Friday, 28 June 2013

KIRYA ABANDI BAJYA KU KIRYA KIKISHARIRIZA


Iyi mvugo ngo “kirya abandi bajya ku kirya kikishaririza” bayikoresha bashaka kuvuga umuntu unenga abandi we batangira kuvuga ibye akirakaza akihindura ibamba.

Mu by’ukuri perezida Kagame, inshuro nyishi ntiyawemye kuvuga ko ikibazo cya kongo kigomba gukemuka binyuze munzira y’imishyikirano ( inzira ya politiki),  ko intambara idashobora kukirangiza bityo leta ya Kabira ikaba igomba kuganira na M23.

Nyamara ejobundi aha  ubwo perezida wa Tanzaniya yasabaga ko leta ya Paul Kagame igomba kugirana ibiganiro  na FDRL, perezida Kagame yariye karungu muri cya kinyabupfura cye gicye yagize umwuga, ntiyajuyaje  kwita perezida mugenzi we “umuginga” (injiji). Nuko ubwo aba yihesheje agaciro anagahesha abanyarwanda yitwako ahagarariye. Ibi icyo bivuze n’uko kuri Kagame, intambara nimbi iyo ikozwe n’abandi ( kabila),  iyo ariwe uyikoze ntakibazo rwose. Mbega Kagame niwe wenyine  ku isi ufite uburenganzira bwo gukemuza ibibazo imbunda.

Nyamara Kagame  niba ashaka kuba umwarimu mwiza, mbere yo kureba igitotsi kiri mu jisho rya mugenzi we (Kabila) yagakwiye kubanza kuvana umugogo uri mujisho rye. Ikindi n’uko  utirahuriye  ntarahurira abandi.  Umuhanga witwa  Albert Einstein yavuze amagambo y’ubwenge agira ati ”  Peace cannot be kept by force; it can only be achieved by understanding”.

Nta narimwe imbaraga zigeze zitanga amahoro arambye.
Amateka yahafi atwereka uburyo abashatse gukemuza ibibazo imbunda bafite n’ubushobozi buhagije, byagiye bibananira. Amerika n’ubwongereza byagabye igitero muri Irak ya Saddam Hussein bivuga ko bigiye gutangayo amahoro, Sadam yarishwe ariko Irak nanubu akaduruvayo kariyo inzirakarengane zihagwa buri munsi, byose n’ingaruka z’intambara. Nta nikizere ko kazashira vuba. Abagateje babonye bibakomeranye bikuriramo akabo karenge. N’Afganistan ntakinyuranyo nibyo tuvuze ruguru.
 
ESE N’IGITANGAZA KIKWETE NA TANZANIYA BABAYE ABARIMU B’ AMAHORO KU RWANDA NA KAGAME?

Mu gihe perezida  Paul Kagame yahisemo kubakira leta ye n’agatsiko ke ku kinyoma ashingiye ku mahame yawa munazi Adolf Hitler, uyu akaba yaravugaga ko ikinyoma iyo ugisubiyemo kenshi abantu bageraho bakagifata nk’ukuri. Nyamara iyi mitekereze y’ubuswa iranga abanyagitugu bose ntitinda kubahemuza. Mbega n’ikibazo k’igihe gusa ngo rubanda yose ibatahure.  

Mu gihe Kagame akomeje kwishongora ngo u Rwanda amahoro ni munange, nta nicyayahungabanya, ikigo gishinzwe kugenzura uko amahoro yubahirizwa ku isi, giherutse gusohora raporo igaragaza ireme ry’amahoro muri uyu mwaka wa 2013. Nkuko bigaragara mu bihugu 162 byasuzumwe, u Rwanda ruri ku mwanya wa 135 mu gihe Tanzaniya iri kumwanya wa 55. Bikaba rero nta gitangaje abayobozi ba Tanzaniya  bahaye Kagame na leta ye isomo ry’amahoro. Ntiyaba ari we wa mbere babikoreye, yewe nta n’ubwo byaba ari ubwambere Tanzaniya ifashije abanyarwanda gushaka amahoro. Nta wa kwibagirwa uruhare rwayo ubwo yatangaga ubutaka bwayo ngo habere imishyikirano hagati ya  FPR Inkotanyi na Leta ya Habyarimana.  Ndetse Kagame yagakwiye kuzirikana ko yicaye mu Rugwiro kuKo yivuganye Habyarimana avuye mu mishyikirano muri Tanzaniya.
  
Uretse u Rwanda mu bihe byashize Tanzaniya ikaba yarafashije abarundi ndetse na kongo mu gukemura ibibazo mu mahoro. Perezida Jakaya Kikwete ubwe, akaba yarabigizemo uruhare rukomeye kuko yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane kuva 1995  kugera 2005.

