ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOKE BA RNC N’ INSHUTI ZAYO
Bayoboke namwe Nshuti za RNC,
Kuri uyu wa
gatatu tariki ya 22 Kanama 2012 ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa hafi
yíkibuga cyíndege cya Johannesburg muri Africa y’epfo, Bwana Frank Ntwali akaba
n’uhagarariye by’agateganyo Ihuriro Nyarwanda RNC ku mugabane wa Africa
yarusimbutse ubwo ababisha batatu kugeza ubu bataramenyekana neza bagerageje
kumwivugana.
Bashoboye
kumutera ibyuma inshuro zigeze ku munani ku bice bitandukanye by’umubiri,gusa
Imana ikinga akaboko kugeza ubu akaba arwariye mu bitaro hano I Johannesburg.
Ihuriro
nyarwanda mu rwego rwa Africa rirasaba
abayoboke baryo kudakuka umutima kubera iki gikorwa kigayitse,ahubwo gukomeza
guharanira ko ingamba n’imigambi biyemeje bigerwaho bidatinze.
Ihuriro
Nyarwanda RNC rikaba ryizeye ko inzego zishinzwe umutekano zitazatinda
kugaragaza abo babisha maze bagashyikirizwa ubucamanza.Amakuru yandi kuri ubu
bugizi bwa nabi muzajya muyamenyeshwa uko iperereza rigenda riyatumenyesha.
Bikorewe I Johannesburg/South Africa .
RNC/AFRICA
REGION SECRETARIAT
IN-CHARGE :MEDIA LIASON
BM RWARINDA
22 Kanama 2012

0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home