ihwanye n’imitungo yabo. Nyamara amateka ya hafi y’u Rwanda, atwereka ko uyu muco wo guhuguza abaturage,
abanya Kigali bo bawumenyereye n’ubwo ntawumenyera akabi. Abaturage b’ahahoze
hitwa mu kiyovu cy’abakene, cg se ahitwa za Kagugu bakomeje kwinuba kenshi
uburyo imitungo yabo leta yayigurishije ikabimura shishi itabona ibahaye
ingurane z’intica ntikize nyamara yo
igahindukira ikahagurisha akayabo n’abashoramari. Nyamar ahenshi hagurishijwe
n’ubu haracyari ibigunda kuko
hataratangira kubakwa.
ESE FPR N’ISHYAKA
CYANGWA NI SOSIYETE Y’UBUCURUZI?
Kuva FPR yafata ubutegetsi yagaragaje inyota ikomeye yo
kwigwizaho ibya rubanda. Babinyujije mucyo bitaga privatization FPR yafashe
ibyari ibigo bikomeye bya leta maze ibiteza icyamunara aho yakoreshaga
amasosiyete cyangwa abantu ba baringa ikabyigurishaho kugiciro gito cyane.
Ng’uko uko icapiro ry’igihugu ryagurishijwe rigahinduka Imprimerie nouvelle,
ikitwaga trafiporo kiba kiragiye, indandaz’ibireti iba izigabije Paul Muvunyi
n’ibindi tutarondora. Uko gukirira mu miborogoya rubanda kwa FPR kwatumye ubu iri mu mashyaka yambere
akize kwisi. Ndetse uwavuga ko ikize kuruta leta akaba ataba abeshye. Ahantu
hose hari agafaranga FPR yahateye amatako, hirya no hino mu gihugu uyitunze
urumiya wese aho ashaka hose irahamuha itajijinganije. Uhagorerwa ntawundi
n’umuturage usabwa guhambira igitaraganya aterekwa n’aho yerekeza. Igisigaye
n’uko uzumva kagame yateje cyamunara u Rwanda.
UKO TUBIBONA
Abazi amateka bazi ko intandaro ya za revolution za giye
ziba hirya no hino kw’isi zaterwaga n’urugomo rukabije ubutegetsi bwabaga
bukorera abaturage byamara kubarenga bakabwirohaho bakabumenesha. Mu gifaransa
bakoresha imvugo nziza ya “ oppression” iyo leta ibaye ruvumwa
igahitamo kuba oppresseur igatoteza abo yagatonesheje, iminsi yo kubaho kwayo iba isigaye ibarirwa ku
mitwe y’intoki.
S’ubwa mbere si n’ubwa nyuma ingoma ya FPR isenyera
abanyarwanda, kuberako ubutaka bwabo yabugurishije abanyamafaranga. Aka karengane
kahawe intebe, umuti ukaba nta wundi aruko abanyarwanda bakwiye kubonako
n’ubundi urwo kagame na FPR batwishe atari ruto. Aho gukomeza kubaho
nk’abacakara mu gihugu cyacu, FPR iducura bufuni na buhoro, irya utwayo ikarya
n’utwacu twaruhiye, dukwiye guhaguruka tukiroha kuri buriya butegetsi tukabumenesha tugashyiraho ubuyobozi bw’umva ko igihugu
kitagomba kuba indiri y’ibisambo n’abicanyi.
NKUNZURWANDA MIHIGO
ALEXIS
AFRIKA Y’EPFO