Tugarutse kuri iyo raporo ibindi bihugu byo mu karere u Rwanda , biri ku myanya ikurikira: Uganda 106,   Kenya 136 naho u Burundi 144.

Birumvikana ko Kagame iriya raporo kuko itamushimagiza cyangwa abatekenisiye be bibagiwe kuyitekenika, azavuga ko ntacyo ivuze, ndetse ntibyanatungurana aramutse avuze ko abayikoze bafite “ ingengabitekerezo” nkuko asanzwe abigenza ku muntu wese ugerageje ku munenga. Ku ikubitiro, ikaba yamaze guterwa utwatsi na wa mu minisitiri we ( Musa Fazil) uzwiho kuba ariwe muyobozi usuburimo  kenshi rya sengesho “ nkuko perezida wa repubulika adahwema kubitubwira.”

UKO  TUBIBONA

Duhereye  mu muco nyarwanda, baragira bati” ikinyoma kikugaburira rimwe ntikikugaburira kabiri;”  naho umugabo w’intwari  Abraham Lincoln wabaye perezide wa 16 w’amerika  aragira ati” ushobora kubeshya abaturage bose mugihe gito, ushobora kubeshya abaturage bacyeya mu bihe byose, ariko ntushobora kubeshya abaturage bose mubihe byose” ( you can fool all the people some of the time, and some of the people all the time, but you cannot fool all the people all the time).

Kagame yakomeje kubeshya abanyarwanda n’amahanga ko u Rwanda rutekanye, nyamara abenshi ntibahwemye kugaragaza ko amahoro kagame arata, yubakiye ku musenyi kuko yubakiye ku iterabwoba no kuryanisha amoko y’abanyarwanda kugirango akomeze abafate bugwate.

Kubigaragara isi yose, abanyarwanda by’umwihariko, bamaze gutahura Kagame na leta ye, ko imvugo yabo atariyo ngiro. Kagame kugirango akomeze arambe ku ngoma, yemera byinshi agakora bicye. Yimakaje ihame rya Napoleon Bonaparte” if you wish to be a success in the world, promise everything, delivers nothing
 
Ariko ibi bigira aho bigarukira. Mbaye umujyanama wa Kagame, nubwo ntawuhana uwahanutse, namubwira nti” reka izima ryawe”, uce bugufi, ukubite ibipfukamiro hasi; usabimbabazi abanyarwanda; ubundi wegure, nicyo cyonyine cyatuma bakubabarira. Atari ibyo, iminsi izaguteka mu rwabya; wambarire inconcera  aho wambariye inkanda. Ikibazo gikomeye, wa mugani wa ba bandi n’uko “kugira inama Kagame ari nko gukurura injangwe ku musambi”.

NKUNZURWANDA Mihigo Alexis
Radiyo Itahuka, Pretoria, Afrika y’epfo

Thursday, 13 June 2013

NONE PRESIDENT PAUL KAGAME BYAMUBERA " MUTATIS MUTANDIS"?

Perezida Paul kagame  akunda kumvikana kenshi atanga amasomo ku mateka. Avuga kenshi ko  amateka akwiye kwigisha abantu.  Mu gifaransa baca umugani ngo “ Chaque institution aussi grande qu’elle soit telle contient dans ses seins les germes de sa destruction  ugenekereje mu Kinyarwanda ninko kuvuga ngo kenshi ubutegetsi buhirikwa nabahoze ari ibikomerezwa mubushorishori bwabwo. Ukurikije iby’amateka atwereka usanga gushwanakwa Kagame nabo bakoranye ari  ugutema ishami ry’igiti yicayeho. Reka tureba ingero zifatika

