IBYO LETA YA PAUL KAGAME IRIMO KUGANURA KURI UYU MUNSI W’UMUGANURA.
Taliki ya 1 Kanama m’u Rwanda bizihiza cg bizihizaga Umuganura. Ese uwo muco uracyashyirwa mubikorwa nyuma yaho imirima n’imitungo y’abanyarwanda ishyizwe mu mabako ya leta na za koperative?
Inkuru zikomeje gutangazwa n’ ibinyamakuru byo murwanda bikorera kuri internet, ziragira ziti; Rubavu : Nyuma yo kubamarira imiryango yigabije n’imitungo yabo, Yanditswe kuya 1-08-2012 - Saa 07:29' na IGIHE indi; Nyarutarama : Munyeshuri Théogene yiciwe iwe mu nzu aranatwikwa, Yanditswe kuya 1-08-2012 - Saa 08:00' na Innocent Ndahiriwe. IGIHE, twavuga ko se ibi aribyo u rwanda ruri mo kuganura?
Nyuma yimyaka 18 u Rwanda rutegekwa na Paul Kagame rumaze kuganura abicanyi n’ibisambo bikomeje guhekura rubanda nyamwishi bitewe no kubura abayobizi nyabo bakorera abaturage ahubwo bakorashwa, mu guhesha isura mbi u Rwanda.
Umuganura rero nkuko wari usanzwe wizihizwa, ubusi si uko bimeze. Buri wese asigaye akurura yishyira kubera ubukene n’imikorere ya leta idatuma abaturage bagira ibyo bakwigezaho. Gusarura n’utwo wihingiye uraregwa cg ugafungwa. Nkaho abagabo bakoreye ingo zabo, bari kuburetwa bwa TIG.
Ese niba umuntu adashobora kugira ijambo cg kugira icyo yikorera kugiti cye,wanagikora umusoro ukaza ari icamugongo, umutugo w’igihugu uza zamuka gute? Aho inkunga z’amahanga zikatiwe abaturage b’u Rwanda bazaba abande ko n’imitungo, ibisarurwa byihariwe n’ agatsiko kabayobozi bagamije gukurura bishyira ngo bashyizeho za koperative.
Nimuhaguruke mwamagane ubuyobozi bubi bumaze imyaka 18 bukurura bw ishyira imitungo yanyu. Ubukungu bw’u Rwanda nimwe nawundi. Dukwiye gushyira hamwe tukamagana agatsiko ka Paul Kagame gakomeje guteza isura mbi urwatubyaye.
Abafite amaramuko ni mugire Umuganura mwiza mwibuka abadafite ubushobozi, bakomeje uburetwa bwa TIG, kuburira ubizima bwabo muri Congo kubera inyungu z’amabandi akomeje kubayobya.
JD Mwiseneza
Johannesburg


0 Comments:
Post a Comment
Subscribe to Post Comments [Atom]
<< Home