Thursday, 2 August 2012

IBIGO BY' IPFUBYI BIRIMO GUFUNGWA. ABO BANA BAZABA ABANDE?


Aho amahanga afatiye u Rwanda ibihano bikomeye, leta imaze kwisanga aha komeye, kuburyo imaze gufata ingamba zi zahungabanya abana b' ipfubyi bari basanzwe baba muri za oriferina. Mu makuru dukesha, Suzanne Beukes, UNICEF correspondent avuga ko icyo gikorwa cyo gufunga ibyo bigo ari umushinga uhambaye. Bishatse kuvuga ko bifite ingaruka mbi nyishi.

Ifunga ry’ ibyo bigo ntiryashimishije bamwe. “Numvishije agahinda ahubwo ndarira, numva ikiniga cyiraje” nkuko Irakoze Pulcherie abivuga. Uyu akaba ari umwe mu babyeyi bafashe iyambere mu gufata ibibondo bikomeje gushyirwa hanze na leta ya Kigali nyuma yaho ikatiwe imfashanyo n' ibihugu byo hanze.

Uruhirahiro abo bana bato barimo rukwiye guha isomo buri munyarwanda wese. Imyaka 18 irashize u Rwanda rufata imfashanyo harimo nizo gufasha imfubyi. Aho ayo mafranga yarigitiye nawuhazi. Ikibabaje ni uko abo bana bazisanga mu muhanda basabiriza, naho abashinzwe kubarengera bagaramye, ari ba nibindeba.


JD Mwiseneza
Johannesburg

0 Comments:

Post a Comment

Subscribe to Post Comments [Atom]

<< Home