CUBA
Fidele Castro na Fulgencio Batista
Umunyagitugu  generale Fulgencio Batista wayoboye Cuba kuva 1940-1959, yakoze ikosa rikomeye  tariki 15/5/1955 ubwo yafunguraga Fidel Castro yibwirako yamushegeshe atazasubira muri politiki. Nyamara,  Castro yahise aboneza iyubuhungiro muri mexique  ajya kwisuganya. Aho, niho  yaje kumenyana na Ernesto Che Guevara bagatangira urugamba rwo  kubohoza Cuba babinyujije mu mutwe wakinyeshyamba witwaga “MR-26-7“. Ntibyateye kabiri kuko Castro n’abarwanyi magana atatu gusa (300) batesheje umutwe ingabo zirenga ibihumbi icumi (10.000) Batista yari yohereje  ahitwa Sierra Maestra mucyo yise “operation verano.” icyo gihe Batista yatunguwe no kubona amabatayo y’ingabo ze  atangira kujya amanika amaboko akisangira Castro. Ubwo ninako kandi umunsi ku wundi abaturage bari barambiwe ingoma y’igitugu, batorokaga  basanganira Castro na Che Guevara kuko babafataga nk’abacunguzi babo.  Muri iki gihe, hari bamwe  mubanyarwanda babona ko mu gihe kagame yiyemeje gufunga imiryango yose  yo gutanga demokarasi mu mahoro,  nka generale  Kayumba  Nyamwasa aramutse atangiye urugamba, ntakabuza  byaba” mutatis mutandis” (byagenda nkuko  byagenze muri Cuba). Fidel Castro nubwo atabaye  mu butegetsi  bwa generale Fulgencio Batista,  yaramushyigikiye mugukora coup d’état muri werurwe 1952. Mu gukora iyi coup d’état,  Batista yari yasezeranije Castro n’abandi ko azashyiraho ubutegetsi bukorera rubanda. Nyamara, ntibyateye kabiri atangira gukora ikinyuranyo no kwibasira abamwicaje kuriyo ntebe. Mbega ni nka bimwe ba Kayumba barega Kagame . iyo ukurikiranye imvugo za kagame zuzuye kwihenura, gutukana no gusuzugura  bikabije abahoze ari ibikomerezwa kungoma ye,  wibaza niba hatari igihe amateka azamukoza isoni bikamugendekera nkuko byagendekeye Batista? Bibaye, wamugani wa ya ndirimbo, ntibyaba ari ubwambere mu Rwanda nkuko tugiye kubibona.

 RWANDA

Col Kanyarengwe Alex na Gen Juvenale Habyarimana
Mu 1973, ubwo Juvenale Habyarimana  yahirikaga Kayibanda, yasezeranije abanyarwanda ko azabakorera nta vangura na rimwe kandi yubahiriza uburenganzira bwaburi wese. Nyamara ntibyateye kabiri, atangira kwimakaza igitugu gishingiye Ku ishyaka rimwe rukumbi (MRND cg muvoma nkuko bayitaga),  bikaba byari itegeko kuyibamo , yewe n’umwana ucyiri munda akaba yaragombaga kwitegura kuvuka ayirimo. Habyara yakomeje kwikanyiza kugeza ubwo yiyamamazanya n’”IKIJUJU  mu kimbo cy’undi mukandida . kubera kwikanga ko hari abatishimiye ibyo yakoraga bashoboraga kumuhirika yatangiye  kwibasira aba comrades. Ngicyo icyatumye  Colonel Kanyarengwe Alexis amutoroka nyuma akaza kujya mu nkotanyi aho yahuriye na Colonel Theoneste Lizinde nyuma y’uko zimutorocyesheje gereza ya Ruhengeri. Lizinde akaba yarahoze ayobora maneko za Kinani.  Habyara yakomeje gukerensa  aba bagabo, nyamara abahanga mu mateka y’inkotanyi bakubwirako aba bagabo uretse gutiza imbaraga RPF ari nabo baba baragiriye inama Kagame ko ba “ rudahusha” be, bashinga misile I Masaka  aho indege ya kinani yagombaga guturuka za KABUGA bayireba neza ubundi bakamuhindura ivu.  Bibaye ari impamo,  iri banga rikomeye LIZINDE  yarabitse akaba ariryo ryatumye arasirwa Nairobi kugirango atazavaho arimena cyane ko batari bagicana uwaka na Kagame.  Kanyarengwe na lizinde bari bazi neza kinani nkabamwibyariye. Imbaraga nkeya ningufu ze bari bazi aho bishingiye,  bityo no ku mu rwanya byari kuborohera kuruta undi wese. Uko aba bagabo bari bazi kinani, usanga bimeze neza ( mutatis mutandis) nkuko Kayumba, Karegeya na Rudasingwa bazi Kagame .  N’ ubwo nibwirako bo na RNC batifuza kwica Kagame nkuko we yarahiriye kuzabicisha inyundo, nta kabuza  babinyujije mu ihuriro nyarwanda,  bitari cyera rubanda irambiwe urugomo n’ubugome bya Kagame  izahaguruka ibashigikire bakore impinduramatwara.  Kagame niba atigiye kuri Habyarimana bivugwa ko ariwe wamwivuganye,  akwiye  nibura kwigira  kuri Samuel Doe.

LIBERIYA

Samuel Doe na Chalres Taylor
Ku itariki 12/4/1980  sergent Samuel Doe yakoze coup d’état  y’amaraso yahitanye perezida William R.Torbert  nabaminisitiri be barenga cumi na batatu, bakaba baranyonzwe ku karubanda. Samuel Doe, yatangiye kwigira akaraha kajyahe  no kwimakaza ingoma yigitugu, ibi bikaba bitashimishije  abo bakoranaga barimo Lt Prince Johnson, arinayo mpamvu yaje gutorakera muri Ivory Coast. Afatanyije na Charles Taylor baje gushinga ikiswe National Patriotic Front of Liberia  (NPFL). Mu 1989, bagabye igitero kuri Liberia, gusa nyuma gato urugamba rutangiye baje gushwana Prince Johnson ashinga umutwe we witwaga Independent National Patriotic Front of Liberia (INPFL). Mu kwa cyenda 1990, ingabo ze zafashe mpiri SAMUEL DOE zimwica urwagashinyaguro kuko bamwambitse ubusa buri buri imbere yabaturage, baramuboha amaguru n’amaboko bamukata ugutwi, bamuca ikiganza n’ubundi bugome ndengakamere. Yiba Kagame yigishwaga n,amateka, umutimama nama we wakamuburiye akarekereho ubugome n’izima rye kuko uko arushaho kugarika ingogo niko arushaho kwiha amahirwe yuko bizamubera “mutatis mutandis  nkuko
byagendekeye SAMUEL DOE.

 LIBYA

Mouamar Khadafi na Mustapha Abdul Jalil
Colonel Mouamar Khadafi wayoboye Libya kuva 1969 -2010, uwabasha guhura nawe, yaba umuhamya w’ukuntu abari mu bushorishori bw’ubutegetsi bwe, baje kumuhinduka bakamurwanya kugeza bamuhiritse ndetse bakanamwivugana. Uhereye nko ku wari Perezida w’agateganyo wa CNT,  MUSTAPHA ABDUL JALIL, uyu niwe wari minisitiri w’ubutabera muri leta ya khadafi mbere ko amutoroka. Undi ,ni General Abdul Fatah Younis, wari minisitiri w’umutekano muri leta ya khadafi. Uyu akaba ariwe wayoboraga ishami rya gisirikare intambara igitangira uretseko bitamuhiriye kuko yaje kuraswa n’abantu batigeze bamenyekana. Undi mugabo ni NURI Mesmani wari umukuru wa Protocol ya khadafi. Uyu mugabo akaba ari we wenyine washoboraga kwinjira kwa Kadafi adakomanze. Mu kwacumi 2010, NURI yagiye mu Bufaransa avuga ko agiye kwibagisha.  Mu minsi yose yahamaze, nta muganga numwe bigeze babonana , ahubwo, I PARIS  Ku itariki 16/11/ 2010, yakoranye inama mw’ibanga na ba maneko b’u Bufaransa (DGES) muri hotel yitwa  Concorde Lafayette. Muri iyo nama, akaba yarabasezeranije ko bashobora kwifashisha  Colonel Abdallah Gehani wayoboraga ingabo Benghazi kugirango atoroke n’ingabo ze  akaba ariwe utangiza impinduramatwa muri Benghazi. Ibi  akaba ari nako byaje kugenda. Yaba Paul Kagame yigishwaga n’amateka, yagakwiriye guhera kuraya ya hafi, akibuka ko atarusha Kadafi ingabo zikomeye, intwaro zikomeye, ndetse ko n’amafaranga yiratana ntaho bari bahuriye. Abaye agira umutimanama , anibuka neza uko Khadafi y’itaga abamurwanyaga “IMBEBA”, yarekeraho gukomeza gukerensa no gutuka ba  General Kayumba ngo n,ibigarasha, umwanda n’ibindi bitutsi ntazi ishuri yabyigiyemo.

UMWANZURO

Nta gushidikanya ko iherezo ry’ingoma ya Paul Kagame riri hafi, kuko ubutegetsi  bwe bwamaze kubora, umunuko wabwo ukaba utacyemerera rubanda guhumeka, akaba ariyo mpamvu bari hafi ku bwirohaho bikaba” mutatis mutandis” nk’uko byagendekeye Khadafi, Habyarimana, Sameul Doe n’abandi ntarondoye.  Amahirwe yonyine kagame afite ,nuko abamurwanya badashaka kumwica nkuko abo bandi  bishwe. Umuhanga mu by’intambara SUN TZU wanditse agatabo kitwa “ Art of the war” aragira ati “ if you know the enemy and know yourself  you need not fear the results of hundred battles”  uhereye kuraya magambo, uhereye no ku ngero zifatika twatanze, muri iyi mpinduramatwara iri gukomanga ku mu ryango w’u Rwanda, ntakabuza ko abanyarwanda benshi  bafitiye ikizere Ihuriro Nyarwanda (RNC), kuko ba “kizigenza” baryo babanye na kagame, bafite uburyo igihumbi bakoresha  kugirango ahirikwe.

Nkunzurwanda Mihigo Alexis